ISHYAKA RYA POLITIKE MU BUBILIGI RIRASABA KO AMASEZERANO N’U RWANDA MU RWEGO RW’IPEREREZA AKURWAHO

Spread the love




Yanditswe na Kayinamura Lambert

Ku itariki ya 14 Ukwakira 2016, Lieutenant-General Eddy Testelmans wari ukuriye ibikorwa by’iperereza mu gisirikare cy’Ububiligi, hamwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda NISS basinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’igihugu cy’Ububiligi n’igihugu cy’U Rwanda, amasezerano yagizwe ibanga kugeza amenyekanye tariki ya 07 Ukuboza 2019 nyuma y’imyaka itatu yose. Bikimenyekana, Komite ishinzwe kugenzura ibikorwa by’ubutasi mu Bubiligi yahise itangaza ko hatangijwe iperereza kuri ayo masezerano yagizwe ibanga. Iyo Komite ikaba yaratanze Raporo yayo ya mbere mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Serge Lipszyc umwe mu bagize iyo Komite yatangaje ko “Batangajwe no gusanga ayo masezerano yakozwe mu ibanga Urwego rushinzwe iperereza mu Gisirikare cy’u Bubiligi rutabimenyesheje inzego za Politike zibishinzwe muri icyo gihugu urugero nka Minisiteri y’Ingabo. Yakomeje atangaza ko ngo kuri we yumva ayo masezerano ari ngombwa ko gusa ko 15% by’amasezerano nk’ayo ari yo gusa ashyirwa mu mpapuro”.

Bwana Serge Lipszyc, umwe mu bagize Komite yagenzuye amasezerano

Uwo Serge Lipszyc yatangaje ko na Minisitiri w’ingabo ubwe wariho icyo gihe asinywa, Bwana Steven Vandeput atigezwe amenyeshwa iby’ayo masezerano. Ati n’ubwo nta tegeko ryishwe ati ariko nimwibaze aho igihugu gusinya amasezerano nk’ayo Minisitiri w’Ingabo atabizi. Ikindi gitangaje nuko n’ubwo iyo Komite yamenye ko ayo masezerano yasinywe ariko nayo ubwayo abayigize ntibigeze bamenyeshwa ibiyagize hirengangijwe nkana itegeko ribigena.

Iyo Komite ishinzwe kugenzura ayo masezerano mpuzamahanga mu rwego rw’iperereza mu gihugu cy’Ububiligi yemeza ko n’ubwo bwose ayo masezerano hari ubwo aba akenewe bisaba ko akorwa mu mucyo kandi nta gukemangwa mu buryo bwa Politiki. Cyane cyane ko byagaragaye ko Urwego rushinzwe Iperereza mu Bubiligi rutigeze rubanza kugenzura u Rwanda n’inzego z’iperereza zarwo cyangwa ngo rwite ku biruvugwaho mbere yo gusinya ayo masezerano. Ngo rwakoze igenzura rya nyirarureshwa mu mwaka wa 2018 gusa ni ukuvuga nyuma y’imyaka ibiri ayo masezerano ashyizweho umukono.

Louis Michel n’umuhungu Charles Michel bayoboye u Bubiligi bazwiho gushyigira Paul Kagame cyane

Nkuko ikinyamakuru cyo mu Bubiligi Le Soir kibitangaza ngo urwego rw’iperereza rw’u Rwanda NISS si urwego rwo gufata minenegwe wa mugani w’abarundi. Icyo kinyamakuru kivuga ukuri gusanzwe kuzwi ko NISS ari urwego rwabaye ikirangirire ku isi kubera gukurikirana no kugirira nabi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo. Ndetse n’inzego nkuru z’igihugu cy’Ububiligi zikaba zizi neza ko ba maneko b’u Rwanda buzuye muri icyo gihugu kugira ngo zice intege abo zibona nk’abatavugwa rumwe n’ubutegetsi bwa FPR nk’uko Minisitiri w’Ubutabera Bwana Koen Geens yabitangarije inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu ku wa 16 Ukwakira 2019.

Bwana Samuel Cologati intumwa ya rubanda mu nteko nshingamategeko y’Ububiligi ituruka mu ishyaka rirengera ibidukikije akaba yaragize ati: “Ntibyumvikana ukuntu Gouvernement yemera gusinyana amasezerano atanyuze mu mucyo kandi atisunze amategeko n’inzego z’iperereza zibangamira uburenganzira bw’abanyapoltiki batavuga rumwe ndetse n’abanyamakuru ku butaka bw’ububiligi” Akomeza agira ati: “Ntibyumvikana rwose Ministre w’ingabo akomeza kwicara ntagire icyo akora kuri ayo makosa yakozwe n’urwego rw’iperereza”. Ati: “Igihugu cyacu cy’Ububiligi kigomba gukomeza guharanira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, kurengera umutekano w’abanyapolitike bagihungiyemo, ndetse n’izindi mpirambanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamakuru”.

Bwana Cologati yarangije asaba ko bakwizezwa ko inzego z’iperereza z’ububiligi zaba zitaratanze amakuru mu nzego z’iperereza z’u Rwanda yatuma ubuzima bw’ababiligi ubwabo cyangwa se abahungiye u Rwanda muri icyo gihugu bujya mu kaga.

Kayinamura Lambert