JENOSIDE NTAGO ARI UMUTUNGO KAMERE WA FPR

Yanditswe na Irakoze Sophia

Mu kwezi kwa kane k’uyu mwaka imyaka izaba ibaye makumyabiri n’irindwi mu gihugu cy’u Rwanda habaye Jenoside, ni amahano yagwiririye abanyarwanda uwari mu Rwanda wese yamugizeho ingaruka zikomeye ndetse zizakomeza  no kugera ku buzukuru n’abazukuruza ariko iyo FPR iyifashe agashaka kuyigira umutungo wayo bwite, ikagoreka amateka ndetse ikanahisha ukuri  bitewe n’inyungu iyikuramo birantangaza cyane. Mu minsi ishize intwari Idamange Iryamugwiza Yvonne yatanze ingingo zitandukanye kandi nemeranywaho nawe  bamugira umusazi bamwambura ubwoko ndetse banavuga ko atari muzima mu mutwe, abamaze kugwa muri uyu mutego wa FPR ni benshi ariko muri nyandiko ndibanda kuri Madame Idamange ndetse n’umunyamakuru  Uwimana Agnes wafunzwe ashinjwa ingengabitekerezo ya  Jenoside nyuma urukiko rw’ikirenga rumugira umwere nyuma y’imyaka ine afungiwe amaherere akaba nta n’impozamarira yahawe amaze gufungurwa ntago yacecetse kuko burya  iyo ufite ukuri uharanira niyo wafungwa nta cyaguca intege nkuko yabitangaje afunguwe ko azakomeza gukora itangazamakuru rinenga .  

Mu kiganiro aherutse kugirana na Real Talk ya Etienne Gatanazi  yagaragaje ikibazo cy’ingorabahizi abanyamakuru bo mu Rwanda bahura nacyo cyo kubura amagambo bakoresha iyo bari kuvuga  kuri Jenoside akomeza anavuga ko bagwa mu mutego wo gushinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuyipfobya  kuko leta ivuga ko nta mako aba mu Rwanda ariko ugasanga hari amwe mu magambo akoreshwa yemewe akoreshwa n’inzego za leta kandi agaragaramo amoko  ukibaza niba hari bumwe mu bwoko bwemerewe kuvugwa ubundi bukaba butemerewe kuvugwa . nyuma y‘ ikiganiro avuga ko yabonye message ziturutse ku bayobozi bakuru ( presidence ) bamubwira ko nadaceceka agakomeza kuvuga amagambo atera urujijo mu baturage ari bwongere agafungwa aha bintera kwibaza  ari Agnes na FPR  ninde utera urujijo cyane ko ari yo ifite imvugo zivuguruza aho bavuga ngo nta bwoko bukiba mu Rwanda  nyuma ukajya kumva ukumva ngo ni Jenoside yakorewe Abatutsi ?

Ubucikacumu si ubwoko, ntawahisemo kuba umucikacumu, uwagize undi umucikacumu ni uwashatse kumukubita umuhoro cyangwa agafuni!

Twamaganye iterabwoba riri gukorerwa abantu bari kugeregeza kuvuga ibitagenda neza mu Rwanda iyica rubozo ndetse n’abari kuburirwa irengero  bazira gutanga ibitekerezo byabo bitandukanye nuko FPR yabiteganyije

Idamange Iryamugwiza Yvonne yavuze ingingo nyinshi zisobanutse ndetse zivana abantu mu mwijima zikabinjiza mu rumuri  ariko uyu munsi ndagaruka cyane kuyo yavuze asaba FPR gushyingura imibiri y’abazize Jenoside bakareka gukomeza kubataka mu tubati nkaho ari ibicuruzwa , mu by’ukuri utabona ko imibiri y’abazize Jenoside mu Rwanda atari ibicuruzwa nuko yaba atazi kureba ubundi mu muco wacu iyo uwawe amfuye umushyingura mu cyubahiro kugirango aruhuke none kuba iriya mibiri itatse mu tubati bivuze iki?  niba ari amateka bashaka kwigisha ntibayigisha mu bundi buryo bakoresheje ibikoresho byakoreshejwe muri Jenoside mu gusoza ndasaba ko Idamange arekurwa kuko kuvuga ukuri no kugaragaza ibitekerezo byawe si Icyaha  narekurwe aze afatanye n’Abaryankuna, ndetse n’urundi rubyiriko gusaba ko icumu ryakunamurwa kuko ubutwari yagaragaje bufitwe na bake .

Irakoze Sophia