SP KAYUMBA Innocent uyobora iyi gereza,yavugiye imbere y’abacungagereza n’abafungwa ko icya muzanye kuri iyo gereza atari ukugorora ahubwo ari ukugabanya ubucucike!
Gereza ya Rubavu izwi ku izina rya “Gereza ya Nyakiriba” imaze kumenyekana ko itakiri gereza isanzwe ahubwo ko ari inkambi y’iyica rubozo nka zimwe z’Abanazi bo kubwa Hitler!
Ibi kandi ni ibintu byahawe umugisha n’urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza RCS, bivuze ko ari umugambi wa Leta ya FPR-Inkotanyi kuko usanga ibihakorerwa ari ibintu biteye ubwoba cyane kandi akaba ariyo gereza bajyanamo abantu bashaka kumvisha cyangwa gutsinda mu munyururu!
Iyi gereza iyobewe n’umusaza w’ikihebe SP kayumba, unamurebye mu maso ubona ko ari umwicanyi ruharwa! Akigera kuri iyo gereza yavuze ko aje kugabanya uburudike! Nyuma yo kubona ubuhamya bwinshi buteye impungenge dukesha abaharangiriza ibihana,abakozi bahakora,abahaturiye n’abahasura abandi bahafungiye twafashe icyemezo cyo koherezayo itsinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna rya Rubavu,maze ribakorera iperereza ryimbitse!
Iyi gereza irangwa n’iyacarubozo ryeruye ritihishira na gato bikaba nta gushidikanya ari umugambi wateguwe! Dore bimwe mu bintu bidasanzwe bikorerwa abafungiye muriyo:
1. UMUFUNGWA WESE UHAGEZE YAKIRIZWA INKONI NYINSHI CYANE!
Umuyobozi wa gereza ya Rubavu SP Kayumba yabikoreye inyigo kandi abishyira mu bikorwa. Yagushakiye ikipe y’abafungwa b’ibihararumbu bagera kuri 60 bagize umutwe udasanzwe ukorera mu bashinzwe umutekano (Abasekirite) ushinzwe gukubita bagenzi babo! Uyu mutwe uyobowe n’ Umunyururu witwa Mpakaniye akaba yungirijwe n’uwo bita Banarudiya.
Umufungwa ageze kuri Gereza ya Nyakiriba ahita yakirizwa inkoni akanajandikwa mu mazi uwo muyobozi yise “Yorodani”! Iyo barangije abamaze gukubitwa havamo abajyanwa mu bitaro n’aho abamaze kubakubita bakajya guhembwa ibigori n’ushinzwe igikoni witwa KAYITANI bakunda kwita Ruharwa!
Ni itegeko kandi ntawe batinya nta n’uwo bubaha! Dr Theoneste NIYITEGEKA wiyamamarije kuyobora igihugu bikarangira afunzwe, nawe yagizwe ay’ifundi igira ibivuzo ahagarikiwe n’uyu mugabo! Kuri ubu ubuzima bwa Dr Niyitegeka bumeze nazi kuko ahozwa ku nkeke kandi isurwa rye bakaba barikaza mu rwego rwo kumuhima!
Muganga Berchimas MUKESHIMANA hamwe n’ikipe y’abantu bageze ku 10 baberetse kwimurwa bavanwa muri gereza ya Nyanza,bageze Nyakiriba barakubiswe bikomeye cyane 3 muribo binjizwa ibitaro harimo n’uyu Berchimas!
Kubera uku guhanganisha abafungwa, gereza ya Nyakiriba ihoramo umwuka mubi bikaba bishobora kuzatezamo gusubiranamo hagati y’abo hakameneka amaraso menshi cyane!
2. GEREZA YA RUBAVU INZARA IRANUMA!
Ubusanzwe inzara ni ikintu kimenyerewe mu magereza yo mu Rwanda. Usibye kuba barya ifunnguri rimwe ( impungure,ibishyimbo n’igikoma cya rutuku igikombe igikombe), iryo funguro ntiriba rihagije kandi barifata rimwe ku munsi!
Gereza ya Rubavu rero ho ni akarusho kuko SP Kayumba,yakugendeye mu bafungwa 6,800 baba muri iyo gereza agatoranyamo ibatayo igizwe n’abantu 600 akayishinga umutekano, akagira abandi 200 akabashinga indi mirimo,bityo abo yahaye imirimo akaba abahemba isahani y’ibiryo kandi abikuye kuri rya gaburo ryari risanzwe ridashyitse, abasigaye bose bakarisaranganya kandi na babandi (800) nabo bakaba baribonaho, kuko isahane bahabwa aba ari igihembo!
Twagerageje kubaza abaganga bakora kuri iyo gereza batubwira ko nta kintu babikoraho kuko nabo bumiwe! Batubwiye ko abafungwa babagana abenshi baba barwaye inzara! Umwe mu baganga yatubwiye ko ivuriro rya Gereza ya Nyakiriba ariryo rikoresha 60% by’amaraso yose ahabwa abarwayi mu cyahoze ari Gisenyi cyose! Yatubwiye ko kugeza ubu umuyobozi wa gereza yababujije kwakira umunyururu uje kwa muhanga yigenza! Agomba gutegereza akaremba bakamuzana kuri burankari!
Ibi byose ni inzara ibitera kandi niko ubuyobozi bubishaka! Iyo umuntu agemuriye umuntu we ku kibari ategetswe kuzana isahani imwe na litiro imwe y’amata ku bayafite ! Ibirenze ibyo bisubirayo!
3. GEREZA YA RUBAVU IRI KU ISONGA MU GUPFUSHA ABANTU BENSHI.
Amakuru twakuye mu bakozi ba gereza bashinzwe ubuzima batubwiye ko ku munsi hapfa abantu bari hagati ya 3 na 5! Bivuze ko mu kwezi hatabura abantu 100 bitaba Imana kuri Gereza ya Nyakiriba ariyo ya Rubavu! Ibi bikaba biri mu mihigo y’umuyobozi w’iyi gereza kuko yavuze ko aje kugabanya ubucucike!
Umunsi w’isura kuri Gereza ya Rubavu uba ari umunsi w’imiborogo kubera abantu baza kugemurira ababo bakabona babazanywe mu ngobyi (burankari) kandi bakiri bato! Abantu kwifata birabananira maze bagashwanyuka bakatira! Hari igihe usanga abaje gusura bose amarira azenga mu maso kubera agahinda!
Abacungagereza bakora kuri iyo gereza nabo byarabarenze abandi babaye nk’inyamaswa! Abaturage bavuye aho bagenda bazinutswe ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi. Ntakabuza ko bwisibiye amayira kubera ubugome bw’indengakamere bukorwa n’abambari babwo kandi babuteguye!
4.AMAGAMBO AKOMERETSA AGAMIJE KWANGIZA ABAFUNGWA MY BWONKO.
Iyicarabuzo bisanzwe bizwi ko atari iribabaza umubiri gusa. Ahubwo hari no kwibasira umuntu ukamwica mu bwonko. Usibye kubwira abafungwa ko yaje kugabanya ubucucike (bivuze ko yaje kubica),umuyobozi wa gereza ya Rubavu,arangwa n’ivangura rikomeye kuburyo ubusanzwe usibye no kuyobora gereza ntiyagakwiye no gukora mu kigo kibamo abantu benshi kandi batandukanye, nk’amashuri,igisurikare,…nawe ubwe ararwaye.
Amakuru twahawe n’abaharangirije igihano,batubwiye ko iyo umubajije ikibazo cy’inzara agusubiza ko mu myaka 30 yamaze hanze yari atunzwe n’ibigori gusa! Iyo umugejejeho ikibazo cy’uburwayi agusubiza ko umuryango we muri 94 utigeze wivuza! Ibi byose byerekana ko atari umuyobozi.
Ikindi kintu kidasanzwe yakoze yagiye mu bafungwa arabavangura abaregwa icyaha cya jenoside abashyira mu bihodi (amazu) byabo ukwabo! Bloc ya 1 n’ iya 2 mu Kagari ka C igizwe n’abafungiye icyaha cya jenoside!
Ubwiyunge bushoboka bute niba hakiri abantu bafite imitekerereze nk’iyi kandi bari mu buyobozi? None ko aba bafungwa abagize amahirwe barangiza ibihano bagasubira mu muryango nyarwanda, basubiranayo umutima umeze ute?
Abagize itsinda ry’Ijisho ry’Abaryankuna rya Rubavu ryakoze iri perereza turashaka ibi bikurikira:
▪ Gukuriranira hafi ibikorwa by’iyica rubozo biri gukorerwa mu magereza y’U Rwanda kuko bigaragara ko ari umugambi wateguwe.
▪ Gusaba imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu kwinjira muri iki kibazo no kugikurikiranira hafi.
▪ Gushyikiriza inkiko abayobozi b’amagereza bakorera abafungwa iyicarubozo ku isonga SP Kayumba uyobora Gereza ya Rubavu, bitaba bishoboka kuregwa mu Rwanda bakaregwa mu nkiko mpuzamahanga.
▪ Turashishikariza abafite ababo bafunze kureka kubatererana bagakora uko bashoboye bakajya babageraho.
▪ Turasaba imiryango ifite abafungwa babangamira bagenzi babo ko bazakora uko bashoboye bakajya kubabuza gukoreshwa mu bugizi bwa nabi kubera igikombe k’ibigori,bakanga bakabakarabira imbere!
CYUBAHIRO Amani
Gisenyi-Intara y’Uburengerazuba.