Yanditswe na MANZI UWAYO Fabrice
Amakimbirane n’intambara z’urudaca zikomeje kubera mu Burasirazuba bwa R D Congo bikomeje gukaza umurego uko bwije n’uko bukeye. Amahanga ntabyitayeho ba Mpatsibihugu bahanze amaso ku ntambara bateje muri Ukraine. Abategetsi b’igitugu mu Karere k’ibiyaga bigari bakomeje kwizera ko ba Mpatsibihugu babashyizeho bakibitayeho, bigatuma basuka amavuta mu muriro, kuko bizeye ubufasha budahari.
Ni muri urwo rwego twahisemo uyu munsi kubasesengurira imyitwarire ya Kagame, wanze kwigira ku mateka agenda asimburana mu bihugu bya hafi n’ibya kure, none akaba amaze kuba nka cya ’’kirondwe cyumiye ku ruhu rw’umwite, nyamara inka yarariwe kera’’. Ni uko se atabibona cyangwa ni kwa kwirengagiza kwe ? Mu kwanzika, ntitwibaza impamvu Kagame atigira ku bibera muri Ukraine. Uyu munsi Perezida w’Uburusiya, Vladmir Putin, arashinjwa ko yavuze ko yiteguye gukoresha intwaro kirimbuzi z’ubumara (armes nucléaires), nyamara ubwo yari i Moscou, yarabibeshyuje, avuga ko yabivuze asubiza uwari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Liz Truss, wabivuze ubwo yiyamamazaga, akegura nyuma amaze kuri iyo ntebe iminsi 45 gusa. Putin se ayobewe amayeri y’intambara ku buryo yatangaza ibyo yitegura gukora ?
Mu gihe isi yose ihangayikishijwe n’izi ntwaro za kirimbuzi, dore ko bazibarira mu bihugu 9, ariko bakibagirwa ko Iran na Brazil ziyongera ku rutonde rw’ibihugu bizifite. Abahanga bemeza ko iyo Ubuyapani buza kuba buzifite buba bwaraziteye kera, mu rwego rwihimura kubyo Amerika yabakoreye Hiroshima na Nagasaki.
Kagame ntasubiza amaso inyuma ngo arebe ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byamushyize ku butegetsi, bitakimwitayeho kubera ko yabitengushye, bikaba byaramaze kuvumbura ikinyoma cye, nawe aho abera Bwenge-buke, agakomeza kwibwira ko akiri ku ibere kandi atazi ko bamucukije kera bakimuvumbura.
Kuri Kagame kuguma kurunda ingabo ze muri RD Congo akishimira ko M23 yafashe Bunagana, Rutshuru cyangwa Rumangabo, n’ahandi ni ukwirahuriraho amakara ashyushye. Akwiye kureba mu mateka akibuka ko yazamutse nyuma ya 1990 ubwo urukuta rwa Berlin rwari rumaze gusenywa, izari Leta zunze Ubumwe z’Abasoviyete Ex-URSS, zimaze gusenyuka, Amerika ikigira Hyper Puissance, ntiyibuke mu 2014, igihe muri Ukraine hashyirwaho ubutegetsi muri Ukraine, bwishingikirije ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, bugatangira kwihenura ku Burusiya, bugaca kwigisha Ikirusiya mu mashuri, hagamijwe gusenya Uburusiya.
Akwiye kubona ko Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byamuzamuye nabyo bifite ahandi bihugiye, bitakimwitayeho, kandi ko gusenya Uburusiya bitashoboka ngo bigumane ijambo byonyine, mu gihe noneho bwifatanyije n’Ubushinwa ndetse na Koreya ya Ruguru, aho kuguma kwizirika ku ruhu inka yarariwe kera.
Kuba uyu munsi buri kwezi kwa 8, Abayapani bajya kwibuka ibyabereye Hiroshima na Nagasaki, bihangayikishije Amerika kurenza uko yahangayikishwa n’abantu bapfiriye i Goma cyangwa i Bunagana. Kagame akwiye kumenya ko amabuye yajyaga ajya gusahura akayabagurisha kuri make, uyu munsi bafite ubundi buryo bayabona bitamunyuzeho, kuko bamaze kuvumbura ko ari umunyakinyoma uhambaye.
Ibi rero Kagame arabyirengagiza agakomeza akanyunyuza uruhu rw’inka yariwe kera, akohereza ingabo ze guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RD Congo ntakamenye ko inka yamuhaga amaraso itakiri ya yindi, ahubwo isigaye ari uruhu rutereye aho, rushigaje gukanwamo inkanda, kuko nta ‘‘nkuru’’ warukuraho. Aha « inkuru » tuvuga si ijambo rifitanye isano n’amakuru, ahubwo turavuga ijambo ry’Ikinyarwanda ryitwa rityo. Mu Kinyarwanda cyo hambere, « inkuru » ni utunyama duto twasigaraga ku ruhu rw’itungo mu gihe baribaga, tukazavanwaho mu gikorwa kitwa « guhara », « abahazi » batunganya uruhu ngo « abakannyi » bazarukanemo « inkanda ». Kagame rero ibyo arimo gukora mu ntambara ya Congo twabyita « gushakira inkuru ku nkanda », kandi birumvikana ko bitashoboka kuko « inkuru » ziba zararangiranye n’uruhu rw’ « umwite », rutegerejwe « guharwa » no « gukanwa » ngo rutange « inkanda » izabasha « kwoswa » !
Ubukannyi bwari bwiza kuko bwatanga tissus nziza zigakorwamo imyambaro, none Kagame arabunza
« Made in Rwanda » ku bitenge byavuye mu bushinwa, nyamara FPR idahwema gucuruza impu mu Butaliyani. Aka kari agaciyemo, ariko nako gasobanura uburyo Kagame yasigaye ku ruhu inka yarariwe kera.
Mu rwego rero rwo kuyobya uburari kugira ngo Kagame ahishe ko arimo gushakira inkuru ku nkanda, arohereza abana b’u Rwanda gupfira mu ntambara zitabareba, ariko agaca inyuma akohereza Minisitiri Vincent Biruta muri Angola ngo ajye kugira ibyo abeshya Abanyekongo, bamaze kumenya ukuri kera cyane.
Ni nako byagenze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 05/11/2022, Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na mugenzi we wa RDC, Christophe Lutundula, bagiranye ibiganiro i Luanda muri Angola, bahujwe na Perezida w’Angola, João Lourenço, usanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na RDC, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’Angola, Tete Antonio, ikaba ari inama ikurikiye iyahuje n’iyahuje inzego zishizwe iperereza rya gisirikare, hagamijwe gusuzuma uburyo hakubahirizwa gahunda yashyiriweho i Luanda ku wa 6 Nyakanga 2022. Ibi rero ni ukujijisha Kagame yamenyereye mu kitwa « Fight and Talk».
Ubu buryo bwa «Fight and Talk» ni uburyo bukoreshwa n’inyeshyamba aho zirwanya Leta, zabona zisumbirijwe zikitabirana ibiganiro, zikabona uburyo bwo kwisuganya no gutoza abarwanyi bashya.
Mu myanzuro 9 yafatiwe i Luanda, ku wa 05/11/2022, harimo ko impande zombi zizakomeza ibiganiro bya politiki, nk’uburyo bwo gukemura umwuka mubi uri hagati y’ibihugu by’abaturanyi. Bemeranyijwe kandi ko itsinda ry’ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura ibibazo bishingiye ku mipaka zakomeza kugenzura uko ibintu byifashe i Goma, ndetse inzego zishinzwe iperereza zikazakomeza ibiganiro.
Ba minisitiri kandi bemeje ko hakomeza kuba inama zo guhuza ibikorwa ku biganiro bya Luanda n’ibya Nairobi, basaba umuhuza kwegera ibi bihugu mu gihe bibaye ngombwa. Gusa ikigaragara cyo ni uko ibi biganiro ntacyo bishobora kugeraho, kuko ipfundo rishingiye kuri Kagame, wumiye ku ruhu rw’umwite, inka yarariwe kera, aramutse abishatse umunsi umwe agakura ingabo ze muri RD Congo, M23 yahita imanika intwaro, intambara igahita irangira. Nyamara uyu munyagitugu ntabikozwa, aracyarwohewe n’umutungo kamere yiba.
Iyi nama ibaye mu gihe Perezida Tshisekedi aheruka kuvuga ko mu gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda na RDC yari afite uburyo bubiri: dipolomasi n’intambara. Yavuze ko yabanje ubwo bwa mbere, ariko ngo amaze gusanga butabyara umusaruro, ku buryo yahise asaba urubyiruko kujya mu gisirikare ku bwinshi, hakaafungurwa ibigo bibafasha kujyamo mu ntara 26, ndetse i Goma honyine hamaze kwiyandikisha benshi.
Ibi biganiro byo kujijishanya bibaye mu gihe Abanyarwanda bugarijwe n’ibibazo birimo kuzahara k’ubuzima bwo mu mutwe kwiganje cyane cyane mu rubyiruko nk’uko byatangajwe n’umuzindaro wa Leta, Igihe.com, mu nkuru yo ku wa 06/11/202, yahawe umutwe ugira uti: « I Kigali hatangijwe ibiganiro bigamije gutabara urubyiruko rwibasiwe n’ibibazo byo mu mutwe».
Muri ibi biganiro byahuje urubyiruko rutandukanye, byatangiye ku itariki ya 04/11/2022, mu rwego rw’umushinga “Tele-mental health (Let’s Reason)” wa Michael Tesfay na Amanda Akaliza uherutse guhembwa mu marushanwa azwi nka iAccelerator, hatangajwe ko imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize 2021/2022, bakiriye abarwayi 96,357, bakaba bariyongereyeho 29.6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.
Ibi bitaro bivuga kandi ko hejuru ya 70% ari urubyiruko rwiganjemo urufite ibibazo bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga. Abari hagati y’imyaka 20-39 bangana na 42%, abarengeje imyaka 40 ni 38% naho abari munsi y’imyaka 19 ni 20%. Ese iyo FPR ishyize aho gusindira iba ikemuye iki kibazo???
Ibi biganiro byatanzwe na Michaele Tesfay afatanyije n’abambari ba FPR barimo Dorcas Rutunda, Erica Mbanda na Kalisa Joseph. Aba bose rero na kindi baba batumwe uretse kurangaza urubyiruko kugira ngo badahumuka bakabona ko Kagame yumiye ku ruhu rw’umwite inka yarariwe keraaaa, Abanyarwanda bakaba aribo babiryozwa, barwara indwara zo mu mutwe, bakarenganywa mu buryo bwose, bikozwe na FPR.
MANZI UWAYO Fabrice