KAGAME AHANGAYIKISHIJWE N’UKO TSHISEKEDI ABANA N’ABATAVUGA RUMWE N’U RWANDA

Yanditswe na Nema Ange

Kimwe mu bikomeje gutindwaho ku rugendo rwa Perezida Félix-Antoine Tshisekedi mu rugamba rwa dipolomasi, ni ukwiyegereza uwo ari we wese utishimiye ubutegetsi bwa Kigali. Ubu ugezweho ni Eugène Richard Gasana, wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye kuva mu 2012-2016. Uyu mugabo yahinduye amayira nyuma yo guhamagazwa n’u Rwanda, agakurwa mu nshingano. Ntiyigeze agaruka mu gihugu cye, kugeza uyu munsi akaba atavuga rumwe n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali.

Ubutegetsi bwa Kagame bwahinze umushyitsi bwumvise ko Perezida Tshisekedi aheruka guhura na Eugène Richard Gasana wahunze u Rwanda nyuma yo guhigwa na Kagame ngo amwice amuziza ko ngo yaba yarabyaranye na Jeannette Nyiramongi, bikagirwa ibanga kugeza ubwo ryaje kugwira mu matwi ya Kagame agahita ahamagaza Gasana, akamwambura inshingano zo kuba ambasaderi bikarangira ahisemo guhunga kugira ngo akize amagara ye kuko atari kubasha kwivana imbere y’umujinya wa Kagame utarishimiye kuba yaraciwe inyuma n’umugore we ndetse akabyarirwa n’uwo yitaga umugaragu we. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari kuzenguruka ifoto ya Gasana yicaranye na Perezida Tshisekedi wa Congo. Ni ifoto kugeza ubu hataramenyekana igihe yafatiwe, gusa hari amakuru y’uko Tshisekedi aheruka kumwakira mu ngoro ye i Kinshasa bakagirana ibiganiro. Bombi bahuye nyuma y’igihe kitari kirekire Tshisekedi yeruye agatangaza ko yiteguye gufasha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Paul Kagame. Ni amagambo Perezida Tshisekedi yatangaje mu kwezi kwa 12 umwaka ushize, ubwo yari yahuriye i Kinshasa n’urubyiruko, ababarirwa muri 250 bahagarariye abandi muri RDC.

Icyo gihe yabwiye urwo rubyiruko ko ‘‘Ku bijyanye n’u Rwanda, nta mpamvu yo kureba umunyarwanda nk’umwanzi, oya. Ubutegetsi bw’u Rwanda buyobowe na Paul Kagame ni bwo mwanzi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.’’ Byari mbere yo kungamo ati: ‘‘Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe na bashiki bacu. Mbere na mbere bakeneye ubufasha bwacu kugira ngo bibohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo babashyiriraho. Ntimukabafate rero nk’abanzi, ahubwo ni abavandimwe bakeneye ubufatanye bwacu mu kwikiza no gukiza Afurika abo bayobozi babasubiza inyuma.’’

Ni amagambo atarakiriwe neza ku ruhande rw’u Rwanda, gusa Perezida Kagame ubwo yayakomozagaho yavuze ko bisa n’aho Perezida Tshisekedi yikiniraga, none umunsi wa none amweretse ko atikiniraga kuko akomeje guhuza urugwiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali. Muri Werurwe uyu mwaka ubwo Perezida Kagame yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko ‘‘Perezida Tshisekedi yagaragaje imitekerereze ye ubwo yavugaga ibyo guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Agomba kuba yaratebyaga, yemerewe gutebya.’’ Yunzemo ko atiyumvisha niba Tshisekedi yaba afite ubushobozi bwo gukora impinduka mu butegetsi bw’u Rwanda.

Kuri ubu byitezwe ko nyuma y’uko Perezida Tshisekedi ahuye na Gasana umwuka ushobora gukomeza kuba mubi hagati ya Kigali na Kinshasa kuko ubutegetsi bw’igitugu buri i Kigali bwamaze gutahwa n’ubwoba kuko bubona ibyo Perezida wa Congo yavuze yari akomeje, akaba yerekanye ko yiteguye gufasha abatavuga rumwe na Kagame.

Mu myaka yashize ubwo uyu Gasana wahoze ari umudipolomate w’u Rwanda yahuraga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda byateje umwuka mubi hagati y’igihugu cye n’u Rwanda. Muri Kanama 2016 nibwo Eugène Richard Gasana yashwanye n’ubutegetsi bwa Kagame, ahita ahungira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Gasana wari uhagarariye u Rwanda muri LONI, yavuye kuri izi nshingano nyuma y’igihe gito ahamagajwe mu Rwanda. Hari amakuru avuga ko yasabwe kugaruka mu gihugu nyuma y’uko amakuru y’ubutasi yagaragaje ko hari amafaranga yari yarahawe n’uwari Perezida wa Congo Kinshasa, Joseph Kabila. Kuri iyi nshuro uyu mugabo wamaze guhabwa ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika yahuye na Perezida Tshisekedi, mu gihe u Rwanda rushinja RDC gukorana n’umutwe wa FDLR ururwanya.

Ntabwo itariki umubonano wa Perezida Tshisekedi na Eugène Richard Gasana wabereyeho izwi neza, icyakora amafoto abagaragaza bicaye bari kumwe, bisa n’aho bishimira ibyo bari bamaze kuganira. Amwe mu makuru avuga ko bahuye kuri iki Cyumweru, tariki ya 21/05/2023. Gasana amaze iminsi areba ikijisho Leta y’u Rwanda, nyuma yo gukurwa ku mwanya w’ambasaderi mu 2016 ashinjwa imyitwarire mibi, yamburwa inshingano z’ambasaderi n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, yakomatanyaga. Icyo gihe yasimbuwe na Ambasaderi Valentine Rugwabiza.

Rugwabiza yashyizweho mu kwezi k’Ukwakira 2016, hari hashize amezi abiri Gasana ahamagajwe ariko atarataha mu Rwanda kuko yakuweho hagati muri Kanama 2016, ibintu byatumye ababikurikiranira hafi batangira kubona ko ahigwa na Kigali ngo imuvutse ubuzima. Icyo gihe Louise Mushikiwaho wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yahamirije itangazamakuru ko “kenshi iyo hakozwe impinduka havugwa byinshi,” ariko ko “yahamagajwe bityo agomba gutaha.” Aho gusubira iwabo, Gasana yahisemo kureba kure abona ko nta mahoro yabonera i Kigali, ahitamo gusaba ubuhungiro muri Amerika.

Nyuma yo guhunga, mu itangazamakuru haje gukwirakwira ikirego cy’umukobwa w’umunyarwandakazi wavuze ko Gasana yamufashe ku ngufu ubugira kabiri mu 2014, ubwo yimenyerezaga umwuga muri Ambasade y’u Rwanda muri LONI. Ibi byafashwe nk’ibihimbano bya Kigali byari bigamije gusaba ko Amerika yakohereza Gasana mu Rwanda ariko ntibyaba kuko Amerika yiboneye ko nta shingiro byari bifite.

FPR yabonye Amerika itamwohereje icengera umuryango wa Gasana, irawutatanya kugeza ubwo Gasana Alice yavuze ko umuryango we witandukanyije na Eugène Richard Gasana, avuga kandi ko ‘‘ibyo Gasana avugwaho ko yakoze akwiye kubibazwa ku giti cye.’’ Mu ibaruwa yanditse mu Ukuboza 2020 yagize ati: “Mu izina ry’umuryango, mfashe uyu mwanya ngo namagane kandi nitandukanye n’ibikorwa bigayitse byose Gasana avugwaho, kuko bihabanye n’indangagaciro twatojwe kuva mu buto.”

Si Tshisekedi wenyine waba uhuye na Gasana, kuko yanahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu gihe u Rwanda na Uganda byari bibanye nabi. Mu ibaruwa Perezida Museveni yandikiye Perezida Kagame muri Werurwe 2019, yanatangajwe mu kinyamakuru New Vision, yamwemereye ko yahuye n’abantu batavuga rumwe n’u Rwanda, ariko ko umubonano wabo “wabaye bitateguwe“. Icyo gihe Gasana yari kumwe na Mukankusi Charlotte ushinzwe dipolomasi mu mutwe wa RNC.

Museveni yabwiye Kagame ko umwe mu bantu bo mu ishyaka rye rya NRM yamubwiye ko hari umugore wo mu Rwanda ufite amakuru y’ingenzi ashaka kumuha, ko ashaka kumureba ari kumwe na Eugène Richard Gasana. Museveni ngo yaketse ko ari Gasana wamwigaga inyuma muri Ntare School, ndetse wakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda gusa nyuma aza gusanga atari we.

Ubwoba rero bwazibiranyije ubutegetsi bwa Kagame bushingiye ko RDC ikomeje kugura intwaro ziremereye ndetse n’indege z’intambara mu mugambi wo gutera u Rwanda. Kinshasa ku ruhande rwayo yo ishinja Kigali gutera inkunga umutwe wa M23 umaze umwaka urenga mu mirwano n’ingabo za Congo, FARDC.

Ku rundi ruhande, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa RDC ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi i Pékin (Beijing) mu murwa mukuru w’u Bushinwa. Nta gihindutse Perezida Tshisekedi azagera mu Bushinwa ku wa 26/05/2023, akazaba aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa, Jean Pierre Bemba.

Ni uruzinduko biteganyijwe ko azakirwamo na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa bagirane ibiganiro. Jeune Afrique ivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi i Pékin rugamije ubufatanye mu bya gisirikare ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hagati ya Congo Kinshasa n’u Bushinwa. Tshisekedi agiye gusura u Bushinwa mu gihe muri Werurwe uyu mwaka igisirikare cya Congo cyagiranye ibiganiro na kiriya gihugu cyifuzaga kugurisha RDC indege z’intambara. Kuva muri 2008 kandi ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’uko Congo igomba kujya iha u Bushinwa amabuye y’agaciro, hanyuma nabwo bukayubakira ibikorwa remezo.

Ubugenzuzi bwakozwe muri Gashyantare uyu mwaka kuri aya masezerano yiswe ay’ikinyejana, bwagaragaje ko muri miliyari y’amadolari inganda zo mu Bushinwa zasaruye mu mabuye y’agaciro yo muri Congo, agera kuri miliyoni 820 z’amadolari ari yo yonyine yagarukiye Congo. Byitezwe rero ko Perezida Tshisekedi na mugenzi we w’u Bushinwa bagomba gusuzuma iby’ariya masezerano.

Uru rugamba rero rwa Dipolomasi Leta ya Congo ikomeje gutsinda ni rwo rwageze kuri Kagame n’agatsiko ke rubabikamo ubwoba butagira urugero cyane cyane ko Perezida Tshisekedi yatangiye kubonana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, barimo uyu Gasana wahunze u Rwanda, agamije gukiza amagara ye kuko ubuzima bwe bwari buri mu kaga igihe yirukanwaga ku mwanya w’ambasaderi, agahimbirwa ibyaha ngo yirukanwe muri Amerika ariko bigafata ubusa none akaba yaramaze kubona ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika. Kuba rero yaragiriye uruzinduko muri Congo, nayo idacana uwaka n’u Rwanda, byahangayikishije Kagame n’agatsiko ke, kabuze ayo gacira n’ayo kamira.

FPR, WAGARAGAJE KO UTINYA DIPOLOMASI, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Nema Ange