KAGAME MU MUGAMBI WO GUHINDURA MAPUTO IBIRINDIRO BY’ABICANYI BE MURI SADEC!

Eric Rutsindintwarane, Andrew Tusabe, Denis Basabose, Muhirwa Simon, Sendahangarwa Apollo n’abandi benshi baje biyongera kuri Lt Col Francis Gakwerere, Didier Rutembesa na Ambasaderi Nikobisanzwe Claude… Hategerejwe abandi bazajyana na Kagame kuri uyu wa 18 Kamena 2019, ubundi bagatangira umugambi wabo wo guhindura SADEC isibaniro.

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna rikura ahantu hizewe ni uko Paul Kagame umenyereye kwikinga mu kiza no gusahurira mu nduru, mu gihe kitageze ku mezi 3 amaze kubona uburyo 3 bwo kwinjiza abicanyi i Maputo,umurwa mukuru wa Mozambique,ashaka guhindura indiri y’abicanyi be!

. Uburyo bwa mbere ni igikorwa cyo gutangiza ambasade y’u Rwanda i Maputo cyatangiranye n’ukwezi kwa 4 uyu mwaka. Nubwo bitamworoheye kugeza na n’ubu twandika iyo ambasade ikaba itari yagatangiye gukora, Paul Kagame n’agatsiko ke babashije kubyuririraho maze bahohereza icyiciro cya mbere kirimo abatekinisiye bamenyereye gutegura no kuyobora ibikorwa by’ubwicanyi. Muri abo nk’uko twabibabwiye mu nturu yacu iheruka, harimo : Claude NIKOBISANZWE wagizwe ambasaderi, ishumi ye Didier RUTEMBESA,birukananywe muri Africa y’Epfo, Lt Col Francis GAKWERERE, wagize uruhare mu guhitana Col Patrick Karegeya, n’irindi tsinda ry’abantu bagera kuri 20 bose bagiye bitwaje icyo gikorwa cya Ambasade!

  •  Uburyo bwa kabiri Kagame n’agatsiko ke babonye bwo kohereza abicanyi muri Mozambique, ni “Isabukuru y’imyaka 44 y’igipolisi cya Mozambique” yabaye kuwa 17 Gicurasi 2019, ikaba yari yatumiwemo abakuru ba za polisi z’ibihugu  bimwe na bimwe bya Africa, n’u Rwanda rurimo! Nk’uko bimenyerewe ku Rwanda,ubutumire nk’ubwo ni umwanya mwiza wo kwinjiza abicanyi mu gihugu cy’abandi. Ni muri urwo rwego IGP Dan Munyuza yamanukanye n’itsinda ririmo :  Eric RUTSINDINTWARANE (Wavuzwe cyane mu bikorwa byo guhiga abanyarwanda muri Canada no muri USA afatanyije na Francis Kaboneka), Pascal MUNYANKINDI, Joseph NZABAMWITA, Faustin RWASIBOAfrica Apollo SENDAHANGARWA, Denis BASABOSE na Andrew TUSABE. Muri aba bose abari basubiranyeyo na Dan Munyuza ni 2 none umwe muri bo yongeye kwerekeza Mozambique ejobundi!
IGP Dan Munyuza (uwa 3 uturutse iburyo) Delegation yamanukanye hagarutse 2…umwe nawe yarongeye asubirayo!!!
  • Uburyo bwa gatatu ni inama ya “Corporate Council on Africa (CCA)”, akaba ari inama ihuza Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’abashoramari ba Afrika. Ku nshuro yayo ya 12, izabera i Maputo muri Mozambique kuva kuri uyu wa 18 kugeza kuwa 21 Kamena 2019, ikazitabirwa n’abantu barenga 1000 barimo abikorera ku giti cyabo, abayobozi bakuru ba za Leta n’ab’ibihugu na bandi. Murabyumva namwe ko Kagame niyo yaba arimo serumo bamushyira mu ngobyi, aramutse yaravunitse yafata imbago! Ntashobora gutangwa ahantu nk’aho! (Mugihe Perezida wa Mozambique kugira ngo asohoke mu gihugu byemezwa n’Inteko ishinga amategeko,ibanza gusuma ko ari ngombwa mu rwego rwo kudasesagura ibya rubanda, Kagame we ari ku mwanya wa mbere mu baperezida bakora ingendo nyinshi cyane,kuburyo bitangiye kunuganugwa ko ashobora kuba acuruza ibiyobyabwenge cyangwa zahabu, yitwaje ingendo z’akazi…tuzabigarukaho!)

Amakuru yizewe ijishijo ry’Abaryankuna ryashoboye kubona  ni uko kuva kuwa kane w’iki cyumweru i Maputo hatangiye kugera abanyarwanda ngo bagiye gutegurira uwo Kagame ! Muri abo harimo:  MUHIRWA Simon, NSENGIYUMVA Vincent, KAYISIRE Germaine, MURIGANDE Rosette Samantha na Andrew TUSABE. (Murabona ko uyu Tusabe ari wa wundi wari wajyanye na Dan Munyuza…none no muri protocole ya Perezida yagarutsemo!!!). Usibye aba bagiye mbere, ntagushidikanya Kagame nawe azamanukana abandi!

Aba bose bamaze kugera muri Mozambique biteganyijwe ko bahura kuri iki cyumweru ngo bagakora ubusabane na Ambasaderi wabo! Ab’i Maputo musabwe kubyitwaramo neza! Ntimukarye intonorano! (Intonorano ni inyama zisaguka kuzo babandiweho, batangiyeho igitambo cyangwa bakoreyeho imihango ya gipfu iyo ari yo yose!)

Florizelle Liser Umuyobozi mukuru wa CCA… Inama Kagame yuririyeho mu kujya kurema indiri y’Abagizi ba nabi muri SADEC!

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna rigikorera ubugenzuzi,aravuga ko Leta y’u Rwanda ishobora kuzafunga ambasade yayo ya Pretoria muri Afurika y’Epfo hagasigarayo agashami gato (Consulate), maze Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique ikaba ariyo iba nkuru kuri ibyo bihugu byombi. Ibi ni nyuma y’aho Afurika y’Epfo imaze gutahurira u Rwanda ikaba itakirudebekera na gato. Mu minsi mike ubutabera bwa Afurika y’Epfo bushobora kuzasohora inyandiko zita muri yombi abanyarwanda bahakoreye ubwicanyi mu bihe bishize. Haherutse no kwiyongeraho urupfu rw’uwitwa Camille Nkurunziza, u Rwanda rukaba rukekwa ku mwanya wa mbere!

Usibye uku gusa nk’abitaza Afurika y’Epfo kandi, Mozambique bizwi ko icumbikiye abanyarwanda benshi,bishoboye kandi babanye neza n’abenegihugu! Ibyo akaba ari ikintu gishengura ubutegetsi bwa Kagame. Kuhakusanyiriza izi mbaraga zose ni ukugerageza kubaca intege, kubateranya n’ubutegetsi ndetse n’abenegihu badasigaye.

Usibye ko bishobora kutazorohera ubutegetsi bwa Kagame kubera ko ngo ugutanze mu kibo … Mozambique ni kimwe mu bihugu bigize SADEC,kandi bizi neza Kagame n’agatsiko ke! Ibiri amambo ashobora kuzahaku imbwa yiruka!

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

CYUBAHIRO Amani

Ijisho ry’Abaryankuna.