INTWARI PAUL RUSESABAGINA ASIZE ASHESHE ABAGINA YISUBIRIYE MURI AMERIKA

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Mu Kinyarwanda cya kera hari amagambo asa nk’aho atagikoreshwa, ku buryo igisobanuro cyayo kigora abakiri bato, ariko biba bikwiye ko tuyasubiramo kenshi, kugira ngo atazibagirana kandi agenda agaruka mu mazina y’abantu cyangwa y’ibintu. Ntabwo byaba bikwiye rero ko ababyiruka uyu munsi batamenya ibyo bisobanuro, kuko uko amagambo agenda atakara mu rurimi runaka, ariko ruba rukendera buhoro buhoro.

Ijambo “kugina” risobanura kwica, “abagina ” bikavuga abicanyi, “umugina” bikavuga imva cyangwa igituro gishyinguyemo uwishwe, “ingina” ikaba icumu ricumitwa abicwa, naho “Rugina” ikaba “Karinga”, ingoma y‟ingabe y‟ingabe yambikwaga ibishahu by‟abishwe, ari nayo mpamvu yitwaga “inyambarabishahu”.

Aya magambo yose tuyasanga mu gisigo nsobanuramateka (poème historiographique) cyitwa “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza” (Reproduire ses qualités en ses enfants réjouit les parents) cya Nyakayonga ka Musare, aho yagize ati: «Ye Bagina bagendanaga ingina ngo igine abayigina, ikabahindura imigina (…), ikambika Rugina…», ubishyize mu Kinyarwanda cy’ubu byaba « Ye Bicanyi bagendanaga icumu ngo ryice abaryica rikabahindura ibituro (…), rikambika Karinga…».

Abanyarwanda baciye umugani ngo “izina niryo muntu”, umubyeyi yabyaye umwana amwita “Rusesabagina”, bisobanuye “Intwari Rutinywa, rutsinda abagina ari bo bicanyi, rukabasanza, bagatatana”, none arabikoze; “abagina” barangajwe imbere na Perezida Kagame, arabatsinze, arabasanza, baratatana, yisubiriye muri Amerika, ku manywa y’ihangu, abaswa basigara basobanuza.

Ntabwo rero byari bikwiye ko, twebwe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye n’ahakoropye, twatangiye kubagezaho urugendo rw’iyi ntwari Paul Rusesabagina, kuva yashimutwa, kugeza ajyanywe mu nkiko za baringa, arabibona neza ko nta butabera azaziboneramo, yikura mu rubanza, barikirigita, baraseka, bamukatira gufungwa imyaka 25, none hataragera n’imyaka itatu (3), akaba abagaritse, yisubiriye muri Amerika, twabireka bikagenda nk‟aho tutabibonye. Twaba tutazirikanye ubwo butwari, niyo mpamvu twashatse kubagezaho uko isi yose yakiriye iyi ntsinzi, n‟icyo bisobanuye ku butegetsi bw’agatsiko.

Guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe 2023, inkuru y’ikimenamutwe yatangiye gucicikana ko Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte alias Sankara bagiye gufungurwa, iravugwa cyane ndetse yandikwa mu binyamakuru byinshi cyane byaba ibyo mu Rwanda no mu mahanga, kugeza ubwo ku gicamunsi inama y’abaminisitiri iteranye, yemeza ko koko aba bagabo b’intwari banze kurebera ikibi, bafunguwe, ndetse sibo gusa, hafunguwe n’abandi 18 baregwaga mu rubanza rumwe, hasigara umwe, Madamu Mukandutiye, ngo kuko we agikurikiranyweho ibyaha bya jenoside. Uyu akaba ari we watumye Séraphine Mukantabana yirukanwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ibiza no Gucyura Impunzi (MIDMAR) ngo kuko yari yamuburiye ko Inkotanyi zitazamurebera izuba, none iryavuzwe riratashye.

Kuba iyi nkuru yaravuzwe cyane ni ukubera akamaro ifite, iyo urebye ibintu bibera mu Rwanda n’aho birimo bigana. Iyo rero urebye iri fungurwa rije risa n’iritunguranye, nta kabuza buri wese ahita abona ko ari ikimenyetso cy’ibihe by’amarembera y’ingoma ya FPR na Perezida wayo Paul Kagame.

Ibi turabivuga kuko Perezida Kagame, ku kibazo cya Rusesabagina, asa nkaho yari yarinangiye burundu, ariko arashyize aragamburuzwa. Twahisemo rero kubisesengura kugira ngo tubereke ko ingoma ya FPR irimo gutera umugeri wa nyuma, akayo kayishobokanye. Yashoje urugamba yihekesheje abagina batojwe kugina kurusha abandi, none Rusesabagina arabasheshe, basigaye bibaza ikigiye kubabaho nyuma yo gutsindwa.

Mu gutangira ubusesenguzi bwacu, twanyarukiye ku kinyamakuru SEMAFOR, akaba ari nacyo cyaje ku isonga, mu gitondo cyo ku wa Gatanu, tariki ya 24 Werurwe, kivuga ko Paul Rusesabagina agiye gufungurwa. Umunyamakuru w’iki kinyamakuru Steven Clemons, yagize ati: «Ibintu bibera mu Rwanda si ibisanzwe». Uyu munyamakuru yibukije ko mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize yabajije Perezida Kagame ibyerekeye Rusesabagina, amusubiza ko bidashoboka ko yamufungura, ngo yamufungura ari uko hari abantu bagabye ibitero ku Rwanda, bakamutwara. Byahise bitungura benshi rero kuba mu kanya nkaho guhumbya, ahinduye imvugo nona akaba amurekuye, za haha ngo ntabwo ari “pressure”.

Clemons akomeza agira ati: «Ntabwo hashize igihe, ejo buri muri uku kwezi bari mu nama yerekeranye n’umutekano yabereye i Doha, muri Qatar, narongeye mubaza cya kibazo, aransubiza ngo ‘turi mu biganiro byo kureba ukuntu twafungura Rusesabagina». Yongeyeho ati: «Ntabwo byumvikana ukuntu ibintu byihuse muri ubu buryo».

Kuva uyu munyamakuru agitangaza iyi nkuru, ibindi binyamakuru byinshi byayisamiye hejuru, ku isi yose, bigaragaza ko Paul Rusesabagina ari intwari koko. Ntabwo hano twabarondorera ibinyamakuru byose byanditse kuri iyi nkuru, ariko twabahitiyemo iby’ingenzi, kugira ngo twerekane ubutwari bw‟uyu mugabo.

Mu kanya nk’ako guhumbya, ikinyamakuru CNN cyahise gitangaza ko Rusesabagina, intwari yo muri Hotel Rwanda agiye gufungurwa, nyuma yo gukatirwa gufungwa imyaka 25, ashinjwa iterabwoba. Iki kinyamakuru kivuga ko Rusesabagina yanditse ibaruwa isaba imbabazi umukuru w’igihugu, ndetse ngo yiyemeje kwitandukanya n’ibikorwa byose yakoraga mbere, ndetse kikanavuga ko azahita yoherezwa muri Qatar akimara gufungurwa, akazahava asubira muri Amerika, aho yemerewe gutura.

Ikinyamakuru nacyo kitahwemye gukurikirana Rusesabagina kuva yashimutwa ni Al Jazeera, dore ko Minisitiri w’Ubutabera ariho icyo gihe, Busingye Johnston, yacyemereye ko Guverinoma y’u Rwanda yagize uruhare mu gushimuta uyu mugabo, cyaranditse kiti: «Rusesabagina yafunguwe, ubu abaye aruhukiye mu rugo rw’ Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda, mbere yo kwerekeza muri Qatar, akazabona kujya muri Amerika. » Iki kinyamakuru nacyo cyakomoje ku ibaruwa isaba imbabazi.

Ibiro ntaramakuru by’abongereza, Reuters, nabyo bivuga ko Rusesabagina yafunguwe, bikanashimangira ko ari munzu y’Ambasaderi wa Qatar i Kigali. Ni cyo kimwe n’ibinyamakuru byo muri Amerika, birimo Washington Post na byo byagarutse kuri iyi nkuru, bigaragaza ko iyi nkuru yashimishije Amerika.

Ibindi binyamakuru bikomeye nka BBC, France 24, VOA, n’ibindi nabyo byagarutse kuri iyi nkuru, bivuga ko Rusesabagina akiva muri gereza yakiriwe na Ambasaderi wa Qatar, amujyana iwe, aho azamara iminsi mike, hanyuma agafata indege yerekeza muri Qatar, aho azava ajya muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

Ibinyamakuru byo muri Afurika, nka NATION cyo muri Kenya, MONITOR cyo muri Uganda, n’ibindi nabyo ntibyahatanzwe, byose byagiye bishimangira ko ifungurwa rya Rusesabagina ryari rikwiye. Ibyo mu Rwanda hafi ya byose birimo IGIHE, UMUSEKE, BWIZA, UMURYANGO, RADIOTV10, KIGALI TODAY, PRIMO

MEDIA RWANDA, MAMA URWAGASABO, n’ibindi, byose byari byacitse ururondogoro, bivuga ko Paul Rusesabagina yafunguwe, ariko bikigengesera cyane ngo bidakoma Rutenderi, bikikura n’aho byari biri.

Ibi binyamakuru byose rero ndetse n’ibindi tutavuze byongeye kutwereka ko Paul Rusesabagina atari uwenze wese, ahubwo ari umuntu ukomeye cyane, ndetse ari intwari byahamye, none akaba ashegeshe agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, ubundi hagenda we, abamushimuse basagara barebana mu maso, bamanjiriwe. Andi makuru avuga ko umupasitoro witwa Niyomwungeri Constantin, wamushukashutse akamuvana i Dubai amubeshya ko bagiye mu Burundi, akisanga i Kigali, ubu arindiwe iwe, batinya ko abaturage bamugirira nabi, abandi bakavuga ko ari ukugira ngo nawe adatoroka kuko akazi ke kagizwe imfabusa, ndetse akaba atasubira i Burayi, kuko ahafite dosiye yo gushimuta umuntu.

Mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, ubwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Antony Blinken, iki kibazo cya Rusesabagina yakigarutseho cyane, ndetse avuga ko atazagamburuzwa. Yemezaga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ubutegetsi bwa Kigali bushaka kumukanga ngo ntiyavuze Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko batamurusha Jenoside kuko ari umuyahudi.

Byagaragaye ko muri aya mezi make yakurikiye uruzindo rwa Blinken mu Rwanda, Kagame yakomeje kwivuguruza, rimwe ati: «Sinamufungura n’iyo mwazana iki», ubundi ati: «Turi mu biganiro», none birangiye amufunguye. Nyamara kwari ukwigiza nkana kuko Paul Rusesabagina yari yaramaze kumwandikira ibaruwa, asinyishaho uyobora Gereza ya Nyarugenge, ku wa 14/10/2022, ndetse n’iya Nsabimana Callixte Sankara yari yarayibonye kuko yanditswe ku wa 13/10/2022. Aha rero twavuga ko Sankara nawe yabyungukiyemo kuko iyo baba badafunganywe yari kuzamera nka Déo Mushayidi.

 Biragaragara rero ko ibyo yivugishaga byose byari imigaryo kuko yari aziko ubutegetsi bw’Amerika ari bwo bwamuteretse ku ntebe yicayeho, bituma rero butabura kumwotsa igitutu igihe ashatse kwigira Nyamwanga- iyo-byavuye, umwe wimye amata uwamuhaye inka. Iyo atinzamo gato akareba akamubaho!

Iri fungurwa rya Paul Rusesabagina ryagaragariraga buri wese kuko Abasenateri bo muri Amerika, mu ibaruwa yabo yo mu 2020, basabye ko arekurwa nta yandi mananiza. Nta wakwibagirwa Senateri w’Amerika Robert Menendez, wasabye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ndetse n’izindi Minisiteri zishinzwe imfashanyo, ababwira ati: «Mugomba gufatira ibihano u Rwanda na Perezida Kagame, ndetse mukabuza n’abantu be kugenda muri Amerika, niba Rusesabagina adafunguwe». Bityo rero ntitwabura gushimangira ko iyi ntwari irekuwe ahanini kubera “Pressure” y’Amerika yabaye ndende.

Ubwo Rusesabagina yamaraga gufungurwa, ikinyamakuru The Guardian, cyaganiriye n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makoro, agitangariza ko kuba Rusesabagina afunguwe bitarangiriye aho “nyamara ababisesengura basanga ari ukwikura mu isoni kuko barangije guta ibaba. Ariko se ni ubwa mbere agatsiko kari ku butegetsi bw’agatsiko ka Kigali kata ibaba mu gufunga abanyamahanga? Ingero ni nyinshi.

Ubwo umupadiri w’umubiligi Guy Theunis yafungirwaga i Kigali, Ababiligi bashyizeho “pressure” basaba ko arekurwa, akajya kuburanira iwabo, ariko byarangiriye aho, ntiyigeze akurikiranwa iwabo kuko bari bazi ko ibyo yaregwaga mu Rwanda byari ibihimbano. Ni cyo kimwe n’umunyamerika, Peter Erlinder, wo muri Chicago, ariko utuye muri St. Paul, Minesota, wari uje kunganira mu mategeko Ingabire Victoire Umuhoza, nawe afungirwa i Kigali, Abanyamerika bamusaba shishi itabona, bavuga ko azaburanira muri Amerika, ariko yagezeyo yikomereza akazi ke. Uyu yanunganiye benshi muri TPIR i Arusha, Tanzania.

Nta kabuza rero na Rusesabagina nta zindi nkurikizi azagira nagera muri Amerika, ku buryo ibyo Yolande Makoro yivugisha ngi ntibirangiye, arimo gusetsa imikara. Kuba Amerika yaraherekeye kera yemeza ko yafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ni ukuvuga ko yamaze kumugira umwere kera, ahubwo atinze kugera iwe ngo yakirwe nk’intwari ivuye ku rugamba kandi itsinze ababisha, nk’uko izina rye ribivuga.

Ikindi cyerekana ko muri aya mezi ya nyuma abanziriza ifungurwa rya Rusesabagina, Kagame yashyizweho “pressure” iteye ubwoba, ni uko igihe yabwiraga umunyamakuru wa SEMAFOR ko atazarekura Rusasebagina batamuteye ngo bamutware, yari yamaze kwakira ibaruwa yanditswe n’abunganiraga Rusesabagina mu mategeko, Me Gatera Gashabana na Me Rudakemwa Jean Félix, bandikiye Minisitiri w’Ubutabera, ku wa 17/10/2022, bamugezaho dosiye y’uwo bunganiraga, wari waramaze gusaba imbabazi. Nta kuntu rero Kagame yahakana ako atari yarabonye iyi baruwa, ubwo mu kwezi kwa 12 yavugaga ngo “ntazamufungura, kereka uzatera igihugu cye, akaza kumubohoza”, atazi ko ihari. Bivuze ko “pressure” ikomeye yamwikubise hejuru mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2023.

Mu kwanzura rero twakwifuriza ikaze mu buzima busanzwe, intwari Paul Rusesabagina, tugashimira impirimbanyi zose, abagabo n’abagore, bazamuye amajwi yabo batabariza inzirikarengane, kugeza isi yose ibyumvise, none bitanze umusaruro. Ntitwabura kandi gushimira umuryango we cyane cyane Carine Kanimba, umukobwa w’intwari, werekanye ko koko azi icyo aharanira, n’aho abantu batakekaga, akahagera.

Tuributsa impirimbanyi zose, cyane cyane Abaryankuna, ko aka ari agatonyanga mu nyanja, urugendo ruracyari rurerure cyane, abagitotezwa baracyari benshi, turasabwa gukomeza guteza ubwega, tukamagana izi nkoramararo, kugeza zivuye ku izima zigafungura abarengana bose, kugira ngo nabo baze dufatanye urugendo rw’Impinduramatwara Gacanzigo, kuko ari yo yonyine izatugeza ku Rwanda rwiza, ruzira intambara umunyarwanda arwana n’indi. Twizeye kandi ko intwari Paul Rusesabagina atagiye gukura mu ruge, ahubwo agiye gukaza umurego, agasesa n’abandi bagina bose iyo bava bakagera. Kuri twe inkuru si uko Paul Rusesabagina yafunguwe, inkuru ni ipfunwe, isoni n’agahinda asize mu mutima wa Paul Kagame.

Manzi Uwayo Fabrice