ku itariki ya 5 Gashyantare 2022, ubwo umuryango w’umuhungu witwa Murenzi Alexis, wikoraga werekeza mu Murenge wa Nyarupfubire, Akarere ka Nyagatare, ujya guhekesha umugeni witwa Musabwa Scovia wagezeyo ukubita igihwereye kuko nyuma yo gusaba no gukwa, bakanakwa, bagezeyo bakirwa n’agasuzuguro, kuko basanze nta n’intebe zatewe, ahubwo babwirwa ko nta “mbwa yuriye inka”, bashaka kuvuga ko Umuhutu atarongora Umututsikazi. Ni ibibazo bikomeye kubona mwene iyi myumvire mu mwaka wa 2022. Abaturanyi babyise ubutekamutwe, ariko abasesenguzi babona ari ikibazo cy’amoko.
Murenzi avuga ko we na Musabwa bari bamaze imyaka itatu bakundana, ariko nta n’umwe uzi ubwoko bw’undi. Byageze aho ku itariki ya 4 Ukuboza 2021, umuryango wa Murenzi wikoze ujya gusaba irembo iwabo wa Scovia. Bararihawe, bararifata, barabakosha, barakwa, bakwa inka ebyiri banarenzaho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, yiswe amafaranga y’imfatarembo, igihe kiragera bajya gusezerana imbere y’amategeko, ariko baje guheka umugeni bakama ikimasa, kuko basanze umukobwa yahunze kurongorwa n’uwo yita umuhutu. Icyababaje cyane umuryango wa Murenzi ni uko na Pasteur wagombaga kubasezeranya yabyivanzemo. Murenzi avuga ko Pasteur yamuhamagaye umunsi umwe mbere y’ubukwe amubwira ko byahindutse, atatinyuka gushyingira abantu badahuje ubwoko. Biragayitse gutekereza gutya muri iki gihe.
Pasteur Fred Gashumba, wo muri Calvary Temple ya Nyarupfubire yavuze ko adashobora kubasezeranya akavuga n’impamvu ibimuteye, Murenzi yashatse undi mu Pasteur wabasezeranya, aramubona ariko atungurwa no kujya gufata umugeni yakoye, bakamubwira ko adahari. Murenzi yicuza cyane inkwano yatanze zari zigizwe n’inyana y’ishahi ihaka n’indi y’ijigija, izi nka ebyiri zose zikiyongeraho amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300.
Musaza w’umukobwa ariwe Rutayisire Peter, akaba n’umukuru w’uyu muryango ngo yaje kumenya ko Murenzi ari Umuhutu, abibwira mushiki we, amubuza kuzemera kurongorwa mu Bahutu, ariko babura uko bahakanira umuryango wa Murenzi, bahitamo ko ku munsi w’ubukwe umukobwa azaburirwa irengero, ubukwe bugapfa butyo. Ni nako byagenze kuko ku wa 05/02/2022 baje gutwara umugeni baramubura.
Ku itariki ya 13 Mutarama 2022 nibwo imiryango yombi yari yabukereye baherekeje abana babo gusezerana ivangamutungo risesuye no kuzatandukanywa n’urupfu, ariko mu kanya nk’ako guhumbya umukobwa abwirwa ko ari umututsikazi wakunze urudashoboka umuhutu, bityo akaba adashobora gushyingiranwa na we.
Kuri Murenzi, ntabifata nk’ikibazo cy’amoko gusa, ahubwo abona ari ubuhemu bubuzemo indangagaciro, kuko na mbere y’uko babana bari bararyamanye inshuro utabara, ndetse agakeka ko umukobwa ashobora kuba atwite, akibaza icyaba ku mwana wabo igihe yaba avutse yitwa umuhutu mu rugo rw’abatutsi. Aha rero niho ahera asaba Leta gukurikirana uyu mukobwa kugira ngo ikumire icyaha cyo kwikora mu nda.
Murenzi asaba Leta kumufasha gusubizwa ibyo yakoresheje byose kuva ku nkwano kugeza ku mafaranga yose yakoreshejwe mu myiteguro y’ubukwe, yaba amafaranga yohererejwe Rutayisire n’ibindi byose yakoresheje. Kuri we yumva ikibazo cyirenze umuryango, gikwiye gukurikiranwa n’inzego za Leta.
Leta se yabikurikirana gute ari yo yirirwa yigisha amacakubiri? Birababaje kubona abakundanye batandukana ku munsi wa nyuma, bapfuye gusa ngo umwe ni umuhutu undi ni umututsikazi. Aya macakubiri FPR yazanye mu Rwanda azafatishwa amaboko yombi kuko ku bwayo no kongera kwicana bishoboka.
Mwumvaneza George, wari wabaye kigingi wa Murenzi, yamwambariye, asanga ibi byabaye bigaragara nk’ubuhemu bukabije, kuko atigeze asanga imyiteguro iwabo w’umukobwa, akababazwa n’uko hari abakigendera mu by’amoko kandi abona ari ibintu bishaje kuko ntaho byagejeje Abanyarwanda.
Mwumvaneza asanga nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko mu rugo rw’iwabo w’umukobwa bari biteguye kijyanye n’ubukwe. Avuga ko nta njyana bifite kuba wakwitsindira ku muntu utagushaka. Ati “ntaho byabaye”! Nyina wabo w’umuhungu avuga ko kuba umukobwa yarihishe n’ubundi nta cyiza yari kubagezaho.
Kuba umuhungu aza kwakira umugeni akamubura, nyamara yarasabye agakwa, ndetse agasezerana mu Murenge, ariko bagatungurwa no gukubita igihwereye, biterwa n’urwango rushingiye ku ingirwamoko zidashinga FPR ikomeje kwigisha Abanyarwanda. Ntaho byabaye ko abana bakundanye batandukana ku maherere. Ese izi modoka n’aya mahema yakodeshejwe na Murenzi bizishyurwa nande?
Umubyeyi w’imyaka 58 abona ko aya ari mahano kuko mu gihe cyo kwakira inkwano ndetse no gusezerana imbere y’amategeko imiryango yombi yari inezerewe, ariko mu kanya nk’ako guhumbya bikaba ubusa. Uyu mubyeyi yumva ko umukobwa yari kwihangana akabanza akagera mu rugo akabona kuruta akagenda.
Ibi rero nta kindi bihatse uretse kuba ivanguramoko FPR yazanye rimaze gufata intera ndende. Aya macakubiri akwiye kurwanywa na buri wese ukunda amahoro, atari ibyo tuzahora twizengurukaho mu myiryane idashira, dupfa amoko adashinga, atabyina, dushaka gushimisha FPR itaduha agaciro habe na mba.
Abakomeje kwibeshya kuri FPR nibakanguke babone ko nta keza kayo, icyoyagambiriye ni ukuyogoza Abaturarwanda yitwaje iturufu y’amoko nk’uko abambari bayo badahwema kubigaragaza. Ese iyi si ya mbuto ya Tito Rutaremara itangiye kwera mu Rwanda? Amateka nakomeze atwigishe, tuve mu bujiji. Ya paradizo FPR yatwizezaga twarayibonye, nta kindi iri cyo uretse kutugabiza ibiremwa by’umwijima. Ni akandare!
Banyarwanda, Banyarwandakazi, kugera kure siko gupfa. Byose bigiye kurangira. Umutuzo w’Abanyarwanda ntuzava muri UN cyangwa muri ba Mpatsibihugu, ahubwo uzava mu biganza by’abana b’u Rwanda ubwabo.
Ndabaga TV