INTEKO ISHINGA AMATEGEKO YA UGANDA IRASABA LETA GUFATA IBYEMEZO BIFATIKA NYUMA Y’AHO U RWANDA RUKOMEJE KWICA ABATURAGE BABO.

Kuri uyu wa kabiri taliki 21 Mutarama 2020. Abadepite ba Uganda basabye  Guverinoma yabo gufata ingamba zikaze harimo no kuba nayo yabuza abaturage ba Uganda kujya mu Rwanda, (bivuze gufunga imipaka yayo iyihuza narwo).

Aba badepite bafashe iki kemezo  nyuma y’aho ingabo za Kagame zongeye kurasa zikica umuturage wa Uganda ukomoka mu karere ka Gisoro witwa Jean Theo Ndagizimana w’imyaka 25, wicanywe na babyara be babiri ba banyarwanda.

Minisitiri uhagarariye Guverinoma mu nteko, Ruth Nankabirwa Ssentamu ubwo yageragezaga gucubya uburakari bw’Abadepite asabira Leta igihe gihagije ngo bakomeze kugoragoza u Rwanda ngo barebe ko basubiza umubano w’ibihugu byombi nk’uko wahoze, yamaganiwe kure n’umukuru w’Inteko ishinga amategeko Rebecca Kadaga, wavuze ko batakomeza kwihanganira kumva Abagande bishwe n’u Rwanda buri gihe mugihe rwanangiye rukanga no gufungura imipaka rwafunze. Yagize ati:

“Hari abaturage ba Uganda bicwa n’u Rwanda, none Minisitiri ari hano atudabagiraho asubiza ibibazo atyo. Hashize amezi ane abaturage badacuruza, barashaka kumenya ku buryo bwizewe niba bazakomeza ubucuruzi cyangwa niba ari ugukurayo amaso burundu, barashaka kumenya niba bakomeza kujya mu Rwanda cyangwa niba babireka.”

Rebecca Kadaga umwe mu banyapolitiki bakomeye muri Uganda, yasabye Minisitiri ubishinzwe kuzaza gusobanurira Inteko niba baremeye cyangwa bataremeye umwanzuro wa komite ishinzwe umutekano wo kugira inama abanya-uganda kutajya mu Rwanda.

Rebecca Kadaga yasabye Minisitiri Sam Kutesa ushinzwe ububanyi n’amahanga kuzitaba Inteko ishinga amategeko ya Uganda kuwa kabiri utaha, kugira ngo ageze ku baturage ba Uganda uko umwuka uhagaze hagati y’ibihugu byombi muri iki gihe.

Uganda yari iherutse kurekura abanyarwanda 9 bashinjwaga ibyaha bikomeye harimo gushimuta impunzi no gutunga intwaro mu buryo butemewe, igira ngo wenda Kagame arasubiza agatima impembero, ariko ahubwo akomeje kwerekana ko akabaye icwende katoga, akomeje kwica… Yabitangiriye i Bugande bamwita Pilato, none yarimonogoje, agarukiye  abagande!

Bisa nk’aho Uganda nayo mu minsi mike ishobora gufata umwanzuro wo guhangana no guhimana n’u Rwanda ku mugaragaro! Ninde uzabihomberamo? Mbese Abanyarwanda bazakomeza kwemera kwikorera imisaraba bagerekwaho n’abategetsi gito?

Burukinafaso, Tuniziya, Misiri, Algeriya na Sudani berekanye ko abaturage bafite imbaraga zo kwikiza ubutegetsi bubi bubateza ibyago, ariko nyamara muri ubwo butegetsi bwose ntabwigeze bugeza abaturage b’ibihugu byabo nk’aho Kagame na FPR ye bageze abanyarwanda!

UMURUNGI Jeanne Gentille.