Nyuma y’aho mu ijoro ryo ku ya 1 rishyira iya 2 Gicurasi 2010, imva ya Mbonyumutwa wari ushyinguwe muri Stade ya “Demokarasi” yataburuwe maze umurambo we ukimurirwa ahitwa mu Gahondo, ku italiki ya 26 Gicurasi 2010 hagasohotse iteka rya Minisitiri w’Intebe No 30/0/3 ryasohotse mu Igazeti ya Leta numero special Bis, 49ème année yo ku wa 26/05/2010 rivana burundu Stade ya Demokarasi mu mutungo wa Leta ikegurirwa abikorera; iyo Stade yaje kwegurirwa Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’Abakozi y’ u Rwanda (RSSB) kugira ngo ihubake umuturirwa ujyanye n’iterambere ry’Umujyi wa Muhanga. Mu buryo butunguranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwatangaje ko n’itongo ry’iyo stade riri mu bibanza n’amazu agiye gutezwa cyamunara mu minsi ya vuba!
Nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Umuseke, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bwana Kanyangira Ignace yatangaje ko ubuyobozi bw’ako Karere bugiye guteza cyamunara inzu n’ibibanza bya Leta bibarizwa mu Mirenge 12 igize aka Karere aho umuyobozi wa Karere Kayitare Jacqueline yongeyeho ko igena gaciro ringana na Miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda ryamaze kwemezwa ko ariryo rikwiye iyi mitungo hakaba hasigaye gusa ko byemezwa na Njyanama y’Akarere.
Nubwo Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Muhanga, Kayiranga Innocent yitwaje ko zimwe mu nyubako ziri mu mujyi zizatezwa cyamunara zishaje bityo zitajyanye n’igihe, Kanyangira Ignance akavuga ko nta musaruro zitanga yemwe bikaba bivugwa ko n’abaturage bemeza ko izo nzu n’ibibanza bibateza umwanda n’abajura, kurundi ruhande abantu bamenyereye imikorere ya Leta ya FPR n’agatsiko k’abantu bacye bari hafi y’ubutegetsi bakomeje gusahura igihugu na rubanda bitwikiriye gushyira ibikorwa n’imitungo ya Leta mu maboko y’abikorera, ko ubu bongeye bariye bagiye kwitoragurira iby’ubusa!
Ukurikije uburyo ibibanza bihenda muri iki gihe, ntibyumvikana ukuntu amazu n’ibibanza bya Leta bivugwa ko bitagitanga umusaruro bigaragara hirya no hino mu mirenge 12 igize akarere ka Muhanga byose byahawe igenagaciro rya miliyari imwe gusa y’amafaranga y’u Rwanda, muraza gushiduka byose byaguzwe n’abashumba ba Kagame cyangwa aba FPR dore ko basakuma byose nk’isiha rusahuzi.
Igitangaje muri iyi nkuru ni ikibanza cyangwa itongo cy’icyahoze ari stade ya demokarasi yahoze ishyinguwemo uwabaye perezida wa mbere w’u Rwanda Mbonyumutwa Dominiko Leta yahuruye vuba na bwangu ikitwikira ijoro ikoreshe abafungwa ikimura iyo mva ngo ibone uko iha ikigo cy’ubwisungane ngo icybakemo umuturirwa none nyuma y’imyaka 10, Leta (Akarere ka Muhanga) irashaka kwambura ikigo cya Leta (RSSB) icyo kibanza! RSSB yaba yarahombye se? Ukurikije uburyo n’umuvuduko byakoreshejwe ngo RSSB ibone iki kibanza, ukareba uko kimaze imyaka 10 kitarubakwa none ngo kikaba kigiye gutezwa cyamura, aha birereka neza ko Leta ya FPR irangwa no guhubuka ndetse no guhuzagurika.
Ujya kuvuga aba atarabona koko! FPR igiye kugurisha amazu muri Muhanga mu gihe abaturage birirwa basembera nyuma yo gusenyerwa nko muri Bannyahe ya Nyarutarama aho abaturage basabye ingurane bagataka bagakubita umutwe hasi ariko bakabura uwabakemurira ikibazo. Kuki Leta idafata nk’ibyo bibanza byayo cyangwa n’ayo mazu ngo ibyimuriremo abaturage ba Bannyahe aho kubasembereza! Usibye n’abaturage bakeneye aho gutura, abana mu mashuri biga bacucitse, amashuri y’inshuke ni mbarwa !
Abanyarwanda tugomba kumenya ko Leta ari twe n’ibyayo tubifiteho uburenganzira kuko ari umutungo w’igihugu wavuye mu misoro y’abo dukomokaho natwe ubwacu,naho ubundi tuzumira k’uruhu nk’ikirondwe inka yarariwe kera.
Singaye n’uwabise amabandi yitwaje intwaro!Imitungo iri mu mirenge cumi n’ibiri ,tuzi n’ukuntu ibibanza n’amazu ya leta biri ahantu hagari Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda???!!!
Byamukama Christian.