INKURU YA “ABC NEWS” IREGA FPR NA KAGAME GUSHIMUTA ABANTU YABIJIJE ICYUYA IZO NKOZI Z’IBIBI.

“….Nubwo ari kure y’igihugu cye cy’amavuko, Noel Zihabamwe aracyafite ubwoba ko ubutegetsi buriho ubu bwamugirira nabi.” Ayo ni amagambo yateruwe n’umunyamakuru wa Televiziyo ya Australia ABC News kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, ivuga ku mahano akorwa n’ubutegetsi bwa Kagame budatinya gushyira iterabwoba ku banya-australiya bafite inkomoko mu Rwanda harimo n’uyu Bwana Zihabamwe.

Avugana n’iyo Televiziyo iri mu zikomeye ku isi, Noel Zihabamwe mu magambo ye yagize ati: “Abanya-ostralia bafite inkomoko mu Rwanda babayeho mu cyoba, si ibya none ni uku byamye bimaze imyaka myinshi.”

Mukwezi kwa 11 mu mwaka 2017, uwahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore (ari nawe ukurikirana inyungu z’u Rwanda muri Australia na New Zealand) Guillome KAVARUGANDA yavugiye i Sydney muri Australia ko yiteguye kuba yagirira nabi umuyobozi wa kominote nyarwanda icyo gihe, Bwana Noel Zihabamwe. Abari baje mu ifunguro ryaje kuba politiki yogutera ubwoba no kwikoma umuyobozi wa kominote  twavuze haruguru, batashye bumiwe kubera amagambo mabi uwo mu diplomate yatangarije muruhame.

Uwo muyobozi byabaye ngombwa ko yitabaza inzego z’umutekano , dore ko yarafite ibimenyetso simusiga by’uko uwo mudiplomate agambiriye kumugirira nabi, bitewe nuko yanze gukora ibyo bamusabaga. Yamenyesheje polisi ko uwo mudiplomate uhagarariye u Rwanda yamushyizeho iterabwoba ko azagirirwa nabi.

Ambasaderi Guillome Kavaruganda yabwiye Noel Zihabamwe ko hari imbunda itunze ku mutwe we!

Muri Kanama 2019 , kuri Televesion y’igihugu cya Australia hanyuzeho  inkuru mbarankuru (documentary) isobanura uko abanyarwanda bahunze leta y’u Rwanda bakomeje kwibasirwa n’iyo  Leta binyujijwe muri ambassade yabo iri muri Singapore, kuburyo muri iyo nkuru uwo muyobozi wa kominote yagaragayemo.

Nyuma y’ukwezi kumwe gusa iyo nkuru mbarankuru ihise kuri TV y’igihugu cya Australia ABC , abavandimwe 2 b’uwo mukuru wa kominote nyarwanda i Sydney baburiwe irengero, ubwo bari mu modoka berekeza mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Amakaru yemezwa n’uwari utwaye minibisi barimo, polisi y’u Rwanda yahagaritse iyo minibisi maze ibwira chauffeur ko bashaka abavandimwe babiri bari mubagenzi uwo chauffeur yaratwaye.  Yewe polisi yanabwiye chauffeur amazina yabo bavandimwe n’intebe bicayeho muri iyo minibus.

Jean Nsengimana umuvandimwe wa Noel Zihabamwe, wakuwe mu modoka y’abagenzi na Polisi ya Kagame… na n’ubu yaburiwe irengero!

Hakozwe iki kugeza ubu?

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko kuva abo bagabo bakurwa muri bisi yaba umuryango wabo, inshuti, imiryango mpuzamahanga , ndetse n’igihugu cya Austtralia  ntako batagize ngo abo bantu baboneke , ariko Kigali binyuze mu nzego z’umutekano na diplomasi bakabananiza ubundi bakavumira ibiti mu matwi.

Noel Zihabamwe avuga ko kwanga kwe ko gukoreshwa k’ intasi y’u Rwanda (dore ko abitwa ko bahagarariye kominote za diaspora ariko kazi bashinzwe), byatumye abavandimwe batongera kuboneka umwaka ukaba wihiritse.

“Mfite amakuru yizewe ko bashimiswe kubera njye.”

 “Ndashidikanya ko baba bakiri bazima…”

Usibye ibi byabaye kuri uyu Noel Zihabamwe, ABC News yanatangaje iby’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Australia  (birinze kuvuga amazina ye) wagiye mu Rwanda mu ntangiro z’umwaka 2019 ariko akabura uko agaruka nyuma y’aho abategetsi bafatiririye passport ye ya Australia.

Samuel  Makinda, umwalimu muri Kaminuza ya Murdoch, yabwiye Televiziyo ya Australia ABC News, ko ibyabaye kuri Bwana Zihabamwe atari umwihariko we! Yagize ati:  “Abantu bakomoka mu Rwanda, yemwe si no muri Australia gusa, bagiye bakurikiranwa na Leta yabo, bamwe baburirwa irengero abandi baricwa.”

Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Australia  ivuga ko yamenyesheje u Rwanda ko ihangayikishijwe n’iryo terabwoba ryayo ikorera muri Australia. Mu cyumweru gishise ikigo gishinzwe ubutasi bw’imbere mu gihugu cyaho  cyaburiye imiryango myinshi ko hari imbaraga z’ibihugu by’amahanga zigeramiye umutekano wabo ndetse ko zibashyiraho iterabwoba.

Mbere y’uko inkuru yibura ry’abavandimwe ba Noel itangazwa, abanyamakuru ba televeziyo yigihugu ABC , ndetse n’ab’ikinyamakuru cyaho gikomeye ( Sydney morning Herald ) bameneyeshe Leta y’u Rwanda ngo igire icyo ivuga kuri ayo makuru ikanja amanwa!

Prof Samuel Makinda yabwiye ABC News ko ubutegetsi bwa Kagame buhiga abanyarwanda hirya nohino ku isi!

Mu bucukumbuzi bwacu  twabonye amakuru ko Sydney Morning Herald yabashije kuvugana na ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, bongera kuvugana n’ambassadeur uhagarariye u Rwanda muri Singapore, ndetse banavugana n’uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Australia ( Consular) ariko bose babira icyuya Babura icyo bavuga! Guhagararira abicanyi si ikintu cy’i Rwanda! Bitandukanye n’ibyasohotse mu binyamakuru bya Kagame (Igihe na The New Times) iyi nkuru yagiye gutangazwa Leta y’u Rwanda ibizi neza, ahubwo byayiyobeye!

Evariste Ngenzi (Nyir’ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa) asigaye akorera Leta yavugaga ko yahunze!

Uwiyita ko ahagarariye diaspora nyarwanda akomeje kwamaganirwa kure nyuma yaho atangaje inkuru atahagazeho, irimo n’urwango rukabije.

Nk’uko byatangajwe n’ ibinyamakuru byegamiye kuri Leta y’u Rwanda nk’uko twabivuze haruguru, Bwana Ngenzi uvuga ko ahagarariye Diaspora Nyarwanda muri Australia, yatangaje ko atumva ukuntu Bwana Noel Zihabamwe yatangarije inkuru muri Australia kure cyane iyo bigwa aho kuyitangariza mu Rwanda.  Akomeza avugako Noel Zihabamwe abeshya ko ahubwo ari uburyo bukoreshwa n’abantu benshi baba bagamije kuzana abantu babo muri Australia!

 Uwo Ngenzi akomeza  akavuga ko Zihabamwe akorana n’abatavugarumwe na Leta ya Kagame nka Padiri Nahimana , ndetse akanamuhuza n’abayobozi bakomeye muri Australia, akarangiza yibaza ukuntu abavandimwe ba Noel Zihabamwe hashize umwaka babuze akaba abitangaje ubu!

Mu gutangaza ibi byose Bwana Ngenzi Evariste, yahise yerekana ko adakurikira abantu bakaba bibaza icyo yageza kuri Kagame uwo mugihe atazi iriva n’irirenga. Usibye ku Ijisho ry’Abaryankuna no kub’Abaryankuna Tv, inkuru y’ishimutwa ry’abavandimwe ba Noel Zihabamwe yanatangajwe n’ Ijwi ry’ Amerika, mu kwezi kwa 11, hashize amezi 2 gusa baburiwe irengero! Icyo gihe Ijwi ry’Amerika ryabajije uwari umuvugizi wa RIB icyo gihe Madamu Mary Michelle Umuhoza, maze asubiza ko agiye kubaza ko nagira icyo amenya aribugire icyo abatangariza  birangira agiye nka za hene!

Antoine Zihabamwe undi muvandimwe wa Noel Zihabamwe. Nawe yashimuswe akuwe mu modoka y’abagenzi!

Nyuma y’aho atangarije ibyo binyoma Bwana Evariste Ngenzi  kumbuga nkoranyambaga haba twitter, facebook , nahandi yibasiwe bikomeye n’abanyarwanda baba abo bakorana, abatuye muri Australia ndetse n’ahandi bamwita umushinyaguzi kuko ngo yakagombye kuba afata uwo muryango mu mugongo aho kuwushinyagurira. Imyifatire ya Ngenzi muri iki kibazo cya Noel Zihabamwe ikaba igaragaza ko ahubwo nkuko byemezwa ko akazi ke ari ugutata abanyarwanda  ubundi akabagambanira kwa shebuja!

Amakuru yizewe agera ku Ijisho ry’Abaryankuna aratubwira ko uyu Evariste Ngenzi yageze muri Australia nk’umunyeshuri , nyuma akaka ubuhungiro avuga ko ahunze ingoma mpotozi ya Kagame n’abambari be ariko uko yaje kwiyunga nayo ntawamenya. Ubwo Ambasaderi Kavaruganda yahigiraga Bwana Zihabamwe, uyu ngenzi niwe wari umukuru w’amagambo (MC).

Muwa 2010 yirukanywe muri kominote na bagenzi be nyuma yo kumushinja ubujajwa n’amatiku, kuko yari yagiye guteranya bagenzi be avuga ko hari igice cy’abanyarwanda kirwanya ubutegetsi bwa Kagame gikorera muri Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani.

Emmanuel Karakezi (ibumoso) na Celestin Ngoga bahoze bayobora diaspora nyarwanda muri Australia basigaye bagenda babebera! Ngenzi arashaka kubazungura akoresheje ikinyoma!

Kubirebana no kuba yiyita umuyobozi wa diaspora nyarwanda muri Australia nabyo ni ikinyoma kuko nyuma y’aho imikorere yayo igaragaje ko bari bashinzwe kugambanira bagenzi babo no gusenya gusa, ubu icyo kitwa “ubuyobozi bwa diaspora nyarwanda muri Australia” ntikikibaho n’abari bagikuriye aribo Emmanuel Karekezi na Celestin Ngoga ubu bagenda babebera bakaba babaho basa n’abihishe, nyuma yo kwivuruguta mu makosa nk’ayo ya Ngenzi.

AHIRWE Karoli

Ijisho ry’Abaryankuna Australia.

One Reply to “INKURU YA “ABC NEWS” IREGA FPR NA KAGAME GUSHIMUTA ABANTU YABIJIJE ICYUYA IZO NKOZI Z’IBIBI.”

Comments are closed.