Ubunyamabanga bukuru bw’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igahango cy’Igihugu, (Rwandan Alliance for the National Pact/RANP-Abaryankuna), nyuma yo kubona ibihuha byiriwe bikwirakwizwa kuri uyu wa 13 Gashyantare 2020, bivuga ko urwo Rugaga rwihuje n’Ihuriro Nyarwanda RNC, ndetse ko n’ibikorwa by’ubukangurambaga n’itangazamakuru by’iryo huriro byimuriwe muri RANP-Abaryankuna,
Duhisemo gufata uyu mwanya tunyomoza ayo makuru y’ibinyoma, aje mu gihe Abaryankuna bose biyemeje gukuba karindwi inshuro 70 gahunda n’ibikorwa byo kwihutisha impinduramatwara Gacanzigo urwo rugaga ruharanira kandi ruhamya ko icyenewe mu Rwanda muri ibi bihe. Ni muri urwo rwego zimwe mu nzego z’urwo rugaga zakajije umurego mu bikorwa byazo, cyane cyane ibigaragara kandi bikomeje gutuma urwo rugaga rwibasirwa n’abatifuza iyo mpinduramatwara bakomeza guharabika no guhimba ibinyoma biharabika urwo rugaga ni ibikorwa bya Komisiyo y’Itangazamakuru yafashe icyemezo cyo “gukubitira ikinyoma ahakubuye.”
Dushingiye ku bivuzwe haruguru, turamenyesha Abanyarwanda bose n’Abaryakuna bose by’umwihariko ibi bikurikira:
- Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu, rushyize imbere impinduramatwara Gacanzigo igamije gushyira iherezo ku mwiryane n’intambara hagati y’umunyarwanda n’umunyarwanda, kunga Abanyarwanda byuzuye, bityo ntirushishikajwe no kuzamura uruhande rumwe ngo ruheze urundi, ahubwo iyo mpinduramatwara yimirije imbere ukuri kuri bose.
- Turamenyesha Abanyarwanda ko abahimbye ibyo binyoma bifashishije ibirango by’Urugaga, banakoresha imikono myiganano y’Umuhuzabikorwa Mukuru ndetse n’uw’uwahoze ari Umunyamabanga birinze kugaragaza izina rye kuko bazi neza ko yahinduye inshingano, ariko ntibaterwa isoni no kumugaragaza nk’ukiri kuri izo nshingano.
- Ubuyobozi bw’urwo Rugaga kandi buboneyeho kumenyesha abataranyuzwe n’Icyegeranyo cyaciye kuri telezisiyo y’urwo rugaga kivuga ku ishimutwa rya Ben Rutabana, bikaba binafitanye isano n’aya makuru y’ibihuha yaje akurikiranye nayo ko ibice bikurikira bizabamara amatsiko .
- Turashimira abo bose badahwema kutugaragariza umutima w’impunduramatwara, wo kurwana no kwamagana ibibi nk’ibi cyane, ndetse tunashimira Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko bakomeje kwitangira iyi mpinduratwara ihanarirwa.
Mugire Amahoro!
Umunyamabanga Mukuru wa mbere
RANP-Abaryankuna
Ndabarinze Mugabo.