IRYA JAMES KABEREBE RIRATASHYE: IMPUNZI Z’ABANYARWANDA ZO MURI MALAWI ZATEWE NA KIGALI.

Inkuru yateguwe n’Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna

Kuva muri iki gitondo cyo ku wa 15 Mata 2020, inkuru iri guhita kuri Whatsapp cyangwa ku mbuga nKoranyambaga, ni itabaza ry’impunzi zo muri Malawi igira iti : “Nimudutabarize, rwose hano Muri Malawi, uwitwa Emile,  Giramata Sadi n’ abandi bakozi ba Kigali bari kuzenguruka mumaduka igihugu cyose”.

Ijisho ry’Abaryankuna muri Malawi, ryatugejejeho ko iyo nkuru y’uko Giramata Yvonne, Sadi karegeya n’abandi bantu babiri bataramenyekana neza bari gukoresha iterabwoba mu kwaka amafaranga abacuruzi bari muri Malawi.

Bari kwitwaza ko ayo mafaranga ari ayo kujya gufasha abaturage bari mu Rwanda bamerewe nabi kubera icyemezezo cya Guma mu rugo cyafashwe n’ubutegetsi bwa FPR budasesenguye ngo bwite ku ngaruka z’icyo cyemezo ahubwo bukihutira kwigana ibihugu byo mu mahanga, none abaturage
bakaba barira ayo kwarika.

Muri Malawi, abo bagizi ba nabi ba FPR bane bageze mu mujyi wa Blantyre. Ijisho ry’Abaryankuna aho ryatumenyesheje ko bari gusaba amakwacha ibihumbi magana atanu, ariko bakakira nari munsi yayo kugera ku bihumbi ijana.  Kubatayabonye yose bakababwira ko bazagaruka gutwara ayandi. Ngo baraza bagahera ko binjira muri buri duka, Sadi Karegeya agashyira imbunda kuri comptoir noneho bagasaba amafaranga, Giramata Yvonne akandika.

Giramata Yvonne niwe wandika

Ibi bikaba bihuje n’ibyo impunzi zo muri Malawi zavuze : “Igitangaje ni uko bategeka $ 700 cyangwa amakwaca 500.000 kandi bavuga ko utazayatanga azabigiramo ingaruka zikomeye!!  Turi kubaha make kubera ubwoba dukurikije ukuntu bamaze guhitana Francis mu kwezi gushize !
Gusa bakaguha igihe bazagarukira ! Bamaze gukusanya amafaranga menshi cyane , bakuye muri Lilongwe abacuruzi barenga 30 bamaze gukorerwa ubwo bwambuzi bushingiye ku iterabwoba, bageze kandi Blantyre, Muzuzu, Mangotchi, Balaka, Salima , Mchinji … Tukibaza ko abantu barenga
ijana bamaze kugendererwa ! Barabikorana ibanga ririmo agasuzuguro n’ iterabwoba umuntu yabona uko bateye Fransis inkota akagira ubwoba akigura . Waganiriza mugenzi wawe ugasanga nawe yaragenderewe! Turibaza $700 X 100 ni ibihumbi nka $70 000 by’ amadorari
!”

Ijisho ry’Abaryankuna rirakomeza gukurikirirana hafi uko byifashe, kandi Abanyarwanda bo muri ibyo bihugu bagomba gushyira hamwe, bakiga uburyo bazajya barwanya abo bagizi ba nabi, dore ko ari na bane gusa, gutyo bishyize hamwe bari benshi byakoroha kubamaganira kure. Abaryankuna barashimira abakomeje gushirika ubwoba ntibabyihererane.

Ikindi nkuko twabibabwiye ubushize, iyi ni ya gahunda ya James Kaberebe yavuze irimo irashyirwa mu bikorwa. Mu myaka Irenga makumyabiri n’itandatu, FPR ntiranyurwa ahubwo irakomeza gugira inyota y’amaraso aho ikomeza gushishikariza Umunyarwanda kurwana intambara n’undi Uunyarwanda. Kuri izo mpamvu Abaryankuna barabwira Abanyarwanda aho bari bose, dore ko n’abari barahunze FPR irimo irabasanga mu buhungiro, gushyira hamwe bakamagana uwo mugambi mubisha kandi bagatera inkunga abashaka impinduka mu miyoborere y’u Rwanda ubu iri ku gacuri ariko ikaba icuramana u Rwanda rwose.

Abaryankuna baributsa Abanyarwanda, bakunze kuboneka nka ba ntibindeba cyangwa bumva ko akarengane katazabageraho bakicecekera, ko James Kaberebe mu ijambo rutwitsi rye, yavuze ko Abanyarwanda bose mu bihugu byose, harimo n’iby’Uburayi, batagendera mu kwaha kw’agatsiko bagomba guhigwa bukware bakarimburwa.

Ubwanditsi