ISHIMUTWA RYA PAUL RUSESABAGINA, NSABIMANA CALLIXTE SANKARA NA DEO MUSHAYIDI: ISOMO KI MU RUGAMBA RWO KUBOHORA U RWANDA?

Yanditswe na Kayinamura Lambert

N’ubwo isi yose yamenye ib’ishimutwa rya Paul Rusesabagina ryabaye muri uku kwezi gushize kwa Kanama 2020, ntabwo ku baharanira impinduka mu Rwanda byari ubwa mbere kumva inkuru nk’iyo. N’ubwo muri bo nabo abenshi batangajwe n’iyo nkuru, ariko si ubwa mbere Leta ya FPR yari ishimuse abantu bayirwanya bashaka kuyunamura hejuru y’abanyarwanda yatsikamije igitugu kiremereye kuva imyaka 26 ishize.

N’ubwo kandi abaharanira impinduka mu Rwanda bamenyereye ubukozi bw’ibibi bwa FPR burimo kwica, kuroga, gukenesha ndetse no gushimuta, nta wabura kuvuga ko ishimutwa rya nyuma bakoreye Rusesabagina ryabaye agahomamunwa. Ni ikimenyetso ko ntacyo buriya butegetsi butakora ngo bucecekeshe burundu ababurwanya nk’uko bubyibwira.

CNN, FRANCE24, TV5 MONDE, AL JAZEERA, THE GUARDIAN, CHANNEL 4, n’ibindi binyamakuru bikomeye mpuzamahanga byatangaje iby’ishimutwa rya Paul Rusesabagina. Kubera ko n’ubwo yiyita “Umuntu usanzwe” ariko yabaye icyamamare kubere Film yakozwe bigendeye ku nkuru ibara ubutabazi yakoreye abahungiye muri Hotel des Mille Collines yayoboraga muri 1994. Kubera Hollywood byatumye amenyekana ku isi yose ndetse na Perezida Georges Bush abimwambikira umudali w’ishimwe.

Ikindi gitangaje ni ukuntu FPR yakoresheje iterabwoba mpuzamahanga, ikica amategeko mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono, igatinyuka kwiba umuntu mu buryo buteye urujijo butaranasobanuka kugeza ubu, imukuye ku kibuga mpuzamahanga gisanzwe kizwi cyane cya Dubai.

Ariko rero si Rusesabagina gusa wenyine washimuswe na FPR. Mbere ye hari abandi benshi bashimuswe ndetse bamwe bahaburira ubuzima. Gusa muri iyi nkuru turibanda cyane ku banyapolitiki bashimuswe nkawe, tunagerageza kureba isomo abaharanira impinduka mu Rwanda, amahanga, ndetse na FPR ubwayo n’abayifasha bakuramo.

  1. Deogratias Mushayidi

Deogratias Mushayidi ni umunyarwanda wagizweho ingaruka zikomeye n’amahano ndetse n’amakimbirane byagwiririye u Rwanda kuva muri 1959. Mu mwaka wa 1961, akiri uruhinja, ise yarishwe azira ko yari mu kiswe ubwoko bw’abatutsi. Muri 1994, Nyina umubyara na bashiki be bamariwe ku icumu nabo bazira icyo umubeyi wabo yazize mu myaka 33 yari ishize. Igitangaje muri byose nuko ayo mateka ateye agahinda ataheranye umutima wa Mushayidi. Ahubwo yayavomyemo imbaraga zo guharanira u Rwanda rwa bose hatitawe ku busumbane bw’ibyiswe amoko.

Mushayidi yabanje gukorana na FPR cyane. Igihe FPR yarwanaga, Mushayidi yari ayihagarariye mu gihugu cy’Ubusuwisi. Nyuma imaze gufata ubutegetsi aza kuyikorera mu bunyamabanga bukuru bwayo. Gusa ntibyateye kabiri amaze kubona no gusobanukirwa umugambi mubisha wayo, Mushayidi yahise yitandukanya nayo atangira kuyirwanya, maze imumerera nabi kugeza ayihunze mu mwaka wa 2000 yerekeza mu gihugu cy’Ububiligi nacyo kimuha ubuhungiro.

Ari muri ubwo buhungiro Mushayidi yaranzwe n’ibikorwa binyuranye ariko byose ubona bihuriye ku kintu kimwe. Guhuriza hamwe abanyarwanda mu bice byose bakabana mu Rwanda nta wishisha kandi ntawe usumba undi. Nibyo yaharaniye ni nabyo kandi byatumye ashwana na FPR. Yarwanyijwe bikomeye n’uwari Ambassaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Bwana Jacques Bihozagara

Kubera umutima, ishyaka, no gushaka guharanira ko abanyarwanda bashyira hamwe bakabana mu gihugu, Mushayidi yafashe indege ava mu buhungiro i Burayi aza ku mugabane wa Afrika kugira ngo yegere cyane u Rwanda afatanye n’abandi guharanira impinduka mu rwamubyaye.

Deo Mushayidi

Ku itariki ya 04 Werurwe 2010, Deogratias Mushayidi yafashwe n’igipolisi cya Tanzania afatirwa mu mugi wa Bukoba maze ahita ashyikirizwa igihugu cy’Uburundi. Ari mu maboko y’igipolisi gishinzwe imipaka mu Burundi kizwi ku izina rya PAF, Mushayidi yashoboye guhamagara abo bari bafatanyije ibikorwa bya Politiki cyane cyane abari bari ku mugabane w’uburayi. Nabo bahise batabaza hirya no hino ndetse bahamagara Leta y’Uburundi bayisobanurira ku buryo burambuye impungenge zari zihari ku buzima bwe aramutse ashyikirijwe u Rwanda. Ariko Leta ya Pierre Nkurunziza yahisemo kuvunira ibiti mu matwi  yirengangiza nkana amasezerano mpuzamahanga arengera abasaba ubuhungiro cyangwa impunzi, yirengagiza amakuru yari ifite kuri FPR, iranga ifata Mushayidi imuta mu menyo ya rubamba imushyikiriza u Rwanda.

2. Nsabimana Callixte Sankara

Nsabimana Callixte Sankara mbere y’uko ashimutwa gato, yari amaze iminsi yumvikana mu majwi atyaye yakangaranyaga ubutegetsi bwa FPR na Kagame ndetse agatera akayihayiho abaharanira impinduka mu Rwanda akanatanga ikizere ku banyarwanda batsikamiwe n’igitugu cya FPR.

Sankara wari warabaye mu ishyaka rya RNC yaje kujya mu mutwe wa RRM wabarizwaga mu mpuzamashyaka ya MRCD yari ihuriweho na CNRD na PDR Ihumure ya Paul Rusesabagina ndetse bakigamba ko banafite igisirikare cya FLN muri Nyungwe.

Ishimutwa rya Callixte Sankara ntiryamekanye cyane uko ryagenze. Ntabwo uruhare rw’ibihugu muri uwo mugambi rwashyizwe ahagaragara. Gusa ikigaragara nuko habaye gukoresha ihonyangwa ry’amategeko mpuzamahanga agenga ibirebana n’impunzi ndetse no kwambukiranya imipaka. Hanacyekwa ko haba harakoreshejwe indege nto ya Private Jet.

3. Paul Rusesabagina

Nk’uko twabivuze tugitangira iyi nkuru, ishimutwa rya Paul Rusesabagina ryabaye kimomo. Kuri FPR byabaye aka ya nguge ikomeza kwerekana ubwambure bwayo uko yurira mu bushorishori bw’igiti.

Paul Rusesabagina yakoze ibitarakozwe na benshi muri 1994. Ndetse abyambikirwa umudari. Inkuru ye iramenyekana ku isi kubera Cinema ya Hollywood. Nk’uko yanze guceceka muri 1994, yanananiwe no kwihanganira akarengane abanyarwanda barimo kubera ingoyi ya FPR maze arahaguruka arakarwanya. Yari kuri Lisiti itukura ya FPR kandi turahamya ko nawe yari abizi.

  • Nyakanga-Kanama 2020. FPR yateze rugondihene.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa karindwi uyu mwaka, General Kayumba Nyamwasa, yumvikanye kuri micro ya Serge Ndayizeye wa Radio Itahuka avuga mu kiganiro bagiranye ko n’ubwo bwose Leta y’u Rwanda yamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi bitamubuza gutembera iyo abishatse. Nyuma yo kugitsinda gato, yatangaje ko igihugu yari aherutse kunyarukiramo ari Zambia. Mushobora kubyiyumvira cyangwa se kongera kubyumva muri icyo kiganiro kiri kuri YouTube ku munota wacyo wa 36:00 (https://www.youtube.com/watch?v=ObaDjNYIF6s). Nyuma y’iminsi isaga icumi gusa, icyakurikiyeho nuko abantu batangajwe no kumva Nsabimana Callixte Sankara ufunzwe na FPR afata ijambo maze agashinja ku mugaragaro Perezida wa Zambia Edgar Lungu ko ngo yaba yaratanze amadolari 200,000 USD yo gufasha FLN mu rugamba. Nyuma yo kubihakana igaramye, Zambia yohereje intumwa mu Rwanda ndetse ikomeza gukurikirana iby’iyo nkuru. Ntibyateye kabiri ukwezi gukurikiyeho kwa Kanama kujya gusozwa Rusesabagina agaragara mu mapingu imbere ya RIB i Kigali.

Kugeza ubu twandika iyi nkuru nta kiratangazwa ku kuntu Rusesabagina yakuwe ku kibuga mpuzamahanga cya Dubai. Ntiharatangazwa kandi icyamuhagurukije iwe mu rugo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akerekeza i Dubai. Ninde yari agiye kureba? Ese yavanywe ate i Dubai ashimutwa n’impehe za Kagame? Hari abemeza ko yaba yarasinzirijwe akanyuzwa mu kibuga ari ku kagare k’abarwayi n’ibyangombwa byacuzwe na Leta y’u Rwanda. Indege nto (Private Jet) yamugejeje i Kanombe yo yerekanywe ku mashusho.

Mbere yo kwinjira mu mwanzuro w’iyi nyandiko aho turagaruka ku masomo twakura muri iri shimutwa ryabaye akarande, twagira ga ngo tubibutse ko aba bose bashimuswe iyo bagejejwe imbere y’ubutareba bwa FPR usanga uburemere bw’ibyo bavugaga bemye buhita buyonga nk’amazi, akenshi bakunama bagasaba imbabazi ubafatiye inkota ku gakanu. Hari ibanga ribiri inyuma ritari kure y’iyicwarubozo bakorerwa. Ibi tuzabigarukaho mu nkuru zacu zitaha. Reka twirebere amasomo abantu batandukanye bakuramo.

  1. Amasomo iri shimutwa ryasigira agatsiko ka FPR-Inkotanyi
  • Kuva muri 1990-1994 mwica, murigisa, muroga, mufunga, mucecekesha, mushimuta abo mwumva ko mutavuga rumwe kuki ikibazo mufite kitarangira? Aho kwica Gitera nimwice ikibimutera! Ariko ngo akabaye icwende ntikoga! Ubanza mwararenze ihaniro. Reka mbaburire: Muzumve ijambo umuryankuna w’umushumi Niyomugabo Nyamihirwa Gerald yababwiye mbere y’uko mumucura inkumbi. Niba mutagira amatwi reka ndibasubiriremo: “Hari igihe bizaba ngombwa ko tunyura mu rupfu kugira ngo ibibazo by’u Rwanda bikemuke. N’iyo hagira abapfa kubera gushaka gukiza u Rwanda, bazapfa ariko abazisagara bazabeho neza. Gupfa ubwabyo si ikibazo”.

Nizere ko mwumvise.

  • Isomo iri shimutwa ryasigira amahanga n’abantu bafasha FPR muri ubwo bugizi bwa nabi
  • Dufatiye ku ngero zatanzwe muri iyi nkuru gusa dusanga uwitwa Jacques Bihozagara warwanyije Deo Mushayidi mu Bubiligi yarahuye n’uruva gusenya, asomeshwa ku musa w’ububabare na FPR yakoreye ubuzima bwe bwose. Arirukanwa, yorora ingurube biranga, arakeneshwa, arafungwa, agwa mu ibohero rya mpimpa i shyanga i Burundi mu rupfu rwuje amayobera amaze kurya ingemu. Mu buryo butangaje Bihozagara yatanze Mushayidi gupfa azize FPR yasabaga kwikiza Mushayidi mbere!
  • U Burundi bwatanze Mushayidi bwisanze bwarahishiriye umurozi uyu ubumarira urubyaro. Maze nyuma y’imyaka itanu gusa wa murozi afasha bamwe mu barundi gucana umuriro i Bujumbura. Iyo Kikwete atahagoboka ubu CNDD-FDD iba ari inkuru mu zindi.

N’ubu twandika iyi nkuru haravugwa abantu bari kwitwikira ijoro bakaza kurasa abarundi bavuye mu kibira no mu kiyaga Tanganyika. Nyamara mwatanze Mushayidi washaka kubakiza iryo shyano. Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.

Aha ntitwabura kubakangurira kurebera ku rugero rwa Muzehe Museveni wamaze kumenya ayo mabi y’agatsiko maze agahandura amavunja kakahava. Na Kayihura wari warahawe indonke ngo ahekure abanyarwanda agashyirwa ku ruhande. Akanwa k’umusaza n’ubwo kanuka gute burya ntikavuga ibinyoma!

  • Ku bantu bafasha FPR gushimuta abantu amazina yanyu araza kujya ku karubanda. Hari igihe kizagera FPR igahirimana n’amabi yayo. Muzaba nka wa mugabo wagiye gusambana mu rugo rw’abandi maze nyir’urugo yataha akihisha inyuma y’akabati ariko akana gato kari kamurabutswe kakamutamaza kagira kati “urarara  he ko Papa yaje” (Ko Papa yaje uyayaya he?!) Agapfa kaburiwe ni impongo!
  • Isomo ku baharanira impinduka mu Rwanda
  • Icyambere mugomba kumenya nuko Kagame yarenze ihanura n’ihaniro. Nta na kimwe kibi atakoze haba kwica, kuroga, gushimuta, gufunga inzirakarengane, gukenesha, kwiba, kubeshya, kuneka, kunekesha abo mudakeka, guteka imitego, no kurenga nkana ku mategeko mpuzamahanga. Muri ibyo byose rero nta na kimwe atabakorera.
  • Ni ngombwa kugira ingamba zo kurwana n’umusazi. Ibyo bita strategies mu ndimi z’amahanga. Ibi si ngombwa kubyandika ho mu buryo burambuye hano. Buri wese abitekerezeho ku giti cye no mu mashyirahamwe ya politiki mubarizwamo mubifatire gahunda.
  • Abazapfa bazapfa abazafata bazafatwa abazafungwa bazafungwa ariko abazasigara bazabaho neza. Gusa si ngombwa gutanga ibitambo by’ubusa niyo mpamvu izo “strategies” zikenewe.
  • Kagame n’agatsiko ke bakoresha intwaro eshatu zikomeye: Ikinyoma, Iterabwoba, no Kuneka(na). Bakabifaswamo n’ibintu bitatu bikomeye:  Amafaranga menshi, Ba Gashakabuhake-Mpatsibihugu, no kugira Igihugu. Ibyo nimubisobanukirwa muzamenya aho muzakanda igisebe cy’umufunzo cy’umujura witwikira ijoro akaza kubiba, muzagikande cyane asakuze abantu bazatabara bamutere amacumu bamubuze gukomeza kubiba maze ihanga ry’i Rwanda rikire amahano rigire amahoro rihundwe amahundo. Niko byahoze mu muco nyarwanda.

Umutima w’imfubyi ngo watanze uw’umusaza kumera imvi kandi ngo imfubyi yumvira mu rusaku.

Kayinamura Lambert