KAGAME ARASABWA AMAYERI MASHYA YO KURISHA MURI RDC KUKO ANDI YAMUSHIRANYE

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu mayeri ya mbere yarishaga, muri iyi myaka 28 ishize, harimo ko yahagaritse jenoside amahanga arebera, atatabaye, none isi yose yamaze gusobanukirwa uruhare FPR yagize muri iyo jenoside, haba mu kuyitegura no kuyishyira mu bikorwa. Amahanga yamenye kandi ko FPR ariyo yafashe iya mbere mu kubuza amahanga gutabara ndetse ikoma imbarutso mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ibanza no kubyigamba ariko ibonye bishobora kuyibyarira amazi nk’ibisusa itangira kubyigarika.

Kugeza uyu munsi amahanga yaricecekeye.

Buri gihe iyo Kagame yabazwaga impamvu avogera RD Congo yahitaga yiriza akerekana ko ngo FDLR ishaka kugaruka gukora jenoside yasize itarangije, none ubutasi bwe bumubwira ko FDLR itagifite abasirikare benshi, kandi n’abo bake abenshi muri bo bavukiye muri icyo gihugu, ku buryo kubashyiraho dossier ya jenoside yahita avugirizwa induru. Ayo mayeri nayo yaramushiranye, akwiye gushaka andi niba agitekereza nka kera.

Andi mayeri yarishaga ni ugusahura amabuye y’agaciro akayagemurira ibihugu biyakeneye, none ubu ibyo bihugu ntibigikeneye abakomisiyoneri, bishobora nabyo kwigerera muri RD Congo bikumvikana nayo, bigacukura ayo bishaka, n’abanyagihugu bakayabonamo inyungu. Birumvikana ko aya mayeri yo kwitambika hagati nayo yashaje, hakwiye gushakishwa andi mashya, bitaba ibyo agahuru k’imbwa kagashya.

Uwavuga amayeri yashiranye Kagame ntiyayarondora ngo ayarangize ariko ubu na make yari asigaranye yo kwinjira muri RDC yitwaje EAC nayo yamurangiranye kuko mu ngabo zizoherezwayo iz’u Rwanda zakumiriwe kuko ibihugu byose biyigize bidashidikanya ku kaboko ka Kagame muri M23. Bityo rero amayeri yonyine asigaye ni ugushakisha uko yavana ingabo ze mu Burasirazuba bwa RDC zikanyura i Bunagana zikajyana na M23, zikajya muri Uganda, zikazahava zigaruka mu Rwanda kuko nta yandi mayeri na make yakora.

Muri iyi minsi ya vuba, ikibazo cya RD Congo cyarushijeho kugenda gisobanuka kuko ifite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko ibibazo ihanganye nabyo yabitejwe na Kagame, udashobora guhakana uruhare rwe mu gushyiraho no gushyigikira M23. Leta ya Congo yabashije kubyitwaramo neza, ikora neza akazi ka politiki, ku buryo uruhare rw’u Rwanda rwagiye ahagaragara, urundi rwitwazo rwose Kagame yazamura ruburizwamo.

Ubu u Rwanda rwamaze gushyirwa mu kato, rumenyeshwa ko rutazahirahira rusunutsa amazuru mu Itsinda ry’Ingabo za EAC ziteguye koherezwa muri RD Congo. Ubundi iri tsinda ryagombye kuba ririmo ingabo zikomoka mu bihugu byose bigize EAC, ariko kuba u Kagame yarahejwe ni ikimenyetso simusiga ko amayeri ye yamushiranye, akibagirwa no gushaka andi. Ntaho yamenera ngo yiivange mu ngabo za Kenya, iza Tanzania cyangwa iz’u Burundi, ziteguye kujya kurangiza ikibazo cy’imidugararo cyugarije RD Congo.

Kagame amaze imyaka 28 abeshya, ariko niba Abanyarwanda baremeye kubeshywa kubera igitugu yabashyizeho, ntabwo abanyamahanga bo bakwemera kubeshywa. RD Congo imaze gupfusha amamiliyoni menshi y’abantu baruta abapfuye mu Rwanda. Ikibabaje ni uko abo bose bapfuye ingabo za Kagame, RDF, zabigizemo uruhare. Ibyo rero bivuze ko amayeri ya Kagame yo kwigira inzira karengane yamurangiranye kera.

Kagame yabwiye abanyamakuru ko ibyo yaganiriye na Perezida Tshisekedi yamwihindutse. Ibi nta gitangaza kirimo kuko Perezida w’igihugu cyigenga adashobora kugumya kubeshywa n’utamushakira icyiza. Kuba ibyo baganiriye atarabishyize mu bikorwa ni uko yasobanukiwe aho ikibazo giherereye, ashaka umuti.

Kagame yumvaga ko azakorera muri Tshisekedi nk’uko yakoreye muri Joseph Kabila. Uyu yahuye n’ibibazo bikomeye kuko yiciwe umubyeyi ategekwa kwemeza ko yishwe mu buryo budasobanutse. Uburyo rero bwiza bwo kwihorera bwari ugusigira ubutegetsi umuntu wumvwa n’ibihugu by’amahanga cyane cyane iby’i Burayi, kugira ngo azabashe gukorera igihugu cye atagendeye ku gihunga yaterwa na Kagame.

Perezida Tshisekedi yabanje kwiga Kagame, mu masaha make bamaranye, arangije yigira i Burundi, aho asubiriye mu gihugu cye akora ibyo abaturage be bamutegerejeho. Ni ukuvuga kubakiza ubujura bwa Kagame. Kuri Kagame rero, nk’umuntu wakoze mu iperereza, kubona uganira na mugenzi wawe akagutega amatwi, akakwihorera, yagera mu gihugu cye agakora ibindi ni agahinda katagira uko kangana yamusigiye.

Kagame yahise yibagirwa ko mu gihe Tshisekedi yajyaga ku butegetsi yari yanze kumushyigikira. Uyu munsi Afurika y’Epfo nayo yatangiye gutamaza u Rwanda ko rufite akaboko muri M23, nyamara nta kindi gihugu kirarega RD Congo. Uyu munsi ya mayeri Kagame yakoresheje imyaka yose yo kwigira mwiza ku Banyarwanda nayo yararangiye, uko amahanga agenda ashyira ku mugaragaro ubutegetsi bw’agatsiko, ni nako Abanyarwanda bagenda bamenya aho ukuri guherereye. Ibi bizakomeza gukururira ibibazo abanenga ubutegetsi bw’agatsiko kuko Kagame atiteguye na busa guca bugufi ngo yumve ibyifuzo by’abaturage be.

Kagame rero ari mu mazi abira kuko adahwema kubona ama vidéos y’abasirikare ba RD Congo biteguye kumutera. Arabareba akabona ko bose ari abana bato bataragira imyaka 30, bivuze ko bose bakuze bumva ibyo Kagame akorera igihugu cyabo. Aba rero biteguye no gupfa ariko bagapfira igihugu cyabo. Ibi rero nibyo bihangayikishije Kagame ku buryo bukomeye, kuko azi icyo kwinjira mu ntambara yeruye byamutwara.

Igihugu kinini nka RD Congo gikize ariko gikikijwe n’uduhugu dutoya dukennye, kigomba kuba gifite ubwirinzi bukomeye kugira ngo kirinde ubujura bwa hato na hato. Ntabwo rero RD Congo izakomeza kwemera kuvogerwa, kuko urebye ingengo y’imari ishyirwa mu gisirikare, ariko intambara binjiyemo zose bakazitsindwa biteye isoni ku buryo nta mu perezida utekereza wakomeza kubirebera, yakwemera agashaka abacanshuro ariko agakemura burundu ikibazo afite. Ibi rero Kagame arabitekereza akarara adasinziriye kuko bishoboka.

Mu kwanzura iki kiganiro rero twababwira ko u Rwanda n’u Burundi ari byo bihugu bya mbere byakungukira mu mutekano wa RD Congo kuko abaturage babyo babasha guhahirana. Inyungu yo kuba aka Karere kagira umutekano ntigarukira mu bihugu bituranye na RD Congo gusa, kuko abazungu n’abarabu baza bakagura amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere, nabo bakabona inyungu, abaturage ba RD Congo nabo bakunguka.

Ntabwo gukomeza kurebera u Rwanda ngo rukomeze ruhungabanye umutekano w’Akarere bizakunda, kuko abafite inyungu mu mutekano w’aka Karere ari benshi cyane, uhereye ku Banyarwanda ubwabo bajya guhahirayo. Kagame nawe ubwe arabizi ko atazakomeza kungukira wenyine mu mutekano muke wa RD Congo. Uko byagenda kose abafite inyungu muri aka Karere bose bazahumuka bagende bavumbura buke buke amayeri ya Kagame na FPR, bityo ikinyoma gihite gikubitirwa ahakubuye. Bitabaye ibyo, ni ha handi amaherezo ya Kagame azaba mabi cyane kuko amayeri agenda amushirana adafite umwanya wo gushaka andi mashya, yatuma abana neza n’abaturanyi, akemera akarya akagabuye kandi karimo amahoro.

https://youtu.be/q502oZ36uiI