Yanditswe na Nicholas Nkubito
Ejo ku i tariki ya 11 Mutarama 2021, ikinyamakuru igihe.com[1] cyatangaje inkuru ivuga ko hari umugabo w’imyaka 42 wafungiwe i Bugesera mu murenge wa Kamabuye kubera gutoteza umugore w’umuturanyi amuziza kuba ari umututsi. Iyo nkuru yavuzweho na benshi kandi n’imvugo ikoreshwa n’ikinyamakuru Igihe.com mu nyandiko yayo iteye amakenga, uwashishoza yasanga ubwayo irimo ingengabitekerezo. Uburyo umuyobozi asobanura icyo bafungiye uriya mugabo nabwo bufite ikibazo ndetse nabwo burimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Umuntu yakwibaza ati twifata dute dute iyo turi hagati y’ikibazo cy’amoko atabaho mu Rwanda n’ingengabitekerezo ya jenoside nayo tutumva kimwe? Ubutabera bwo se bukora gute iyo bibigezeho?
Ese amoko aracyabaho mu Rwanda?
Ku isi yose gutoteza umuntu ni icyaha kabone nubwo uwo muntu haba hari icyo yaba yakoze. Yewe n’umwicanyi ntabwo agomba gutotezwa. Iyo ibyo bibaye mu Rwanda rero ikibazo cyambere umuntu yakwifuza kubaza uwanditse iriya nyandiko, aho yanditse ko “umugabo yatotezaga umugore amuziza ko ari Umututsi”, ni ese mu Rwanda haba amoko? Umunyamakuru yemerewe kwita umuntu umututsi? None se abaturage nibo bonyine babujijwe gukoreshaiyo mvugo ariko abanyamakuru bo babyemerewe? Iki kibazo gifite ishingiro kubera ko hagize umuntu uvuga gusa ngo kanaka ni Umututsi birazwi ko ahita aregwa ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikimenyimenyi ni uko Igihe.com kivuga ko uriya mugabo yakoreshaga imvugo izimiza mukwita uriya mugore umututsi, yaravugaga ngo “Nkawe waje gushaka hano ute?” Akabaza umugabo we ngo “Ubundi uwo mugore wamushakaga aze muri aba bantu aje gukora iki?” ibyo byumvikanisha ko uriya mugabo yavugaga ko umugore hari itandukniro afitanye n’abo yashatsemo ariko ntavuge ngo yerure ko ari Umututsikazi. Kuki Igihe.com cyo kimwita umututsikazi nta kibazo kikanabyandika? Ese iyo uriya mugabo aba ari Umututsi, iyo mvugo yari kumvikana ukundi ?
Ikibazo cya kabiri umuntu yakibaza abafunze uriya mugabo, niba koko ibyo igihe cyanditse aribyo. Ko bavuze ko uwafunzwe yabazaga uwo mugore ngo yaje ate muri uriya muryango yarangiza akanabanza uwamuzanye impamvu yabazaniye uwo mugore, ubwo uwo mugabo we ntiyatotejwe? Nonese kuki barenganuye umugore w’umututsikazi watotezwaga ntibarenganure n’umugabo we byumvikana ko we atari umututsi, kandi nawe yatotezwaga kubera atari Umututsi ariko akaba yarashakanye n’umututsikazi? Kuba yafungiwe gusa gutoteza Umututsikazi ntabwo bivuga ko bahaye ubutabera umugabo we, babuhaye umugore gusa. Buriya binabaye ngombwa ko atanga indishyi z’akababaro yaziha umugore wenyine kuko niwe ikirego n’icyaha bishingiyeho
Aho ubutabera ntibukora mu cyerekezo kimwe nk’uko imvugo igendera mu cyerekezo kimwe?
Imvugo y’abaturage niyo ngiro y’ubutabera. Nk’uko Igihe.com cyumva cyakwita uriya mugore umututsikazi nta kibazo kandi n’uwamutotezaga yarabitsindaga akabivuga aca iruhande, nk’uko Igihe.com kitabona ko umugabo w’uriya mugore nawe yatotezwaga, ryaba ari ibara n’ubushinjacyaha bukoze ikirego kirenganura gusa umugore w’umututsikazi kikirengagiza umugabo we maze akaba ari we wenyine uhabwa ubutabera. Ibi byaba ari uguhembera inzigo bucece. Ikibazo cyakwibazwa hano kindi, ese iyo uriya mugore aba umuhutukazi washatse mu batutsi noneho muramu we akamuhohotera amuziza kuba umuhutukazi, byari kugenda gute? Yari gutabarizwa agahabwa ubutabera nawe? Iyo ikibazo gitangiwe na iyo (IF mucyongereza, cyangwa SI mu gifaransa) ibisubizo byose biba bishoboka kubera bavuga ko gukoresha Iyo byashobora kubaka umunara mu munsi umwe. Reka tureka kujya impaka, ahubwo turebe inkuru twihagariyeho mu myaka ishize.
Hari umusore, tutaribuvuge izina rye, wakundanye n’umukobwa i Kigali. Ba nyirarume w’umukobwa barakameza bamubwira ko atagomba kugendana n’uwo musore. Bakoreshaga amagambo azwi mu Rwanda, ngo iriya ngagi, uriya mwicanyi, iriya nterahamwe, ntuyiduteze ntiyatubera umukwe. Uwo musore baramutoteje bihagije ata amashuri arahunga ajya i Nyamasheke ngo aho yari afite umuryango. Yaje kumvikana na wa mukobwa ko bagomba gukomeza gukundana ndetse umukobwa yiyemeza kuva kwa ba nyirarume kubera yumvaga imitungo ababyeyi be bishwe muri Jenoside yabatunga bombi we n’umukunzi we bakiga kandi bakabaho badakeneye ba nyirarume. Bakomeje guhura bihishe ndetse amutera inda. Umwe muri ba Nyirarume w’umukobwa wari umusirikari amaze kumenya ko bakomeje kugendana yafashe imodoka ye ava i Kigali ajya i Nyamasheke aramushakisha kugeza amugezeho aho yari ari kwa mukuru we. Ngo yaramubwiye ngo jya mu modoka tujye i Kigali kurangiza ikibazo wahateje. Umusore yagize ubwoba ararahira ko atajya muri iyo modoka induru ziravuga abantu barahurura. Umusirikari ngo abonye nyamusore atari bujye mu modoka aramubwira ati nk’uko utinye kujyana nanjye mu modoka uzatinye kurushaho kongera kwegera uriya mukobwa. Ati ikibazo wateje ngiye kugikemura ariko niwibeshya ukagaruka mubuzima bwacu nzakwicana n’umuryango wose. Bivugwa ko uwo musirikari ngo yategetse umwishywa we kuvanamo inda arabyanga. Ubu abo bakunzi bariho bombi batuye muri Kigali kamdi bombi barashatse ariko nyine ntibabana. Umwana babyaranye araho abana na se na Muka se. Iyi nkuru yaramenyekanye abayobozi barayimenya haba i Nyamasheke aho umusore yari yarahungiye ndetse no mumujyi aho abo bombi bari baramenyaniye. Gusa ihohoterwa aba bakunzi bagiriwe ntiryigeze rikurikiranwa mu rukiko.
Hakenewe impinduramatwara gacanzigo ishingiye k’ubumuntu
Inkuru dusomye mu Igihe.com niyi tubabwiyezigaragaza ko inzigo itaracika. Dukeneye abasore n’inkumi bareba ku mpande zose bagakubita urusyo n’ingasire. Burya ukuri gushirira mu biganiro. Niba ikinyamakuru nk’ Igihe.com n’Abayobozi babona ko hari ikibazo ari uko cyakorewe uwo mu cyiswe ubwoko tutsi kandi n’umugabo we badahuje ikiswe ubwoko nawe yahohotewe, niba umusore ashobora kubuzwa amahoro abantu bose babireba ntihagire ugira icyo abikoraho, ubugenzacyaha n’ubushunjacyaha bikaruca bikarumira, kubera abayamubuza bari kurengera mwishywa wabo wo mu cyiswe ubwoko tutsi, butandukanye n’ubwabo, nyamara byaba kuwo mu cyiswe ubwoko tutsi bagahaguruka, ndetse bagakoresha imvugo nayo yari ikwiriye guhanirwa ariko bigafatwa nk’ibisanzwe, ni ukuvuga ko hakenewe ibyo si ugukomeza kubiba inzika ? Niyo mpamvu kakenewe impinduramatwara gacanzigo kugirango Abanyarwanda bibutswe ko ari abantu mbere yo kuba abanyarwanda no kuba cyiswe amoko cyose bashaka cyangwa biyitirira. Ibyo ni bimwe nyakwigendera Kizito Mihogo yavugaga ati “Ndi Umunyarwanda ijye ibanzirizwa na Ndi Umuntu”.
Ndi umuntu ikwiriye kubanziriza ndi Umututsi/ Umuhutu/ Umutwa/…. Umaze kumva ko umuntu ari umuntu kimwe nawe wahita wumva ko afite uburenganzira bwo kudatotezwa kimwe na we ndetse n’undi wese. Wababazwa no kumva umututsikazi yatotejwe ariko ukanumva ko n’umugabo we w’umuhutu (cyangwa w’umutwa cyangwa w’umuzungu) ko nawe yatotejwe. Umaze guca inzigo muri wowe ukumva ko uri umuntu ko n’uriya ubona nawe ri umuntu kandi ko mwembi nk’abantu muri kimwe mukaba mufite unurenganzira bwa muntu, wasobanukirwa ko buri muntu afite uburenganzira bwo gukunda no gukundwa, kandi ko urukundo rudahitamo ruhereye ku matsinda runaka cyangwa ngo rutegekwe, bityo ntusezeranye umuntu ku mwica umuziza gukunda mwishywa wawe ngo kubera mudahuje ubwoko. Ubutegetsi bwo mu Rwanda bwakuye amoko mu byangombwa, bubuza bamwe kuyakoresha mu mvugo, nubwo twabonye ikinyamakuru kiyakoresha nta kibazo. Ibyo ni intambwe ya mbere wenda umuntu yanakwishimira ariko ntabwo bihagije mu uguca inzigo, dore ko ikinyarwanda kizimije kigira insimburazina nyinshi bakoresha bakayavuga baca iruhande. Uko bayavuga ni nako bayakoresha bucece. Gacanzigo niyo igomba kurangiza ya mvugo yimitswe n’inzigo ikoreshwa ngo uyu muntu wamutuzanyemo kubera iki, ngo iriya ngagi ntiyatubera umukwe, ngo kiriya gikeri mugendana gute, ngo iriya nzoka mwahuriye he, hamwe n’izindi mvugo zambura ubumuntu zikmbika ubunyamaswa abazikoresha n’abazikoreshwaho. Uwo batarabyita ntazi ukuntu biryana. Uwo bakoreshejeho imwe muri izo mvugo, akomere tumufashe mu mugongo. Ikibazo ndangirizaho ari nacyo kibumbye iki kiganiro ni iki:
Wowe wasomye iyi nkuru, iyo uba i Bugesera wari gutabariza uriya mugore wenyine cyangwa wari gutabariza n’umugabo we? Iyo uba umuyobozi i Kigali wari kurenganura wa musore ntwavuze hejuru aha cyangwa wari kumva adafite uburenganzira bwo gukunda, gukundwa no kubana na wa mukobwa? Ese ubabara ku urwego rumwe iyo ubonye umuntu/umunyarwanda arenganywa cyangwa ubabara cyane kurushaho kubera ubwoko bw’urengana n’ubw’umurenganya?
Ibi bibazo ni igipimo cya gacanzigo. Niba ubona umuntu arenganywa bikakubabaza gusa ari uko ushingiye ku bwoko bwe, aho akomoka cyangwa aho asengera , ukeneye kuganira n’Abaryankuna, ukeneye gusobanukirwa impinduramatwara gacanzigo. Nk’uko dukunze kubivuga, igihe ni iki. Isaha irageze ngo tube abantu mbere y’ibindi byose.
Nicholas Nkubito
[1] https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yatawe-muri-yombi-azira-gutozeza-umuturanyi-we-amuziza-ko-ari-umututsi?fbclid=IwAR2MJfAVOvvZd1KQIq_8SHIDshNcR-HTKoaipBn0uPlkmM_4npTxdDi8DTM
Mugihe cyose umuntu atalishimira ubwoko bwe hazaba hali icyibazo. Kuba uko wisanze mbona ntawe byakagombye kubangamira. Yaba nyirubwite cg undi wese