KAGAME YASHYIZWE K’URUTONDE RW’ABATEGETSI BAHIGA ABATAVUGARUMWE NABO BUNYAMANSWA





Yanditswe na Byamukama Christian

Nk’uko bi bagaragara ku rutonde rurerure ruri k’urukuta rwa Reporters sans Frontières (rsf. Org) Kagame n’umwe  mu bategetsi bakomoka mu bihugu 37  bitandukanye byo hirya no hino ku isi   bemeye guhara ubumuntu bagahiga abandi mukwimika ubunyamanswa kubera intebe y’ubutegetsi.

Iyo usuye urwo rubuga, ukagera ahari ifoto ya Kagame munsi ubona ho interuro ikubiyemo ubuzima bwe n’ibikorwa bye iri mu rurimi rw’icyongereza ariko tugenekereje mu kinyarwanda ishatse gusobanura ngo «YAGIZWE VICE-PEREZIDA W’u  RWANDA Mu w’1994, Nyuma ya GENOCIDE, PAUL KAGAMe aba Perezida mu  w’2000. YAHInduye itegeko nshinga mu w’ 2015, kugira ngo agume k’ubutegetsi KUGEZA 2034 . Yahize abatavuga rumwe nawe kuva yatangira inshingano ze nk’umutegetsi ».

Umunyarwanda yaciye umugani ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, ni kenshi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abifuza ko imitegekere yahinduka mu Rwanda berekanye ko Kagame ari Sekibi yagwiririye u Rwanda ariko abenshi ku isi bapfukwa mu maso na Poropaganda ze, niyo mpamvu rero uwavuga ko Kagame cya gihe abenshi bategereje cyo kubona Kagame arya imbuto zibyo yabibye, isi igenda ica amarenga ko cyegereje.

Ese Kagame ukunda amaze y’ibyubahiro akaba agenda yicazwa ku meza y’umugayo tumukureho iri somo rya hazaza banyarwanda ?  Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ibi bigomba kudutera imbaraga  tugahaguruka , ijwi rivuga amabi ya Kagame  rikava mu binyamakuru rikamujyana imbere y’ubutabera kandi igihe n’iki !

Ibitambo tumaze gutanga nka Abanyarwanda ni byinshi, dushbora guhera kuri Seth Sendashonga, Déo Mushayidi, Boniface Twagirimana duhora tuzirikana muri iyi myaka itatu aburiwe irengero, Niyomugabo Nyamihirwa, Anselme Mutuyimana, Diane Rwigare, Syldio Dusabumuremyi, Mitsindo Viateur, Bahati Innocent, Eugène Ndereyimana, Phocas Ndayizera na bagenzi be, Kizito Mihigo, Guillaume Rutembesa, Illuminée Iragena, Idamange Iryamugwiza, Ntamuhanga Cassien, Aimable Karasira Yvonne na abandi benshi.Nta gucika intege, ikivi batangiye tuzacyusa.

Harakabaho Reporters sans Frontières ! Harakabaho abanze kurebera igihugu cyirembera, ibyiza biri mbere.

Byamukama Christian