KAGAME YANZE KUVA KU IZIMA AKOMEJE KUGUNDIRA INTEBE YA EAC: YAYIMAZEHO IKI?

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Hashize imyaka igera kuri itatu Paul Kagame ayoboye Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yaranze gutumiza inama yo gutora umusimbura, ntabo inzitwazo. Aho icyorezo cya COVID-19 cyatereye yabonye urundi rwitwazo, maze yanga gutumiza inama kuko yari azi ko azabazwa raporo y’ibyo yakoze muri mandat ye, ariko ntabyo yari kubona, ahitamo kuvunira ibiti mu matwi. Ese yari kuvuga ko muri mandat ye yafunze umupaka wa Uganda n’u w’u Burundi, akanashegesha bikomeye umubano na Tanzania? Yari gutanga se raporo ko abandi batangiye imihanda ibahuza, we arimo kubagambanira ngo bicwe? Ni iki mu by’ukuri yari kuvuga muri iyi mandat ye imaze imyaka myinshi kurusha izindi zose zabayeho? Yari kurata ubwicanyi?

Umuzindaro wa Kagame, Igihe.com, watangaje ko Perezida Kagame ari mu bakuru b’Ibihugu bitabiriye iyi nama yemeje ubusabe bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwo kwinjira muri EAC. Iyi nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC iteranye ku nshuro ya 18, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2021. Yabanjirijwe n’iya 45 yahuje abaminisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC yateranye kuva ku wa 20 Ukuboza 2021. Ikaba yarahawe insanganyamatsiko igira iti “Guharanira gushyira hamwe no kwagura ubutwererane.’’

Yitabiriwe kandi n’abarimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya; Samia Hassan Suluhu wa Tanzania; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza. Irasuzumirwamo ingingo ebyiri zirimo “raporo y’Inama y’Abaminisitiri ku kwakira RDC muri EAC n’ivugururwa ku itegeko rijyanye n’umubare w’ibanze w’abakuru b’ibihugu utuma inama iterana’’. Ubusanzwe iyo Perezida umwe adahari cyangwa ngo abe ahagarariwe inama irasubikwa.

Perezida wa RDC, Antoine Félix Tshisekedi, ku wa 8 Kamena 2019 ni bwo yandikiye Perezida Paul Kagame wayoboraga EAC amusaba ko igihugu cye cyakwinjira muri uyu muryango usanzwe ubarizwamo ibihugu birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Sudani y’Epfo na Tanzania. Na Somaliya yarabisabye.

Abantu rero batunguwe no kubona ku murongo w’ibyigwa nta gusimburana kw’abaperezida kuriho mu gihe

Kagame yarangije manda ye muri 2019, agakomeza kugundira nk’uko yabigenje mu Rwanda. Abasesenguzi bose bahise basubiza amaso inyuma basanga ntacyo Kagame yamaze mu gihe cyose amaze ayobora uyu muryango, cyane cyane ko ibyemezo bifashwe n’inzego z’uyu muryango abitesha agaciro. Bibutsa cyane cyane urubanza rwa Madame Ingabire Victoire Umuhoza watsinze u Rwanda mu rukiko rwa EAC, ariko ibyemezo byarwo Kagame akabitera ishoti. Banashimangira ko mu gihe cyose Kagame azaba agifite ijambo ntacyo uyu muryango uteze kugeraho. Nta wibajije impamvu Perezida Evariste Ndayishimye atitabiriye iyi nama, kuko igisubizo buri wese yakiha. Nta mwanya afite wo gukurikira umunyagitugu.

Ikibabaje cyane ni uko Kagame agikomeje kuyobora uyu muryango uhuriyemo ibihugu byita ku baturage babyo mu gihe abe akibaziritse ku ngoyi y’agahotoro, aho abafungira ubusa abandi akabica. Amaraporo mpuzamahanga ahora amwihanangiriza ariko uyu muryango ubirenza ingohe, ntumufatira ibihano. Kagame yitabiriye inama mu gihe abambari be bakomeje kwica urubozo inzirakarengane, abandi bagahimbirwa ibyaha, bagafungwa, bazira gusa ko bavuze ibitagenda cyangwa banenze amabi ya FPR.

Ahirwe Karoli