Yateguwe n’Ubwanditsi
Uko umusaza Urayeneza Gerald nyir’ibitaro, Kaminuza n’amashuri atandukanye bya Gitwe ari kugundagurana na FPR mu nkiko azira ibyaha bihimbano!
Nk’uko byaje kugaragara bikagera aho bikanaba akamenyero mu Rwanda, abantu bose FPR yasanze mu Rwanda bari abanyemari yabambuye ibyabo, abo itabyambuye irabakenesha, abo itakeneshe ibategeka kujya bayitura amakoro n’amaturo atubutse igamije kubahombya bakikubita hasi cyangwa bakabita ikabyigarurira! Abakomeje guhanyanyaza yagezeho ibategeka kwemera ko ishora imari muri business zabo cyangwa se ikabaha abashumba bayo akaba aribo bafatamo imigabane. Ababyanze bose yabashoyeho intamba yitwa “Tura tugabane niwanga bimeneke!”
Urugero rutari kure ni nyakwigendera Rwigara Assinapol. Undi umaze igihe kuri urwo rugamba ni umusaza Mironko. Kuri iyi nshuro igitero kigeze k’umusaza Urayeneza Gerald, FPR yagabyeho igitero nyuma yo kumugenda runono igihe kirekire ibinyujije ku mwambari wayo yiyimikishirije mu bushorishori bw’ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantiste mu Rwanda, uwo akaba ari Pastor Byiringiro Eslon!
Murwego rwo gukubitira ikinyoma ahakubuye Ijisho ry’Abaryankuna n’Abaryankuna Tv byabateguriye icyegeranyo kuri ubu bugizi bwa nabi bwa FPR ikomeje kubera umusara abanyarwanda ibahemukira abandi ibagira abahemu. Turibanda k’umusaza Urayeneza Gerald wakoze ibishoboka byose akitwararika akonsa ingunzu ariko bikaba birangiye imuciye imoko!
INSHAMAKE Y’UKO URAYENEZA YAFASHWE N’UKO YABURANYE KUGEZA UBU.
Uhagarariye ibitaro bya Gitwe mu buryo bw’amategeko, Urayeneza Gérard, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 afatiwe mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’iminsi ine gusa mu Bitaro bya Gitwe yari ayoboye hatangiye igikorwa byo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywa mu cyobo gihari nk’uko bivugwa n’ubutegetsi bwa FPR.
Nyuma y’igihe gito abandi bantu 7 nabo batwe muri yombo aribo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Munyampundu Leon bakunze kwita Kinihira na Nsengiyaremye Elisée na Ruganizi Benjamin waje kubereka munsi y’ikirenge bikaba bivugwa ko yatorotse ubutabera.
Urayeneza akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cya Jenoside, icyo guhisha cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, ubuherutse akaba yarashinjijwe gutunga no gutanga imbunda.
Muri Kamena 2020, Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango rwategetseko bafungwa ariko uwitwa Rutaganda Dominic na Ruganizi Benjamin bo bakarekurwa bakaburana bari hanze. Ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, kuwa 2 Kanama 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwafashe umwanzuro ko bose bakomeza kuburana bafunze ariko Ruganizi Benjamin we yari yabateye imboni ntiyongeye kugaragara ukundi!
Kuwa 25 Kanama 2020 nibwo Urayeneza Gérard na bagenzi be bitabye urukiko barusaba kuburana badafunze kubera indwara y’umuvuduko w’amaraso ku ruhande rw’umusaza Urayeneza Gerald naho bagenzi be bo basabaga ko barekurwa kuko batazigera batoroka ubutabera cyangwa ngo basibanganye ibimenyetso, byose umucamanza abitesha agaciro ategeka ko bakomeza gufungwa.
Kuwa 13 Ukwakira nibwo Urayeneza na bagenzi be basubiye mu Rukiko rwisumbuye rwa Muhanga kuburana mu mizi.
Urayeneza n’umwunganira mu mategeko bavuze ko icyaha cyo kuba icyitso muri Jenoside yakiburanishijwe n’Urukiko Gacaca rukamugira umwere kandi ngo urubanza rwabaye ndakuka. Basobanuriye urukiko ko igihe Jenoside yakorwaga Urayeneza n’umuryango batabaga i Gitwe.
Ubushinjacyaha bwareze Urayeneza ko yatanze imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yifashishwa mu gutwara Abatutsi bagiye kwicirwa i Nyanza. Bwagaragaje ko yafashije abakoze Jenoside kuko yavugiye amagambo yo gushyigikira abayikoraga bitewe n’amagambo yavugiraga kuri bariyeri zari imbere y’ibitaro bya Gitwe. Ubushinjacyaha bwatanze urugero ko Urayeneza yajyaga kuri bariyeri maze akabaza ati: “inyenzi zigeze he?’’
Urayeneza yaguye mu kayubi aba nk’igihe ikirura cyabwiraga umwana w’intama ko umwaka ushize wagitutse maze umwana w’intama ukagisubiza uti “nagutuka nte se ko nari ntaravuka?”
Mu kwisobanura Umusaza Urayeneza Gerald yavuze ko ibyaha ashinjwa atabikoze kuko Jenoside yabaye atari i Gitwe. Yavuze ko atari gukorana n’Interahamwe kuko yari afitanye amakimbirane na Perezida w’Interahamwe ashingiye ku kuba Perezida wazo yarashakaga kumusimbuza ku mwanya w’umuyobozi wa ESAPAG. Urayeneza ngo ntiyari gukorana n’Interahamwe kandi ngo zamushinjaga kuba icyitso cy’Inkotanyi no gucumbikira ibyitso byazo.
Ku wa 14 Mata 1994 ngo Interahamwe zamubwiye ko zizamwica arahunga. Ngo yagarutse i Gitwe nyuma Inkotanyi zimaze kubohora igihugu. Yavuze ko kuba ubuhamya bwatanzwe n’abaturage mu bihe bya Gacaca bwaremeje ko nta Jenoside yakoze, byerekana ko ari umwere.
Urayeneza kandi yashinjijwe kuba yaratanze imbunda zifashishijwe mu kwica Abatutsi no kuba yaritabiraga inama zitegura Jenoside. Me Kayitare uhagarariye abarengera indishyi muri uru rubanza yavuze ko Urayeneza yari atunze imbunda ndetse n’abahungu be babiri ari bo Urayeneza Olivier na Urayeneza Marcel na bo bari batunze imbunda, murumuna we wo kwa se wabo na we ngo yari atunze imbunda ndetse n’abari abazamu be babiri bari bazifite. Izi mbunda ngo ni zo zatanzwe ngo zijye kwica Abatutsi nk’uko byagaragajwe n’abatangabuhamya babibonye imbonankubone.
Ku cyaha cyo guhisha cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside, Urayeneza akurikiranyweho, Umushinjacyaha yasomye ubuhamya bw’abantu yakoreshaga mu Bitaro bya Gitwe bamushinja kuba baramweretse ahari imibiri y’abazize Jenoside ariko ngo akabitesha agaciro. Me Kayitare yavuze ko hari umutangabuhamya wahawe akazi ko gucukura icyobo cyo kumenamo imyanda ngo acukuye metero imwe agera ku myenda n’imibiri itabyemo abibwiye Urayeneza ngo amubwira ko azabyikurikiranira,
Urayeneza ngo ni we wahaye urufunguzo rw’imodoka murumuna we wo kwa se wabo witwa Mugenzi Charles ngo atware abapasiteri bari bajyanywe kwicwa. Mu kwisobanura Umusaza Urayeneza yahakanye ko nta bikoresho bya gisirikare yari atunze nkuko ngo byemejwe mu buhamya bwatanzwe muri Gacaca. Yavuze ko ubuhamya bwo muri Gacaca mu nteko rusange y’Akagari ka Karambo, bwemeza ko atari we watanze imodoka yatwaye abapasiteri bakuwe i Gitwe bajyanywe kwicwa kuko atabaga i Gitwe.
Yasabye urukiko ko ibyaha Ubushinjacyaha bumushinja yazabibunarishirizwa aho buvuga ko byabereye. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bitewe n’ibihe byo kwirinda COVID-19 bitashoboka ko urubanza ruburanishirizwa aho icyaha cyakorewe, urukiko narwo rwunze mury’ubushinjacyaha bitwaza icyorezo cya Covid-19 bamwangira kujya kuburanira i Gitwe.
Ubushinjacyaha kandi bwareze Rutaganda Dominique wari Konseye wa Segiteri Joma akaba yaranayoboye inteko Gacaca ya Joma yashinjwe guhishira amakuru y’imibiri y’abazize Jenoside yabonywe mu Bitaro bya Gitwe.
Ashinjwa gukingira ikibaba Urayeneza mu guhisha amakuru kuko ngo yahaye akazi abana be barindwi na we amuha isoko ryo gukora isuku. Rutaganda ngo hari umutangabuhamya wamweretse imibiri y’abazize Jenoside amusubiza ko “ntacyo bimurebaho”.
Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’abantu basaga 300 bari ahitwaga kuri Duwani ndetse no mu iyicwa ry’imiryango y’abapasiteri bapakiwe muri Daihatsu.
Abunganira Munyampundu batanze inzitizi ko icyaha cya Jenoside akurikiranyweho yakiburanishijweho mu Nkiko Gacaca akaba yaragizwe umwere, bakavuga ko kongera kukimuburanishaho byaba ari ukumuburanisha kabiri ku cyaha kimwe.
Urukiko rwasanze iyo nzitizi nta shingiro ifite kuko inyandiko CNLG yahaye Ubushinjacyaha yerekana ko yaburaniye mu rukiko Gacaca rwa Kinihira aho kuba Joma.
Kuri Nsengiyaremye Elisée wari Perezida w’Inkiko Gacaca mu Kagari ka Karambo yahawe akazi mu Bitaro bya Gitwe; ashinjwa ko hari umutangabuhamya wamweretse imibiri yabonye ubwo yacukuraga umusarani mu bitaro ariko amusaba kubiceceka ngo bitazamukoraho.
Nsengiyaremye ngo yanahawe amakuru ku ruhare rwa Urayeneza muri Jenoside ariko arayahisha. Ubushinjacyaha busanga ngo icyatumye amukingira ikibaba ari uko umugore wa Nsengiyaremye ari umukobwa wa Urayeneza.
Munyampundu Leon [Kinihira] muri Jenoside ngo yakoraga mu Bitaro bya Gitwe ndetse ashinjwa kugaragara kuri bariyeri yari imbere yabyo, ahiciwe Abatutsi benshi.
Ubushinjacyaha buvuga ko yabaga afite imbunda yahawe na Urayeneza ndetse ngo yagize uruhare mu iyicwa ry’imiryango y’abapasiteri bajyanywe mu modoka yagiye aherekeje nk’umuntu wari ufite imbunda.
Munyampundu ashinjwa ko yari azi neza ko mu bitaro bya Gitwe hari imibiri y’abishwe muri Jenoside ariko ntabimenyekanishe ngo bashyingurwe mu cyubahiro.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ibyaha bya Ruganizi Benjamin watunze imbunda waburanishijwe adahari kuko yatorotse, bugashimangira ko ibyo ubwabyo byerekana ko yikeka.
INSHAMAKE Y’AMATEKA YA GITWE N’UKO FPR YINJIRIYE UBUYOBOZI BW’ABADIVANTISTE INYUZE KURI BYIRINGIRO Herson!
Ijisho na Televiziyo by’Abaryankuna ryegereye Umusaza Rwabukwisi (Izina twamuhaye kubera impamvu z’umutekano we) wize kandi wabaye i Gitwe, akaba ahafite umuryango kandi akaba ari n’umwizera wo mu Itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa 7 maze atuvira i muzi n’i muhamuro ibya Gitwe n’uko yasiribanzwe n’umuyobozi w’Abadivantiste uriho ubu, Pastor Byiringiro Eslon.
Nk’uko umusaza Rwabukwisi abivuga ubwo itorero ry’Abadivantiste ryadukaga mu Rwanda ubutegetsi bwa cyami bwariho icyo gihe bwahaye umuzungu w’umumisiyoneri Henri Monnier abanyarwanda bakunda kwita Munnyeri agasozi ka Gitwe kariho ishyamba bakundaga kujugunyamo abantu bapfuye dore ko ibi byo gushyingura abantu bahamba mu mva icukuye mu butaka aatari ibya kera cyane mu Rwanda rwacu. Uwo muzungu yubatse urusengero rwa mbere rw’Abadivantiste ku butaka bw’u Rwanda i Gitwe ahitwa i Nyamirembe. Gitwe yakomeje kubakwa iba icyicaro gikuru cy’itorero ry’Abadivantiste hashyirwa inyubako zinyuranye amashuri n’ibitaro.
Umusaza Rwabukwisi atubwira ko muri Repuburika ya kabiri ubwo ishuri ryabonaga umugabo rigasiba undi ari nabwo ikibazo cya Kiga na Nduga cyari cyarimonogoje mu Rwanda, byari ibintu bitoroshye ko Umututsi abona ishuri, ariko ngo nyamara byari ibintu bishoboka kuribona mu ishuri ry’Ababyeyi rya ESPAG rya Gitwe. Muri iki gihe ngo iri shuri ryigwagaho n’abana benshi baturuka mu bice by’inkiga. Aba bana ngo bagwaga nabi bikomeye bagenzi babo bo mu nduga byagera kub’Abatutsi bikaba akarusho kabone n’ubwo iri shuri ryari mu nduga.
Umusaza Rwabukwisi atangira ubuhamya Umusaza Urayeneza Gerald FPR igeze ku buce imushinja kugira uruhare muri jenoside, nyamara ikaba ibishinjije nyuma y’imyaka 26 yose yakira amaturo yayituraga ariko yakanga gutura ngo bagabane ikamwadukira iti ndaguta mu mvuto ngushinja ibyaha bifite aho bihurira na jenoside. Urayeneza ngo ntako atagize ngo yite ku myigire y’abana atavanguye. Ngo nta mwana yigeze yirukanira kubura amafaranga y’ishuri. Ngo ahubwo yatumagaho umubyeyi yaba yeza ibijumba cyangwa imyumbati akaba aribyo azana ariko umwana akiga.
Umusaza Rwabukwisi agaruka k’uburyo FPR yamugenze runono ikamugenza ishaka kumwirenza ubwo yamuteje abamuneka b’ubwoko bose abo yamenye n’abo atamenye. Inkuru irambuye wayisanga ku Baryankuna TV.
UKO FPR YACENGEYE ITORERO RY’ABADIVANTISTE B’UMUNSI WA 7 MU RWANDA IKIZIRA KIGAHAGARARA AHERA.
Ijisho ry’Abaryankuna ryashatse kumenya byinshi ku buryo abantu b’Imana bakunda kuvuga ko Itorero ry’Abadivantiste ari itorero ryasigaye ryitondera amategeko y’Imana rikagira guhamya nk’ukwa Yesu ariko abakristo baryo bakaba bagambanirana ndetse abandi banashinjwa ibyaha bikomeye nka jenoside, maze ryegera umwe mu bizera baryo maze aduha amakuru atariho umukungu dore ko yanabaye mu buyobozi bwaryo igihe kitari kigufi. Ku mpamvu z’umutekano we muri iyi nkuru turamwita Mudiyakoni.
Mudiyakoni yatangiye atubwira ko Byiringiro yarangije kwiga Tewolijiya muri Michigan muri Amerika, ageze i Kigali yahawe akazi n’uwari Umuyobozi w’Abadiventiste Mzee Rugerinyange muri Union, bidateye kabiri Pastor Rugerinyange yihutishije imirimo yo kumweza kugira ngo abe Pasteur, biba bityo aramburirwaho ibiganza mu Itorero ry’Abadivantiste rya Nyamirambo maze akomeza gukora muri Uniyo y’Abadiventitse mu Rwanda.
Byiringiro Herson yahawe mission na FPR yo guteza akajagari no gusenya itorero ry’Abadiventiste mu Rwanda maze nk’uko bisanzwe mu itorero ry’Abadive, buri myaka 5 batora umuyobozi wa Union, mu gihe abapasiteri n’abandi bantu bakomeye mu itorero bumvaga ari itorero ry’Imana, FPR yaciye ruhinganyuma ifasha Byiringiro gukora icyo bita“lobing” maze muri ayo matora Byiringiro nawe ariyamamaza, kubera uko guhagararirwa n’inyamaswa (FPR-INkotanyi), Byiringiro aratorwa.
Akimara gutorwa yahise akora uko ashoboye abanza gucamo ibice itorero ashingiye ku turere (Ariko atitaye ku moko ya Hutu-Tutsi nk’uko bimenyerewe muri politiki yo mu Rwanda), maze havuka igice cy’Amajyaruguru kirimo Abakiga n’Abagogwe, ndetse n’igice cy’Amajyepfo kirimo igice cy’amajyepfo cyose n’umujyi wa Kigali muri make abitwa Abanyenduga bose.
Byiringiro wabarirwaga mu gice cy’Amajyaruguru kuko ari Umugogwe, yahise akoresha imbaraga z’inyamaswa yamufashije kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bwa Union maze atangira gusenya itorero ry’Abadivantiste aho abacitse ku icumu bari barifitemo imbaraga zigaragara. (Ibi bigaragaza neza ko FPR atari umucunguzi w’abacitse ku icumu nk’uko abenshi babyibeshya!)
Byiringiro yahereye k’Umusaza Amon Rugerinyange yaramaze gusimbura kuburyo bw’itekinika afashijwe na FPR, uwo musaza akaba yari yaranacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, n’ubwo ariwe wamwakiriye akamuha akazi muri Union yemwe akaba ari nawe umuramburaho ibiganza amwereza ubupasitori, ahita amwirukana muri Union ndetse n’umugore we Consolata Rugerinyanye bose abirukana shishi itabona. Umusaza yarinze ashiramo umwuka atorengera kubasha gusunutsa amazuru kuri union!
Arangije yaduka no mubandi bapasiteri bakomoka mu majyepfo bose abahindamo ubudehe. Bamwe arabirukana, abandi abashyira mu kiruhuko cy’izabukuru bagikomeye nka Pastor Mujyarugamba Andereya, abandi abatesha agaciro nka Pastor Rusine Josua wari umukuru w’intara yakuyeho akamwohereza kuba umupasitoro wok u itorero hasi. (Ni nko kuba wari Guverineri w’intara bakakugira umuyobozi w’Akagari). Rusine abonye ko ari agasuzuguro gakabije amusezeraho arigendera!
Byiringiro kugira ngo asohoze ubutumwa bwe neza bwo gusenya itorero ry’Abadive yibasiye ahari umutwe waryo ariho i Gitwe. Urusengero rwa mbere rwubatswe ku butaka bw’u Rwanda rwari aho i Gitwe i Nyamirembe rwari ikirango cy’amateka ndetse rukaba rwareretswe n’umuhanuzikazi Ellen White (wemerwa n’abadivantise benshi) nk’uko yabyanditse mu gatabo ke Intumwa y’Imana, Byiringiro yararusenye.
Byiringiro amaze kunga ikirenge mu cya shebuja Paul Kagame usibanganya amateka y’igihugu ntiyagarukiye aho, yagize ibiro bikuru by’itorero byari aho i Gitwe abyimurira i Muhanga, Gitwe aba ayiciye umutwe atyo!
Mu rwego rwo kujegeza Gitwe no gukubita hasi burundu cya gice cy’Amajyepfo yatangiye arwanya akigera mu badive, Byiringiro yagambaniye umusaza Urayeneza Gerald nyuma yo kubera ibamba FPR ayangira kuvanga umutungo nayo, aho yashakaga gushora imigabane mu bikorwa bye by’amashuri byari i Gitwe. Byiringiro yafashije FPR gucengeza abanetsi ba FPR mu bikorwa bya Mzee Urayeneza birangira abantu FPR yishe ikabajugunya mu byobo mu bitaro bya Gitwe, ije kubataburura ibita ko ari abazize jenoside yakorewe Abatutsi, bityo Urayeneza akaba yarahishe amakuru. Aregwa kugira uruhare muri jenoside, kuba ikitso cyayo cya jenoside guhisha ibimenyetso byayo, ihita imuta muri yombi ubu ari mu buroko.
Umusaza Urayeneza Gerald ni umwe mu bantu babonye amabi yakozwe na FPR ariko abirenza ingehe ndetse anayitura amaturo. Mugihe Bibiliya ivuga ko tutahawe umwuka w’ubwoba Urayeneza yarebereye uburyo iyi nyamaswa isa n’iyo Daniyeli yeretswe ngo itera bose abakomeye n’aboroheje kuyiramya nawe yigira ubwoba arayiramya, ariko birangiye imwivuganye.
Mzee Urayeneza ni urugero rwiza rw’abantu barebera kandi bagakomeza konsa ingunzu. Birangira iguciye imoko ikanakwica. Mbese waba nawe ugikeneye byinshi ngo uyimenye? Fata icyemezo bikitwa none!
Ubwanditsi