ISESENGURA RYA PROFESERI CHARLES KAMBANDA, KU BITERO BYITIRIWE INYESHYAMBA MURI KINIGI NA BURERA MU MPERA Z’ICYUMWERU GISHIZE.
“PUZZLING FACTS ABOUT THE ALLEGED KINIGI-BURERA REBEL ATTACK IN RWANDA.” Ubu ni Ubusesenguzi bwakoze n’Umunyamategeko, Umwalimu muri Kaminuza akaba n’impuguke mu mategeko no muri politike mpuzamahanga Professor Charles Kambanda. Yasohotse mu rurimi rw’icyongereza, muyishyirirwa mu Kinyarwanda n’Ubwanditsi bw’Ijisho ry’Abaryankuna
Proffessor Kambanda: “ Birasa n’aho Ubuyobozi bw’agatsiko ka Perezida Paul Kagame bwahimbye nkana bukitera ibitero bya Kinigi na Burera bugamije gutera ubwoba abaturage bo mu Bwoko bw’Abahutu biganje muri ako karere no kugerageza gukwegera Uganda mu bibazo rwabyo dore ko ihana imbibe n’utwo duce twombi ndetse n’igihugu cya Congo ku rundi ruhande. Dore ingingo zikomeye zishobora guhamya ibyo:
1. Igipolisi cy’u Rwanda kihutiye gutangaza vuba na bwangu iby’icyo gitero “cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro batazwi” kikiba. Kurundi ruhande igihe kimwe n’icyo, urwego rw’ubukerarugendo rushinzwe kwamamaza icyiswe “Visit Rwanda” (Sura u Rwanda) narwo rwihutiye gusohora itangazo rihamagarira abakerarugendo gukomeza gusura Parike y’Ibirunga ngo kuko ari amahoro. Nyamara:
(i) Ntibisanzwe ko Agatsiko kayobowe na Kagame kihutira bene aka kageni gusohora amatangazo ajyanye n’ibitero by’inyeshyamba.
(ii) Mugihe ayo matangazo yavugaga ko abateye baje baturutse muri Parike y’Ibirunga, ni gute ruriya rwego rwa Kagame rushinzwe ubukerarugendo rwabashije kugenzura rukamenya ko ari nyabagendwa nta kibazo?
2. Ririya tangazo rya Polisi ryagaragaye vuba na bwangu mu binyamakuru by’ingenzi bikomeye kw’isi mu kanya nk’ako guhumbya. (i)Ninde waba warabashije guhita akwirakwiza ririya tangazo mu binyamakuru mpuzamahanga niba atari abari mu gatsiko ka Kagame? (ii) Ninde wari ufite inyungu mu kwirukankana ririya tangazo rya Polisi ya Kagame vuba na bwangu mu binyamakuru mpuzamahanga?
3. Ukurikije itangazo rya Polisi, abantu 14 b’abasivili basize ubuzima muri kiriya gitero. Nyamara: (i) Nta muryango n’umwe w’abanyarwanda wigeze ugaragara urira uvuga ko watakarije umuntu muri kiriya gitero. (ii) No dead person was identified.Nta mwirondoro w’umuntu n’umwe wigeze utangazwa mu baguye muri kiriya gitero.
(iii) Mugihe mu Rwanda ubusanzwe imihango yo gushyingura irangazwa imbere n’umuryango wapfushije, umunsi umwe nyuma ya kiriya gitero agatsiko ka Kagame kakoze igisa n’ikinamico, kagaragara kiyereka n’amasanduka 14 karimo gushyingura mu mva rusange, nta kwirirwa babaza abantu muri rusange cyangwa imiryango y’ababuze.
4. Imibiri yose y’abo bivugwa ko biciwe muri icyo gitero yashyinguwe mu mva rusange. Nta muryango n’umwe wigeze wemererwa kuba wareba muri iyo mirambo ngo ube wavanamo uwabo ngo wenda bajye kumwishyingurira!
(i) Ni iyihe mpamvu yatuma abaguye muri kiriya gitero bashyingurwa mu mva rusange mu kimbo cyo kuba babaha imiryango yabo ngo ibishyingurire mu buryo bukwiye? (ii) Ni iyihe mpamvu yaba yaratumye agatsiko kayobowe na Kagame kaba kataremereye imiryango y’abo bivugwa ko baburiye ababo muri kiriya gitero ndetse n’abandi baturage muri rusange kuba bare ababo mbere y’uko bashyingurwa?
(iii) Mbese hari uwahamya ko koko ariya yashyinguwe yaba arimo abantu bapfuye? (iv) Ni kuki inzego z’umutekano zagombera guhagarikira ishyingurwa ry’abantu baguye mu gitero, nyuma y’uko umutekano wamaze kugarurwa kandi nta n’abaturage bahunze ako gace kubera imirwano?
5. Biravugwa ko abapfuye bose biciwe mu ngo zabo. Nyamara: (i) Imyirondoro y’imiryango yapfushije abantu yemwe n’abapfuye ubwabo byakomeje kuba ibanga rikomeye ry’abari mu bushorishori b’inzego z’iperereza!
(ii) Nta muturage n’umwe wigeze afata ifoto mugihe cyangwa ny’uma y’uko abo bantu baraswa! (iii)Nta gihe kizwi iyi mirambo yaba yaravaniwe mu miryango cyangwa ahantu yaba yari yiciwe! Nta kimenyetso nta no gufotoza telefone! (iv) Ikirenze ibyo nta buruhukiro(Morgue) buzwi bwaba bwarashyizwemo iyo mibiri mbere y’uko ishyingurwa!
6. Igipolisi cya Kagame, gikomeza kivuga mu itangazo ryacyo ko nibura abantu 9 bakomeretse bikomeye! Nyamara:
(i) Nta muntu n’umwe uzi ibitaro abo bakomeretse bikomeye bagiye kuvurirwamo?
(ii)Agatsiko ntikigeze kajyana itangazamakuru aho abo bakomeretse barwariye kugira ngo babaze ibyababayeho ubwo igitero cyabaga (iii) Nta muryango n’umwe wigeze wumvika uvuga ko ufite umuntu wakomerekeye muri kiriya gitero bityo akaba ari kuvurirwa mu bitaro runaka! (iv) Nta muryango n’umwe waba warigeze ugaragaza cyangwa usangiza abandi ifotono y’umuntu wo muri uwo muryango cyangwa uwo bafitanye isano waba wakomeretse yaba ari mu bitaro cyangwa ahandi hantu aho ariho hose!
7. Agatsiko kavuga ko kishe abarwanyi 19 mu bari bateye. Nyamara nta hantu havugwa abo barwanyi biciwe, nta gihe cyangwa uburyo ubwo ari bwo bwose buvugwa abo bantu uko ari 19 bishwemo! Ikirenze ibyo amafoto ya bamwe mu bishwe nk’uko yatanzwe na bamwe mubo mu nzego z’ubuyobozi cyangwa bimwe mu bitangazamakuru, aragaragara nk’ayo gukemangwa no kwibazwaho: (i) Ukurikije uko amafoto agaragara, birasa n’aho imibiri ya bamwe mu bishwe yari irambitse ahantu hasa nko mu butayu! Ni mugihe bizwi neza ko Kinigi na Burera yemwe na Parike y’ibirunga yose igizwe n’ubutaka burumbuka buhoraho ibyatsi bitoshye kandi byinshi. (ii) Nta maraso cyangwa ibikomere bishyashya bigaragara kuri iyo mibiri bivugwa ko yiciwe aho! Abo barwanyi baba barishwe bate kandi bariciwe he?
8. Agatsiko ka Kagme kerekanye abantu batanu kavuga bafashwe mpiri basa nk’abicuza kuba bari bamwe mubagabye ibitero. Abo bantu uko ari batanu (5) nta n’umwe uzi aho bafatiwe n’uburyo bafashwemo. Ukurikije uko bivugwa n’abo banyiri ubwite imbere y’itangazamakuru, ngo aba barwanyi bagiye bagiye barambagizwa (bashakwa) n’abantu batazwi ngo babavana muri Uganda. Ukurikije ibyo bivugira bigaragara ko nta numwe uzi Uganda neza; nta numwe uvuga adashidikanya nibura agace runaka nibura kamwe ka Uganda. Uko bigaragara birasa n’aho aba bivugwa ko bafashwe bigishijwe kugira ngo bakururire Uganda muri iki kibazo, binabe bityo kubayobozi bamwe na bamwe b’Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi baba abari mu Rwanda ndetse n’abari hanze. Bisanzwe bizwi ko agatsiko ka Kagame gasanzwe gahimba ibitero kakitera kagambiriye kugira abantu kabyegekaho haba mu Rwanda cyangwa hanze!
9. Ubu bwoko bwo kwigira nyoni nyinshi ugashaka kwerekana ko watewe n’igihugu gituranyi c ni ibintu bishishanya cyane bisaba icukumbura rihagije kugira ngo hagaragazwe ukuri. Icyo mpora nsaba n’uko Kagame n’agatsiko ke igihe cyazagera bakabazwa ibyaha bakorera abanyarwanda n’abaturanye narwo.
Ubwanditsi.