IRYAVUZWE NA IDAMANGE NA KARASIRA RIRATASHYE : NKUNDABANYANGA EUGENIE ARAZIRA IMITUNGO CYANGWA JENOSIDE?

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu kwezi kwa Kane muri uyu mwaka wa 2021, nibwo uyu Nkundabanyanga Eugénie yatawe muri yombi ndetse nyuma ajya gufungirwa muri Gereza ya Kigali iri i Mageragere. Ni nyuma y’uko byari byavuzwe ko yakatiwe imyaka 30 n’Urukiko Gacaca rwo mu cyahoze ari Murambi, ubu ngubu ni mu Mudugudu wa Sabaganga, Akagari ka Nyanza, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma y’uko atawe muri yombi abo mu muryango we bakomeje kumvikana mu itangazamakuru, batakamba bavuga ko arengana, ndetse ko ikibyihishe inyuma ari Karangwa Charles bitewe n’uko ngo hari isambu baburanaga ifite agaciro karenga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Bityo ngo akaba yarashatse kumufungisha ku maherere, kugira ngo abone uko yigarurira iyi sambu, urubanza yari yaratsinzwe mbere.

Uwambayinema Virginie, umukobwa wa Nkundabanyanga yagaragaye mu bitangazamakuru byinshi, asobanura akarengane nyina yagiriwe, akanerekana inkomoko-muzi y’ikibazo nyina yahuye nacyo none ingaruka zikaba zitari kuri we gusa, ahubwo ziri ku muryango wose. Mu magambo ye, Virginie yagize ati “Maman yafunzwe kubera umugabo witwa Charles Karangwa utugendaho kubera isambu yacu. Impamvu Maman yafunzwe si Jenoside nk’uko bivugwa ahubwo ari imitungo”.

Yakomeje avuga ko mu rubanza baburanye na Karangwa , kuva muri 2014 akarutsindwa, yahoraga yifuza ko bahura bakicarana nawe, akumva ko ubutaka bufite agaciro karenga Miliyari imwe, yabaha makeya, bakikura mu rubanza. Ndetse yabateye ubwoba ababwira ko nibabyanga azashaka impapuro zizashingirwaho Nkundabanyanga agatabwa muri yombi, kandi ko atazazibura. Yanabasezeranyije ko nibabona umukecuru atawe muri yombi bashobora kumwegera bakamuharira isambu nawe agahita amufunguza ako kanya.

Birumvikana rero yari yizeye uko yabigenza agahimba ibinyoma byose bishoboka ariko akabona imitungo ataruhiye. Ni nako byagenze kuko ubu umukecuru amaze amezi arenga arindwi (7) aborera mu buroko.

Virginie avuga ko Karangwa Charles yashyize mu bikorwa umugambi we ubwo yabasangaga aho bari basigaye batuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aje gusaba impapuro mu Murenge zivuga ko Nkundabanyanga n’umuryango we bahaba mu buryo butazwi kuko yihisha icyaha yakoze ariko nticyavugwa. Ngo afite n’izindi zacuriwe i Byumba bemeza ko ngo ahaheruka muri 2004, kandi sibyo.

Uhagarikiwe n’ingwe aravoma, igipapuro yarakibonye, ariko umuryango wa Nkundabanyanga usigara ntacyo wishinja kuko wumvaga uyu mukecuru yarabaye inyangamugayo ubuzima bwe bwose. Gusa iki cyizere cyaraje amasinde kuko Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama muri Kicukiro rwasubiyemo icyiswe “umwanzuro w’urukiko Gacaca” rutabayeho, ariko mu bihimbano ngo rwari rwaramukatiye imyaka 30 adahari, rutegeka ko ahita afatwa agafungwa, bihabanye cyane Itegeko ryashyiragaho Inkiko Gacaca ndetse n’Irizikuraho, kuko ubundi iyo umuntu akatiwe n’urukiko adahari igihe abonekeye yemeye gusubirashamo urubanza, ntabwo ahanwa ataraburana. Kuri uyu mukecuru rero ibi byarirengangijwe kubera umwambari wa FPR ukomeye ubirimo.

Virginie yemeza ko mbere ya Jenoside bari batuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Sabuganga, akaba ari naho Jenoside yabasanze mu 1994, bagahita bica musaza we mukuru, witwaga Nshimiyimana Jean de Dieu, azira ko yari yanze kwifatanya n’Interahamwe zicaga Abatutsi. Akumva atari kubica na nyina ari we. Yaharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda arabizira rugikubita.

Akomeza avuga ko nyuma y’urupfu rwa Jean de Dieu bahise bagira ubwoba babanza guhungira ku musaza wabakamiraga inka, nyuma bikomeye bahungira i Byumba aho nyina yavukaga, ari naho barokokeye, intambara irangiye baragaruka. Akibaza rero ukuntu mu ikusanyamakuru no mu manza za Gacaca, nyina yajyagamo hose ariko akaba nta na rimwe izina rye ryigeze rivugwa haba mu bashinjwa cyangwa mu batagabuhamya, rikaba rije nyuma y’imyaka 19 Gacaca zitangiye, biturutse gusa ku rubanza rw’isambu batsinzemo Karangwa Charles, akumva ari akarengane gakabije, agasaba ubutabera kubarenganura. Asoza asaba ubutabera kuburanishiriza urubanza aho bivugwa ko icyaha cyabereye kuko abaturage bazi ukuri.

Itangazamukuru ryegereye abaturage muri uyu mudugudu uvugwa maze riganira n’abaturage batandukanye kugira ngo harebwe uko iri tabwa muri yombi ry’uyu mukecuru ryakiriwe n’abo baturanye imyaka irenga 40.

Umusaza uvuga ko yasinye ku masezerano y’ubugure ubwo Nkundabanyanga n’umugabo we baguraga muri uyu mudugudu mu 1980, avuga ko bakomeje kubana kugeza intambara ibaye mu 1994. Uyu musaza uvuga ko ari we wabakamiraga inka yemeza ko bari abantu beza kandi ko ibyaha bya Jenoside bishinjwa uyu mukecuru ari ibinyoma byambaye ubusa. Yemeza ko imfura y’uyu muryango yarasiwe ku irembo ataha nawe ari mu rugo akama inka. Uyu musaza akomeza avuga ko Interahamwe zakomeje guhoza ku nkeke uyu muryango ziwushinja kuba ibyitso by’Inkotanyi, kugeza ubwo awuhungishirije iwe, ariko bakajya bacungira hafi iby’urugo rwabo, ariko badashobora kuharara kuko bumvaga bahita bicwa.

Uyu musaza akomeza avuga ko uru rugo rwakiraga abantu bose rutarobanuye, ku buryo ibyo bya Jenoside uyu mukecuru ashinjwa ari ibinyoma byambaye ubusa kuko atari kubona umwanya wo kuyijandikamo kandi nawe ahigwa. Akomeza rero yemeza ko yitabiriye inama za Gacaca, na Nkundabanyanga akazitabira, akaba atarigeze yumva na rimwe hari umutangaho amakuru amushinja gukora ibyo byaha arimo ashinjwa n’inkiko.

Uwitwa Hakizimana Claude avuga ko nawe yavukiye kuri uyu musozi wa Sabaganga, akaba ariho yakuriye kandi atigeze ahava ngo ajye gutura ahandi. Bityo akaba ari mu bantu bake bazi amateka y’aho yose. Claude avuga ko aziranye bihagije n’umuryango wa Nkundabanyanga, ndetse ko imiryango yombi yabanye kuva kera, akaba yaravutse arinda amenya ubwenge abisanga atyo. Akaba nta kibi yigeze awumenyaho. Akemeza kandi ko umuryango wa Nkundabanyanga na Birushyabagabo wabanaga n’abantu bose amahoro, cyane ko wasangaga abenshi bahataramiye basangira ikigage, kuko bavugaga ko ikigage cy’i Byumba ari icya mbere mu Rwanda. Ngo bagiraga icyo gucuruza abandi bakabahera ubuntu nta kiguzi babatse. Ngo gusangira byose byaba ibyo kurya n’ibyo kunywa ni wo muco wabarangaga igihe cyose.

Kuri Claude ngo uyu muryango wari warigaruriwe n’idini rya Kiliziya Gatorika, ku buryo iminsi mikuru yose ariho yaberaga bagasangira ikigage, kandi amoko yose akahahurira kuko nta vangura ryigeze ribaranga. Nawe yemeza ko nyuma y’urupfu rwa Nshimiyimana wari umuhanga mu mikino ngororamubiri (acrobate/athlète), uyu muryango watangiye guhigwa bikomeye n’Interahamwe zabitaga ibyitso, batangira kwihishahisha mu baturanyi, kugeza ubwo bikomeye bagahungira i Byumba. Akagira ati “byagora gusobanura ukuntu umuntu wahigwaga ari Nomero ya mbere mu kagari ka Nyanza kose, yasubiye inyuma akajya kwica”. Ahubwo ko Protogène wayoboraga Interahamwe yabahigiraga kubica.

Nawe, kimwe na wa musaza wabakamiraga inka, akemeza ko uru rubanza rwa Gacaca ruvugwa rutigeze ruba kuko imanza zabaye zose yazikurikiranye, ndetse ko hari na bene wabo zakatiye, akaba atarigeze yumvamo uyu mukecuru. Ahubwo agasanga uwo bafitanye ikibazo cy’isambu ariwe Karangwa Charles, yaraguze Mukandahiro Claudine, warerewe mu rugo rwa Birushyabagabo na Nkundabanyanga, ngo azashinje umukecuru yirengagije ko bamureze akiri uruhinja, akahava indege yaraye ihanutse ku wa 07/04/2021. Akibaza rero ukuntu urukiko rwirengagije kubaza abahamaze imyaka irenga 50 kuzamura, ahubwo bagashingira ku buhamya bw’umwana umwe warezwe n’uyu muryango, akaba yarashukishijwe amafaranga, ariko ntiharebwe ubuhamya bw’abandi baturage bazi uyu muryango neza. Ubu nibwo butabera bwa FPR.

Hakizimana rero agasoza asaba ko yahabwa ubutabera akarenganurwa, kandi akifuza ko urubanza rwabera muri uyu Mudugudu kugira ngo abaturage bose bavuge icyo bazi kuri uyu mukecuru, kuko asanga urukiko rutakwemerera Umudugudu wose gukurikirana urubanza mu cyumba cy’urukiko kubera amabwiriza ya COVID.

Ibi kandi abihuriraho na Nshimiyimana Emmanuel, wakatiwe n’Urukiko Gacaca ruvugwa ko rwaciye urubanza rwa Nkundabanyanga, ariko akaza kurangiza igihano cye agafungurwa. Avuga ko bakiri muri Gereza nabo bakoze Gacaca yabo bakusanya amakuru ku bakoze ibyaha ariko nta na hamwe yigeze yumvamo uyu mukecuru, haba muri Gacaca yo muri Gereza cyangwa Gacaca yo hanze agasanga azira isambu ye.

Mu kwanzura iki cyegeranyo rero twavuga ko bigaragara neza ko nta ruhare na ruto Nkundabanganyanga yagize muri Jenoside kuko nawe yahigwaga, nyuma y’uko imfura ye yiciwe ku irembo ry’urugo bari batuyemo. Nkuko Karasira na Idamange babivuze, Leta ya FPR yafashe Jenoside iyigira intwaro yo gukubita uhirahiriye akavuga ibitagenda wese cyangwa akabangamira inyungu zayo. Aba bacikacumu ba Jenoside barazira iki ?

Dusanga rero ku hashize imyaka 27, Nkundabanyanga atarigeze yihisha, akaba atarahamagajwe mu nkiko ngo abure, nta kindi kibyihishe inyuma uretse gushaka kumwambura isambu yasigiwe n’umugabo we, ubiri inyuma akaba ari Karangwa Charles wifashishije Mukandahiro Claudine kugira ngo ashinje uyu mukecuru ibinyoma. Kubera rero ubutabera bwamunzwe na ruswa kandi bukorera mu kwaha kwa FPR, ntabwo byari gushoboka ko Nkundabanyanga natsinda Chairman Karangwa, biri buze kurangirira aho. Tukaba rero dusaba ubutabera, none kuri iyi nshuro bushishoze kuko uko burushaho kurenganya abaturage, ariko barushaho kwikururira abanzi, barangiza bakabeshyera abanenga ibitagenda ngo “bangisha ubutegetsi abaturage”. Kuri twe dusanga abangisha ubutegetsi abaturage ari Abambari ba FPR, nta bandi.

FPR washyizeho ubutabera burenganya, ntituzagukumbura.

Constance Mutimukeye.