KAGAME IMPANGA YA HABYARIMANA : AMATEKA YI IKIBINDI NAYI IGISEKE!

Spread the love

Yanditswe na Karemera

FPR n’umukuru wayo ubwo bateraga u Rwanda muri 1990, baje bavuga ko baje gukuraho igitugu cy’uwategekaga muri icyo gihe, uwo ntawundi ni Jenarali Major Habyarimana Juvenal.

Nyuma y’imyaka 27 FPR iri kubutegetsi ikaba ntacyo yahinduye ahubwo igenda irusha abo yasimbuye gukuba kabiri amakosa bakoraga.

Aho Paul Kagame yagaciriye n’aho no mu mapeti ya gisirikare yahagarariye ku rya Jenarali Major, kimwe na Habyarimana kandi nyamara, yashoboraga kwiha irirenze akaba nka Mareshal 😊.

Ntibyahagarariye aho, yarakomeje agera no kuri bimwe mu bintu Habyarimana yakundaga, nk’inyubako iba ku kimihurura ahazwi nko ku kabindi kubera akabindi kari hejuru ku nzu, ako kakaba karakunzwe kuvugwa ko ari Habyarimana wari warasabye ko bakahashyira kubera ko yakundaga guterekera 😊 (abafite amavu n’amavuko yako mwazatwandikira mukatubwira)

Ubu rero Kagame nawe bavuga ko ari we wasabye ko batera agaseke hejuru y’inyubako imwe mu za Leta, ngo akaba ari uburyo bwo kwibutsa abaturage ko bazajya bikorera ibiseke bagiye kumudodera itegeko nshinga rituma akomeza kugundira ubutegetsi🤦🏽‍♂️!

Ikigaragara kuri ako gaseke ka Kagame, n’uko nkuko amakosa ya FPR akubye kabiri aya MRND, nako gakubye kabiri ubunini bw’ikibindi cya Habyarimana 😊.

Ikindi Habyarimana yakukdwaga kwitwa umubyeyi none na Kagame yabaye muzehe kijyana w’intore😊. Mu gihe Habyarimana we yitwa na bamwe mu bakunzi be mutagatifu nyuma y’urupfu rwe, Kagame we yakubye kabiri uwo muvuduko aho yiswe impano Imana yahaye u Rwanda 😊.

Twizereko igihe cyo kuvaho, Kagame atazadusiga mw’icuraburindi rikubye kabiri iryo Habyarimana yadusizemo kubera kugundira ubutegetsi🤷🏾‍♂️ 

Karemera