Kagame : Uko yabuze i Davos

Byanditswe na Professor Charles KAMBANDA

Kagame yavuye mu Bwongereza inama y’ishoramari hagati y’u Bwongereza na Afurika ya 2020 yabereye mu mujyi w’i London igisoza. Iyo nama yarangiye habura umunsi umwe ngo inama y’i Davos itangire. Abandi bayobozi b’ibihugu by’Afurica bari batumiwe i London bahise bajya mu nama y’i Davos, Kagame we ntiyagiyeyo kubera atatumiwe muri iyo nama. (Inama y’i Davos ibera mu bu Suwisi, ikareba ibyo gucunga ubukungu bw’Isi, ikaba igamije kwiga ku bibazo by’isi, igatumirwamo abanyepolitiki n’abandi bantu bakomeye).

Uburyo Kagame yitwaye mu nama y’i London n’ukuntu yihutiye gutaha inama ikirangira bisa nk’ibintu bisanzwe biba:

  1. Igikomangoma William, ushinzwe gucunga imali z’umuryango Commonwealth (ibihugu bivuga icyongereza), yaba adashishikariye guha amafaranga Kagame yo gutegura inama ya Commonwealth izabera i Kigali muri Kamena uyu mwaka wa 2020. Abafatanyije na Tonny Blair, babeshwe bakubaka ama hoteli i Kigali, akaba yarabuze abakiriya (abacumbikamo), bafite ipfunwe kubera amafaranga y’inama ya Commonwealth yatinze gutangwa. Ubucakura bwo gushukashuka abantu (Lobbying) bugamije ko inama ya Commonwealth izabera i Kigali ntibworoheye Tony Blair n’abo bafatanya.
  2. Minsitiri w’intebe w’u Bwongereza, John Borris, ameze nkudakunze Kagame kubera azi neza ubwicanyi bw’ubusazi bwa kagame. Amasinde ari hagati ya Blair na Borris arazwi cyane. Trump asuzugura Kagame na Blair nkuko babikwiye kandi kuva kera. Gutyo uko Trump na Borris bumvikana, ntagudishikanya ni inkuru mbi kuri Kagame. Igikomangoma William na minisitiri w’intebe bo mu Bwongereza baboneka nk’inzozi mbi k’ubafatanyije na Kagame na Tony Blair i Kigali.
  3. Ububanyi n’imikoranire bishya bya Kagame n’ibihugu bya Irani na Qatari bitangiye kumugaruka.

FMI yabaye ihagaritse gutera inkunga Tshisekedi kubera Tshisekedi na Kagame bari bahaye uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro sociyete irimo abayobozi bo muri Irani.

Kagame muri Qatari : umubano n’ibihugu bya « Irani-Qatari » ushobora kuzagaruka Kagame!!! Ibyo ni byo Prof Kambanda yibajije »

a)Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi waba uhangayikishijwe n’uko ibihugu bya Irani-Qatari byagera kuri Uranium (ikoreshwa mu gukora intwaro ibyo bihugu bitemerewe gutunga) yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? Ntawabishidikanya.

b) Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi waba uhangayikishijwe n’uko ububanyi hagati ya Kagame n’ibihugu bya « Irani-Qatari » bwageza ibyo bihugu k’ubukungu bwo munsi y’ubutaka bwo muri yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo? Ntawabishidikanya.

c) Kagame ntiyabonetse, ku nshuro ya mbere, k’umurongo w’abatumiwe by’umwihariko i Davos. Imiryango y’i Burayi yaba yarashatse ku mushyira mu kato? Simbizi!

Umuntu ushakishwa n’amahanga kubera ibikorwa by’iterabwoba Moustapha Chafi (ibumoso) n’umuntu ukorana cyane na Kagame, yari yaje gusuhuza umuyobozi wo muri Qatari ku kibuga cy’ingege mpuzamahanga cya Kigali ku i taliki 21 Mata 2019. Kagame nawe ubwe yarahari.