Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Mu gihe kirenga umwaka RIB ishyirijwe ikirego n’umusizi Rumaga Junior cyo gushakisha umusizi mugenzi we Bahati Innocent, irashyize ivuye ku izima, itangaza ko Bahati waburiwe irengero yaciye mu nzira zitemewe ahungira muri Uganda. Byasobanuka gute ko umunyabwenge nka Bahati yagera muri Uganda, akaba atarigeze ahumuriza inshuti ze magara, zirimo na Rumaga Junior watanze ikirego amushakisha?
Kuwa kane, tariki ya 17/02/2022, ibitangazamakuru hafi ya byose byo mu Rwanda byabyutse bitangaza ikinyoma cy’ Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ibimenyetso byakusanyijwe bigaragaza ko umusizi Bahati Innocent umaze igihe kibarirwa mu mwaka aburiwe irengero, yambutse umupaka anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda.
Inzego za RIB ndetse na Polisi y’u Rwanda zari ziherutse gutangaza ko zizashyira ahagaragara ibyavuye mu iperereza ku ibura rya Bahati Innocent, n’ubwo ritararangira. Icyakora ngo hari ibyamaze kumenyekana, ndetse byamenyeshejwe abo mu muryango we.
RIB ivuga ko uwitwa Hakizimana Joseph uzwi ku izina rya Rumaga Junior ari we watanze ikirego kuri RIB tariki 9 Gashyantare 2021, i Nyanza kuri Polisi ya Busasamana, avuga ko inshuti ye Bahati Innocent yari amaze iminsi ibiri abuze, kuva tariki ya 7 Gashyantare 2021, ubwo yari agiye gusura inshuti ze no gufata amajwi y’ibihangano bye.
RIB ikimara kubimenyeshwa ngo iperereza ryahise ritangira, rihera ku kubaza abo mu muryango we n’abo bari bahoze basangira inzoga i Nyanza kuri Heritage Hotel. Icyakora ababajijwe ngo bamenyesheje RIB ko batazi aho Bahati aherereye. RIB yanagenzuye niba ataba ari mu bitaro cyangwa niba ataba afunzwe, ariko basanga aho hose ntawe uhari. Uwamuburishije ni we wari uzi aho afungiye nta kindi azira uretse kuvugisha ukuri.
Mu kuvugishwa kwinshi, RIB igaragaza ko mu iperereza ryayo ngo yasanze Bahati yarajyaga asohoka mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe akajya muri Uganda, agahura n’abakora mu nzego z’umutekano za Uganda ndetse n’abo mu mitwe irwanya u Rwanda. Ibi ariko uretse wa wundi ushaka kuroha imbwa ye uyibeshyera ko yasaze, RIB ntigaragaza aho yakuye aya makuru, ntinasobanure impamvu iri ngirwaperereza ryayo ryategereje igihe kirenga umwaka ngo ritangazwe. Niba koko Bahati akiriho ni we wenyine uzatubwira inzira y’umusaraba yaciyemo kuva yafatirwa i Nyanza akaba amaze igihe kirenga umwaka nta kanunu ke kazwi.
Mu kongera kuvugishwa amangambure umuvugizi wa RIB yavuze ko muri iri ngirwaperereza bamenye ko ngo Bahati yakoranaga n’abarwanya u Rwanda baba mu Bubiligi no muri Amerika ndetse bakamwoherereza amafaranga. Na none nta kimenyetso na kimwe kigaragaza koi bi bishinjwa Bahati yabikoze, ntibanagaragaza amazina y’abo barwanya Leta bakoranaga. Mu kinyoma nk’icya Semuhanuka, umwaka urashize bagarutse kurangaza Abanyarwanda no kwigira abere. Ese guhimba ibi binyoma byasabaga umwaka urenga?
Uyu muvuzi w’ibinyoma uvugira RIB akomeza amatakaragasi ye avuga ngo ririya ngirwaperereza rigaragaza ko Bahati Innocent yambutse akajya muri Uganda aciye mu nzira zitemewe n’amategeko, nk’uko n’abandi Banyarwanda bakoreshaga ubwo buryo bakinjira mu mitwe irwanya u Rwanda nyuma bikavugwa ko baburiwe irengero. Mu gushyigikira iki kinyoma bifashisha umukozi wabo witwa Shyaka Gilbert byavuzwe ko, ku itariki ya 22 Kanama 2021, yaburiwe irengero, ariko nyuma tariki ya 13 Mutarama 2022 akaza kwigaragaza avuga ko yari muri Uganda mu maboko y’Urwego rwa gisirikari rushinzwe ubutasi (CMI) rwashakaga kumwifashisha mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ese mu by’ukuri nicyo Shyaka yari yaragiye gukora cyangwa yanekaga Abanyarwanda barimo na mukuru we Eric, maze agatanga amakuru muri NISS?
Uyu witwa Uwihoreye Eric (uvukana na Shyaka Gilbert), yashyizwe mu majwi mu Kwakira 2021, atangira guhigwa bukware n’abambari ba FPR, bamushinja ko akorana n’imitwe irwanya u Rwanda, ariko ikiriho cy’ukuri ni uko yari yatanzwe na mwene nyina, wari umaze amezi abiri muri Uganda aneka bagenzi be.
Biteye agahinda kubona umuntu muzima aneka mwene nyina, umwana akaneka umubyeyi, umugabo n’umugore bakanekana, abana bakanekanaka hagati yabo, byose bikozwe na FPR, iba igamije gutatanya Abanyarwanda ngo ibone uko ibategeka batabashije kwitekerereza, igakoresha abantu bimuriye ubwenge mu gifu, bakibagirwa bakabunnya. Aba ni cyo cyorezo gikomeye u Rwanda rufite, ntibakabeshyere COVID-19!
Mu gukomeza kuvugishwa, RIB yakomeje itangaza ko itaramenya niba Bahati akiri muri Uganda cyangwa yarakomeje akajya ahandi, ugahita wibaza icyo iri perereza ryari rigamije n’icyo ryagezeho, mu gihe hatagaragazwa aho uwaburiye irengero ari. Abanyarwanda batandukanye banze kwemera ibi binyoma maze umwe witwa Mugabo Alphonse atanga igitekerezo kuri Kigali Today agira ati: “RIB nayo yakina comedy ikazajya ikoresha ibitaramo byo gusetsa abantu nabo bakayishyura”.
Mu bisobanuro bidashinga, umuvugizi wa RIB asubiza impamvu iri perereza ryatinze cyane yongeye arya iminwa ngo “mbese…urebye…wasanga….urabona…nako iperereza ku muntu waburiwe irengero nta gihe runaka rimara. Hari igihe ryamara umunsi umwe, irindi rikamara imyaka myinshi bitewe n’imiterere ya buri kibazo”. Iyo yerura akavuga ati: “Iyicarubozo dukorera abatavuga ibyo dushaka rishobora kumara imyaka myinshi bitewe n’urikorerwa wanze kwemera ibyo tumushakaho, byarimba tukamwica nk’uko twishe Niyomugabo Nyamihirwa, wari ubizi neza ko ashobora gupfa ariko Abaryankuna bagakomeza urugamba”.
Muri iri ngirwaperereza nta kindi RIB yakoze, kuko itabashije kwerekana aho Bahati aherereye kandi ari cyo kirego nyamukuru yashyikirijwe ahubwo yarangaje Abanyarwanda ibabwira ibyaha imushinja. Ese kuki batabimureze ataraburirwa irengero? Ubu se ntibigaragara ko aho bamubitse bazamuzana bakamujyana mu nkiko ashinjwa ibinyo byahimbiwe kumucisha umutwe? Imana yo mu ijuru ni yo yonyine izi igisubizo!
Dusanga nta kindi gitera inzego za FPR kuvugishwa, atari uko zihora zishinja amabi zikorera abaturage, noneho abavugizi babo bakabwirwa ibyo batangaza, abanyamakuru bababaza ibyo batabwiwe bakarya indimi, bakabura ayo bacira n’ayo bamira, isi yose ikabota ku mugaragaro, kuko ikinyoma kiba cyakubitiwe ahakubuye. Nta kindi rero cyabivura uretse kuzabona ubutegetsi buha abenegihugu agaciro, bakareka guhora ku ngoyi y’ubwoba bwo kwicwa cyangwa gufungirwa ubusa.
FPR, INZEGO ZAWE NTIZIGISHOBOYE KUBESHYA, ZINGA AKARAGO WIGENDERE!
Manzi Uwayo Fabrice