Dr Richard Sezibera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga icyarimwe n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, kuri uyu wa 21 Kamena 2019, yafunguye ku mugaragaro Ambasade y’u Rwanda i Maputo muri Mozambique. Igitangaje ariko ni uburyo buri mutegetsi muri iyi minsi ari kujya muri icyo gihugu aherekejwe n’itsinda ry’abantu akabasigayo akagarukana mbarwa!
Mu mpera za Gicurasi IGP Dan Munyuza, umuyobozi mukuru w’igipolisi cy’u Rwanda yerekeje muri Mozambique aherekejwe n’itsinda ry’abantu 7 ariko agarutse mu gihugu, yagarukanye n’abantu babiri n’ubwo umwe nawe yasubiyeyo bidateye kabiri.
Muri icyo gihugu kandi mu ntangiriro z’iki cyumweru tugeze ku musozo, habereye inama ihuza Amerika na Afurika “Corporate Council on Africa (CCA)” yitabiriwe n’abantu barenga 1000 barimo abikorera ku giti cyabo, abayobozi bakuru ba za Leta n’ab’ibihugu na bandi. Byari byitezwe ko Kagame aribuyitabire kuko yari yoherejeyo abo kumutegurira (Protocole), itsinda ry’abantu 5 aribo MUHIRWA Simon, NSENGIYUMVA Vincent, KAYISIRE Germaine, MURIGANDE Rosette Samantha na Andrew TUSABE. Byarangiye atitabiriye iyo nama! (Niba yaragiriye ibihe bibi mu Bubirigi,aho yari yabanje mu nama y’Umunsi nyaburayi w’iterambere, akakirizwa impundu nk’iza Bihehe n’abanyarwanda bahatuye… ntawamenya!) Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryamenye ni uko kugeza iki gihe iryo tsinda ry’abo bantu ritaragaruka mu gihugu!
Kuri uyu wa 21 Kamena 2019, Dr Richard Sezibera nawe yerekeje muri Mozambique gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda i Maputo. Nawe yagiye aherekejwe. Iyi ambasade ngo si ibya diplomasi biyigenza cyane urebye abakozi yahawe… abenshi ni “abanyacasha” uhereye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe Claude! Amakuru tutahwemye kubagezaho ngo ni uko iyi ambasade igiye kugerageza guhangana n’abanyarwanda batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda cyangwa ababashyigikiye n’ababatera inkunga, batuye mu mu ryango w’ubuhahirane uhuza ibihugu by’Afurika y’Amajyepfo (SADEC), cyane cyane abatuye Mozambique nyirizina n’igituranyi cyayo cyo mu majyepfo Afurika y’Epfo.
Igihugu cya Mozambique usibye gucumbikira abanyrwanda benshi b’impunzi,kinacumbikiye benshi bahakorera umwuga w’ubucuruzi. Igitangaje u Rwanda ni rwo ruhora ruza ku myanya y’imbere mu bihugu byorohereza abantu ishoramari, nyamara abaturage barwo bakaba barashiriye mu bihugu bitandukanye biborohereza imikorere bya nyabyo,ureke ibinyoma na ruswa bya Leta ya FPR,ihora ishingiraho ikaza mu myanya ya mbere. Usibye kandi uko gushaka kototera abanyarwanda baba muri kiriya gihugu, ntiwavuga inyungu u Rwanda rukurikiye muri kiriya gihugu,cyane ko cyo ubona kititaye ku Rwanda! Ikimenyimenyi,muzanshakire Abanyamozambike nibura 100 batuye cyangwa bakorera mu Rwanda!
Ijisho ry’Abaryankuna rirakomeza gukurikirana, amatsinda y’abantu yagiye muri kiriya gihugu byitwa ko aherekeje abayobozi, abazagaruka n’abatazagaruka tuzabababwira!
CYUBAHIRO Amani
Ijisho ry’Abaryankuna
Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri:
Email: abaryankuna.info@gmail.com
Facebook; RANP Abaryankuna
Tweeter; @abaryankuna
You Tube; Ku mugaragaro info.