IREKURWA RYA GERARD URAYENEZA RYATEYE AKANYAMUNEZA ABANYAGITWE

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Tumaze imyaka irenga ibiri twamagana akarengane kakorerwaga Urayeneza Gérard, umubyeyi imfura byahamye, umugwaneza, umwemeramana, Mukundabantu, inararibonye, umushishozi, n’andi mazina menshi nkuko abanyagitwe bamwita. Bamufata nk’inyangamugayo, umunyamahoro, umugabo w’izina rizima. Bamufata kandi nk’uwahinduye isura y’ubuzima bwa Gitwe kuko mu 1981 yabashingiye ishuri rya mbere ryigenga mu Rwanda ari ryo ESAPAG, Ecole Secondaire de l’Association des Parents Adventistes de Gitwe. Byari mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cyatewe n’iringaniza ry’amoko n’uturere (Equilibre ethnique et régional), ryatangijwe na Perezida Habyarimana Juvénal wayoboraga u Rwanda akumva ko hakwiga abakiga gusa.

Ntibyateye kabiri anahatangiza ishuri rikuru riri ku rwego rwa Kaminuza, Institut Supérieur Pédagogique de Gitwe ryaje guhinduka Université de Gitwe/ University of Gitwe (UG), ariko kubera kwikunda kwa FPR ishaka kurimwambura, bimuviramo gufungirwa agatsi imyaka ibiri yose. Uyu munsi rero nta yindi ntero iri i Gitwe uretse kuririmba ngo « iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana yumva amasengesho ».

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’Amerika ntiyagarukiye aho kuko yashingiye aka karere ka Kabagari ibitaro by’icyitegererezo bya Gitwe, ariko biza kwitirirwa Akarere ka Ruhango, atabisabwe, ariko arabyihanganira. Gufungwa kwa Urayeneza Gérard byumvikanye nabi muri aka Karere, ariko inkuru yo gufungurwa kwe yabaye inkuru irangira mu Rwanda hose kuko abaturage bari bakubise baruzura baje kwakira uwo bita umubyeyi wabo. Byari ibindi bindi ku banyeshuri biga muri Kaminuza yashinze, ikaba ihesha ishema u Rwanda.

Bijya gutangira Urayeneza Gérard yatawe muri yombi ku wa 14 Kamena 2020, afatirwa mu Mujyi wa Kigali, ahita ajyanwa kuri Station ya RIB na Polisi ya Kicukiro. Icyo gihe afungwa uwari umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza yavuze ko ibyaha akurikiranyweho bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ngo yakekwagaho ibyaha byo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye jenoside. Abari bazi uko yahanganye na HEC (High Education Council), ishaka kumwambura ishuri ngo iryegurire FPR-Inkotanyi, ntibigeze bemera ibi byaha bihimbano. Inzira y’umusaraba ye iba iratangiye.

Ibyishimo byari byose i Gitwe!

Abatawe muri yombi hamwe nawe bashinjwaga ko hari imibiri yabonetse mu bitaro bya Gitwe, bigakekwa ko banze gutanga amakuru ku bushake. Nyamara mu by’ukuri amakuru kuri iyi mirambo yari asanzwe azwi kuko ari imirambo y’Abahutu bishwe na FPR mu kwezi kwa Kamena 1994 ubwo Inkotanyi zageraga i Gitwe. Icyo gihe Gérard yari yarahungiye ku Gikongoro, hakibazwa uburyo yabiryozwa bikayoberana.

Dossier ya Gérard Urayeneza yarazamuwe ishyikirizwa urukiko n’ubwo hariho ubuhamya buhimbano bwinshi buvuguruzanya, bamwe bakanahindura ibyo bagiye batangaza mbere, bigaragaza ko batavugaga ukuri. Ku ikubitiro abashinjura Urayeneza bari benshi, ariko uko iminsi yicuma bamwe bagiye baterwa ubwoba, bakabivamo, abandi bagahindura imvugo babisabwe na Mayor wa Ruhango, Habarurema Valens.

Ku itariki ya 25 Werurwe 2021, ubwo yendaga kumara umwaka atawe muri yombi,   Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwamuhamije icyaha maze rumukatira gufungwa burundu, iyo nkuru itaha mu Kabagari ari incamugongo. Mu kwezi k’Ugushyingo 2021, Urayeneza yajuririye iki cyemezo mu Rukiko rukuru rwa Muhanga, maze haboneka abatangabuhamya benshi bamushinjura, dore ko mu iburana rye babaga bakubise buzuye. Bamwe mu bamushinjaga barimo Mutesi Denyse na Ngendahayo Jérôme bemereye imbere y’Urukiko ko bamubeshyeye nyuma yo gushukishwa inzoga, ibiryo n’amafaranga babihawe na Charlotte Ahobangeneye wahoze ari umukozi muri Kaminuza ya Gitwe, wari ushinzwe umutungo. Abatangabuhamya 8 bo ku ruhande rw’ubushinjacyaha nabo bavuguruje ibyo bari baratangaje mu Rukiko rwisumbuye.

Uku kwivuguruza byahise byerekana ko Urayeneza Gérard ashinjwa ibinyoma, bihita bimugira umwere. Inkuru dukesha BTN TV yari iri mu Rukiko icyo gihe ivuga ko Urayeneza Gérard wari warahamijwe n’Urukiko rwisumbuye ibyaha byo guhisha no gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaza gukatirwa gufungwa burundu, yaje gukomeza gushinjurwa n’abari bamushinje mbere, babikoreye indonke. Uwitwa Sibomana Aimable wari washinje Urayeneza mu Rukiko rwisumbuye yahinduye imvugo avuga ko ibyo yari yavuze bwa mbere yari yabihatiwe n’uwitwa Charlotte Ahobantegeye, amaze kumugurira inzoga na téléphone, aboneraho kumusaba kuzashinja Urayeneza ko yaviduye ubwiherero abonamo imibiri y’Abatutsi, ariko mu by’ukuri siko byagenze.

Sibomana akomeza avuga ko ibyo yashinje Urayeneza ko yamubwiye kubiceceka yabitewe na Charlotte Ahobantegeye, agasaba Imana n’Abanyarwanda kumubarira kuko yemeye kuba igikoresho cy’uyu mugore utagira umutima. Undi mutangabuhamwa witwa Mutangana François wari waravuze ko yabonye Urayeneza n’abana be bafite imbunda n’umuhoro, yabajijwe niba yarabonye umuntu wicishijwe imbunda arirenga ararahira avuga ko ibyo yavuze byose yabibwiriwe ku Karere na Mayor Habarurema ubwe.

Undi witwa Munanira Alexandre wari watangaje ko umubyeyi we yiciwe mu bitaro bya Gitwe, yivuguruje arabihakana, avuga ko ibyo yavuze mu Rukiko rwisumbuye yari yabisabwe na Charlotte Ahobantegeye, nyuma yo kumushukisha amafaranga n’inzoga.

Ubundi buhamya bwumviswe icyo gihe ni ubwa Habiyambere Ildephonse wahoze ari Bourgmestre wa Commune Murama, mu gihe jenoside yari irangiye, yavuze ko atazi neza niba Urayeneza yari ari i Gitwe. Yanavuze kandi ko ibyo gutunga imbunda atigeze abyumva kuri Urayeneza, ko ahubwo byavuzwe n’abashaka kumuhimbira ibyaha. Nyuma yo kumva ubu buhamya bwose Urukiko rwanzuye ko uru rubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki ya 29 Ukuboza 2021.

Mu Rukiko rw’Ubujurire, muri Mutarama 2022, Urayeneza yasabye guhanagurwaho ibyaha byose ariko ubushinjacyaha bwo bukomeza guhatiriza buvuga ko abatangabuhamya bivuguruje baguriwe n’umuryango wa Urayeneza, ariko bo babihakanye bivuye inyuma, bavuga badashaka kwishyiraho amaraso atariho urubanza.

Mu Rukiko rukuru, urugereko rukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, rwari ruyobowe n’umucamanza witwa Muhimana Antoine, wagaragaye cyane mu rubanza rwa Paul Rusesabagina, hamwe n’umushinjacyaha Me Dieudonné Kayitare naho Urayeneza Gérard we yari yunganiwe na Me Janvier Rwagatare ndetse na Me Ferdinand Mbera. Uru rubanza rwapfundikiwe muri Mutarama 2022, rugomba gusomwa tariki ya 24 Gashyantare uyu mwaka, ariko kubera ubunini bwa dossier, isomwa ryimuriwe ku wa 31 Werurwe uyu mwaka, ari nabwo Muzehe Urayeneza Gérard yemejwe ko ari umwere, urukiko rumuhanaguraho ibyaha byose yashinjwaga, ndetse rutegeka ko ahita arekurwa.

Nyuma yo kurekurwa Urayeneza Gérard yagize ati « Twebwe twizera Imana, haba hari ikibazo kivutse tukagisengera, kuko Imana iba yaradusezeraniye ko izadusubiza (…) ». Yongeyeho ati

« burya kwizera kurarema kandi iyo Imana ikubwiye ikintu, irakigukorera. N’ubwo byari biteye

ubwoba, nta mpamvu n’imwe yigeze ituma habaho kugira ubwoba ».

Inkuru yo kugirwa umwere kwa Urayeneza Gérard, mu buryo butasabye imyiteguro iyo ari yo yose, abaturage basazwe n’ibyishimo batangira kubyinira mu muhanda bati « Iyo Mana dusenga irakomeye, ni Imana itabura guseruka, ni Imana yumva amasengesho, Iyo Mana dusenga irakomeye…. ».. Uyu mudiho rero wahagurukije abatari bake maze batangira guhuza Urayeneza Gérard n’ibintu byinshi.

Ku ikubitiro Urayeneza Gérard yahujwe na jenoside, ahuzwa n’iterambere yazanye muri kariya karere Gitwe irimo n’iry’igihugu muri rusange. Yahujwe kandi na Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte Sankara bakomoka mu karere kamwe. Yahujwe na none na HEC yamufungiye Kaminuza nta mpamvu igaragara uretse gushaka kuyimunyaga. Anahuzwa no kuba umuherwe kuko hari abakeka ko mafaranga ye ari yo yamukururiye ibibazo.

Ibi kandi byatumye hibazwa niba umucamanza waciye urubanza bwa mbere atariganye n’uwaruciye bwa kabiri. Bituma kandi hanatekerezwa niba umucamaza wakatiye 21,600,000,000 FRW Robert Nyamvumba yajurira bakamuca 50,000,000 FRW ubwo yashinjwaga ibyaha byo kugambirira kurya ruswa.

Aha rero bituma twibaza niba aba bacamanza uko ari bane barize amategeko amwe, ariko igisubizo nta kindi ni kwa kundi imanza zicibwa mu Rwanda zidashingira ku mategeko, ahubwo zishingira ku mabwiriza aba yatanzwe n’ibikomerezwa byo muri FPR biba bishaka kwikiza abo bidashaka.

Umusesenguzi Karegeya Jean Baptiste Omar yabwiye Ukwezi TV ko « hari igihe ubutabera bushobora kuvangirwa n’izindi nzego, bigatuma bukatira burundu abere, bishingiye ku marangamutima y’umuntu umwe ». Abona kandi ko abacamanza bahora bagisha inama aho bitagomba, bigatuma bafata imyanzuro idahwitse. Na none uyu musesenguzi abona ko ikibazo kitari amategeko ahubwo ari abantu ku giti cyabo. Byakumvikana gute ko Charlotte Ahobantegeye warerewe mu kigo cya Urayeneza Gérard yarangiza akifashishwa na système ngo Musoni ajye gushinja ibinyoma ? Ni iki cyatumye urukiko rwa mbere rushingira ku nyandiko yasinywe n’uwasindishijwe ? Ese imbabazi zasabwe na Ngendahayo Denis washinje ibinyoma nyuma akaza kwivuguruza zahawe agaciro kangana gute ?

Ibi byose ni ibibazo utapfa kubonera ibisubizo, ariko ikiriho ni uko Urayeneza Gérard yazize akamama kubera amashuri n’ibitaro yashinze muri kariya karere, FPR yashaka kubimunyaga bakamuhimbira ibyaha babinyujije muri Charlotte Ahobantegeye wirukanwe ku kazi muri iyi Kaminuza azira gucunga nabi umutungo w’ishuri. Ese birahagije gushukishwa ibiryo, inzoga n’amafaranga ngo urimireho ibisinde mugenzi wawe ? Ese urukiko rwagize umwere Gérard ruzakurikirana aba batangabuhamya barukinishije nyuma bakaza kwisubira ? Charlotte Ahobantegeye se we azakurikiranwa ahanirwe kubeshyera mugenzi we ?

Hakwiye kujya harebwa ibimenyetso simusiga aho guhora bahimbira abantu ibyaha, mu gihe ari abantu b’inyangamugayo, bagiriye akamaro aho bakomoka. Kuba Gérard yarimanye Kaminuza ye ntibyari kumubera impamvu yo gufungirwa ubusa bigizwemo uruhare na FPR-Inkotanyi. Barangiza bati « abana 20 bize kwa Gérard, FARG yanga kubishyurira » ? MINUBUMWE ikwiye guhindura ingendo kuko ibyo yasobanuriye Inteko ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite ntibyumvikana, nibagire babwize Abanyarwanda ukuri, berekane ko ikibazo kitari Gérard ahubwo kiri kuri Kaminuza ye yimanye.

Imana yahaye ubutabera Gérard nikomereze aho ejo tutazumva inkuru mbi ko yazize abagizi ba nabi, ahubwo tuzumve Charlotte Ahobantegeye yagejejwe imbere y’ubutabera ngo bumubaze icyamuteye gukora ibyo yakoreye Urayeneza Gérard. Aba batangabuhamya nabo bakurikiranwe baryozwe ibyaha bakoze. Ese FPR izarekeraho ryari kwangaza Abanyarwanda b’inzirakarengane ?

Remezo Rodriguez

Kigali