ISHYANO I RWANDA :ABATURAGE BUBAHIRIZA AMATEGEKO BAYOBOWE N’UBUTEGETSI BOHONYORA AMATEGEKO.





Yanditswe na Byamukama Christian

Twagiye twumva kenshi abaturage b’ingeri zitandukanye yaba abikorera, abakorera ubutegetsi bwa FPR inkotanyi ndetse na rubanda rwishakira amaramuko mu buryo bunyuranye barira ayo kwarika k’ubwo akarengane bakorerwa n’udutsiko tw’abantu bari mu butegetsi bwa FPR inkotanyi, abafite bene wabo babukomeye mo ndetse n’abandi baburi hafi bavuna umuheha bukabongeza undi nk’uko Abanyarwanda badahwema kubatangaza, ibyo ariko mu bihe byashize byafatwaga nk’ibinyoma kuko byakorerwaga mu bwiru, bigahabwa umugisha n’inzego za Leta mwibanga cyane ko nta interineti cyangwa imbunga nkoranyambanga bitari byasakara ngo bijye ahabona.

Aho bamwe mu Banyarwanda baboneye ko ntihatagira igikorwa FPR izatumara dondi dondi nka ya nkoni y’umwana barahagurutse bitangira kuvugira abandi ari nabyo byatumye hagenda habaho ibitambo haba mu banyapolitiki, abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abantu basanzwe.

Sindibutinde ku rutonde rwabose Deo Mushayidi, Niyomugabo Gerard, Kizito Mihigo, Victoire Ingabire, Cassien Ntamuhanga, Karasira Aimable n’abandi mu nzira ndende twamenye nizo tutamenye ni ingero nziza zo kwibukira ho uburyo udutsiko tw’abantu tubifashijwemo n’ubutegetsi bwa FPR twagiye twica amategeko nkana tukabogera ho uburimiro tukabahindanya kugeza bamwe banishwe nyamara ntibahanwe ahubwo bakagororerwa mu buryo butandukanye.

Ubu twandika iyi nkuru tutirengagije Abaryankuna bagenzi bacu, Phocas Ndayizera na begenzi be, begetsweho urusyo n’ingirwa nkiko za Kagame hari Rusesabagina umaze gusabirwa gufungwa ubuzima bwe bwose nyuma yo gushimutwa ndetse n’icurabyaha, abo bareganwa nabo amategeko yahonyowe nkana mu rubanza rwabo, ibyo iyo bivuzwe ubutegetsi bwa FPR inkotanyi mu kwigira nyoni nyinshi ati reka tureke Ubutabera bukore akazi kabwo !?

Kuwa kane tariki ya 17 Kamena barushimusi ba Kagame nabo bagire batya kumanywa yihangu nta rupapuro rwa RIB rumutumiza yanze kubahiriza bishora mu rugo rw’umunyamakuru Cyuma Hassani batitaye kw’itegeko nta rimwe rimurengera nk’umunyarwanda, Imana yirwanda ngwibatamaze bahata amapingu yanditse y’igipolisi cy’U Rwanda.

Cyuma Hassan : abamuteye bibagiwe amapingu mu rugo rwe

Abanyarwanda twamenye ko tuyoborwa n’ibisare reka dushimire Cyuma washyiriye barushimusi amapingu yabyo nubwo muri wamutima wo kubaha inzego yagiye kuragurira abazimu mu ndaro akaregera abo arega !

Genda FPR inkotanyi wahawe amahirwe ngo ukurikize amategeko wiyandikiye, urigishwa ariko uranze urananiranye.

Ni ishyano ! Ni ishyano iy’Abanyarwanda bituyobeye duhera muri « nzarenganurwa na Perezida wa Repubulika » ! Birakwiye ko dusobanukirwa ko kuba u Rwanda ruheze mu rwobo rwo kutubahiriza amategeko byose biva kuri Kagame n’ubutegetsi bwe. Naho abateruzi b’ibibindi babishyira mu bikorwa bakaba abafatanya cyaha binangiye imitima bakanga guhara umugati.

 Guca akarengane binyuze mu kubahiriza amategeko ni kimwe mu bintu Abaryankuna twimirije imbere.

Bavandimwe banyarwanda mukomere turaje tubamurureho iri shyano ngo ni FPR ryigize akaraha kajyahe.

Byamukama Christian