INZIRABWENGE MURI MOZAMBIQUE! NINDE UZARIHA ? ZAKIRIWE GUTE MURI MOZAMBIKE?





Yanditswe na Byamukama Christian

Ibyahwihwiswaga hirya no hino byarasohoye ku italiki ya  09 Nyakanga 2021, hatangazwa ko ingabo 1000 z’u Rwanda muzo Kagame yagize akarima ke zoherejwe muri Mozambike. Ese Kagame niwe uzakora mubisahu arihe ibyo zizakenera byose? abaturage bo muri Mozambike babyakiriye gute ?

Inkuru dukesha ikinyamakuru igihe.com, ifite umutwe ugira uti Ibyo tuzi ku bijyanye n’ikiguzi cy’ibikorwa bya RDF na RNP muri Mozambique – IGIHE.com.  Ku ngingo igira iti :Ikiguzi gikenewe muri ibi bikorwa kizatangwa na nde?” Igihe kivuga ko  “Amakuru yizewe agera kuri IGIHE, ni uko u Rwanda ruzishyura ikiguzi cyose cy’ibizakenerwa n’ingabo zarwo muri Mozambique nubwo rutazi igihe bizamara.” Icyo kinyamakuru ariko nticyavuze uwabyemeje  kuko kiganira  n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col Ronald Rwivanga, yasubije ko :  “Intambara zirahenda, ariko umutekano mucye uhenda kurushaho, twizera ko gucyemura kiriya kibazo cyo muri Mozambique kikiri mu mizi yacyo, bizakemura ibibazo by’umutekano mucye byashoboraga kuzagikomokaho bigakwira mu Karere k’Afurika y’Amajyepfo yose. Mbere yo kureba ku giciro kizakoreshwa mu kubungabunga umutekano, banza urebe ku gihombo giterwa n’umutekano mucye. Uru rugamba ruzagenwa n’uko ibintu bizagenda, ntabwo rufite igihe ruzarangirira ubwarwo. Inshingano dufite zirazwi neza, nituzigeraho tuzataha.”

Aha rero niho ikinyoma cy’Igihe.com cyigaragarira k’uko nyirubwite ntiyigeze atangaza uzishyura ahubwo yaciye amarenga agaragaza ko ikiguzi cyiri  mu nyungu  z’umutekano.None ubwo ko kuvuga ari ugutaruka abanyamozambike bazatanga ay’irondo?Nyir’umutekano ntiyatinze kumenyeka nubwo Leta ya FPR yagomeje kuyobya uburari  kuko ku i taliki ya 09 Nyakanga 2021  ikinyamakuru Afro America Net, cyari cyatangaje ko ari Ubufaransa buzishyura RDF. AroniSmart – France-Rwanda-Mozambique: Paul Kagame Deploys Troops to Mozambique Following Visit by French President Emmanuel Macron (afroamerica.net)

Aho mu nkuru yacyo kigira cyiti :  “Nk’uko amakuru aturuka mu Rwanda na Mozambike abivuga, intambara y’abenegihugu nyuma yo kwigomeka ku mutwe bikekwa ko witwaza idini rya  kisilamu muri Mozambike niyo shingiro nyamukuru y’umubano wa Emmanuel Macron na Paul Kagame. Kuko Ingabo z’u  Rwanda zizoherezwa mu karere ka Mozambike ka Cabo Delgado, cyane cyane mugace ka Afungi, agace gakungahaye kuri peteroli, gaze n’amabuye y’agaciro. Ubutunzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaze bifitwe n’ibigo bikomeye  by’Abafaransa kuko bivugwa ko GNL(Gaz liquéfié) ari yo shoramari rinini ry’Abafaransa muri Afurika, rifite agaciro ka miliyari 20 z’amadolari, akaba ar’Umushinga w’ikigo Total, gicukura petroli kikanacuruza ingufu. Muri macye intandaro yisuhuka ry’inzirabwenge nuko Total  yagombaga guhagarika ibikorwa muri Mozambike nyuma y’aho umushinga wa Afungi GNL wibasiwe n’inyeshyamba za ISIS mu mpera za 2020 no mu ntangiriro za 2021, cyane cyane muri Werurwe 2021. Nk’uko Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda, [ryasohotse kuwa gatanu], ryavugaga ko izo ngabo zigiye guhita zigenda ku ubusabe bwa  Perezida wa Mozambike, Felipe Nyusi.

Ese iyo gahunda yagezwe binyuze muzihe nzira?

Perezida wa Mozambike yegereye umunyagitugu w’u Rwanda Paul Kagame amusaba kohereza ingabo muri Mozambike nk’ingabo zo kubungabunga umutekano. Ariko Ubufaransa bwabikurikiraniraga hafi kuko bwagombaga gufasha kwemeza Paul Kagame kandi bukazanatanga amafaranga ahagije muri ibyo bikorwa ”. Ngira ngo Kagame kw’ifaranga twiyiziye biroroshye kuroha abatabyaye kurusha kwica abamugaburiye, bakamufasha kugeza yicaye k’ubutegetsi, ibyo rero byabaye nkokorosora uwabyukaga!

Kuba ubufaransa kandi bufite uruhare mukuba inzirabwenge ziri Mozambike ntabanga ririmo kuko Mozambike  yegereye  Zimbabwe nabwo yifashishije Ubufaransa nk’uko tubikesha ikinyamakuru NewZimbabwe.com. Broke Mnangagwa Gvt Fails To Finance Mozambique War – NewZimbabwe.com

Aho Ku i tariki ya 13 Nyakanga 2021, iki  kinyamukru cyatangaje ko : “Mozambique yagerageje kandi kwegera Zimbabwe mu buryo butaziguye kugira ngo hakoreshwe amasezerano y’ibihugu byombi aho Harare yari kohereza ingabo hanze ya gahunda ya SADC ariko  Mnangagwa akanga  kubigiramo uruhare kubera ko  byari gutwara amafaranga menshi. Ibitangazamakuru biherutse gutangaza kandi byerekana ko Perezida wa Mozambike, Felipe Nyusi, yasabwe na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, gusaba Mnangagwa gushaka ingabo zo kurinda ishoramari ry’Abafaransa mu mushinga wa gaze y’amazi mu karere karimo amakimbirane. Na none, Mnangagwa ntiyatindiganyije, ashimangira gahunda ya SADC. Ubufaransa bwari kuzatanga  ubufasha bw’amafaranga n’ubuhanga mu gihe Zimbabwe yari kwemera kohereza ingabo zayo nku muri gahunda imwe bagiranye n’u Rwanda yohereje abasirikare 1000 ku wa gatanu ushize ”.

Ngayo nkuko Banyarwanda, Pilato umunsi umwe, Pilato ubuzima bwose !Abana banyu, inshuti n’abavandimwe babeshywa ko ari ngabo z’igihugu ariko ikigamijwe ni ukubacuruza ku mifungo nk’intoryi Kagame n’agatsiko bakirira bakagwa ivutu! Kurinda inyungu za barusahuzi ngurwo urukundo FPR  ikunda Afurika! Guhakwa kuri mpatsibihugu ariko ifaranga na table d’honneur ntibibure niyo abana b’abanyarwanda bapfa nk’ibimonyo ngiryo  ishema rya Kagame na FPR ye!.

Mbere yo gusoza iyi nkuru, nkuko tubikesha Igihe.com, ingabo Kagame yagize abacanshuro zikigera muri Mozambike, Claude Nikobisanzwe yihutiye kuzamamaza muri icyo kinyamakuru aho yagize ati :  “Ingabo z’u Rwanda kimwe n’abapolisi bahageze bahise bajya mu gace bagomba kuba barimo ariko k’Intara yitwa Cabo Delgado. Ni intara iri mu Majyaruguru ugana kuri Tanzania. Ubu Abanyarwanda bahageze, Ingabo zahageze zatangiye kujya mu birindiro. Abaturage ba Mozambique babyakiriye neza. Nahoze ndeba n’abanyamakuru bahamagara n’abantu b’inararibonye basobanura uko babona ikibazo kigiye kugenda wabonaga bose babyakiriye neza”.

Nyamara ukuri nuko, Ikigo kitegamiye kuri Leta gicunga imikorere n’ iterambera rya Demokarasi muri Mozambique cyasohoye itangazo cyamagana uburyo Nyusi yinjije abacanshuro mu gihugu cyabo. Aho Cyagize kiti : « Umukuru w’igihugu ntabwo afite ubushobozi bwo kwemeza wenyine kwinjira kw’ingabo z’abanyamahanga  mu gihugu adafite uburenganzirwa bw’inteko nshingamategeko. ». Cyinibaza niba  « abasirikare 880 na abapolisi 120 b’ Abanyarwanda kongeraho abasirikare 3000 bi ingabo za SADC, ibara Nyusi yaba akoze! »

Ndetse kw’ikubitiro, uhagarariye icyo kigo we yari yatangaje ibi : « Si byiza Si byiza, Guverinoma y’uRwanda yohereje ingabo 1000 muri Mozambike nyuma y’amasaha make SADC imenyesheje umuryango w’ abibumbye ko izohereza ingabo zo kubungabunga umutekano kuwa  15 Nyakanga 2021. ».

Twabibutsa ko mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 14 Nyakanga 2021, mu itangazamakuru havugwaga ko ingabo za SADC zitarabona uruhushya rwo kwinjira muri Mozambike ndetse Minisitiri w’ingabo muri icyo gihugu agatangaza ko atazi impamvu byatinze, ko ari Bwana Felipe Nyusi ubikurikirana.

Biragoye kur’uyu munota gusobanukirwa umukino :

  • Ubufaransa burimo, umuntu arebye ko bufite inyungu muri Uganda no muri Afurika Y’Epfo,
  • Mozambike irimo , aho k’ubusabe bw’Abafaransa igaragara nkirimo kwitesha umubano mwiza n’ abaturanyi bayo by’umwihariko Nyusi agasigara ari nyakamwe mu gihugu cye no mu karere.

Biroroshye kumva ko Kagame akora ibyo Macron amautegetse nubwo nawe azavanamo inyungu ze nk’uko byagenze muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Impunzi z’ Abanyarwanda ziri muri Mozambike zigomba kuba maso  no kwishinganisha.

Igitangaje mur’ibyo byose ariko  iyo umuntu arebye imbaraga Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu kwamamaza ingabo za RDF zagiye, uko zakiriwe, ibibwira Abanyarwanda wakwibaza  inyungu umuturage wishwa ni inzara azavana mubucanshuro? Mugihe hashize imyaka n’imyaniko bikorwa ariko kubura akazi, gupfira ku kandoyi ka FPR n’ibindi bibi bigakomeza kabone yemwe naho byitswe ubutumwa bw’amahoro! Ese izo ngabo zidahaha ubwenge n’umutima wo kuvana abanyarwanda mu ntambara bahora barwana, ku nzigo no mu bukene budashira, zihaha iki ?

Banyarwanda igisirikare cya Kagame tugomba kugitera umugongo! Ntitwigurisha.

Constance Mutimukeye na Byamukama Christian

2 Replies to “INZIRABWENGE MURI MOZAMBIQUE! NINDE UZARIHA ? ZAKIRIWE GUTE MURI MOZAMBIKE?

  1. MUtimukeye canke Mutimamuke ivyavuze abarundi
    wewe ntuzi ivyo ubuga bandanya umoka
    urashobora kwandika ibintu bingana uku nguku ata reference
    wapi uko buure

Comments are closed.