KAGAME NA KDF (ye) BABA BATEGANYA GUTERA U RWANDA BAKABYITIRIRA ABA FDLR-FOCA? UMUGAMBI WO KUJYA KURWANYA MUSEVENI MURI UGANDA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Inkuru dukesha AfroAmerica Network yashyizwe ku rubuga rwayo www.afroamerica.net, ku wa 11/12/2021, ihabwa umutwe, ugenekereje mu Kinyarwanda, wagiraga uti ”RDC-Uganda-Rwanda: Kimwe n’Ingabo z’Ubugande, Guverinoma y’u Rwanda yohereje imitwe y’ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iba kidobya mu bikorwa bya gisirikare byo guhangana na ADF.” Itubwirako ku wa 30 Ugushyingo 2021, Ingabo za Uganda (UDF) zagabye ibitero i Beni, mu Burasirazuba bwa RDC, zinarashisha indege mu birindiro by’inyeshyamba za ADF, mu bikorwa UDF ihuriyeho n’Ingabo za Congo (FARDC). UDF yagabye ibitero mu duce dutandukanye two mu Burasirazuba bwa RDC. Kohereza Ingabo za Uganda muri RDC byakurikiye ibitero by’iterabwoba byagabwe ku wa Kabiri, tariki ya 16/11/2021, muri Kampala, Uganda.

Hagati aho, nk’uko AfroAmerica Network ibikesha abantu bayo  bizewe begereye Ingabo za Uganda (UDF) n’iz’u Rwanda (RDF), ibikorwa bihuriweho na UDF ndetse na FARDC birimo guhura n’imbogamizi itari yiteguwe: RDF yatangiye kohereza rwihishwa abasirikare bayo mu Burasirazuba bwa RDC, mu ibanga rikomeye yagiye yohereza amatsinda mato y’abasirikare kabuhariwe (special forces) muri Teritwari za Kivu y’Amajyaruguru no mu mijyi imwe n’imwe. Hashingiwe ku makuru agera kuri AfroAmerica Network, hari ibyago byo kuzongera kubona amaraso ameneka, yibutsa ibyabaye i Kisangani mu myaka y’1999 na 2000 hagati ya UDF na RDF, aho icyo gihe ibinyacumi by’ibihumbi by’inzirikarengane z’abasivili zahasize ubuzima.

Mu 1999 na 2000, Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zahuriye muri RDC, buri ruhande rushyigikiye imitwe itandukanye y’inyeshyamba za RCD, zishaka gukuraho Laurent Kabila, wari Perezida icyo gihe. Icyakurikiyeho ni uko, mu mujyi wa Congo witwa Kisangani, abasirikare ba RDF basakiranye n’aba UDF, ndetse bicamo benshi, mu kwezi kwa 5/2000. Ibinyacumi by’ibihumbi by’inzirikarengane z’abasivili b’Abanyekongo n’impunzi z’Abanyarwanda zahasize ubuzima. Yaba UDF yaba RDF, bose bashinjwaga gusahura umutungo kamere utagira uko ungana wa RDC, ugizwe n’amabuye y’agaciro, ikawa, imbaho n’amatungo ndetse barangwaga no guhonyaga uburenganzira bwa muntu no gukora ibyaha by’intambara.

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021, muri Kampala, Uganda, hagabwe ibitero bitatu by’ubwiyahuzi byibasira Inteko ishinga Amategeko n’ibigo bya gisirikare, hapfa abantu batatu hakomereka 33, biganjemo abasivili. Guverinoma ya Uganda yahise ishinja Allied Democratic Front (ADF), umutwe wa Kisilamu urwanya Leta, ufite ibirindiro muri RDC, umaze igihe urwanya guverinoma y’umunyagitugu wa Uganda Yoweri Museveni, kuba inyuma y’ibi bitero. Ibikorwa na ADF byitwa iby’iterabwoba, kandi umutwe wa ADF washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’ibihugu bimwe na bimwe.

Hagati aho, mu nzego z’imbere za UPDF hamwe n’andi makuru aturuka ahantu hanyuranye, avuga ko hari ibivugwa ku mbongamizi zikomeye zirebana n’ubufatanye bwa RDF y’uyu munsi na ADF. Kuva icyo gihe, bikimara gusakara, guverinoma y’u Rwanda yatangiye gutegura umugambi wo kugira icyo ikora ako kanya kugira ngo yizere ko nta wuyitunga urutoki, itanarebwa n’ibibera muri kariya gace, nyuma y’ibikorwa byo kurwanya ADF.

Nyuma y’ibitero by’iterabwoba muri Uganda, abayobozi ba UDF n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC)hamwe n’abamiminisitiri b’ingabo b’ibihugu byombi bahuriye muri Bunia mu Ntara ya Ituri bumvikana uburyo bafatanya “ ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’impande zombi mu rwego rwo guhuza imbaraga.”

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro (MONUSCO), zoherejwe muri RDC mu myaka 20 ishize zashyizwe ku ruhande muri ibi bikorwa.

Si ubwa mbere Guverinoma y’u Rwanda igaragaye nka kirogoya mu bikorwa bya gisirikare bitegurwa muri RDC bigamije kurwanya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba. Mu 2019, ibikorwa bya gisirikare byarateguwe mu Burasirazuba bwa RDC bigamije kurwanya imitwe yitwara gisirikare n’abarwanyi b’abanyamahanga. Nyuma y’inama yabereye i Goma ku wa 13 no ku wa 14 Nzeli 2019, abayobozi ba gisirikare baturutse muri RDC, Rwanda, Uganda n’u Burundi bumvikanye ko bagiye gukora ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa RDC byagombaga kuba mu mezi y’Ugushyingo n’Ukuboza 2019. Inama yabereye i Goma ku matariki ya 24 na 25 Ukwakira 2019 niyo yagombaga kunoza bwa nyuma umugambi w’ibikorwa. Inama yagenze uko yari yateguwe, kugeza ubwo inyandiko ebyiri zahabwaga abitabiriye inama.

Izo nyandiko, zizwi nka Kisangani Roadmap (Conclusion des travaux de la Commission Technique de la Conférence de Kisangani) na Kisangani Process (Feuille de Route Sur Le Désarmement RUD et RPR), zabaye umusaruro w’ibiganiro bihambaye byabereye i Roma hagati ya Guverinoma ya RDC n’ishyirahamwe rya politiki ry’Abanyarwanda ryitwa National Democratic Congress ryibumbiyemo imitwe ibiri, ariyo Rally for Unity and democracy (RUD-Urunana) na The Rwandan People Rally (RPR-Inkeragutabara).

Kuri iyi nshuro byahinduye isura: Nk’uko tubikesha amakuru yageraga kuri AfroAmerica Network aturutse mu bantu ba hafi ba RDF, Guverinoma y’u Rwanda, yari yiteguye neza, yahise itegura gukoresha inzira ziharuye neza kurushaho. Ku ikubitiro, mu binyamakuru bikorera mu kwaha kwa Guverinoma y’u Rwanda no mu butasi bwa gisirikare, hatangazwaga ko inyeshyamba z’Abanyarwanda zifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa RDC zirimo gutegura kugaba ibitero ku Rwanda, bagashingira ku nama zahuzaga abayobozi b’izo nyeshyamba, cyane cyane izo muri FDLR-FOCA, zabaga zitabiriwe n’intasi z’igisirikare cy’u Rwanda, zigatanga amakuru.

RDF yagiye yohereza ingabo kabuhariwe muri Teritwari zo mu Burasizuba bwa RDC no mu Mijyi.

Muri iki gihe, Amakuru Afroamerica network ikesha abantu ba hafi muri RDF na UDF, avuga ko abasirikare bake bake b’u Rwanda bo mu mutwe w’ingabo kabuhariwe batangiye kwinjira rwihishwa mu Burasirazuba bwa RDC. Mbere na mbere, izi ngabo zizashoza imirwano ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC. Ibitero bikitirirwa FDLR_FOCA na RUD-Urunana na RPR-Inkeragutabara. Ubwo, ako kanya umubare munini w’ingabo z’u Rwanda zinjire ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC, byitwa ko ugiye gukurikirana inyeshyamba zihungabanya umutekano w’u Rwanda ziturutse muri RDC. Aho bazibanda ku ikubitiro hateganyijwe kuba muri Teritwari ya Rutshuru, cyane cyane muri Rumangabo, Masisi, Bunagana na Nyamilima. Hakurikireho kujya mu Majyaruguru muri Teritwari ya Lubero, cyane cyane muri Kanyabayonga, Lubero na Butembo ndetse zikinjira no muri Teritwari ya Beni.

Nyuma yuko Imitwe ya gisirikare izaba imaze kwinjira muri Teritwari za Beni a Lubero, amakuru avuga ko RDF iteganya gutera UDF, ibitero bikitirirwa ADF. AfroAmerica Network izakomeza gukurikirana no gutanga amakuru agezweho uko ibihe bizagenda bihinduka.

Constance Mutimukeye