INZARA IRAVUZA UBUHUHA MU KARERE KA BUGESERA.

Spread the love

Uyu munsi amakuru aturuka mu ntara y’uburasirazuba ni amapfa yugarije Uturere twinshi turimo Bugesera, Gatsibo, Nyagatare, Kayonza na Kirehe.

Abaturage barahahamutse kubera guhozwa ku nkeke n’abambari ba FPR, maze bagizengo beguye amasuka umuhindo uhinduye, barahinga bivayo ariko imvura yanga kugwa, imyaka yiganjemo amasaka, ibigori n’ibishyimbo byose biruma. Abambari ba FPR nta kindi bakoze uretse kubakina ku mubyimba ngo nibajye kuhira imyaka yabo.  Ibi kandi biba mu gihe FPR n’abambari bayo birirwa babyina mu mafaranga yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura amajyambere (AfDB), byavugwaga ko agamije kuhira imyaka mu Mirenge ikunda kugaragaramo amapfa muri iyi Ntara hafi ya yose, ariko amaso yaheze mu kirere, nta wuzi mu by’ukuri aho ibikoresho byifashishwa mu kuhira imyaka byarengeye. Ibi bikaba hari Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) zahawe inshingano zo gukemura iki kibazo, ariko bose nta nyungu babifitemo, barangariye mu kwaka imisanzu ya FPR gusa, ntibakangwe n’uko umuturage nta handi akura hafatika.

Umuturage wo muri iyo ntara yatubwiye ko  “abaturage bamerewe nabi n’amapfa, aho bateganya guhunga batazi n’aho berekeza”, akenshi bagakomwa imbere n’abategetsi nk’uko Rurangirwa Fred, Gitifu w’Umurenge wa Gashora, yabitangaje. Basanze koko bigaragarira buri wese ko izuba ryateye amapfa, ibintu biradogera. Uretse kurya indimi uyu Gitifu ntagaragaza neza uko Leta yiteguye guhangana n’iki kibazo.

Abaturage bavuga ko mu nkuka z’Akagera bajyaga babasha gushoka igishanga bakabasha kubona ibyo kurya ubu cyakomwe, abaturage bahinga imusozi, imvura itagwa bagahebera urwaje, aho berekana ko inzara nk’iyi bafite yaherukaga muri 2000 ubwo amapfa nk’aya yatezaga imfu nyinshi mu Karere ka Bugesera. Icyo gihe baramiwe n’imyumbati bari barahinze mu nkuka z’Akagera none ubu Leta yarahabambuye nta wahirahira ngo akozemo isuka kereka ashaka kuraswa ku manywa y’ihangu. Bigaragara ko Leta idafitiye impuhwe abaturage, kuko ntibyumvikana uburyo wababuza guhinga ibishanga byabatunze imyaka n’imyaka ngo urarengera ibidukukije, nyamara ibidukukije bibereyeho gutunga abantu, aribo bari ku isonga ryabyo.

Ikibabaza abaturage ni uko babona abategetsi ari uko gusa baje kubaka amafaranga, ariko bahura n’akanda k’inzara bakabareka bakirwariza, utabashije gusuhuka agapfira mu ngo no kumisozi, kugeza ubwo gushyingura umwe umwe biba bitagishobotse, abapfuye bagashyingurwa mu mva rusange!  Kubona utamenya aho uwawe ashyinguye ngo ujye ubasha kumwibuka bitera agahinda gakabije.

Nk’uko bigaragara muri raporo yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe ariko itaragirwa icyo yakorwaho, abaturage bugarijwe kurusha abandi ari 7 000 mu murenge wa Rwimbogo, 6 000 mu murenge wa Murundi na 4 500 mu murenge wa Ndego, hakaba hagitegerejwe raporo zizava mu yindi Mirenge. Guhera ku itariki ya 23/10/2021 nibwo abayobozi b’Imirenge hafi ya yose muri iyi Ntara batangiye gutanga raporo batabariza abaturage bugarijwe n’amapfa kurusha abandi. Kugeza ubu abagera mu 200 000 ntibazi aho bazerekeza niba ntacyo Leta ikoze ngo ibagoboke. Ese Paul Kagame yazabibuka mbere yo kujya kubakira abanyekongo ?

Ndabaga TV