Yanditswe na Remezo Rodriguez
Ni izina ryagarutsweho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga muri uku kwezi kurusha ayandi yose mu Rwanda. Impamvu ni uko ari mu nkiko akurikiranyweho ibyaha bitavugwaho rumwe na benshi, aho ashinjwa gusambanya abana no kubacuruza mu mushinga asanzwe akora wiswe Miss Rwanda. Gusa ibi ntibyabaye ibintu bya rubanda rusanzwe gusa, kuko na Perezida Kagame yabyivanzemo ndetse akihutira kubyivurugutamo. Mu nama nkuru ya FPR yo ku wa 30/04/2022, Kagame yashinje Prince Kid kumugaragaro gucuruza abana no kubinjiza mu buraya, ariko icyatangaje abantu bose ni uko iki cyaha cyo kitigeze kigezwa mu rukiko.
Ni iki cyabaye cyatumye iki cyaha kitagezwa mu rukiko? Ese ubundi waba uzi aho FPR ihurira n’uburaya buvugwa mu kiswe Miss Rwanda? Uzi se amateka ya FPR ni uburyo yakomeje gukoresha uburaya nk’intwaro kirimbuzi mu mateka yayo yose?
Mbere gato y’uko FPR-Inkotanyi itera u Rwanda, ku wa 01 Ukwakira 1990, habanje igihe kitari gito cyo kwitegura iyi ntambara, bita mu gifaransa “course aux armements”.
Abarwanyi ba FPR bari bavuye mu yindi ntambara yo gushyira ubutegetsi bwa Uganda mu biganza bya Perezida Museveni, bari neza ko imbunda n’amasasu byonyine bidashobora gutsinda intambara, ahubwo hagomba gutekerezwa kuri services z’ubutasi na za maneko.
Ni muri urwo rwego intasi zatangiye gutata u Rwanda mu 1987 kugira ngo zirebe niba gutera bishoboka, buri gihe zigatanga raporo ku bakuru ba FPR-Inkotanyi yari imaze gushingwa.
Mu 1988, mu nama yabereye i Nairobi, abayitabiriye bamenyeshejwe ko abagore n’abakobwa aribo ba mbere bagomba kwifashishwa mu kuneka abategetsi bakomeye mu Rwanda, byaba na ngombwa bagatanga imibiri yabo, kugira ngo abategetsi bariho icyo gihe babishimishirizeho, bababwire amabanga y’igihugu.
Muri uwo mwaka, Maj. Paul Kagame, wari wungirije ushinzwe ubutasi mu ngabo za Uganda, yahawe inshingano yo kujya muri Tanzania, azana abakobwa 200 banyanyagizwa mu mijyi yo mu Rwanda, bahereye i Kigali, Butare, Ruhengeri, Gisenyi, Rwamagana, Gitarama, Cyangugu, Kibuye n’ahandi. Akazi k’aba bakobwa kwari ukuryamana n’abategetsi bakomeye ndetse n’abasirikare bakuru, bakabakuramo amabanga bashyiraga FPR.
Bamwe bazaga basaba akazi ko mu rugo, abandi bagasaba ako gukora mu tubari, bikarangira bakunzwe n’abakomeye, bakabakodeshereza amazu, bakajya babasangamo, byitwa ibiro bya kabiri cyangwa se “2ème bureau”, bibaho kandi biramenyerwa.
Abandi batangiye gushakishwa mu bihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane mu Burundi na RD Congo yitwaga Zaïre icyo gihe, maze bamwe bakoherezwa mu Rwanda, abandi bakoherezwa i Burayi.
Abageraga i Burayi bakirirwaga na Cécile Kayirebwa, wari usanzwe afite Itorero ry’ababyinnyi, nabo bagatangira gutozwa kubyina, ibikorwa byose bigahuzwa na Jacques Bihozagara, wari ushinzwe ubukangurambaga bwa FPR ku mugabane w’Uburayi.
Hategurwaga ibitaramo, abakobwa bakabyina bambaye ubusa, bakareshya abazungu, bagatanga amafaranga yo kuzifashisha ku rugamba, bakanabera FPR abavugizi mu myanya itandukanye barimo, kugeza aho aba bakobwa batumye diplomatie ya FPR itumbagira mu kanya nk’ako guhumbya. Ubwo kandi ni ko abandi babaga bajyanywe ku rugamba kongera morale y’abasirikare ba FPR.
Intambara irangiye rero hari umubare munini w’abakobwa n’abagore bari barakoreshejwe aka kazi katabahesheje ishema, bamwe batangira kugira ingaruka zirimo indwara zo mu mutwe zitandukanye, bamwe barasara biruka ku musozi, abandi bicwa ku buryo bw’akagambane nk’uko Utamuliza Annonciata, bahimbaga Kamaliza, akaba umuririmbyi w’icyatwa, yishwe, azira gusa kuba azi amabanga ya Capt. Vedaste Kayitare, yitaga Intare batinya, wishwe nawe urupfu rubi, ku mategeko ya Kagame.
Ntibyakomeje bityo kuko bamwe muri ba bakobwa n’abagore batongeye kwibona mu muryango nyarwanda kubera amabi bakoze, batangiye kwicuruza kugira ngo babeho, ibyo bita “sex services”. Ariko uko imyaka igenda ishira bakagenda basaza nta wukibareba, batangira gutoza utwana duto, bakaducuruza, bakishyurwa, bakabasha kubaho.
Aba bana babaga bataragira imyaka y’ubukure bacucururizwaga mu ngo, aho babaga bita kwa Shangazi, kwa Mama Mdogo, kwa Tantine, n’andi masano atabaho. Kuva ubwo rero abambari ba FPR babibonyemo business ikomeye, bubaka amazu azwi nka “Lodges ”, noneho ba bagore bashaje, bandujwe ibitekerezo byabo igihe bagirwaga za maneko zo mu gitanda, bahita batangira kuzana abana, bakabaha abagabo, bakishyurwa, bakabona imibereho.
Gusa uko imyaka igenda yicuma niko ba Shangazi, ba Tantine na ba Mama Mdogo bagiye basaza bahinduka ba Tate na ba Bibi, noneho ba bana bakuriye mu buraya kuva bakiri bato nabo batangira umwuga wo kwicuruza, ariko bo bitwa amazina y’ibizungerezi nka Soleil, Copine, Nyenyeri, Bella, n’andi nkayo. Uku niko ubusambanyi bwatangiye ari intwaro y’ubutasi bwa FPR bwaje guhinduka uruhererekane, ndetse n’itegeko rivuga ku buraya riguma mu mishinga, ahubwo abashatse kubatwara icyashara bakitwa “inzererezi”, bakajugunywa kwa Kabuga cyangwa muri Gereza ya Nsinda, ariko ubusambanyi burakomeza. Ariko se, ibi bihurira hehe n’ibiri kuba ubu?
Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga nyinshi hacicikanagaho inkuru ya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, wari wakatiwe gufungwa iminsi 30, ariko agahanagurwaho icyaha cyo gusambanya Miss Akaliza Hope amaze kumusindisha, ndetse icyaha cyo gucuruza abakobwa, yahamijwe na Perezida Kagame, mu nama nkuru ya FPR yo ku wa 30/04/2022, cyo ntikigere kigezwa mu rukiko, byatumye abasesenguzi batangira kwibaza impamvu.
Abenshi bemeza ko iyo hazamo icyaha cyo gucuruza abakobwa, urubanza rwari kuzanamo abategetsi bakomeye, abasirikare bakuru, abikorera ku giti cyabo, abafite amazu bacururizamo abakobwa (lodges) n’abandi benshi. Ibyo nibyo byatumye iki cyaha kirengagizwa ku nyungu z’abagize agatsiko kayoboye igihugu.
Inkuru dukesha umuzindaro wa Leta, Igihe.com yo ku wa 17/05/2022, yahawe umutwe ugira uti:
«Uburyo zimwe muri “Lodge” z’i Kigali zahinduwe indiri yo gusambanya abana», yavugaga ko ababyeyi bagira impungenge iyo babonye umugabo w’igikwerere cyangwa umusaza yaryamanye n’umwana abyaye muri “lodge”, bakabyita “Ishyano rya gashyantare” ryagwiriye u Rwanda.
Umunyamakuru Thamimu Hakizimana, ashaka kumvikanisha uburemere bw’ikibazo, yasubiyemo amagambo ya RIB, aho yavuze ko kuva mu 2018 imaze kwakira ibirego 12,840 by’abana basambanyijwe ku gahato batarageza ku myaka y’ubukure. Gusa yibagiwe ko aba abana bageze kuri RIB batanageze kuri 1/5 cy’abahohotewe, kuko bamaze kurenga 60,000, bamwe bakabiceceka, abandi bikungirwa mu miryango, cyane cyane ko uburyo Itegeko rihana iki cyaha ryanditse butuma uwahohotewe ntacyo abona, bigatuma nta bushake bwo kurega bagira, kandi ahubwo bamwe mu bagabo baba babahohoteye, baba basanzwe babafasha.
Thamimu amaze kubona ko hari ama “lodge” yahindutse indiri y’ubusambanyi bw’abana bataruzuza imyaka, yafashe umwanzuro wo gusura amwe muri yo. Ku wa kane, tariki ya 12/05/2022, yateze moto ajya kubikuza amafaranga ku cyuma i Nyamirambo, arangije yinjira mu kabari gafitemo amacumbi, abwira abahakora ko ategereje umwana w’imyaka 17, ariko afite ubwoba ko Leta yamugwaho, baramuhumuriza, bamubwira ko n’abandi babikora, ndetse akiri aho ahita abona akana, bigaragara ko kari hagati y’imyaka 15 na 17, kandi ubona karamenyereye, kaza kavugira kuri téléphone, hasohoka umugabo ukuze bigaragara ko ari mu myaka 50, asoma ka kana, akinjiza mu nzu, akakiriza inzoga ya Konyagi ivanze na Fanta.
Abahakora ntibatunguwe na gato, ku buryo ubona ko ari umuco bamenyereye, ndetse n’ugiye adafite akana agiye kwangiza, barakamushakira, kuko baba bafite numéros za téléphone z’abo bana b’ababkobwa bo bita utunyogwe. Birababaje cyane!!!
Umwe mu bashinzwe kwakira abaje muri Lodge, abajijwe impamvu batandika imyirondoro y’abakiliya, yagize ati: «Ubu koko umukiliya yakugana ukamubaza ibyo byose akaba akigumye aha, erega twe tuba dukora ubucuruzi!». Aba bakora ubu bucuruzi bw’abantu baba bakingiwe ikibaba na FPR, nta wabakoraho!
No mu minsi ishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, nawe yagarutse kuri hoteli zemera kwakira abana bagasambanyirizwamo, asaba abazifite guhagurukira iki kibazo. Ni mu butumwa yahaye abarenga 400 bari mu mwiherero w’iminsi itatu (hagati ya tariki 8-10 Gicurasi 2022) w’Abayobozi bashya b’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF yanitabiriwe na Ruharwa muri ibyo bikorwa James Kabarebe.
Ingaruka z’iyi ntwaro ya FPR zo ni nyinshi cyane.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17/05/2022, umunyamakuru Thamimu Hakizimana, ukorera ikinyamakuru kivuga imigabo n’imigambi ya Leta ya Kagame, Igihe.com, yarongeye yegura mudasomwa arandika. Mu nkuru yahaye umutwe ugira uti: «Nyamirambo: Indaya zariye karungu nyuma yo kwibwa n’umusore utazishyuye», avugamo abakobwa babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge barize ayo kwarika nyuma yo kwibwa n’umusore wari wararanye nabo, aho kubishyura nk’uko bari babyumvikanye, akabacucura na duke bibwiraga ko bafite.
Byari byatangiye ashaka umwe, birangira araranye babiri, kuko bamubwiraga ngo muri Kigali turasangira (In Kigali, we share), yagombaga kubishyura 20,000Frw buri wese agatwara 10,000Frw.
Ntabwo ari ko byagenze, ahubwo umusore wawe yarabasinzirije abatwara téléphones zabo na 30,000Frw bagombaga kwishyura inzu.
Birumvikana rero ko Ingaruka ya mbere y’ubu busambanyi FPR yagize intwaro, ni ubujura bukabije. Iyo budakozwe n’abakobwa cyangwa abagore basambanyijwe, nabo baribwa, bakabasiga iheruheru. Niko byagendekeye aba bakobwa bibwe n’umusore.
Gusa Rebecca, umuturanyi wabo witwa Umugwaneza Alicia, uvuga ko azi aba bakobwa bibwe, yavuze ko bitangaje kuko nabo ubwabo bazwiho amahane, ku buryo kuba umuntu yanatekereza kubiba ari ibintu bidasanzwe. Yagize ati: «Twumiwe kumva ngo baryamanye n’umusore agenda atabishyuye anabibye, kandi aba barazwi ko bagira amahane».
Bahise batangira gutakira umuhisi n’umugenzi. Nyamara birazwi ko umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.
Ku rundi ruhande, indi nkuru dukesha Hanga.rw, yo ku wa 16/05/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Gasabo-Kimironko: Umusore yakuwe mu mva yararyamyemo nyuma yo kwibwa n’indaya akaba nk’umusazi».
Iyi nkuru itubwira ko umusore witwa Moses uri mu kigero cy’imyaka 29, yasanzwe mu irimbi ryo mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, nyuma yo kwamburwa n’indaya yari yaguze, irangije iramucucura, ananirwa kubyakira, ajya mu irimbi, atangira kurandura imisaraba, nyuma aryama mu mva, bamukuramo yabaye nk’umusazi. Hakibazwa impamvu irimbi ritazitiye, buri wese yinjiramo uko ashatse nabyo bikayoberana.
Bigaragara rero ko ubusambanyi nk’intwaro FPR yakoresheje mu rugamba rwo gufata igihugu, ntaho bwagiye, kandi mu ngaruka, uretse ubujura, hashobora no kuba izibangamiye ubuzima, nko gukubitwa bikomeye, indwara zo mu mutwe, ndetse bikanageza ubwo ababyishoyemo bashobora gukurizamo urupfu rw’amarabira. Uwakumva ibi wese, yagira ngo ni ibyo gusa. Ariko si ko bimeze, kuko indi nkuru dukesha Radio TV 1, yumvikanye mu gitondo cyo ku wa 18/05/2022, mu kiganiro “Rirarashe”, ivuga ko umugabo w’imyaka 36 wari utuye mu Karere ka Kayonza, yasanzwe mu rugo rw’uwahoze ari umugore we, yimanitse ku giti cyo muri urwo rugo.
Uyu murambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17/05/2022, mu Mudugudu wa Cyabajwa, Akagari ka Cyabajwa, Umurenge wa Kabarondo, aho uyu mugabo yahoze atuye, nyuma akaza kwimukira mu Murenge wa Mukarange, kubera amakimbirane yo mu rugo. Umugore we babyaranye abana babiri yamushinjaga ubusinzi bukabije, naho umugabo akamushinja ubusambanyi bweruye, dore ko yabukoraga ku mugaragaro, yarakuye agahu ku nnyo.
Gitifu wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, abajijwe ku cyo azi kuri icyo kibazo, yavuze ko ari mushya muri uwo Murenge, ko amakuru azi yayabwiwe n’abaturage bamaze kubona umurambo w’uwo mugabo. Arenzaho ngo bagiye kubikurikirana. Bagiye kubikurikirana se bazure uwapfuye, cyangwa bace ubusambanyi?
Mu gushimangira ko intwaro y’ubusambanyi FPR yakoresheje mu rugamba rwo gufata igihugu ntaho yagiye, ku gicamunsi cyo ku wa 16/05/2022, ibinyamakuru bitandukanye birimo Inyarwanda.com, Isimbi.rw, Igihe.com, Inkanga.com, Imvahonshya.co.rw, Umuryango.rw, Thechoicelive.com, n’ibindi, byari byacitse ururondogoro bivuga ko Prince Kid yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko icyaha cyo cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, urukiko rwakiburiye ishingiro, ntirwakimurikiranaho.
Tariki 13 Gicurasi 2022 ni bwo Prince Kid , wateguraga Miss Rwanda, yaburanye ku byaha bitatu byatumye afungwa ari byo:
- Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato;
- Gusaba undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina; no,
- Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Abantu batandukanye batunguwe no kubona mu byaha ashinjwa hatarimo icyo gucuruza abantu kandi yaragishinjwe na Perezida Kagame ubwe. Gusa mu nyungu za politike iki cyaha cyaburijwemo maze aburana ibisigaye.
Prince Kid yakomeje gusaba urukiko ko yaburanira mu ruhame, Abanyarwanda bose babyumva, bakanumva ukuri kw’ibyabaye byose, ariko arabyangirwa kuko FPR itashakaga ko ukuri kose kujya hanze. Ntaho yari kubona ikwiza igisebo cy’abambari bayo bishoye ku kugura no gucuruza abana b’abakobwa.
Ku gicamunsi cy’uyu wa Mbere, tariki 16 Gicurasi 2022, Urukiko rw’ibanze rwa Kagame rwa Kicukiro rwemeje ko Ishimwe Dieudonné afungwa iminsi 30 y’agateganyo ku bw’inyungu z’iperereza rigikomeje ku byaha aregwa.
Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akurikiranyweho ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Urukiko kandi rwemeje ko nta mpamvu ikomeye ituma Ishimwe Dieudonné akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Ibi byose bikerekana ko ubusambanyi bukiri intwaro FPR ikoresha kugira ngo igire inyungu runaka ibona nk’uko yabigenzaga mu gihe cya mbere na nyuma y’urugamba.
Remezo Rodriguez
Reba ikiganiro hano: https://youtu.be/OGZUkLiVljw