Yanditswe na Remezo Rodriguez
Iyo uvuye muri gare yo mu Mujyi wa Kigali Rwagati (Centre Ville) ugiye muri gare ya Kimironko unyura ku byapa 15 bya bisi (bus), aho abagenzi bagenda baviramo abandi bakajyamo, bityo bityo, gusa ibyo byapa byose ntibifite amazina yihariye uretse kimwe cy’ahiswe kwa Rwahama, ugeraho iyo urenze Stade Amahoro, ukagera ku nyubako y’ubucuruzi igizwe n’amagorofa ane, yubakishije amabuye y’umugabo wahoze mu gisirikare cya Uganda n’icya FPR-Inkotanyi, akamara imyaka 30 yose yambaye impuzankano ya gisirikare.
Uyu ni Col (Rtd) Rwahama Jackson w’imyaka 73, wavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu habaye mu Karere ka Gicumbi, mu mwaka w’1950, akaza guhungira muri Uganda afite imyaka 10 gusa, ariko nyuma y’indi myaka 10, akinjira mu gisirikare cya Iddi Amin Dada, aretse ibyo kwiga uburezi yari yaratangiye, yiyemeza kuba iruhande rw’umwicanyi ruharwa amwigira ku birenge ndetse araminuza, ibintu byaje kumuhesha imyanya myiza no kuzamuka mu mapeti vuba vuba ubwo yari amaze kwinjira ku rugamba rw’Inkotanyi.
Paul Kagame wari uzi neza ko Rwahama yazobereye mu kwica kandi akamenya gusibanganya ibimenyetso yaramwiyegereje ndetse amuha inshingano zo kuyobora umutwe wa gisirikare ushinzwe imyitwarire y’abasirikare (Military Police), aho yabaye uwa mbere mu kwamamaza ibihano birimo agafuni, akandoyi n’ibindi bibi byahabwaga abasirikare bakoze amakosa, ndetse abasirikare bose barabitozwa, birarenga bikoreshwa mu kwica abasivili batagira ingano bishwe mbere no mu gihe cya Jenoside ndetse birakomeza bigera na nyuma yayo, FPR imaze gufata ubutegetsi, aho agafuni n’akandoyi byasize inkuru itagira kibara mu mitwe ya benshi mu Rwanda.
FPR ikimara gufata ubutegetsi, abasirikare bagiye bihemba imitungo ya rubanda rwari rwahunze maze Rwahama Jackson, mu 1995, yirukana abari batuye ku muhanda wa Remera hafi y’ishuri rya Remera Catholique maze akoresha abanyururu bari buzuye mu kibuga cyari cyagizwe gereza ku Kimironko, basenya amazu yose yari muri ako gace, bafata n’igice cy’ishyamba bubakamo igorofa igeretse kane yubatswe n’amabuye kuva hasi kugera hejuru, ibyumba abyubakisha amatafari n’imicanga yatundisha ku ngufu za gisirikare cyangwa akasenya inzu z’abandi kugira ngo abone ibikoresho atabiguze. Iyi nyubako ihenze cyane nta kindi yayishoyeho uretse amaraso y’inzirakarengane zayisasiwe, abandi bakayubaka bigura ngo barebe ko bwacya kabiri.
Uyu wari umushinga uremereye cyane ku buryo nta muturage wari kwigondera inyubako n’iyi kuko nta banki zakoraga ngo zimugurize, n’igihugu ubwacyo cyari gifite ingengo y’imari iri hasi cyane, ku buryo n’abakozi bayo batahembwaga imishahara, ahubwo bahembwaga ibiryo. Nta kuntu rero Rwahama wayoboraga Military Police yari kwigondera inyubako ihenze nk’iyi atifashishe ingufu za gisirakare, dore ko no munsi y’iyi nyubako hatabwe imirambo myinshi ariko ntihagira umuvuga kuko yaricaga agakiza, ahagarikiwe n’umwicanyi Paul Kagame.
Uyu munsi iyo uvuze kwa Rwahama uretse kumva icyapa cya bisi (bus), wumva agace k’ubucuruzi, by’umwihariko ni iwabo w’amaduka acuruza ibifatika (hardware) nyamara bakibagirwa ko iyi nyubako ubwayo yubatswe mu maraso n’ibyuya by’inzirakarengane, ndetse fondation ikagirwa imitwe y’Abanyarwanda batagira ingano. Mu iyi nyubako kandi abantu bahagana ku bwinshi kuko ikorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo ibigo biranguza ibinyobwa, insengero, ibigo bitwara abantu n’ibintu, ububiko (stocks) n’ibindi, nyamara abibuka ko iyi nyubako yubakiye ku mitwe y’Abanyarwanda ni bake cyane, n’ababyibuka nta ruvugiro bafite.
Col (Rtd) Rwahama Jackson yirukanywe mu gisirikare mu mwaka wa 2000, ubwo yari agize imyaka 50, yiyegurira ubucuruzi ariko ubwicanyi bwanze kumuvamo, maze mu 2013 ashinga ikigo cy’abacunga umutekano ku bantu ku giti cyabo cyitwa “Royal Security Consult”, gihuza ababaye mu batekinisiye ba FPR bazobereye mu kwica ku buryo aho Polisi na RIB byananiwe kwica abaturage hitabazwa uru rwego, kuko nta n’umwe uba uzabirubaza. Niyo mirambo tubona igenda itoragurwa hirya no hino yambaye amasaha, kuko icyabo kiba ari ukwica uwo bashumurijwe wese, Rwahama agahabwa igihembo kuko yakoze ibyananiye ababihemberwa na Leta. Iyo nta kazi ko kwica gahari iki kigo kiba gicunga mu buryo bw’amasezerano ibigo, imiryango y’abantu ku giti cyabo mu ngo, ubundi Rwahama igihe cyose akakimara asoma ibitabo birimo igitabo cyitwa “Things Fall Apart” cyanditswe n’Umunyanijeriya Chinua Achebe, ubundi akogera muri Piscine iri iwe mu rugo.
Abanyarwanda bafite imvugo nyinshi zihuza abana n’ababyeyi babo, zirimo inziza n’imbi, aho bagira bati: “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, inyana ni iya mweru, imfizi ibyara uko ibyagiye, nta yima nyina akabara, mwene samusure avukana isunzu, isuku igira isoko…” n’izindi nyinshi cyane.
Izi mvugo rero ntizasize urugo rw’umwicanyi Rwahama Jackson, kuko umwe mu bahungu be yiyahuye mu 2017, ubwo yari arangije amasomo ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, atewe ipfunwe no kugaruka kuba mu Rwanda, hejuru y’amaraso atagira ingano Se umubyara yamennye imbwa zikayanywera ubusa.
Ntibyarangiriye aho kuko mu cyumweru gishize umwe mu bahungu be witwa Kazungu Denis, w’imyaka 34, wari utuye mu nzu akodesha mu Mudugudu wa Gashikiri, Umurenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, inzu yubatse mu gace kadatuwe cyane kitaruye umujyi, yabaye ikimenyabose ubwo RIB yasohoraga itangazo ivuga ko yamutaye muri yombi nyuma yo kuvumbura ko, ku wa 05 Nzeri, iwe hatabye imirambo 12 y’abantu yagiye yica akabajugunya mu rwobo yari yaracukuye mu gikoni cye.
Ibibazo benshi bibaza ni uburyo yashoboye kwica aba bantu bose, niba nta wamufashaga, uburyo yabikoze nta wubibonye, icyamuteye ubu bugome bukabije, uwo bakoranye n’ibindi. Kazungu nta baturanyi ba hafi yari afite, abatuye hafi ye bari nko muri metero 100. Urugo rwe rwari rukikijwe n’imiyenzi ndetse ngo yakundaga gucyura abakobwa avuye mu kabari nijoro, bikavugwa ko babaga ari indaya, ngo ntihagire ubyitaho.
Nyamara ikigaragara ni uko inzego zose zari zibizi ariko zimukingira ikibaba kugeza ubwo we amaraso yamennye amugiye mu bwonko arabyitangariza nta wumushyizeho agahato. Igihamya cy’uko ari umugambi muremure wari ufitwemo akaboko n’abakomeye bamutumaga ingingo z’umubiri zigacuruzwa, ni uko, mu mezi abiri ashize, Irène Mukasine, umwe mu baturanyi ba hafi ba Kazungu, yagize ubwoba bwinshi ubwo umukobwa ukiri muto kandi mwiza yaje yiruka yinjira mu nzu ye, yambaye ubusa, nyuma ya saa sita ku manywa y’ihangu, ibirenge bye n’amaboko bisa nk’aho byari biboshye, ashobora gucika afite ibikomere umubiri wose.
Uyu mukobwa ngo yaje avuza induru asaba Mukasine ko yamuhisha kuko agiye kwicwa. Mukasine avuga yagize ubwoba agakeka ko atewe n’umudayimoni, ariko yasohoka mu nzu kugira ngo arebe icyamwirukansaga agahubirana na Kazungu, aje amwirukaho, bakubitanye amubwira ko inyamaswa ihungiye mu rugo nta wuyikurikirana, Kazungu amubwira amagambo mabi cyane amutera ubwoba ko azamwicira abana n’amatungo akayamanika ku mapoto y’umuriro, Mukasine atangiye gutabaza abaturanyi, Kazungu arikubura asubira iwe.
Uyu mukobwa wahungaga Kazungu amaze gutuza yabwiye Mukasine n’abaturanyi be ko Kazungu ari umwicanyi ruharwa, ko yabanje kumucuza ibyo yari afite, akamusaba umubare w’ibanga wa telefoni, akiyoherereza amafaranga yose yari afite kuri Mobile Money, ubundi akamufatira ikaramu ku muhogo ashaka kumwica. Kuko uyu mukobwa yaviririnaga umubiri wose, Mukasine n’abaturanyi banze kumujyana batamenyesheje ubuyobozi bubegereye maze basubizwa ko “ubuyobozi butakwivanga mu bya Kazungu n’indaya ze”. Icyo aba baturage bahise bakora ni uguha imyambaro uwo mukobwa aragenda ntibazi icyakurikiyeho. Nyuma yabwo undi mukobwa yatorotse Kazungu ndetse atanga ikirego kuri RIB, iramufata iramufunga, ariko wa mukobwa ntiyagaruka gutanga ikirego, RIB ifungura Kazungu nk’umwere.
Umuntu wa nyuma warokotse ingoyi ya Kazungu nawe yari umukobwa muto. Abatuye muri kariya gace bavuga ko hashize nk’ibyumweru bibiri bibaye. Bitandukanye na babiri babanje, uyu we ntabwo yashoboye gusohoka kwa Kazungu, ahubwo yavugije induru cyane, abaturanyi baratabaye basaba Kazungu gukingura urupangu aranga, bigira inama yo gutera amabuye hejuru y’inzu kugira ngo batabare uwaborogaga, Kazungu abonye ko banze kuva ku izima asohoka mu nzu aririmba indirimbo ihimbaza Imana mu giswayire mu rwego rwo kujijisha, wa mukobwa aba abonye urwaho, aca mu gikari nawe yiruka yambaye ubusa acika atyo.
Kuri iyi nshuro nabwo babimenyesheje Polisi y’Igihugu, ariko abapolisi babyimye amatwi ahubwo basaba abaturage ko basubira aho batuye bagasaba abayobozi baho kwandika urwandiko rwerekana ibikorwa by’iterabwoba bya Kazungu, ba baturage begereye ubuyobozi bwanga kwandika urwo rwandiko kuko uko bigenda ni Polisi ubwayo yagombaga kurusaba, ariko ntibyakozwe, bivuze ko ibyo Kazungu yakoraga byari bizwi ndetse byarahawe umugisha n’inzego z’umutekano, ariko amaraso si amazi Kazungu ubwe yivuyemo arabyitangariza n’ubwo abayobozi bo muri ako gace bari barategetse abaturage kutongera kuvuga ikibazo kirimo Kazungu, kandi ntiwabarenganya nabo niyo mabwiriza bari barahawe n’inzego zakingiraga ikibaba uyu mwicanyi byahamye, nawe ubikomora ku mwicanyi kabombo Rwahama wabigize umwuga kuva Uganda kugera mu Rwanda, muri RD Congo n’ahandi. Aha rero niho isunzu rya Samusure Rwahama ryari rigiye ku karubanda amanywa ava, ubwicanyi Col (Rtd) Rwahama yakoze akanabwigisha abana be birangira bivuyemo nk’inopfu.
Biteye agahinda kuko ba Kazungu buzuye mu gihugu hose kandi ikibabaje akaba atari imiryango iburiramo ababo gusa, ahubwo ni uko nta cyizere cy’uko ubu bwicanyi bwahagarara kuko ubucuruzi bw’ingingo z’umubiri bukomeje gukaza umurego muri FPR, aho no mu bisanzwe nta muntu wicwa ngo abure kujyanwa gusuzumwa icyamwishe, kabone n’iyo babizi neza ko yishwe n’abakabaye bashinzwe umutekano, ariko bajya kumukorera autopsie kugira ngo bamukuremo ingingo zo kugurisha.
Aha rero niho duhera dusaba buri wese guhagurukira Impinduramatwara Gacanzigo kuko niyo yonyine yatuma aka karengane gacika, kuko kugeza ubu nta muturage urataka ko yaburiye umuntu we kwa Kazungu, hakaba kandi hatibazwa ukuntu umuntu umwe yacukura icyobo nka kiriya akajya ashyiramo abantu amaze kwica, ntibimenyekane, nyamara inzego zose zarabimenye zikicecekera. Ibi bitandukanye n’ubwicanyi busanzwe kuko bwo bukorwa n’abitwa “Serial killers”, none abo mu Rwanda bakaba bakingirwa ikibaba n’ubutegetsi bw’agahotoro bwa FPR mu nyungu zo kwikiza abo badashaka no kubona ingingo z’umubiri zo gucuruza.
Remezo Rodriguez