Yanditswe na Nema Ange
Ku itariki ya 27 Nyakanga 2021, inkuru yavuzweho byinshi n’uko igikomangoma Cyomoro Kagame cyaguze inzu yakataraboneka I Beverly Hills, umujyi uturwamo n’abaherwe bakomeye kw’ isi.
Nyuma yo kugabirwa umwanya ukomeye mu Kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ( RDB) na Se mu kwezi kwa Gicurasi 2020, mu gihe cy’ umwaka umwe gusa Cyomoro aguze inzu ifite agaciro ka miliyoni 6.9 z’amadolari. Ibinyamakuru byo muri America byibukije ko u Rwanda rudahana imbibi n’ inyanja rukennye kandi hafi ya 40% by’abaturage barwo babaho munsi y’urugero rw’ubukene. Byibukije nkuko raporo ya Banki y’Isi yabitangaje, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse hafi y’ 10% mu mwaka wa 2019 biturutse ku bwiyongere bw’ibikorwa by’ubucuruzi, ubwubatsi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubukerarugendo. Kuri bo kandi ngo nubwo icyorezo cya COVID-19 cyasubije inyuma ubukungu bw’ u Rwanda biteganyijwe ko buziyongera mur’uyu mwaka, aho igihugu cyifuza kugera mu bihugu bifite ubukungu bwo hagati (umuntu agereranyije ibihugu bikennye n’ ibihugu bikize) mu myaka icumi iri imbere.
Mu gihe Abanyarwanda bakennye bakaba barafashwe bugwate n’umuryango wa Paul Kagame ukomeje kwigwiza ho imitungo no kwerekana ko utunze ibyamirenge , Ivan Cyomoro umara igihe kinini hanze y’u Rwanda kandi yitwa ngo n’umuyobozi wa RDB, ku myaka 31 y’amavuko yonyine yashoboye kugura inzu igurwa na bacye cyane ku rwego rw’isi.
Nkuko Niyomugabo yabivuze ati : kubaka igihugu si ukucyuzuzamo amagorofa….kuko ushobora kuyubaka abana bawe ntibazashobore kuyabamo. Muri rwa rwango rwinshi Kagame agirira u Rwanda yahisemo ko umuhungu we ahazaza he haba muri Leta Zunze Ubumwe za America biturutse mu mafaranga we n’agatsiko ka FPR biba Abanyarwanda, ntakabuza ariko kandi rusahurira munduru Kagame azi neza ko ingoma ye ifite iherezo kandi azi neza ko yubitse u Rwanda!
Niyomugabo mu bundi butumwa bwe, yavuze ko kubaka igihugu bikwiye gushingira ku kubaka imyumvirire y’ Abanyarwanda kugira ngo Abanyarwanda bose bashobore kubaho neza.
Nyamara ibyo niyabibonaga wenyine ndetse uwashatse kumuzimya muri 2014 yaribeshye kuko na Rachid Hakuzimana ariwo musanzu yatangaga muri 2021 muguhamagarira Leta ya FPR guca inzigo nk’uko mu butumwa bwe bwari yahamagariraga Jeanette Nyiramongi gukoresha umutima wa ki muntu agatumira Agatha Habyarimana na Seraphine Bizimungu bagasangira icyayi ndetse nkuko Kagame yemeye ko n’abahutu bapfuye bakwiye kwibukwa nabo kugirango Amateka yuzure aribyo mu yandi magambo Rashid yifuzaga ko amateka y’igihugu yubakirwa ku k’ukuri .
Kuri uyu mugoroba, Rachid wafungiwe kuba yarasabye Paul Kagame kwiyunga na Pasteur Bizimungu, inkuru mbi nuko RIB ya FPR yongeye ku mufunga nkuko yabitangaje kuri Twitter : “Uyu munsi, RIB yafunze Hakuzimana Rachid, ukurikiranweho ibyaha byo guhakana Jenoside…. n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Rwanda.” Akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ku Kicukiro ariko nti twakwiyibagiza ko nk’uko Niyomugabo yabivuze , hari igihe kigera bikaba ngombwa ko abantu batanga ubuzima bwabo kugirango igihugu kibeho neza k’uburyo niyo hasigara umwe yazabaho neza.
FPR-Inkotanki na Kagame mugomba kumenya ko uko mwifuza gutuza abana banyu kure y’ibibazo mwabibye ariko Abanyarwanda babarunguruka, bityo bakamenya ko mudakunda u Rwanda, mukunda ibyo mururira ho.
Ntawusiga ikimwirukamo, asiga icyimwiruka ho nti mutunamura icumu, iyo miturirwa izaba nk’ibizu bitagira abantu mu gihe cyizaza.
FPR-Inkotanyi Ntituzabakumbura.
Nema Ange