Yanditswe na Nema Ange
Inkuru dukesha urubuga rwa David Himbara itangaza ko Jenerali Paul Kagame afite inzozi zo guhindura u Rwanda ihuriro (HUB) ry’Afurika ryageza igihugu ku urugero rwa Singapuru. Imwe muri izo nzozi yarose amanywa ava kwari ukongerera agaciro Zahabu binyuze m’uruganda rwo gutunganya Zahabu n’andi mabuye y’agaciro kugira ngo byongererwe agaciro mbere y’uko bijya kw’isoko ari nayo mpamvu yitangizwa rya Aldango Ltd muri Kamena 2019 yaje kwisenyera bidateye kabiri mu kwezi kwa Mutarama 2021, Kagame inzozi ze aba arazipfubirije. .
Mu mwaka wa 2017, Aldabra, ikigo cy’ubucuruzi cy’amahanga, cyatumiwe kungurana ibitekerezo kugira ngo harebwe uburyo u Rwanda rwakongerera Zahabu agaciro mbere y’uko ijya ku isoko . Kagame n’abambari be bakuru barimo, James Musoni, wari Minisitiri w’ibikorwa Remezo mu Rwanda mur’icyo gihe, Francis Gatare, wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro , peteroli na gaze (RMB); na Claire Akamanzi, wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’iterambere ry’u Rwanda(RDB) bahaye umugisha igitegerezo cyo gutunganyiriza zahabu mu Rwanda. Ivan Twagirashema, icyo gihe wari umuyobozi mukuru wa Ngali Holdings Ltd, ikigo cy’ishyaka riri ku butegetsi [FPR] , nawe yari mu itsinda rya Kagame.
Huti huti Aldango Ltd ishyirwaho, Aldabra ifatamo imigabane ingana na 50% naho Ngali Mining Ltd ifata indi 50%. Hamwe ni ivuka rya Aldango Ltd, inzozi za Kagame zo guhindura u Rwanda ihuriro ry’Africa u Rwanda ryo gutunganyirizamo Zahabu n’andi mabuye y’agagaciro zasaga nkizigiye kuba impamo.
Ibintu byatangiye kuzamba mu kwezi ku Kwakira 2020, aho RIB yasuye ibiro by’ikigo cya Aldango Ltd maze ifunga abakozi batandatu mu bakozi bayo. Mu kwezi kwa Mutarama 2021, Guverinoma ya Kagame ihagarika ibyangombwa bya Aldango ltd byo kohereza ibicuruzwa mu mahanga, nyuma y’imyaka ibiri gusa iki kigo gitangijwe. Nuko ibya Aldango Ltd biba birangiriye aho nk’indi mishinga yose Kagame yibeshyaga ko izasiga afite Afurika mu biganza ariko inda nini, kwikubira n’ubujura bwe ntibitume itera kabiri .Kagame yakinnye ikinamico gute kugira ngo Aldango ltd ayisenye ? Nk’uko abari bafatanyije Aldango Ltd na Sosiyeti y’ubucuruzi ya FPR Ngali ltd babitangaza , Guverinoma ya Kagame yahimbiye inashinja ibinyoma byo gukwepa imisoro sosiyete ya Aldango , ihita ifata bugwate imitungo yayo ndetse inirukana abanyamigabane bamwe (Aldabra) mu Rwanda. Aldabra isobanura ibyabaye ivuga ko : “Abahagarariye Ngali Mining [ikigo cya FPR] batwaye mu buryo butemewe n’amategeko garama 82.335.20 za zahabu (zifite agaciro ka USD 4,795.000.00) hamwe n’ibiro 300 by’ifeza (bifite agaciro ka USD 236.766.00). Kubera gutinya ingaruka k’ubuzima bwabo n’umutekano wabo, aba bahita bahunga bava muri Repubulika y’u Rwanda… Ngali Mining yohereje mu mahanga amabuye y’agaciro yibwe, ubu ikaba ikoresha Aldango ltd ku izina rya Equinox Mining Ltd. ”
Izi sizo nzozi zonyine za Kagame yipfubirije n’abambari be kubera umuco w’ubujura no gushaka ibyamirenge batakoreye!Abibira Kagame, mukanduza isura y’u Rwanda mwibwirako murindagiza abashoramari niby’igihe gito azabigarama.
Dukomeze dukuricyirane uko amabandi yimena inda yibwira ko ari inyaryenge.
Nema Ange