“… aho gutegereza ko hazashyirwaho urukiko mpuzamahanga ruzaburanisha Kagame n’abambari be, byaba byiza abarokotse ubwicanyi bwabo bagiye batanga ibirego mu nkiko z’ibindi bihugu bifite ubucamanza bukora, …Judi Rever yatanze urugero nko kubari muri Canada bakabaye barareze Vincent Nyakarundi wamariye abaturage b’abasivile bo mubwoko bw’abahutu mu manama, ariko akaba yararengaga akirwa mu ngendo hirya no hino cyane cyane hagati y’u Rwanda-Canada na Amerika, kuko yashakaga kuba attaché Miltaire muri ibyo bihugu byombi…”
Iyi nama y’ingirakamaro Judi Rever yayitangiye mu kiganiro cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Jenoside yakorewe Abahutu-Ubwicanyi bwa RFP-Inkotanyi na Paul Kagame-Rwanda&Congo-Judi Rever” yagiranye na Denise Zaneza, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, kuri uyu wa 11 Ukwakira 2020 abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube “MurakaZaneza”.
Muri iki kiganiro cyasemuwe mu Kinyarwanda, Judi Rever yasubije ibibazo byinshi bitandukanye agaragaza uburyo Abanyarwanda bagurishijwe n’ibihugu by’amahanga byashakaga inzira ibigeza ku mutungo wa Congo, ibyo bikaba bituma ibyo bihugu byarakomeje gukingira ikibaba Paul Kagame n’abandi bicanyi be! Judi Rever agaragaza ko urukiko mpanabyaha rwashyiriwe u Rwanda (ICTR) rwabaye urukiko rubogamye kuko rwakoreshwagwa n’ibihugu n’ubundi byakoresheje Kagame mu mabi n’amahano yose yakoreye abanyarwanda akanzura avuga ko byabaye gutakaza igihe kuko rwaciriye imanza uruhande rumwe.
Abajijwe icyo Abanyarwanda bakora muri iki gihe kugira ngo bagere ku bwiyunge bwa nyabwo, Judi Rever yagiriye inama Abanyarwanda ko aho gutegereza ko hazashyirwaho urukiko mpuzamahanga ruzaburanisha Kagame n’abambari be, byaba byiza abarokotse ubwicanyi bwabo bagiye batanga ibirego mu nkiko z’ibindi bihugu bifite ubucamanza bukora, kuko bitoroshye ko bene urwo rukiko rujyaho Kagame akiri kubutegetsi. Judi Rever yatanze urugero nko kubari muri Canada bakabaye barareze Vincent Nyakarundi wamariye abaturage b’abasivile bo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu mu manama, ariko akaba yararengaga akirirwa mu ngendo hirya no hino cyane cyane hagati y’u Rwanda-Canada na Amerika, kuko yashakaga kuba attaché Miltaire muri ibyo bihugu byombi.
Judi Rever asa nkugaragaza ko abarokotse ubwo bwicanyi bagiye batanga ibirego bakarega abo bicanyi birirwa bacaracara ku isi byatanga umusaruro, kuko ibyo bihugu bishobora kubafata bikababuranisha cyangwa nabo bagahina akarenge bakifungira mu gihugu. Judi Rever yagaragaje ko aho ibihe bigeze ibintu byahindutse cyane ibyo bintu bikaba bishoboka!
Banyarwanda mwarokotse ubwicanyi bwa FPR na Kagame wayo, mukaba mwarize,mukora kandi mutuye muri ibyo bihugu bifite ubucamanza bukora, ni mutunganye ibirego mushake abavoka abo bicanyi aho bakandagiye bajye basanga ikirego kibategereje… nimushyire mu bikorwa iyo nama ya Judi Rever.
Judi Rever ni umunyamakuru w’umunyacanada ukora inkuru z’ubushakashatsi, yanditse igitabo kigaragaza ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za FPR akita “In praise of blood” kikaba kimaze iminsi mike gihinduwe mu gifaransa.
Ushobora gukurikirana ikiganiro kirambuye Zaneza yagiranye na Judi Rever hasi aha.
RUBIBI Jean Luc