Yateguwe n’Ubwanditsi
Mu gihe Kagame akomeje gusabisha abanyarwanda amafaranga hirya no hino ku isi arengera mu mifuka ye, yitwaje icyorezo cya Corona virusi, abanyarwanda bakomeje kwicwa n’inzara, ariko abari mu magereza bo bamerewe nabi kuko abapfa biyongereye cyane kubera inzara n’ibura ry’imiti mu mavuriro y’amagereza.
Ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye, bwitwaje icyorezo cya Corona Virusi, buhagarika isura bunahita buhagarika ibyo kujyana abanyururu barembye ku bitaro, kugeza ubu umunyururu ujyanwa kwa muganga nuba wapfuye gusa ajyanywe mu buruhukiro.
U Rwanda ruri mu bihugu bifata nabi imfungwa ku isi byagera kubijyanye no kubagenera ifunguro bikaba akarusho. Ku munsi umufungwa mu Rwanda rwa Kagame agenerwa ibikombe bibiri by’ibigori bivanze n’ibishyimbo, n’igikombe cy’igikoma cy’amasaka iki bita rutuku. Iri funguro ntirihinduka kuva 1994 FPR yagera ku butegetsi kugeza magingo aya!
Kubera iyo mirire, abafungwa barwaye bagiye bagenerwa n’abaganga ibiribwa bijyanye n’uburwayi bwabo, ibyo bikaba byaratangwaga n’imiryango yabo, none aho icyorezo cya Corona virusi cyatereye, ibyo byarahagaritswe abo bakaba bari gupfa nk’ibimonyo!
Ikindi cyongereye imfu z’abafungwa mu Rwanda ni ibura ry’imiti mu mavuriro y’amagereza. Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna rivana ku magereza atandukanye hirya no hino mu gihugu, aratubwira ko imfungwa zijya ku ivuriro rya gereza, bakabasuzuma bakabandikira imiti, bakababwira ko nta miti ihari, ubundi bakababwira ko niba babona uko batuma ku miryango yabo bazabagurira iyo miti bakayibazanira.
Usibye ko n’imiryango y’Abanyarwanda benshi ikennye kugeza ubu, no gusurwa ntibyemewe kandi abenshi mu bafungwa imiryango yabo yarabibagiwe kubera gufungirwa kure yayo cyangwa igihe kirekire bamaze bafunze.
Kubera imiyoborere mibi, kudakurikiza amategeko, urwango no kutubaha abaturage u Rwanda rwa Kagame ruri mu bihugu bifunze abantu benshi ku isi. Kugeza ubu mu Rwanda mu magereza azwi honyine harabarirwa imfungwa zirenga ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75,000) abarenga 70% bakaba ari abaregwa ibyaha bisanzwe. Muri abo abenshi ni urubyiruko ruregwa ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu mubare ni umurengera mu gihe igihugu cy’u Burundi gituranye kandi kijya kungana n’u Rwanda yemwe bijya guhwanya n’amateka igihugu cyose gifite abafungwa batarenze ibihumbi icumi gusa (10,000).
Iyi nkuru mwayiteguriwe n’Abaryankuna batandukanye babajije uko imfungwa zimerewe hirya no hino mu gihugu, tukaba dusaba abafite abantu inshuti n’abavandimwe bafunze kugira icyo bakora bagatabara izo ngorwa. Aba bakristo mwibuke ko Yesu yavuze ko hari abo azihakana ababwira ko ubwo yari munzu y’imbohe batamugezeho!
Ubwanditsi