“KAGAME ARATANGA GEN NIYOMBARE NA BAGENZI BE YOHEJE? CYANGWA ARAKINA N’ABARUNDI? BIRUTA AGIYE KUJYA YABONA !”

Yateguwe nu Ubwanditsi

Abanyarwanda n’abarundi bafitanye amateka maremare kandi akomeye. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami, u Burundi nicyo gihugu cyagoye u Rwanda ndetse runanirwa kubwigarurira kugeza ubwo abami b’u Rwanda bazibukiriye bagura u Rwanda banyuze mu bindi byoko kandi no kurundi ruhande ni uko byagenze! Kuva icyo gihe batangiye kureba umurundi nk’umuntu w’inyaryenge kandi udapfa kugondeka kugeza ubwo bahamije ko umurundi atari umuntu wo kwisukirwa, babigaragaza mu migani migufi aho bagira bati: “utazi umurundi amurunda mu nzu!”

Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020, intumwa z’u Rwanda ziyobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kagame Vincent Biruta zahuriye  n’iz’u  Burundi ziyobowe na Albert Shingiro umushikiranganji w’ububanyi n’amakungu ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi, mu mugambi twakwita “indyarya ihimwa n’indyamirizi” ngo ugamije gusubiza umubano w’ibyo bihugu uko wahoze mbere ya 2015 (nubwo nabwo utari ntamakemwa).

Nyuma y’uko Kagame ageragereje kujegeza ubutegetsi bw’u Burundi yica ibikomerezwa bitandukanye muribwo, kugeza n’ubwo ageragereje guhirika ubutegetsi akoresheje Gen Godfroid Niyombare na bagenzi be Imana y’u Burundi igakinga akabako bagahungira iwe, nyuma y’aho kandi abanyamakuru babarije Kagame icyo atekereza ku Burundi agasubiza ko aribwaribwa, kuwa 17 Ukwaira 2019 ingabo ze zigatera iz’u Burundi muri Komini Mabayi abatari bake bakahagwa, ingabo z’ibihugu byombi zigakozanyaho akatari gake mu kiyaga cya Rweru, muri Kanama Perezida Ndayishimye akavuga ko u Burundi butiteguye kubana n’igihugu gikoresha uburyarya akagisaba ko niba gishaka ko ibintu bisubira uko byahoze cyamushyikiriza abana be bakosheje (2015), akabahana aho gukora ibyo akabaha indaro… Kagame uzwiho koshya no kwigira nyoni nyinshi, yashinyirije yohereza Biruta kujya gushyikirana na Leta y’u Burundi isa nimusaba kuyishyikiriza abagize uruhare muri Coup d’Etat yapfubye mbere y’uko hagira indi ntambwe iterwa! Arabikora cyangwa ari mu mikino?

Yoheje Laurent Nkunda na M23 kumuharurira umuhanda ujya gusahura muri Congo, Brigade idasanzwe ya Monusco igizwe n’ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania imucanyeho umuriro amuhungishiriza i Kigali, Congo imumusabye aterera agati muryinyo na magingo aya!

Yashatse gutangaho igitambo Bosco Ntaganda amuca mu myanya y’intoki yitanga mu maboko y’urukiko mpanabyaha rwa ICC. Yoheje Hussein Radjab gushaka abarwanyi mu nkambi z’impunzi z’Abarundi ziri muri Tanzania, agishije inama amucisha muryoya!

Gen Godfroid Niyombare ari hagati nk’ururimi…ari mubashobora kuba igitambo w’umubano wa nyirarureshwa!

Yaba yiteguye gutanga Gen Niyombare na bagenzi be? Ko Niyombare na bagenzi be babonye Imana ibageza kwa Kagame izahabavana bazayikura he? Ko Abarundi babukaranze bari munsi y’urujyo iyi misiyo Kagame yahaye Biruta arayibasha? Ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, iyakubise Sezibera Biruta akaba yarayibitse mu mfuruka, “arayitara muki?”

Ni ukubitega amaso!

Ubwanditsi