Yanditswe na Remezo Rodriguez
Abahanga muri politiki mpuzamahanga bemeza ko Leta z’ibihugu ziba zikwiye kwishimira abazinenga kuko nibo baziha umukoro wo kugira ibyo bahindura. Bamwe mu nzobere mu bumenyamuntu no mu mibanire y’abantu bahamya ko abategetsi batihanganira ababanenga baba bashaka guhisha ibyo badakora neza. Uku guhisha ibitagenda, kwirukanira kure abanenga ibidakorwa neza cyangwa abagaragaza amabi abategetsi bakorera abaturage babo nibyo byiteranya n’inyota yo kugundira ubutegetsi bikabyara igitugu kirangira ari uko nyiracyo apfuye cyangwa agashyikirizwa ubutabera. Aya masomo yose rero atangwa n’abahanga ntacyo ageza ku Rwanda kuko Kagame n’agatsiko kamukikije badashobora na rimwe kwihanganira umuntu wese unenga Leta ya FPR, yafashe ubutegetsi ku ngufu mu myaka 30 ishize ikaba ikomeje kuyoboresha inkoni y’icyuma n’igitugu.
Ingero zo kutihanganira abanenga ibikorwa bibi bya FPR ni nyinshi cyane ariko muri ubu busesenguzi turibanda ku za vuba bidakuyeho ko muri iyi myaka 30 uwasesengura ingero z’ihangana hagati ya FPR n’abayibwira amabi ikorera abaturage yakwandika ibihumbi n’ibihumbi by’amapaji, mu gihe FPR yo ikomeza kwiyita umucunguzi wahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, nyamara ikirengagiza ko yagize uruhare muri iyo jenoside, ndetse yanabatanzeho ibitambo kugira yigarurire ubutegetsi none ikaba ihora ihanganye n’uyibwira ibitagenda wese.
Muri ubu busesenguzi twirinze kugaruka ku bishwe, abafunzwe n’ababuriwe irengero bazira gusa ko berekanye ibibi bikorwa n’ubutegetsi bw’igisuti bwa FPR, ahubwo dusesengura imvugo z’urwango zikoreshwa na Kagame ndetse n’abambari be, cyane cyane abagize agatsiko kamukikije, zigaragara mu bitangazamakuru buri gihe iyo hagize umuntu uhirahira akavuga ko FPR iyoboresha igitugu kigeze ku buce abaturage benshi mu gihugu.
Urugero rwa vuba ni urwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, uherutse kwifatira ku gahanga Gen Lord Richard Dannat wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza wavuze ko mu Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira kuko rukiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Gen Dannat yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bwongereza hagati ya 2006 na 2009. Mu ntangiriro z’uku kwezi yatangaje ko afite ugushidikanya kuri gahunda y’amasezerano yo kwakira abimukira u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza, yitsa cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo. Yagize ati: “Guverinoma ifite uburenganzira bwo kwihanganira abantu baza hano mu twato duto bashaka ubuzima bwiza. Kohereza abantu mu Rwanda bishobora kuba ari politiki nziza, ariko njye ndacyashidikanya. Birasa n’aho bigamije kubuza abandi bimukira kuza kuko hari ibihano bikomeye bafatiwe. Ntabwo mbyishimiye.” Gen Lord Richard Dannat yavuze ko yigeze gusura u Rwanda, ahasanga abarutuye bakiboshywe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu nyandiko aheruka kunyuza mu kinyamakuru The Independent yagize ati: “Nagiye mu Rwanda, muri 2009, kandi amateka ya Jenoside aracyaboshye kiriya gihugu. Gifite amateka mabi kandi ntabwo ari ahantu nashyira abantu bava muri Syria cyangwa ahandi ku Isi.”
Iyi nyandiko ntiyashimishe Leta ya Kigali, maze Perezida Kagame ategeka Ambasaderi Busingye kumusubiza. Uyu mugabo rero urangwa no guhubuka, gukoma amashyi no kuvuga irije ryose, ryaba iryo ategetswe cyangwa yitekerereje yahise yegera The Independent ayisaba ko yamwemerera gusubiza Gen Dannat, ariko ku bw’amahirwe iki kinyamakuru kirabimwangira, kimubwira ko kitajya kigendera muri politiki y’ihangana.
Abonye muri The Independent byanze, Ambasaderi Busingye yahise yirukira muri Daily Mail, asaba kunyuzamo inyandiko yifatira ku gahanga Gen Dannat, ndetse arabyemererwa maze si ugukoronga yivayo. Yavuze ko ibyatangajwe na Gen Dannat bigamije kugoreka ukuri k’uko u Rwanda rubayeho muri iki gihe. Yagize ati: “Ibi biragoreka ukuri ku Rwanda rwo muri iki gihe. Igihugu cyacu kikiri gito ntabwo gisobanurwa n’amateka yacu, ahubwo gisobanurwa no kwibanda ku hazaza, guharanira ubumwe, umutekano n’imibereho ihesha agaciro abaturage bacu.” Yongeraho ko muri iyi myaka u Rwanda rwiyubatse ku rwego rushimishije, by’umwihariko mu nzego zirimo umutekano, ubuzima ndetse n’iterambere ry’ubukungu, nyamara nawe arabizi ko atari byo!
Ambasaderi Busingye yongeye gucikwa…
Ambasaderi Busingye umenyereweho gucikwa agahishura amabanga rutwitsi ya FPR: ni we wa mbere watangarije Isi yose ko u Rwanda rwashimuse Rusesabagina rubinyujije mu kwishyura indege yamuzanye i Kigali. Mu gihe yari Minisitiri w’Ubutabera yahishuye kandi ko amategeko y’u Rwanda atabereyeho kurenganura abaturage ahubwo abereyeho kubahisha Leta ku baterankunga bayo cyane cyane abo muri Suède na Norvège. Igihe yabazwaga niba amategeko abereyeho kurenganura abaturage, gutanga ubutabera cyangwa guhana abanyabyaha, yavuze adaciye ku ruhande ko abanyabyaha batariho amategeko ntacyo yaba amaze n’ibindi… Uyu mugabo rero yongeye gucikwa abwira Daily Mail ngo “Igihugu cyacu kikiri gito…” bivuze ko hariho gahunda yo kucyagura, aba ashyize hanze umugambi w’igihe kirekire wo kwigarurira igice cy’uburasirazuba bwa Congo. Ibi Congo yakomeje kubishinja u Rwanda, ko impamvu ya mbere yo gufasha M23 ari ubusahuzi bw’umutungo kamere uboneka mu Burasirazuba bw’iki gihugu ariko ko umugambi w’igihe kirekire ari ugucagaguramo ibice iki gihugu (Balkanisation) ndetse no kwigarurira bimwe mu bice byacyo, u Rwanda rukabihakana none Bazivamo Busingye abishyize hanze. Ubu se u Rwanda ruracyafite urufatiro rwo guhakana amabi rukorera muri Congo?
Ambasaderi Busingye mu nyandiko ye yamenyesheje Gen Dannat ati: “Waba wemera ubufatanye bwo kwimura abimukira cyangwa ukaba utabwemera, gucira u Rwanda urubanza ni ubuswa bufite intego, aho gushingira ku myumvire ishaje y’abo mu Burengerazuba bw’Isi kuri Afurika.” Ibyari u Rwanda aba abishyize kuri Afurika yose!
Minisitiri Musabyimana yise abanyamakuru ba “Rusahuriramunduru”…
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yise abanyamakuru barimo ab’ikinyamakuru “Mama Urwagasabo” ba Rusahuriramunduru ashingiye ku nkuru bakoze, bo bahamya ko bayifitiye ibimenyetso bifatika. Ibi nabyo rero birinjira uri gahunda y’uko FPR itihanganira na gato umuntu wese unenga ibyo idakora neza, ahubwo itangira kumuhimbira ibyaha no kumwita amazina kugira ngo imurandurane n’imizi.
Hari hamenyerewe amazina FPR yita abayinenga nk’ibigarasha, ibipinga n’ayandi none Minisitiri mushya azanye irindi rishya: Rusahuriramunduru. Imvano y’iri zina yavuye ku nkuru Umunyamakuru w’iki kinyamakuru yatangaje tariki ya 11/05/2023, inkuru y’impuruza yerekanaga abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Karambo, riherereye mu Murenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu, bambuka umugezi bakambakamba ku kiraro cyacitse. Uyu munyamakuru yatangaje ko yaganiriye n’ababyeyi, basobanura uko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abana babo kandi ngo bakusanyije amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri n’igice ngo gisanwe, ariko nticyakorwa ahubwo abategetsi birira amafaranga y’abaturage, ntibanabibazwa kuko nta nyemezabwishyu.
Minisitiri Musabyimana mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo y’igihugu (RTV) mu gitondo cyo ku wa 14/05/2023, ashingiye kuri iyi nkuru yavuze ko abanyamakuru barimo uyu wayitangaje ari ba Rusahuriramunduru, kandi babaye abakomisiyoneri bishyurwa kugira ngo bigire abavugizi b’abaturage, atanga ingero ku baturage bimuwe muri Bannyahe n’abaturage bo muri Ruhango batangaje ko bashonje, bakerekana ko hari n’abatangiye gupfa. Yagize ati: “Muri iyi minsi turagenda tubona abantu basahurira mu nduru, bagamije inyungu zijyanye no gutwika. Umuntu aragenda agafata inkuru yo mu myaka itanu ishize, agafata ifoto akayihuza n’inkuru y’uyu munsi kugira inkuru ye isomwe cyangwa irebwe na benshi”. Nyamara ntiyabashije kuvuguruza ibyavuzwe n’iki kinyamakuru.
Minisitiri Musabyimana yakomeje kwikoma bikomeye iki kinyamakuru agaragaza ko gifite abanyamakuru bamaze igihe bakwiye kubahwa ariko ngo iyi nkuru y’ikiraro yatumye biyambura icyubahiro. Ibi byatumye, mu gitondo cyo ku wa 15/05/2023, iki kinyamakuru cyohereza abanyamakuru batandukanye n’uwagiyeyo mbere, bafata amashusho y’abayeshuri bo muri iri shuri bambuka aho cyari kiri kuko ibiti byari byamaze kuvanwaho, bitari bikimeze nk’uko byari bimeze mbere igihe umunyamakuru yaganiraga n’umwarimu wigisha kuri iri shuri ndetse na Gitifu wAkagali ka Karambo, Mukamuyango Caritas. Abanyamakuru bagiyeyo bwa kabiri basanze Gitifu Mukamuyango na wa mwarimu watanze amakuru barajyanywe gufungirwa ahantu hatazwi kuva icyo gihe.
Birababaje kandi biteye agahinda kumva Minisitiri Musabyimana uyobora Minisiteri ifite mu nshingano itangazamakuru, atinyuka agatangaza ko abanyamakuru ashinzwe ari ba Rusahuriramunduru n’abakomisiyoneri, nyamara akibagirwa ko n’iyo baba bahari atari bose kuko hari n’abakora neza bakagaragaza ibibazo bihari. Uku kutihanganira abanenga ibitagenda ni ubuswa bubi kuko uyu Minisitiri Musabyimana ndetse n’abamubanjirije bananiwe kuvugurura Politiki y’Itangazamakuru (Media Policy) yagiyeho mu 2013 igomba kumara imyaka 5 none n’uyu munsi ntiravugururwa; icyo MINALOC ishoboye ni uguhora iteragirana Itangazamukuru rimwe rikaragizwa RGB ubundi rikagaruka muri MINALOC hakabura umuntu n’umwe ushyira mu bikorwa (implementation) iyi politiki.
Perezida Kagame ni nyakibi itarara bushyitsi…
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano byagarutse ku ruhare rwazo mu bikorwa byihutirwa. Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 18 Gicurasi 2023, nk’uko tubikesha ibiro bya Perezida, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, bwagiraga buti: “Perezida Kagame yagiranye inama n’abayobozi bakuru muri RDF, RNP na NISS, bganira ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu bikorwa byihutirwa mu gihugu.”
Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rumaze iminsi micye runyuze mu bibazo by’ibiza byahitanye amagana y’abantu, abandi bagasigara iheruheru, ibibazo byasize hakenewe ingengo y’imari iremereye yo kubisana no kongera gusubiza mu buzima busanzwe imiryango myinshi yagizweho ingaruka n’ibi biza.
Iyi nama kandi yahuje Perezida Kagame n’abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano, inabaye mu gihe iki gihugu kimaze iminsi kiri mu bibazo byakomotse ku ntambara M23 yashoye kuri RDC, iki gihugu kikaba kivuga ko kiteguye gushoza intambara ku Rwanda kugira ngo ruhabwe gasopo mu bikorwa byo gufasha umutwe wa M23.
Nyamara aho kuvuga kuri ibi bibazo byugarije u Rwanda, biza byiyongera ku itumbagira rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, Perezida Kagame yarihanukiriye abwira abakuru b’inzego z’umutekano guhaguruka bagahangana n’uwari we wese usebya u Rwanda kandi agashaka gusenya ibyagezweho muri iyi myaka ishize.
Mu busesenguzi bwacu ntiduhwema kugaragaza ikihishe inyuma y’izi mvugo zihoraho za Perezida Kagame:
- Iyo avuze guhagurukira no guhangana n’abasebya u Rwanda aba avuze kurandurana n’imizi umuntu wese uhirahiriye akavuga amabi FPR ikorera abaturage. Kuri Kagame n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, gusebya u Rwanda ni ukuvuga abicwa, abafungirwa ubusa ndetse n’abanyerezwa bakaburirwa irengero, ni ukuvuga abibye umutungo wa rubanda, ni ukuvuga abahohotewe n’inzego zinyuraye, ni ukuvuga abambuwe imitungo yabo, abasenyewe, abariganyijwe imitungo baruhiye, abaguye mu bitaro bazira uburangare cyangwa ubuke bw’ubushobozi bw’abaganga n’ibikoresho bidahagije, ni ukuvuga imishinga ya baringa yatwaye akayabo k’amafaranga atangira ingano ntikorwe cyangwa yanakorwa ntimare kabiri, ni ukuvuga politiki ya Leta yo kwambura abaturage amasambu no kubakenesha, ni ukuvuga kubahatira guhinga igihingwa kimwe no kukigemura kuri koperative ku dufaranga tw’intica ntikize, abahinzi bagasigarira aho nyamara bazakenera ibyo kurya bakabigura menshi cyane ugereranyije n’ayo babitangiye, ku buryo ibirimo kubera mu Rwanda ari ukwicisha abaturage inzara nk’intwaro ya jenoside.
Kuri Kagame n’abambari be, gusebya u Rwanda ni ukwerekana ivangura ry’amoko rikomeje guca ibintu kandi amoko yaravanywe mu ndangamuntu agasigara mu mitwe. Kugaragaza abarya ruswa, abakira indonke, abakorera ku kimenyane n’icyenewabo, n’abiba iby’abandi, ibyo byose Kagame abifata nko gusebya igihugu, agasaba inzego ze zose kurwanya no kwikiza uwo ari we wese utinyutse kubigaragaza. Kuri bo gusebya igihugu ni ugutinyuka gushyira hanze amabi FPR ikorera abaturage.
- (2) Iyo Kagame n’abambari be bavuze kurinda ibyagezweho baba bavuze gusigasira ikinyoma kimaze imyaka 30 cy’uko FPR yahagaritse jenoside bityo ihinduka umucunguzi w’Abatutsi. Umuntu ugerageje kuvuga ko na we FPR yamwiciye, ikamubuza kubashyingura no kujya abibuka, imufata nk’ushaka gusenya ibyagezweho, bityo akaba agomba kurimburanwa n’imizi, binyuze mu kumuhimbira ibyaha bikomeye birimo gupfobya jenoside, kuyihakana no kugira ingendabitekerezo yayo, gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, inyandiko mpimbano, ubujura, ubwicanyi n’ibindi bituma uwabihimbiwe yicwa, akanyerezwa cg agafungirwa muri gereza ubutazavamo.
Twanzura ubu busesenguzi rero twavuga ko Perezida Kagame n’abambari be bakwikoma ababanenga cyangwa batabikora, ntibikuyeho kuvuga ibitagenda kuko n’iyo abaturage bagira ubwoba bwo kubivuga, bihora bisohorwa muri raporo za LONI n’iz’imiryango mpuzamahanga, zihora zigaragaza uruhare rw’u Rwanda mu bushwanyi n’amahanga no kuba gashozantambara, gukurura abanyamahanga baza gushora imari yabo mu Rwanda bagataha amara masa, kubeshya abanyamahanga ubufatanye hagamijwe kubacuza utwabo no kububikaho urusyo. Izi raporo kandi ntizihwema gushyira Abanyarwanda mu baturage batishimye ku Isi, u Rwanda rugahora rugaragazwa nk’igihugu kibangamiye bikomeye ukwishyira ukizana n’uburenganzira bwa muntu. Nta kundi rero aya mabi yose yashira uretse kwitabira Impinduramatwara Gacanzigo, kuko niyo yonyine yakomora ibikomere by’Abanyarwanda bagatura mu gihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi. Bitabaye ibyo FPR itihanganira abayinenga izakomeza ibice uruhongo bazashire nka ya nkoni y’umwana ishira dondi dondi.
Remezo Rodriguez