Yanditswe na Ahirwe Karoli
Ingingo ya 165 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryakozwemo na Kamage mu 2015 ndetse n’Itegeko No 79/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena inshingano, imiterere n’imikorere y’Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 6 n’iya 14, byemerera uru Rwego kugenzura Imari ya Leta, rugakora raporo buri mwaka w’ingengo y’imari, ishyikirizwa Inteko ishinga Amategeko, imitwe yombi. Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa 12 Gicurasi 2022, Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta rwagejeje ku ntako inshingamategeko ya Kagame raporo y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020/21, warangiye ku wa 30 Kamena 2021.
Muri rusange uru Rwego rufite intego igira iti: «Making difference in the lives of citizens», ugereranyije mu Kinyarwanda ari byo kuvuga ngo: «Gukora ikinyuranyo mu buzima bw’abanyagihugu». Bivuze buri gihe ku gutekereza ku cyavana umuturage ku rwego rumwe umushyira ku rundi ku buryo urwo agiyeho ruba ari rwo rwiza kurenza urwo yari ari ho. Birakorwa se?
Muri iki cyegeranyo, Abaryankuna bahisemo kubasesengurira iyi raporo, kugira ngo turebe niba koko intego yatumye uru Rwego rujyaho, igenda igerwaho uko umwaka utashye, hanibazwe igikwiye gukorwa, kugira ngo turusheho kuva mu rujijo rwo kumva ngo u Rwanda rutera imbere, ariko umuturage agatera inyuma.
Ku ikubitiro, iyi raporo yari yapfundikiwe ku wa 27 Mata 2022, yerekanye ibintu bitatu by’ingenzi:
- Ibyo ubugenzuzi bwagezeho;
- Ibihuriweho n’inzego zose (cross-cutting findings) bikubiye mu ngingo 9; ndetse na
- Ibyagaragaye mu byiciro byihariye (sector specific findings) birimo uburezi, imibereho myiza, ubuhinzi, ibikorwa remezo, ubuzima, ubucuruzi, ubukungu n’ishoramari, inzego z’ibanze ndetse n’ikoranabuhanga.
Muri iki cyegeranyo tugiye kwibanda ku bihuriweho n’inzego zose, kuko ari byo biduha ishusho y’ubujyahabi Abanyarwanda bagenda binjiramo.
Ibyagezweho mu bugenzuzi bihuriweho n’inzego zose, Urwego rw’Umugenzuzi w’Imari ya Leta rwagenzuye imishinga 68, ibigo byo ku rwego rw’igihugu 8, minisiteri 8, ibigo bya Leta 10 bikora ubucuruzi.
Muri rusange hagenzuwe ibigo n’inzego za Leta bigera kuri 206 aho raporo zagenzuwe zari zifite agaciro miliyari 3,562, mu gihe mu mwaka wa 2019/2020 hari hagenzuwe ibigo nínzego za Leta 175 na raporo zifite agaciro ka miliyari 2,793.
Tukaba rero tugiye kwinjira neza Muri iki cyiciro, aho tugiye kubagezaho ibigaragara muri iyi raporo nkuko twayivuzeho haruguru:
Rebbeca watangirira ku ngingo ya mbere muzagarutsweho n’iyi raporo!
Ingingo ya 1 muri iyi raporo iragaruka kuri:
- Kontaro zadindiye (Perisistent cases of delayed contracts):
Raporo yavumbuye amasezerano 37
yakoranywe na ba Rwiyemezamirimo yadindiye, afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 201 (201,017,126,883 Frw) arimo amasezerano 25 yo muri uyu mwaka afite agaciro kari hafi ya miliyari 90 (89,940,329,515 Frw) n’ay’umwaka uwubanziriza afite agaciro ka miliyari 111 zirengaho gato (111,076,797,368 Frw).
Ugendeye kuri ibyo rero ikibazo buri wese yakwibaza ni iki: Niba kontaro zadindiye kuva mu 2019/20 kugeza 2020/21 zimaze kuba izi miliyari zingana gutya, ubundi Rwiyemezamirimo mu Rwanda wamwitegaho iki? Ingaruka turazibona mu ngingo ikurikira, kuko bahitamo guta imishinga bakiruka, kandi ntibakurikiranwe, ngo babibazwe.
Naho ingingo ya 2 Ni: Imishinga y’ubwubatsi yahagaze
Nk’uko twari tubibonye mu ngingo ibanza, gutinza amasezerano byakururiye ubutegetsi bwa FPR guhomba kabiri: (i) Hari imishinga yatawe burundu igera ku 8, ifite agaciro karenga miliyoni 965 (965,096,392 Frw), (ii) Hakaba n’indi igera kuri 11, yahagaze ariko ihabwa inzego za Leta, ifite agaciro kari hafi miliyari 103 (102,927,477,956 Frw).
Ingingo ya 3 iragaruka ku: bikoresho bya Baringa (Cases of idle assets):
Muri rusange ikibazo cy’ibikoresho bya baringa byaguzwe ntibikoreshwe, cyangwa ntibinagurwe kandi amafaranga yasohotse, byagaragaye ahantu 88 muri 206 hagenzuwe. Aha hose hafite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari 37.2, zirimo ahantu hashya 54 hafite agaciro ka miliyari 28.8 n’ahasanzwe 34 hafite agaciro ka miliyari 8.4.
Izi ni miliyari Leta ihomba haguzwe ibikoresho byo mu nganda, mu mashuri, mu bitaro, mu buhinzi, mu ikoranabuhanga, n’ahandi ariko kubera ubujura bwamunze agatsiko kayoboye igihugu, ugasanga haje ibidakenewe, cyangwa byaba bikenewe ntibikoreshwe kuko hatakozwe inyigo ya nyayo, cyangwa amafaranga agasohoka ntibigurwe.
Dufashe nk’urugero uzumva ngo baguze imashini yo gukora umutobe mu ruganda, ihageze ikora igikoma, cyangwa ugasanga batanze computers ku mashuri atagira umuriro akazasazira mu bikarito, ahandi ukumva baguze igikoresho kizamara imyaka 30 kigakora amezi 6 gusa. Byose bifatwa nk’ibidahari, ariko amafaranga y’umurengera aba yagiye mu mifuka y’ibifi binini.
Ingingo ya 4 igaragara muri iyi raporo ni:
-Inyongera y’ikiguzi cy’umurengera mu kugenzura imishinga:
Ibi biterwa n’uko imishinga y’ubwubatsi itarangirira igihe bitewe n’uko ba Rwiyemezamirimo ba mbere baba bayitaye igahabwa abandi, bituma amafaranga agenda kubakora isuzuma (supervision) yiyongera kandi atarateganyijwe, Leta ikayahomba. Hari naho bakerereza imishinga ku bushake, bakazagabana. Uyu mwaka raporo yavumbuye inyongera y’isuzuma irenga miliyari 5.3 (5,391,615,631 Frw).
Ibibazo by’ubujura bidakemuka:
Uyu mwaka habonetse inshuro 61 muri 206 hagenzuwe, bufite agaciro ka miliyari 2.5 zirengaho gato (2,528,423,513 Frw) ataragarujwe akaba arenga miliyari 2.3 (2,322,719,515 Frw).
Ingingo ya 6 yo igaruka ku:
Kudakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga imisoro n’amahoro:
Muri iyi raporo, hagaragaye ibigo bya Leta 35 bitigeze bikata imisoro abakozi babyo, ingana na miliyoni 431 zirenga (431,648,879 Frw), ibindi 53 birayabakata ariko ntibyayatanga aho agomba kujya muri Rwanda Revenue Authority, angana na miliyari 26 zirenga (26,001,091,558 Frw). Ubu se wasobanura ko izi zakaswe ntizitangwe ziri hehe? Nyamara twe turahazi!!!
Ingingo ya 7 nkuko igaragara muri iyi raporo igaruka ku:
Kudakoresha neza ingengo y’imari igenewe imishinga bigatuma amafaranga ahomba ku buryo bugaragara:
Iyi raporo yagaragaje ko hari imishinga idakoresha amafaranga yagenewe ku gihe, cyarangira ba nyirayo bakayasubirana, bikaba bishobora guteza igihombo cya miliyari 426.7 zirenga (426,794,423,094 Frw). Nayo aziyongeraho miliyari 1.2 y’ubukererwe (1,205,869,468 Frw).
Ingingo ya 8 ni: UGukomeza gutinda kwishyura ba Rwiyemezamirimo:
Iyi raporo yagaragaje ibigo byarengeje imyaka 6 bitarishyura ba Rwiyemezamirimo amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 41.7 (41,743,951,999 Frw).
Ingingo ya 9 muri iyi raporo ni:
UKudaha inyito ikwiye ibyakozwe byatumye igenzura rihindura umwanzuro:
Iyi raporo yagaragaje ko hibagiranye miliyoni 550 yinjiye na miliyoni 395 yasohotse. Ariko inagaragaza miliyari
2.9 na miliyari 3.6 yinjiye nta mpapuro. Hakagira andi bigaragaragara ko yinjiye angana na miliyari
51.9 ndetse na miliyari 40.7, byose nta bisobanuro bihari. Kandi bikaba bimaze igihe kirekire nk’uko tubisanga ku ipaji ya 29 y’iyi raporo.
Bityo rero, Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rwemeza ko amafaranga yaburiwe irengero n’ayibwe bigaragara angana na miliyari 3.2 zirenga, rikishimira ko mu myaka itatu hamaze kuvaho arenga miliyari 5 ku yibwa. Biragayitse!
Abaryankuna twese twifuza ko hakwibwa imari y’Abanyarwanda ihwanye na 0 Frw, nyamara umugenzuzi wa Kagame we yishimira ko hibwe miliyari 3.2, kongeraho miliyari 426.7 zishobora kwibwa na miliyoni 431 RRA itarabasha kwishyuza, hamwe na za miliyari 2.4 ataragaruzwa ndetse na miliyari 102,9 Frw z’imishinga yatawe. Ubwo ntituvuze za miliyari 37,2 Frw ziryamye aho, zitabyazwa umusaruro, cyangwa zirimo gukoreshwa na Crystal Ventures. ubwo turava he turajya he? Ikibabaje ni uko imizindaro ya Leta isigiriza iki kinyoma, icyakora twebwe ntituzarya iminwa tuzakomeza kugikubitira ahakubuye. Tubirebere hamwe:
Kuri page ya 17 ya raporo yeretswe Inteko ishinga Amategeko, ku wa 12/05/2022, batugaragariza ko amafaranga yaburiwe irengero ari miliyari 3.2, nyamara twe dusanga nta mafaranga aburirwa irengero, aho aba ari haba hazwi, kuko nabo bivuguruza, kuri page ya 18, bakatwereka aho yarengeye.
Nyamara, ikibabaje ni uko FPR ibinyujije mu muzindaro wayo, Igihe.com, yashatse kongera kunyomeka Abanyarwanda, badafite ubushobozi cyangwa umwanya wo kumenya ibyavuye muri iyi raporo, ari nabyo bituma Abaryankuna batarebera ikinyoma nk’iki, ahubwo igikwiye ni ukugikubitira ahakubuye.
Mu nyandiko yasohotse muri uyu muzindaro wa Leta, ku wa 13/05/2022, saa 07:50, yari ifite umutwe ugira uti: «Umugenzuzi w’Imari yatahuye imishinga ishobora guhombya Leta agera kuri miliyari 426,7 Frw», yerekanye ko mu ngingo 9, tumaze kubabwira hejuru, ifite agaciro ari iya 7 gusa. Iki ni ikinyoma, tugomba gukubitira ahakubuye.
Tukanaboneraho gusaba Abanyarwanda bose kuba maso ngo batabeshywa. Igihe.com yashatse gusigiriza no kwerekana ko nta byacitse, nyamara byaracitse biradogera. Kutubwira ko ibigo byabaye “nta makemwa” (qualified) byavuye kuri 53% bikagera kuri 57% si ikimenyetso cyiza cy’uko byagenze neza. Kuki Igihe.com yageze kuri REG na WASAC ikivugira ibishimagiza Leta ntivuge ibiri muri raporo, yahishaga iki? Birababaje kandi biteye agahinda, kuba hari uwumva yabeshya Abanyarwanda!!!
Indi nkuru dukesha Imvaho Nshya yashyizwe ku rubuga ku wa 12/05/2022, 20:29 PM, itubwira ko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, avuga ko hari impinduka zigenda zigaragara mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amafaranga igihugu kigenera inzego zacyo, n’ubwo hari ahagikeneye kongerwa imbaraga cyane ko hari ibigo bikunze kugaruka inshuro nyinshi muri raporo ko byakoreshejwe umutungo wa Leta nabi. Aha se yari atinye kuvuga REG na WASAC, cyangwa yari atinye kuvuga RAB ikinga imiryango iyo ibonye abagenzuzi? Iyi nkuru ikomeza ivuga ko PAC izatumiza buri rwego rwagaragayeho imicungire mibi y’umutungo w’igihugu kuza gutanga ibisobanuro mu magambo, ubusanzwe urwego rwagize amanota ari munsi ya 60% ni rwo rujya gutanga ibisobanuro mu Nteko. Ariko se bimariye iki Umunyarwanda???
Ni gute PAC yasobanuza inzego zidakora neza kandi Inteko inshingamategeko y’umutako ari rwo rwego rwa mbere rudakora?
Intego z’Umugenzuzi w’Imari ya Leta itagezweho kuko intego kwari “ugukora ikinyuranyo mu buzima bw’abanyagihugu”, bava mu buzima bari barimo bajya mu bwiza kurushaho, hakaboneka “ikinyuranyo”. Ariko, nk’Abaryankuna, tubona intego ya FPR yaragezweho kuko iki “kinyuranyo” kigaragarira buri wese. Ku butegetsi bwa FPR ho, intego yagezweho: abakire barushaho gukira, abakene bakarushaho gutindahara? Ubwo se si iki kinyuranyo bavugaga? Ubona ikindi azakitubwire! Ikinyuranyo twe tubona ni ukubona amakonti ya FPR abyimba, umuturage yicira isazi mu jisho.
Dusanga kandi uru Rwego rwarabaye “Cyabakanga”, gikanga Uturere n’ibigo biciriritse, mu gihe rudashobora kwinjira ahari amafaranga nko mu gisirikare no mu bigega bibitse abamafaranga nk’AGACIRO, ISHEMA RYACU, EJO HEZA, n’ibindi. Tukabona rwavaho kuko n’ubundi aba biba bose ntacyo babazwa, bibira FPR!!! Niruveho kuko byagaragaye ko na FPR ubwayo itarwemera. Izarwemere rwagenzuye MINADEF na perezidansi ya Kagame!!!
Ahirwe Karoli