ITANGAZO RY’ IMPINDURAMATWARA «GACANZIGO»

Twebwe urubyiruko rw’Abanyarwanda rukomoka ku nyabutatu nyarwanda rwibumbiye mu muryango Rwandan Alliance for the National Pact “RANP-Abaryankuna”( Alliance Rwandaise pour le Pacte National « ARPN-Abaryankuna » );  

Nyuma yo kubona ko ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi  burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ntaho butaniye  n’ubundi butegetsi bwabubanjirije kuva mu gihe cy’ubukoloni kubera ko kuva icyo gihe amateka y’u Rwanda yagiye arangwa n’ihinduka ry’abategetsi ariko ntihabeho « impinduramatwara »;

Dutangaje ku mugaragaro ko DUTANGIJE Impinduramatwara YO GUHINDURA imitekerereze mu buryo bwo kuyobora igihugu cyacu, kugira ngo himikwe uburyo bw’imiyoborere iboneye kandi ibereye Abanyarwanda bose muri iki gihe tugezemo.

Nyuma yo gusuzuma  twitonze imigabo n’imigambi   by’iyi Leta ya FPR Inkotanyi n’ubuyobozi iteganya kugira ngo igeze ku Banyarwanda ku bwiyunge bwuzuye no ku iterambere rirambye tugasanga  ikiyishishikaje ari ugukomeza gukuza ubucakura bwo kubacamo ibice, kujujubya Abanyarwanda ari abari mu gihugu imbere ndetse n’abari mu bihugu byo hanze ;

Dutangaje ko dutangije ku mugaragaro impinduramatwara twise « Impinduramatwara- GACANZIGO» kandi turahamagarira abandi Banyarwanda b’ingeri zose kumva ko iyi mpinduramatwara ari iyabo  no kuyishyigikira.

Rwandan Alliance for the National Pact “RANP-Abaryankuna”           

yemeza nta shiti ko Abakoloni bagize uruhare rukomeye mu kuryanisha Abanyarwanda ari nabwo inzigo hagati y’ibyiswe amoko yatangiye gushinga imizi; maze uwo murage mubi wo kubaryanisha bawusigira Parmehutu na MRND.

Nk’uko Parmehutu yaje yigize umucunguzi w’Abahutu kugira ngo isohoze umugambi wayo mubisha wo kubagarira inzigo hagati y’Abanyarwanda yatewe n’ Abakoloni   niko na FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi  yigira umucunguzi w’Abatutsi, n’umurinzi w’Abahutu ; ikora ibishoboka byose  uruhare rwayo mu rupfu rwageze kuri buri ruhande rwose muri  ibi byiswe amoko  irarutabika.

“RANP-Abaryankuna” dusanga ikibazo cy’amoko kitakemurwa n’abakigizemo uruhare. Nk’uko Parmehutu yashakaga kugera ku nyungu zayo ikora ibishoboka byose ngo yemeze Abahutu ko akaga kose bahuye nako bagatewe n’Abatutsi, FPR-Inkotanyi nayo yakoze ibishoboka byose ngo Abatutsi  bumve ko ingorane zose bagize mu mateka yabo kugeza kuri Jenoside yabakorewe bazitewe n’Abahutu. Nguko uko ubutegetsi bubi bwagiye busimburana mu Rwanda bwagiye bunanirwa gukemura ibibazo by’Abanyarwanda cyane cyane icyo guca inzigo yari yamaze kuba akarande mu Banyarwanda

Iki ni igihe Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, bakwiye kumenya ko FPR-Inkotanyi aho  kubacungura no kubabohora  ahubwo yarushijeho kubaboha noneho ibaboha inabacurika, kugira ngo igume ku butegetsi kuko ari bwo buryo rukumbi bwo kuyikingira ikibaba ku mabi yakoreye Abanyarwanda bo mu byiswe amoko byose. 

Byaragaragaye ko mu gihe imaze ku butegetsi Abanyarwanda bagendaga batinyuka  bashaka guhumura abandi yagiye ibica abandi ikabakeracyeza. Amaturufu menshi yo kwimika inzigo ku ngoma yayo yarakoreshejwe maze inzigo hagati y’Abanyarwanda ikomeza gusagamba; irayimika iyigira akarande mu bana b’u Rwanda.

Banyarwanda banyarwandakazi ; 

  1. ntimuyobewe uburyo Genoside  n’icyiswe ingengabitekerezo yayo byakomeje kwifashishwa nk’inyundo ubutegetsi bwa FPR bugamije kurengera umuntu umwe burenganya rubanda. Ni muri urwo rwego ubwo butegetsi bwiyemeje kwangisha no kwibagiza Abanyarwanda benewabo bazimiriye mu mashyamba ya Kongo,  no mu yandi mahanga ikoresheje iturufu y’ikinyoma yo kuvuga ko abo bose nta kuvangura aribo bahekuye u Rwanda mu gihe abenshi muri bo ari abahunze ubwicanyi n’intambara yatangijwe na FPR-Inkotanyi kuwa 01 Ukwakira 1990, abandi bavuye mu Rwanda bakiri abana, abavukiyeyo ndetse n’abandi bakomeje guhunga urusorongo ikenesha n’ itoteza FPR yakomeje gukorera Abanyarwanda kuva ikimara gufata ubutegetsi. Muzi kandi uburyo ubwo butegetsi bwagiye bugerageza  gutesha agaciro ababyeyi bacu badafite icyasha cyangwa icyaha ku banyarwanda, babarizwa mu byiswe amoko byose, bitewe gusa n’uko bigaragara ko abenshi muri bo badashobora kuyishyigikira mu icurikabwenge ikorera abanyarwanda. Ni muri ubu buryo umusanzu ufatika bashoboraga gutanga mu gusana ubumwe no kubaka iterambere ry’Abanyarwanda badashobora kubona uburyo bwo kuwutanga.
  1. Rubyiruko muzi  uburyo binyuze mu itangazamakuru, uburezi, n’icengezamatwara rikorwa, byose bikoreshwa cyangwa bikorera Leta; byose byanizwe n’ubu butegetsi bubi maze bubyifasha mu murimo mubi wo kujijisha abaturage aho kubajijura. Birababaje kuba bishingiye mu bujiji no mu kwikunda kw’agatsiko kari ku butegetsi, biteye agahinda kuba bamwe mu muri Leta ya FPR bahembwa za miliyoni nyinshi z’amafaranga bakomeza kumva ko ari make ; ariko bagasaba ko  Rubanda rwo rwemezwa ko  uwahawe itungo (inka,ihene,intama cyangwa ingurube) aba yamaze gutera imbere kandi byose bikitirirwa Paul Kagame nkaho abikura mu mushahara we cyangwa mu mutungo we bwite . Ibyo koko si ubugome bw’indengakamere ?
  1. Mwese mwibonera uburyo Politiki igikoresho cy’ingenzi kurusha ibindi cyakagombye kwifashishwa kugira ngo hubakwe urwego rw’abikorera ku giti cyabo rufite ireme, yabaye akarima umuntu umwe akoreshamo abo ashaka atitaye kucyo bazakorera rubanda ahubwo yitaye kucyo bazamukorera muri rubanda. Ibi byatumye mu Rwanda hataba urubuga rw’ibitekerezo byisanzuye by’abantu bahanganira kugeza rubanda ku cyiza; ahubwo polikiki yaho iterekwamo abantu badashobora guteza imbere, rubanda, bakorera gusa kunezeza no gukungahaza uwayibateretsemo. Ni muri uru rwego umuntu uramba muri politiki yo mu Rwanda  atari umuntu ukora ibyo ashoboye byose ngo azamure rubanda ahubwo ni ukora byose ngo anezeze umuyobozi umukuriye.
  1. Kubangamira uburenganzira bwa muntu bikabije bigaragarira mu kwibasira umuntu wese washaka kugaragaza ibitagenda neza mu miyoborere y’igihugu. Ibi bigaterwa no kwikunda gukabije kw’abiyicaje ku ntebe y’ubutegetsi mu Rwanda, ariko kandi bikanaterwa n’icyizere gicye ubu butegetsi nabwo ubwabwo bwifitiye kuko buzi neza ko budafite ingengabitekerezo igamije ineza ya rubanda, ahubwo ari ubutegetsi bw’ubucancuro. Ibi bituma  abategetsi bo mu Rwanda aho kuba abagaragu ba Rubanda ahubwo rubanda rwahindutse abagaragu babo. Aho gukora ibyo rubanda rushaka ahubwo rubanda rukora ibyo bashaka. Ibi rero byakomeje guhindura Abanyarwanda  imbohe z’ubutegetsi bubi .
  1. Ubushobozi buke bwa Leta ya FPR-Inkotanyi bwigaragarije buri mu nyarwanda wese aho ava akagera mu kuba bwarananiwe gushyiraho imikorere, ibikorwa n’inzego byubaka ubukungu, amikoro n’ubushobozi bya rubanda. Ubukungu bwikubiwe n’abantu bake cyane mu gihe Rubanda irushaho gukeneshwa. Ingamba za kunganira ubukungu  nko kugabanya umuvuduko ukabije w’ubwiyongere bw’abaturage,  kuzamura inganda, gukwirakwiza ifaranga muri rubanda, guteza imbere ibyaro aho Abanyarwanda benshi batuye no kubaka iterambere ry’imijyi bidashingiye k’umujyi umwe ( Kigali) byananiye ku mugaragaro ubu butegetsi. 
  1. Ubu butegetsi bwarushijeho kuremereza ubuzima bw’abantu ku rwego rwo hejuru binyuze muri gahunda zitandukanye zigira aho zihurira n’ubuzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda        (Nko gutwara abantu n’ibintu, inyubako z’umujyi, gahunda z’imiturire zitanogejwe,  kwangiza umutungo rusange hakorwa ibintu bidafite umurongo uboneye, mu gihe ibyagombaga kwitabwaho ari ibifitiye inyungu rusange, akenshi rubanda rukoreshwa ibikorwa rubwirwa ko ari inyungu zarwo kandi mu by’ukuri ari inyungu z’umuntu umwe n’agatsiko k’abantu bake. Iyi niyo mpamvu, ubukene, ibura ry’akazi no kugatakaza , byamaze kuba akarande mu Rwanda, Abanyarwanda bakaba barageze ku rwego rukomeye rwo kwiheba, kuko   n’ubuzima burushaho kugorana cyane cyane mu rubyiruko. Iyi niyo mpamu kugeza ubu Abanyarwanda bari mu myanya itanu ya mbere mu baturage bababaye  kandi bafite agahinda kurusha abandi ku isi nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye kuwa 20 Werurwe  2014.
  1. Ubu butegetsi kandi bugaragaza ko atari ubwo kwihanganirwa mu gukomeza guhesha isura mbi no gutesha agaciro ubunyarwanda ku rwego rwo hejuru ku buryo umunyarwanda aho ageze hose afatwa nk’umuntu wiyemerana ubusa, indashima kandi w’ ubugome butubaha n’ibihugu by’abandi kubw’ubwicanyi iyi Leta yababoshye ikomeza gukorera abanyarwanda bene wacu bari mu bihugu bitandukanye ndetse no mu gihugu nyirizina. Muzi uburyo kandi no mu gihugu cye umunyarwanda afatwa nk’umuntu udafite agaciro n’ubutegetsi buriho kuko usanga umunyamahanga cyangwa uvuze ko avuye mu mahanga aribo babahwa agaciro, bagahabwa icyubahiro n’amahirwe biruta iby’umwenegihugu  mu nzego zose.
  1. Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi n’ubundi bwicanyi ndengakamere bwakorewe abanyarwanda ahanini bwagizwemo uruhare na FPR-Inkotanyi, Iyi Leta yananiwe  guca ubuhunzi nk’uko yari yarabirahiriye, kandi yananiwe kunga Abanyarwanda nk’uko yabisezeranyaga. Ibi  byatewe n’uko  yagize uruhare mu rupfu rwo kuri buri ruhande baba abiswe abatutsi ndetse n’Abahutu. Kuva  FPR yajya ku butegetsi ahubwo umwanzi w’umunyarwanda yakomeje kumugira umunyarwanda maze Genoside yakorewe Abatutsi kimwe n’ ubumwe n’ubwiyunge bigirwa igihahisho n’iyi ngoma ya FPR-Inkotanyi. Ntiyigeze ishaka cyangwa ishobora “guca inzigo” ibyo bikaba aribyo bituma ihora yigaragaza nk’ihagaze hagati y’Abanyarwanda  ku buryo ihavuye bamarana mu gihe ahubwo ariyo ibateranya cyane cyane mu nyigisho zihariye zihabwa Abana bacitse ku icumu rya Genoside yakorewe Abatutsi!

Nubwo abayobozi ba Leta iriho bagerageza gutwika inzu bagahisha umwotsi bakora ibikorwa byinshi bimeze nk’agakingirizo kugira ngo umubabaro utagereranywa n’ubuzima bubi barushaho kuyoboramo abenegihugu bitagaragara; Abanyarwanda bazi neza ko ibyo bidashoboka.  Amazi yamaze kurenga inkombe ku buryo uwo ariwe wese noneho abasha ku bibona. Niyo mpamvu twebwe urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro Rwandan Alliance for the National Pact “RANP-Abaryankuna

  urubyiruko dushyize ahagaragara iri tangazo nk’ikimenyetso cy’intangiriro y’ibitekerezo-mpinduramatwara hagamijwe kurandura amahame ya “Teranya utegeke” n’“Akaruta akandi karakamira” yoretse igihugu muri iki gihe. Ni nyuma yo kubona neza ko nyuma y’imyaka irenga 20 ishize Abanyarwanda iyi Leta yishe baruta ubwinshi abo ivuga yarokoye; abo yagize impunzi baruta abo ivuga ko yacyuye kandi abo yakenesheje baruta kure abo yakijije dutangije‘IMPINDURAMATWARA GACANZIGO’

Iri tangazo ntabwo turishyize ahagaragara riturutse ku marangamutima y’ubwoba bwo gutinya gupfa, umujinya twaba dufitiye ubutegetsi n’ababuriho, agakungu k’abasore, irari ryo gushaka kujya ku butegtsi, ishyari ryo kuba umwe muri twe hari amahirwe yaba yarabujijwe kandi ayafiteho uburenganzira cyangwa andi marangamutima y’uburyo bwose. Ibi tubikoze kubera urukundo dufitiye igihugu cyacu n’abanyarwanda bose muri rusange,kandi twiyemeje ko binabaye ngombwa twiteguye kumena amaraso yacu kugira ngo igihugu cyacu kirokoke kandi abagituye babeho bafite icyizere cy’ahazaza heza. 

Bikorewe i Gicumbi kuya 26 Ugushyingo 2018

Umuyobozi mukuru wa 

Rwandan Alliance for the National Pact “RANP-Abaryankuna”

NDABARINZE  Mugabo

Telephone: +250 782 272 427  

Email: ranp.abaryankuna@gmail.com

            Ranpsg.abaryankuna@gmail.com