Huye abafungwa hafi 100 bari bamaze ibyumweru 3 ku mapingu,bararakaye bati nta kurama kudapfa! Bikuraho amapingu,bisohora mu Cachot,banga kugasubiramo no kwitaba ubuyobozi bwa Gereza!
Hashize iminsi igera kuri 19 , hari abafungwa bagera kuri 92 bafungiye mu kasho muri kimwe mu bipangu bigize Gereza ya Huye abenshi bakunda kwita Gereza ya Karubanda, aha akaba ari mugipangu kirundanyirijemo urubyiruko rwinshi cyane. Aba biganjemo abafatanywe amatelephone ubusanzwe yinjizwa n’abacungagereza nyuma yo kuyagurisha abafungwa ku giciro kiba gikubye 3 igiciro cya telephone gisanzwe,nyuma bagaca ruhinganyuma bagasubira kuyasaka bakazongera kuyagurisha abandi gutyo gutyo! Iri akaba ari ishyano ryabuze gihanura!
Usibye abo bafatanwa ayo matelefone, hari n’abandi bashyirwa mu kasho nta kimenyetso ahubwo ngo baketsweho “amanyanga” ariko ntihaboneke ibihamya bifatika. Ibyo ntibibabuza kujya mu kasho kuko amakuru aba yatanzwe n’itsinda ry’abafungwa bashyizweho n’umuyobozi wa gereza ya Huye, MUGISHA James . Uwo mutwe uzwi ku izina rya “SPECIAL FORCE” washinzwe muri politike isanzwe iranga FPR-Inkotanyi ya Teranya utegeke ikaba no muri gereza itarahatanzwe. Abagize uwo mutwe bashukishwa imyanya mu buyobozi bw’imbere mu gipangu,bikaba bituma bagira amahirwe babona kugira ngo babe bamara kabiri dore ko ubuzima bugenda burushaho gukara mu magereza y’u Rwanda muri rusange,ahasigaye nabo bagakora iyo bwabaga mu kubuza uburyo abafungwa bagenzi babo.
Hari impungenge ko abafungwa bashobora kuzarambirwa iryo cunaguzwa rikorwa n’abo ubusanzwe basangiye umusaraba bakaba bahaguruka bagatana mu mitwe dore ko bose baba hamwe kandi ukwihangana kukaba kugenda kugabanuka kuburyo bugaragarira buri wese!
Amakuru aturuka mu iperereza ryakozwe n’Ijisho ry’Abaryankuna rya Huye, yasanze abo bafungwa92 bashyizwe mu cachot bamaze guhatwa inkoni bikabije na n’Umuyobozi ushinzwe ubutasi bwa gereza ya Huye (I.O. ), MUTABAZI Marcel n’ abacungagereza bamwungirije. Amakuru twikuriye mu bacungagereza no mubafungwa arahamya ko bakubiswe bunyamaswa basukwaho amazi batunzwe imbunda ngo hato hatagira uwakumva bimurenze akagerageza kwirwanaho.
Nyuma yo gukubitwa iz’akabwana abagera kuri 60 , binjijwe mu kasho bazirikanye amapingu babiri babiri ku maguru cyangwa ku maboko! Mu byumweru 3 bari bamaze ku mapingu kugeza ubwo bayikuragaho kuwa 8 Gashyantare 2019, nta numwe wari wakoga , ntanumwe wari wakavurwa. Abo basore baragiye barabyimbagatana kubera ibyo byose no gufungirwa mu kumba ubusanzwe kagenewe abantu 4,ariko bo babashyizemo ari 9 kandi bari ku mapingu! Ubu bugome ndengakamere kandi ntibwabagiriraga impuhwe nibura igihe hari ushatse kwituma cyangwa kwihagarika bagendaga bahambiranye batyo!
Twabashije kumenya ko bakomeje gutakamba ngo nibura bahame mu kasho ariko batari ku mapingu ariko biba iby’ubusa. Aho kubakuraho ayo mapingu kuko ari iyicarubozo rikabije kuwa gatanu taliki ya 1/Werurwe 2019 uwo I.O MUTABAZI yatumye umucungagereza kuri cachot ngo agende arebe abemera gutanga amafaranga babakureho amapingu! Byarakozwe haboneka 7 batanga 35000 , kuko umwe umwe yatangaga 5000 ! Haje kuvukamo akabazo kuri 2 bandi bashakaga gutanga bombi 7000 , bikurizaho gusakuza . Abadafite amafaranga binubira bikomeye uko kwigura batumva uko bo barasigara kuri ayo mapingu. Induru yabaye ndende umucungagereza ahitamo kujya kubwira shebuja uko ikibazo kimeze. Ajyana ayo yari yamaze kwakira.
Amakuru amze gusakara mu kwikura mu isoni bayobozi ba Gereza) I.O. Mutabazi yatanze itegeko shishitabona ko bahita bayasubizwaho vuba na bwangu ! wa mucungagereza yiregura avuga ko yari agiyeyo kureba uko umutekano wifashe ngo bagatangira kumuha ruswa nawe akayakira. Ubundi yakagombye ahanirwa kwakira ruswa. Akaba atabura kubifungirwa n’ibura imyaka 2!
Byarushijeho gutera uburakari bukomeye abo bose bari mu cashot , maze bafata icyemezo cyo kwikuraho ayo mapingu , bakareka kugumya kwicwa urubozo ! Icyo kemezo bagifashe kuwa gatatu taliki ya 06 Werurwe/ 2019, bose bayikuraho bati hapfa uwavutse!
Umunsi ukurikiyeho ubuyobozi bwa Gereza bwumvise iyo nkuru maze I.O. Mutabazi n’ abacungagereza bongera kuyabambika ku ngufu , bongeyeho n’ andi! Umufungwa ushinzwe gucunga kasho (Bakunda kwita OC Mabuso) bimaze kumurenga yafashe icyemezo cye ku giti cye nijoro akajya abagabanya mu kasho kugira ngo arebe ko wenda batora agatotsi. Maneko za diregiteri zaje kujya kubivugwa maze si ugukubitwa ahindurwa intere, imfunguzo za kasho kuva ubwo zamburwa abafungwa I.O. Mutabazi azisohokana hanze! Bivuze ko hagize ugira ikibazo nijoro ashobora no kubura gitabara.
Ku mugoroba wa kane taliki ya 07 Werurwe 2019, abo bose bari bafungiye mu kasho byarabarenze bongeye kwikuraho amapingu yose kuko I.O. Mutabazi yari yababwiye abishongoraho ko nibitwara neza azabakuraho ayo mapingu kuri Noheri! Byatumye basohoka no mu kasho barahira no kugasubiramo ndetse n’ayo mapingu barayahamana! Ibi byateye umwuka w’ubwoba muri gereza imbere no mu bacungagereza hanze batinya ko hashora kuba imyigaragambyo y’abafungwa kandi ikaba yagira abayigwamo!
Ubuyobozi bwa Gereza kuri uyu wa 08 Werurwe 2019 bwiriwe bubahamagara amzina y’abo bafungwa ngo basohoke babwitabe ariko baranangira kubera inkoni bakubitwa iyo bageze hanze bafatiweho imbunda!
Ntawe uzi uko iki kibazo cy’aba bafungwa kiza kurangira kuko n’ubwo bafite ituze mu bandi,banze kugira icyo bavugana n’ubuyobozi bwa gereza bubica urubozo bubagaraguza agate kandi na bagenzi babo ibihumbi n’ibihumbi bakaba bakurikiranira hafi iki kibazo kuko bose bazi ko ruriye abandi rutabibagiwe! Umwuka wo kwiheba ukaba urimo kugenda ufata indi ntera muri gereza ya Huye kuburyo igihe cyose hashobora kuzavamo abizinukwa ibintu bikaba bibi cyane.
Twabajije umucungagereza umwe,adutangariza ko Diregiteri Mugisha James na I.O. Mutabazi Marcel aribo nyirabayazana, icyakora ko ubu noneho babuze ayo bacira n’ayo bamira! Yagize ati : “ Umwa ntibatubwira ngo tujye kubazana kungufu, ntitwabwira Special force y’abafungwa ngo ibazane,abaturage bayica! Ariya mapingu ntituzi uko tuzayabona…Abajama bakaniye ngo ni ikizibiti,ngo bazayaha abayobi bakuru…urumva ko ibintu ari danger!”
Biratangaje kuba muri iki gihe turimo hari iyicwarubuzo nk’iri mu gihugu kivuga ko ari intangarugero kandi kigendera ku mategeko. Uko bigaragara,usibye no mu magereza no ku mirenge abantu bariho kugenda bagira umutima w’ubwihebe kuburyo bigaragara ko ikirunga kiri gututumba mu gihugu hose kandi ko umunsi cyasandaye FPR itazabasha kugira icyo ibikoraho.
Ku bireba imfungwa by’umwihariko biragaragara ko hari umugambi mubisha wateguwe n’ubutegetsi kuko ibiri kuhabera muri iyi minsi birenze ukwemera. Abafite icyo mwakora nimutabare amazi atararenga inkombe.
Iyi nkuru bibaye ngombwa ko ariyo tubagezaho mbere kuko irimo ibintu bidasanzwe,ariko Ijisho ry’Abaryankuna rimaze igihe rikora iperereza muri Gereza ya Huye, Tukaba tuzabageza ibindi bice by’izi nkuru z’iperereza muri iyi minsi iri imbere…Biracyaza.
Emmanuel NYEMAZI
Intara y’Amajyepfo