KAGAME MURI JAMAICA : YAGIYE KUVUMBA DEMOKARASI !





Yanditswe na Byamukama Christian

Mu makuru arimo gucaracara mu binyamakuru byo mu Rwanda harerekanwa ko Kagame mu ruzinduko arimo kugirira muri Jamaica yahuye n’uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bakaganira kubirebana n’ubutwererane n’ubufatanye mu by’ubucuruzi.

Ntacyo tutazabona ku ngoma y’igitugu ya FPR koko ! Twabibutsa ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi kuri Kagame ari abanzi b’igihugu ndetse n’abakorana nabo bikaba uko, nyamara iyo ugeze ahandi mu bihugu byubaha uruhurirane rw’ibitekerezo mu miyoborere baba ari inkingi z’amwamba mu gufata ubutegetsi. Ese Kagame yaba ategereje kugirwa inama n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu gihugu cya Jamaica akabikoresha mu Rwanda nyamara ibyo bihugu bitari ku mugabane uwe, bidafite ibibazo bimwe n’amateka amwe ? Yaba se yahakuyeyo isomo ryo gutega amatwi abanenga imitegekere ye ?

Agarutse ari rutare nk’uko yagiye se twavuga ko areba ntabone ?

Twabibutsa ko Kagame na FPR ye badakozwa ibyo kumva cyangwa kwicarana n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ngo babatege amatwi, bityo umusanzu wabo ugire akamaro mu kubaka igihugu.

Uyu Kagame kandi niwe utanga amabwiriza yo kwica, gufunga, guhimbira ibyaha, gukenesha, kwirukana ku kazi no kuburabuza abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda kugeza naho utavuga rumwe na Leta yirukanwa mu icumbi akodesha ku mabwiriza ya Leta ya FPR ayoboye.

Niba abatari bake bicwa, bagafungwa ndetse bagahunga bazira kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, Kagame agatagaguza imisoro y’Abanyarwanda agiye kuvugana nabo yita abanzi iwe twabyita iki ? Genda Kagame  ukomeje kwiyambika ubusa imbere y’amahanga!!!

Harya warabajije ngo abo banenga baba banenga iki ? Baba banenga bimwe nibyo  uwo mwicaranye mu gahuza urugwiro anenga ubutegetsi bw’iwabo ku rwego rwaho.

Byamukama Christian.