KAGAME ATSINZWE DIPOLOMASI YO MU KARERE, IMITWE AYEREKEZA IBURENGERAZUBA

Yanditswe na Nema Ange

Tumaze iminsi tubona mu bitangazamakuru mpuzamahanga ibitego bya dipolomasi binyuranye Perezida wa RDC, Antoine-Félix Tshisekedi akomeje gutsinda mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, ushinjwa gufasha umutwe wa M23, none uyu munyabinyoma abonye atsinzwe uru rugamba, aho amahanga yose yamaze kumuvumbura, ahisemo kujya guteka imitwe mu bihugu bikiyubaka byo muri Afurika y’Iburengerazuba, aho ubujura bwe abwerekeje mu bihugu bya Bénin na Guinée-Conakry.

Mu gihe Kagame na Nyiramongi we bitegura kwerekeza mu Burengerazuba bw’Afurika gutuburira ibi bihugu mu kinyoma gihambaye cyo kubizeza umutekano, nyamara bagamije kubacuza ubukungu bagezeho biyushye akuya, Perezida Tshisekedi we akomeje gusobanurira amahanga ko u Rwanda ari rwo ntandaro y’imibabaro y’Abanyekongo, agasaba ibihugu bikomeye ku Isi kurukomanyiriza rukareka ubushotoranyi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2023, Perezida w’Ubusuwisi, Alain Berset yageze muri RDC, yakirwa na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Michel Sama Lukonde. Perezida Berset yajyanye muri RDC imfashanyo igihugu cye gishaka guha Abanyekongo bahunze imirwano hagati y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa M23. Uyu mukuru w’igihugu yageze i Kinshasa mu gihe Perezida Tshisekedi yari mu ruzinduko rw’akazi muri Angola, ariko ibiro bye bivuga ko kuri uyu wa Kane, tariki ya 13/04/2023, bari buze guhura bakaganira ku bibazo byiganje mu Burasirazuba bw’iki gihugu, birimo umutekano muke ufitwemo uruhare n’u Rwanda.

Ibiro bya Perezida wa RDC bivuga ko ikibazo cyo guhunga kw’aba Banyekongo u Busuwisi bugiye guha imfashanyo cyatewe n’ubushotaranyi bw’u Rwanda, aho bashimangiye ibirego iyi Leta imaze igihe itanga by’uko rufasha umutwe wa M23 mu buryo bw’ibikoresho no kuyiha ingabo ziyifasha ku rugamba.

U Rwanda rwo, rusanzwe rutera utwatsi ibi birego, ariko ni uguta inyuma ya Huye kuko amahanga menshi yamaze kumenya ukuri kwihishe inyuma y’uyu mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa RDC, ko nta handi ushingiye uretse ku bushotoranyi bwa Kagame bugamije kwisahurira umutungo kamere w’iki gihugu.

Nk’aho amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere bisahurwa muri RDC bitamuhagije, Perezida Kagame, kuva kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14/04/2023, azatangira uruzinduko yise urw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, ruzasiga akubitiye mu gafuka abaperezida b’ibihugu bya Bénin na Guinée-Conakry.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Perezida Kagame azagera i Cotonou muri Bénin kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Mata, asoze uruzinduko rwe ku Cyumweru, tariki ya 16 Mata. U Rwanda na Bénin rusanganywe umubano utari ufite kinini ushingiyeho, dore ko bidasangiye n’akarere bibarizwamo, kugendererana bikaba byaratangiye ubwo Perezida wa Bénin, Patrice Talon, yasuraga u Rwanda mu 2017.

Mu mwaka ushize wa 2022, abaperezida bombi, Kagame na Talon, bagiranye ibiganiro ubwo bahuriraga i New York, igihe bombi bari bitabiriye inama yahahurizaga Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umugabane w’Afurika. Perezida Talon wa Bénin yari yibwiye ko abonye inshuti, naho atazi ko arimo kwikururira igisambo ruharwa, kikanaba n’umwicanyi wabigize umwuga. Perezida Talon n’Abanya-Bénin ntibamenye ikibategereje!

Abanya-Bénin bamaze gutekerwa umutwe batangiye kujya basura u Rwanda, ubwo muri Nyakanga 2022, Brigadier Général Fructueux Candide Ahogegnon Gbaguidi, usanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Bénin yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kigali, rukurikirwa n’urwo muri Nzeri 2022 rw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Bénin, Soumaila Allabi Yaya.

 Urugendo rw’aba bombi rwaje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, Aurélien Agbénonci yagiriye mu Rwanda rwasize ashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we Patrice Talon. Izi ngendo zose zikaba zagaragazaga ko Bénin yamaze kugwa mu mutego mutindi wa Kagame.

Jeune Afrique yatangaje ko uruzinduko rwa Perezida Kagame i Cotonou ruzasiga we na mugenzi we Patrice Talon bagiranye ibiganiro ku ngingo zerekeye ubukungu ndetse n’ibya gisirikare.

Iki gitangazamakuru kivuga ko hai uwagihaye amakuru y’uko ‘‘Patrice Talon afite gahunda yo kwigarurira ikirere cy’Uburengerazuba bw’Afurika, ndetse arashaka guhangana, mu bwikorezi bwo mu kirere, na Dakar (Air Sénégal) na Abidjan (Air Ivoire) bahindutse nk’icyanya cy’ibiro by’indege z’akarere.’’ Ibi rero bizahera mu nzozi kuko niba agiye kwikururira Kagame araje amwereke.

« Gutangiza Sosiyete y’indege ya Bénin biri mu bizaganirwaho n’abakuru b’ibihugu byombi, Patrice Talon na Paul Kagame. » Jeune Afrique ivuga ko iriya Sosiyete izahabwa izina rya Bénin Airlines izaba umufatanyabikorwa wa RwandAir ya Kagame, aho Leta ya Bénin ngo izaba ifite 51% by’imigabane yayo, naho 49% isigaye ibe iy’u Rwanda. Ngaha rero aho Patrice Talon yagwiriye mu mutego akemera gufatanya na Sosiyete ihora mu bihombo, itarigera yunguka na rimwe.

Kuba Bénin iri mu bihugu by’Afurika biherereye mu karere ka Sahel, bimaze iminsi byugarijwe n’iterabwoba kubera ibitero by’aba-Jihadistes, niyo turufu Kagame yafatishije Talon, amwereka ko namwegurira ubutunzi, azamuha ingabo zo kumurinda nk’uko yabigenje muri Cabo Delgado ya Mozambique. Ibi rero ngo bizaca mu gusinyana n’u Rwanda amasezerano mu bya gisirikare kugira ngo rufashe iki gihugu kwikura muri iki kibazo.

Mu mwaka ushize, Umuvugizi wa Guverinoma ya Bénin yatangaje ko amasezerano icyo gihugu giteganya kugirana n’u Rwanda azasiga rugihaye ‘‘ubufasha bw’ibikoresho ndetse n’ubunararibonye bwo guhashya iterabwoba’’. Icyo batazi ni uko Kagame yabateye imibare abona ko imitungo yakuraga muri RDC itakimuhagije kuko inzira zigenda zifungwa kuva RwandAir yahagarikwa muri iki gihugu, none akaba ashaka Plan B. Nta kindi Kagame ashaka uretse imitungo y’iki gihugu aho RwandAir izakora nk’uko yakoraga muri Lubumbashi : Kujyana abajura, ikagarura amabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere !

Hari amakuru kandi avuga ko bishobora kurangira u Rwanda runoherereje Bénin Ingabo zo kuyifasha guhashya ibyihebe, nk’uko rwabigenje muri Centrafrique na Mozambique, ariko byose bigahora bicungira ku busahuzi Kagame akorera muri biriya bihugu.

Perezida Kagame umwaka ushize ubwo yari muri Nama Nkuru ya 15 ya FPR-Inkotanyi yabiciyemo amarenga, agira ati : « Imipaka yaragutse, hari Mozambique, hari Centrafrique, ejo ni Bénin n’ahandi gutyo. » Icyo gihe avuga Bénin hari abaketse ko yibeshye kuko nta kintu cyari kizwi ku mubano w’iki gihugu n’u Rwanda, ariko we yari yaramaze gutera icyumvirizo, yarabonye aho azinjirira iki gihugu.

Hashize imyaka itanu Bénin yibasirwa n’ibitero by’iterabwoba bya hato na hato, aho byibasira cyane cyane hafi ya Burkina Faso, mu duce twa Monsey na Karimama, Guverinoma ya Bénin ikaba yarafashe umwanzuro wo kongera abasirikare mu duce twose tubarizwamo umutekano muke.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva i Cotonou, Perezida Kagame uherekejwe na Madamu we Jeannette Nyiramongi, azakomereza i Conakry muri Guinée. Byitezwe ko Kagame azagirana ibiganiro na Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu Col. Mamadi Doumbouya. Uyu niwe mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wageneye ubutumwa Perezida Kagame, yashyikirijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Guinée, akaba n’intumwa y’Umukuru w’icyo gihugu, Ousmane Gaoual Diallo.

 Muri Mata 2022, nibwo Col. Doumbouya yakiriye impapuro zemerera Zaina Nyiramatama guhagararira inyungu z’u rwanda muri Guinée. Icyo gihe yahaye ikaze Ambasaderi Nyiramatama, ashima umubano usanzwe hagati y’u Rwanda na Guinée. Iki gihugu rero kikaba nacyo kigiye guhita kigwa mu mutego nk’uwo Bénin yaguyemo, kuko bizarangira byicuza nta kabuza, kuko ntacyo bizungukira mu mubano n’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Col. Doumbouya yagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gukorama n’u Rwanda, ngo kubera ko yemera imiyoborere ya Perezida Kagame, ariko tiyari azi ko yikururiye icyishi kizamunga imitungo y’igihugu cye , abanyagihugu be bagasigara baririra mu myotsi, kandi ntabwo ari mu bihe birambiranye.

Ngayo nguko rero, tuzakomeza kubakurikiranira ubu buriganya no guteka imitwe Kagame na Nyiramongi bajyanye muri Afurika y’Iburengerazuba, nyuma yo kunanirwa kwisobanura ku guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho u Rwanda rukomeje gufasha M23 no gutsindwa ku rugamba rwa dipolomasi.

Nta kabuza rero ibi bihugu byemeye kugwa mu mutego mutindi wa Kagame bizarangira biririra mu myotsi kuko nta kindi kimugenza uretse gusahura imitungo ye akuzuza amakonti ye mu mahanga. Ni uko abambari ba FPR bakora. Abanyagihugu b’ibi bihugu ntibazatinda kumera nk’Abanyekongo, n’ubwo bo bahumutse.

Nema Ange