KAGAME AKOMEJE GUTINYA MUSEVENI, UMUCANSHURO WA FPR MARC HOOGSTEYNS YAGERAGEJE KUMUTABARA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Tumaze kumenyera ko iyo u Rwanda rugeze aho rutsindwa muri diplomatie rugurira abanyamakuru bazwi ku rwego mpuzamahanga, noneho rukabasaba kurutaka ibyiza. Ibi twagiye tubibona ku banyamakuru nka ba Andrew Mwenda n’abandi. Bakoresha na none ibinyamakuru birimo za Jeune Afrique n’ibindi. Ubundi bakifashisha abantu bakomeye ku isi nka ba Tony Blair n’umugore we n’abandi, bakavuga ibinyoma babizi.

Muri iyi minsi rero aho Kagame abona ko agenda atakaza ijambo ku ruhando mpuzamahanga, aho yari yizeye ko ubwo Donald Trump yagiye, hakaza Joe Biden azamufasha gusubira muri RDC nta nkomyi, kikamupfubana, ndetse bigahumira ku mirari ubwo yatumiraga abandi we ntamutumire, ubu noneho yatangiye kwifashisha umunyamakuru witwa Marc Hoogsteyns, umunyamakuru w’umubiligi, ariko wiyita umukongomani, wabaye muri Afurika imyaka 25 yose, akaba yiyita inzobere mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ngo amufashe kurwana urugamba rwa Media. Twibutse ko ubu uyu munyamakuru acumbikiwe muri hôtel i Kigali.

Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane ku wa gatanu, tariki ya 17/05/2002, ubwo yitabaga Sénat y’Ububiligi, mu Kanama kari kashyiriweho gukora ubucukumbuzi ku bibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Hoogsteyns nk’umubiligi wiyita umukongomani, yahawe ijambo na Président wa Sénat w’icyo gihe, M.André Geens, maze asobanura ko ikibazo kiri mu Ntara za kivu kigomba gufatwa nk’ikibazo rusange, cyatangiye mu myaka y’1960, ubwo hari intambara za Mulélé, muri aka karere gakize ku mabuye y’agaciro nka coltan, akerekana ko ibibazo byose biterwa n’imitwe yitwara gisirikare itagira ingano, ariko hakivangamo ibihugu bituranyi birimo u Burundi, u Rwanda na Uganda. Agasoza rero yemeza ko abanye neza n’ubutegetsi bw’u Rwanda, anafite umugore w’umututsikazi, kandi akaba yizera ko ari rwo zingiro ryo gukemura ibibazo bikigaragara muri aka gace.

Icyo gihe rero u Rwanda rwari rubonye umuvugizi mwiza wakirwa muri Sénat y’Ububiligi, ariko Ababiligi bahise bamutahura, bamenya ko ari igikoresho cya Kagame, ntibongera kumutumira, ahitamo kwiyizira i Kigali, ubu araho acumbikiwe muri hôtel yishyurwa mu misoro y’Abanyarwanda, aracyakomeje kuba igikoresho cya Kagame n’agatsiko ke, bamubwira ibyo avuga, akabyandika, kuko bizeye ko yatuma bumvikana ku isi.

Muri iyi minsi rero aherutse gusohora inyandiko y’uburozi, maze abeshya amahanga yose n’Abanyarwanda, aho yabatuburiye avuga ko inyandiko ye ari inyurabwenge n’ubucukumbuzi ku ntambara nshya ya Uganda muri Congo n’ingaruka zayo ku Rwanda. Nyamara burya si buno, ubu isi yose ndetse na abanyarwanda bacanye ku maso!

Muri iyi nyandiko ye atangira avuga ko ibyo buri wese yakekaga byabaye. Ingabo za Uganda, UPDF, zinjiye muri Congo guhangana na ADF-Nalu, umutwe w’intagondwa z’Abayisilamu wayogoje agace ka Beni unashinjwa uruhare mu bitero bimaze iminsi bigabwe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yumvikanye na mugenzi we wa Congo, Félix Tshisekedi ndetse aho tuvugira ubu, abasirikare ba Uganda batangije urugamba rugamije guhashya uyu mutwe. UPDF yatangiye itera ibisasu biremereye mu gace karimo abo barwanyi ikoresheje n’indege z’intambara za Suhkoi-30. Babikoreye mu maso ya za camera mu kwereka abanyamahanga ko kuri iyi nshuro bagiye kurandura ADF n’imizi yayo yose.

Akavuga ko icyamutangaje ari uko iyi operasiyo yahawe umugisha na Loni. Ku nshuro ya mbere, abaturage b’i Beni bari banejejwe n’ibi bikorwa cyo kimwe n’Ingabo za Congo ku buryo moral yari hejuru ko batsinze icya mbere izi nyeshyamba. Gusa, akerekana ko afite ukundi abona ibi byose. Avuga ko afite impungenge ko iyi myiyerekano mu itangazamakuru ishobora gupfukirana amakimbirane ashobora koreka akarere kose. Iyi operasiyo irimo byinshi bidasobanutse ku buryo uyu munsi abantu bari kuyikomera amashyi birengagije ibyabaye mu myaka yashize. Agakomeza yerekana ko nta muntu uzi neza imiterere y’uyu mutwe, ngo amenye umubare w’abarwanyi, uwutera inkunga n’uko ukora. Akemeza ko uyu mutwe washingiwe muri Uganda urwanya Museveni nyuma ukaza kwimukira muri Congo, ariko ntagire aho ahingutsa uruhare rwa RDF na Kagame.

Akomeza avuga ko ADF ishinjwa ubwicanyi muri Beni na Ituri, akavuga ko Uganda yabanje kubatera inkunga nyuma bakayihiduka, ariko yagera ku mikoranire na Islamic State, akaruca akarumira kugira ngo Kagame atabizamo, ahubwo akerekana ko FARDC yananiwe kurwanya ADF, nyamara yarabanje kuyiha ubufasha.

Agaragaza uruhare w’Aba-Nande bo mu bwoko bw’Abahutu mu guteza imvururu zishingiye ku bucuruzi, ariko agahisha icyo ADF ihuriyeho n’abo baturage, ndetse n’impamvu Kagame ayo makimbirane amushishikaje, akanerekana ko byose biba Loni irebera, kandi hejuru yavuze ko yahaye umugisha ibikorwa bya gisirikare.

Marc Hoogsteyns ahuza ibitero kuri ADF n’ibitero bya ADF byagabwe i Kampala, ariko agashinja Museveni kuba asazanye ubugugu, ndetse yaranze kuva kuva ku butegetsi, akaba ashaka ikirangaza Abagande. Akemeza ko MONUSCO yarebereye ubwicanyi bukorwa na ADF, ariko yagera ku ruhare rwa Kagame muri aka gace akaruca akarumira.

Agera ku makimbirane hagati y’u Rwanda na Uganda, yatumye imipaka ifungwa, akagaragaza ko ibibazo byose byatewe na Museveni, akagira Kagame umwere, akerekana ko uwahoze ari Minisitiri muri Uganda witwa Philemon Mateke, akaba anafite umukobwa muri guverinoma, aha inkunga Abahutu bo muri kariya gace, akabashishikariza kwanga Abatutsi, akabifatanya na Eugène Serufuli, wahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, ariko ntabitangire ibimenyetso bifatika. Byose aba ashaka kugira umwere Shebuja Kagame na FPR ye.

Ibindi byaha abigereka ku barwanyi ba Nyatura n’Abahutu bo muri Congo, akerekana ko kurasa kuri ADF bitihutirwa ahubwo hakwiye kurwanywa imitwe irwanya u Rwanda, akumva nta wundi wabikora neza nka RDF, cyane cyane ko yemeza ko iyi ntambara ya UPDF-ADF icungirwa hafi na Kigali, akanakomoza ku ntambara RDF irimo kurwana muri Cabo-Delgado, akerekana ko intagondwa zaho zishobora kunyura muri ADF zigatera u Rwanda. Ibi rero nta kindi bigamije uretse kwerekana ko Kagame agiye muri RDC yaba afite impamvu.

Iyo ageze ku miterere y’urugamba, avuga ko UPDF irimo kwerekana ko ifite ubushobozi mu ntwaro, akerekana ko irimo gukora ikosa rikomeye, rishobora gukururira akarere kose mu ntambara yakomera mu gihe ADF yakwiyoberanya ikivanga n’abaturage, akanemeza ko UPDF ikoresha imbaraga nyinshi zifite ingaruka mbi ku baturage, nyamara akavuga ko Uganda ishaka kuburira u Rwanda ngo rugendere kure iyi ntambara. Avuga ko kuba amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na RDC atarahawe agaciro bizateza akaga gakomeye. Ibi ni ukubwira umuryango mpuzamahanga ngo umucunguzi ni Kagame, kandi sibyo nta n’ibiteze kubaho.

Hoogsteyns ngo yatunguwe no kubona MONUSCO ishyigikiye iyi ntambara, akabyita kwerekana ubushobozi buke bwayo. Gusa akanemeza ko kuba Uganda yarashyize ibyuma bisaka ibiturika ku mupaka ihuriyeho n’u Rwanda, ari ukwerekana ko Uganda ikeka u Rwanda mu kugira uruhare mu bitero by’i Kampala.

Uyu munyamakuru avuga ko Baromètre Securitaire du Kivu yabwiye Televiziyo yo mu Bufaransa ko umusanzu w’ingabo za Uganda ari ingirakamaro ku baturage ba Congo kurusha uw’u Rwanda. Akavuga ko bibagiwe kuvuga impamvu u Rwanda rwagiye muri RDC mu myaka 20 ishize nkaho Isi yose itatahuye ko rwagiye gusahura no kwica impunzi.

Uyu mugabo arihanukira akavuga ko Uganda ishinja u Rwanda gufasha ADF mu binyoma, kandi buri wese arabizi ko ari ukuri kwambaye ubusa. Akavuga ko igihe Uganda yaba ikurikiranye ADF mu Majyepfo ya Kivu, u Rwanda rushobora kutabyihanganira, kubera umutekano warwo, akarere kose kagahinduka umuyonga, akanemeza ko RDF ifite ibikoresho byinshi, moral n’imyitozo kurusha UPDF, nk’aho yabipimye.

Uyu mugabo acurikiranya ibinyoma byinshi byerekana icyo RDF yamarira RDC iramutse yemerewe kujyayo ku mugaragaro, ariko ntidushaka kubigarukaho muri iyi nkuru, kuko na RDC ibizi ko ari ibinyoma, ahubwo icyo twavuga ni uko RDC niramuka ibyemeye izahura n’akaga gakomeye. Utari umwana wese arabyumva.

Asoza iyi nyandiko ye avuga ko RDC yakoze ikosa rikomeye ryo kwemerera UPDF kwinjira ku butaka bwayo. Avuga ko kuba Uganda yarazanye indege 30 z’intambara, ibisasu bikomeye n’ibifaru, bitari bikenewe mu kurasa ADF, ko ahubwo gukoresha ubwenge, umutwe w’ingabo kabuhariwe no kugaba ibitero biteguye kandi biyobowe neza byari gukora ako kazi, akemeza ko nta wundi wagira ubwo buhanga atari RDF. Agaheraho rero ashinja Museveni gushotora u Rwanda, abinyujije mu kwikomanga mu gatuza ugamije kwiyerekana. Akemeza ko MONUSCO irimo kwitwara nabi kuko irimo kurebera ibikorwa bifite ingaruka ku mutekano w’u Rwanda, kandi ibizi ko rutabanye neza n’ibihugu bituranye, ko kandi Kigali ishobora kubona amakuru yihuse ava muri kariya gace kurusha Museveni, akamusaba kwivana muri iriya ntambara akajya guhangana n’abatavuga rumwe nawe bakomeje kugwiza imbaraga, akareka RDF, yo ishoboye kurwana, ikajya guhangana n’iyi mitwe yayogoje akarere kose. Ati “nta wanenga Abanyarwanda mu gihe bagerageje guhagarika imvururu kuri ubwo butaka ndetse Tshisekedi nawe azi ikizakurikiraho nihagira ukoresha ubutaka bwa RDC mu gutera cyangwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda”. Ibi rero twe tubifata nk’amatakirangoyi Kagame yashatse kwereka isi yose na RDC by’umwihariko, atewe no kudagadwa.

Mu kwanzura iyi nkuru turamagana umugambi wa RDF wo kujya muri Congo, tubona kandi hari inzirakarengane nyinshi zigiye kwicwa mu Rwanda ku mupaka w’u Rwanda na RDC, mu duce twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi, kuko Kagame agiye kwigabaho ibitero byice abaturage b’inzirakarengane, kugira ngo yereke amahanga ko ababica bavuye muri RDC, maze ahite yohereza ingabo ku mugaragaro zijye gusahura no kuyogoza akarere, ariko abapfuye bazaba bapfuye.

Turasaba twinginga ngo abatuye muri turiya duce babe maso, baryamire amajanja, umunsi batewe na RDF iturutse muri RDC, bazakubitire ikinyoma ahakubuye, cyane ko nta munyekongo ufite inyungu mu ntambara y’u Rwanda, ahubwo Kagame arimo kubara inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri kariya gace. Mu rwego rwo kugaragaza kudagadwa, Kagame aherutse kuzamura mu mapeti abasirikare 16,711 barimo aba Lt Col 460, bashobora gukora Divisions esheshatu (6) ziyongera kuri enye (4), hakaba rero nta kindi kimuteye ubwoba uretse UPDF na Museveni bamaze kumwereka icyo bashoboye.

Inkotanki ntituzazikumbura

Constance Mutimukeye