KARASIRA AIMABLE YONGEYE GUKUBITIRWA MU MAREMBO Y’URUKIKO, ASUBIRA I MAGERAGERE AVIRIRANA AMARASO UMUBIRI WOSE

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Kuva ku itariki ya 31/05/2021, ubaze umunsi ku munsi, umwaka n’amezi atatu ashyira ane birashize impirimbanyi y’ukuri Karasira Uzaramba Aimable atawe muri yombi akaba agifungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, ariko akaba ataratangira kuburanishwa mu mizi kuko hagiye havuka inzitizi nyinshi, zimwe muri zo zigashingira ku kudahabwa dossier ye ngo ategure urubanza, guhondagurwa bya hato na hato no kwangirwa kuvuzwa.

Yagiye yumvikana atakira urukiko uko yabaga aje kuburana, rukamwima amatwi, rukavuga ko nta kimenyetso yatanze kigaragaza ko afunzwe nabi.

Nk’aho ibi bitari bihagije, noneho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02/09/2022, byabaye agahomamunwa kuko yazanywe kuburana nk’uko bisanzwe, ariko abacungagereza bamugejeje ku rukiko ntibamwinjiza, ahubwo hatangira kumvikana induru mu modoka itwara abafungwa. Iyi nduru ntiyari iy’ikindi yari Aimable Karasira waborogaga cyane atabaza kuko yarimo gukubitirwa mu marembo y’urukiko n’abacamanza bamwumva ariko baramwihorera. Ababikurikiye bumvise arekeye aho gutaka bagira ngo baramwishe birarangiye, ya modoka bayikubita ikiboko bayisubiza i Mageragere, ariko agerayo avirirana umubiri wose, afite igikomere kigaragara mu mutwe, ndetse imyenda yose yahindutse amaraso bamusubiza mu mwobo afungiwemo nta n’ikinini.

Si rimwe si kabiri Aimable Karasira yumvikanye avuga ko we n’abo bafunganywe bakubitwa buri munsi. Akunze gukoresha ijambo “kudiha” cyangwa “gutimbura”. Iyo dutabarije abatotezwa hari abadushinja gukabya, ariko noneho abacungagereza baje guhamiriza urukiko ko hari abafungwa bagitimbagurwa! Agahinda karagwira! Ko se abacamanza bangaga kwemera ko Aimable Karasira akubitwa ubu noneho kuri iyi nshuro bari kubihakana bahereye he? Bari kuvuga se ko batamwumvise aboroga? Bari gusobanura se gute ko yaje aje kuburana ntagezwe imbere y’umucamanza ahubwo agasubizwa muri gereza avirirana?

Ibi bibazo rero hamwe n’ibindi nibyo byatumye Ijisho ry’Abaryankuna ribakorera itohoza rikomeye kandi ryimbitse ariko kubera umutekano w’abaduhaye amakuru arambuye ku ihondagurwa rya Karasira Aimable turirinda gutangaza amazina yabo kuko byabagiraho ingaruka zirimo no kwicwa cyangwa kunyerezwa.

Itohoza ryahereye ku rukiko hibazwa impamvu yazanywe kuburana ariko ntaburanishwe, ahubwo akumvikana avuza induru ikomeye kubera uburibwe yari arimo. Iki cyari ikimenyetso simusiga ko impamvu abacungagereza bahisemo kutamugeza imbere y’umucamanza ari uko yaviriranaga umubiri wese imyenda ye wagira ngo ni iy’umufundi uvuye gutera irangi ry’umutuku. Tuvuge se ko aba bacamanza batabimenye?

  • Muti rero byagenze bite?

Mbere na mbere kuba Abaryankuna batabariza izi nzirakarengane ziborera mu magereza si uko tuba twabuze icyo dukora, ahubwo ni uko tubabazwa n’akarengane nk’aka kaje gukorerwa mu marembo y’urukiko, abantu ari urujya n’uruza, hari abanyamakuru utabara ariko hakaba nta gitangazamakuru cyatinyutse kwandika iyi nkuru uretse kimwe rudori. Abandi baba barabujijwe gutangaza izi nkuru z’akarengane cyangwa nabo bakabyibuza ubwabo kubera ubwoba no gucungana n’uko bwacya kabiri batishwe cyangwa ngo barigiswe. Kuba rero twe dushira amanga tugatabariza abarengane ni uko twihaye intego yo gukora inkuru zicukumbuye hagamijwe gukorera ubuvugizi inzirakarengane zitandukanye ngo zibone ubutabera buboneye, kureshya imbere y’amategeko, kugira uburenganzira bwa muntu, zikanarindwa itotezwa n’iburabuzwa.

Mu minsi yashize twagiye twumva Karasira abwira urukiko ko atitaba ku bushake ahubwo aba yanga ko we n’abo bafunganywe mu kato bakubitwa bagakomeretswa bazira ko yanze kwitaba. Yivugiye kandi ko kuza mu rukiko kwe ari ukurangiza umuhango kuko yiyiziye we ubwe ko nta butabera ateze kubona muri izi nkiko.

Hambere ubwo urubanza rwa Aimable Karasira rwasubikwaga, yavuze ko atari yiteguye kuburana kubera itotezwa n’iyicarubozo yakorerwaga kandi akaba yari yarimwe dossier ye ngo ategure urubanza. Yanavuze ko yangirwa kubonana n’abamwunganira be barimo Me Gatera Gashabana wahuriye n’uruva gusenya kuri gereza agiye kumureba. Ariko ibyo byose urukiko rwabirengeje ingohe ntirwanategeka ko avuzwa uko bikwiye. Uwo munsi hari kuri 30/05/2022, ubwo Karasira yabwiraga urukiko ko yemeye kuza kuburana agira ngo akire inkoni z’uwo munsi. Mu ijwi ryuje agahinda yumvikanye avuga ko adakubitwa wenyine ahubwo we nabo bafunganywe mu kato. Yagize ati: «Uyu munsi nitabye urukiko kugira ngo batankubita bakantoteza». Yongeyeho ati: «Sinjye njyenyine ukubitwa, ni mu nyungu zo kutwica urubozo no kuduhonyora».

Kuba kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 02/09/2022, Karasira yarakubitiwe mu marembo y’urukiko banze kumugeza imbere y’umucamanza ni igisebo gikomeye ku butabera bw’u Rwanda bwose iyo buva bukagera. Bamwe babwita ubutareba bafite ishingiro kuko ukuntu yatakaga byumvikanishaga ko bari kumwica nabi nyamara ntacyo abacamanza babivuzeho, babaye nk’aho urwo rusaku batarwumvise bikomereza ikinamico.

Ese ko kuri iyi nshuro atinjijwe mu rukiko kandi yahagejejwe byaba byaratewe n’uko atari akenewe imbere y’umucamanza? Ese ni uko yari kuvuga byinshi noneho n’akari i Murori yasize ubushize akakavuga? Ese ni uko byari byajaguye nk’imvugo yakoreshejwe n’abacungagereza? Ese aho ntiyaba yarakubiswe asaba guhabwa ka gafuka ke k’akadeyi atwaramo dossier ye gakunze gutera ibibazo ku rukiko? Ese kuba ataragejejwe mu rukiko imbere ni uko yari yamaze gukubitwa bikomeye, avirirana umubiri wose, bakaba batinyaga ko abibwira umucamanza noneho akagaragaza n’ibimenyetso? Ibi ni ibibazo twizaba n’undi wese utekereza yakwibaza.

Kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwa Leta, Igihe.com, cyagize kiti: «Urubanza rwa Karasira rwongeye gusubikwa kubera imbogamizi zabayeho mu kwinjira mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko byagize ingaruka ku mitegurire y’urubanza. Izi mpungenge zagaragajwe n’uwunganira Karasira, Me Gatera Gashabana, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba ko rwakwimurwa, rugahabwa indi tariki». Me Gashabana kandi yabwiye urukiko ko hari abanyamakuru bagoreka imvugo ku bushake bakavuga izuzuyemo urwango, asaba urukiko ko rwabibiyama, bakabireka kuko bibangamiye uburenganzira bwa muntu, kandi bikaba bimaze umuco mubi ureberwa n’ababishinzwe.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha we yavuze ko inzitizi zitangwa na Me Gashabana zidafite ishingiro ahubwo zigamije gutinza urubanza. Yavuze ko izi nzitizi zakabaye zaragaragajwe mbere, ariko ngo akurikije ibyo amategeko ateganya, yemeye ko urubanza rwahabwa indi tariki ariko ikaba ari yo ya nyuma.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Me Gatera Gashabana, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzaburanishwa ku itariki ya 07 Ukwakira 2022. Karasira yari yagejejwe mu rukiko ariko ntabwo yakuwe mu modoka yamuzanye. Uyu Aimable Karasira yahoze ari umwarimu muri kaminuza, ariko aza kumvikana avugira kuri YouTube imvugo zikakaye zitakiriwe neza, atabwa muri yombi ashinjwa ibyaha bine birimo gupfobya no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuri ubu amaze igihe kirenga umwaka afunze (…).

Ibi tumaze kuvuga ni inkuru y’uruhande rumwe rwegamiye kuri Leta. Birumvikana ko nta kindi rwari kuvuga, atari ukuvuga mu mujyo abategetsi baba bashaka kumva. Gusa mu rukiko harimo abandi banyamakuru badakorera mu kwaha kwa Leta kandi nabo bafite uko babibonye. Ijwi ry’Amerika naryo rifite uko ryabibonye. Umunyamakuru Eric Bagiruwubusa yavuze ko ubwo yageraga mu marembo y’urukiko, ategereje gusakwa ngo yinjire, yumvise urusaku rwinshi ruturuka mu modoka yari yamuzanye. Karasira avuga mu ijwi riranguruye ati: «Aba bantu ni abagome, aba bantu ni abicanyi, sinjye wagombye kuba nambaye iyi rose, nibo bagombaga kuba bayambaye ndetse n’ababakuriye». Akomeza avuga ko aya ariyo magambo yakomezaga gusubiramo, ari nako ataka cyane atabaza, agira ngo n’abacamanza babyumve.

  • Ni iki mu by’ukuri cyatumye Karasira atinjizwa mu cyumba cy’urukiko

Ijwi ry’Amerika rikomeza rivuga ko Me Gashabana yatangaje ko yamenye ko uwo yunganira yageze ku rukiko ariko atangazwa n’uko batamwinjije. Gusa Me Gashabana yabonye umuburanyi we atinjiye ntiyabitindaho, ahubwo agaragaza inzitizi z’uko hari inyandiko zavuye mu iperereza rya RIB ariko uregwa akaba atarazibonye ngo ategure ukwiregura kwe. Uyu munyamakuru avuga ko kandi ku rukiko umutekano wari wakajijwe hari abapolisi bambaye ibibaranga, hari n’abambaye gisivili bakenyereye kuri za pistolets ariko atangazwa n’uko bose bumvaga urusaku rwa Karasira akubitwa atabaza, ariko nta n’umwe wegereye imodoka ngo arebe ibiri kuberamo. Ibi ntibyamutunguye kuko n’ubundi Karasira aza ku rukiko arinzwe nk’icyihebe. Ibi nibyo byakorerwaga Paul Rusesabagina ariko byibuza we ajya mu misa agakora na sport.

Amakuru yizewe avuga impamvu nyamukuru Karasira atinjiye mu rukiko ari uko yari yakubiswe bikomeye kuko atari guhingutswa imbere y’umucamanza yabaye urugina rw’amaraso umubiri wose.

  • Itohoza ryimbitse ry’Ijisho ry’Abaryankuna

Nyuma yo kumenya ko Aimable Karasira Uzaramba yakubitiwe mu marembo y’urukiko, twagerageje gushakisha amakuru y’icyabaye, ariko bigoranye cyane amasooko y’inkuru ari muri Gereza ya Mageragere yatumenyesheje ko Karasira yahagaruwe yakubiswe bigaragarira buri wese, kuko imyenda yose yari yabaye amaraso kandi ahumekera hejuru nk’umuntu usigaranye akuka gakeya, agaragara nk’uwabyimbagatanye.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 03/09/2022, twagombaga gukora uko dushoboye tukamenya uko byamugendekeye. Twahise tumenya ko abagerageje gusura Karasira batemerewe kumubona ndetse n’uwashatse gusura Cyuma Hassan bafunganywe nawe yabyangiwe, mu rwego rwo guhisha imibyimba n’ibisebe byari byuzuye umubiri wose wa Karasira. Byatumye twibaza niba ari Karasira wenyine wakubiswe cyangwa hari n’abandi bakubiswe, ariko ntibyadukundira kumenya aya makuru. Gusa nta gihishwe kibura kumenyekana, ni ha handi tuzakomeza iri tohoza kugeza tugeze ku makuru atariho ivumbi.

Tubararikiye kandi irindi tohoza tumazeho amezi abiri ku buzima bwa Cyuma Hassan muri Gereza ya Mageragere. Ibyo tubeshywa ni ibyinshi ariko ntituzatezuka ku mugambi wo gukubitira ikinyoma ahakubuye.

Ikindi kandi giteye agahinda ni uko abasura bashyirwaho amananiza bagatanga amafaranga atagira ingano ngo bagiye gusura ababo, bagerayo bagategekwa kwipimisha Covid-19 ku mafaranga 10,000 FRW ariko banagerayo bakababima, bagataha batababonye. Ibi bya Covid-19 abategetsi bavuga yagenje make kuko no ku bibuga by’umupira cyangwa mu bitaramo by’imyidagaduro bitakiri ngombwa kwipimisha, ariko kuri gereza ho biracyagora abahafite ababo. Twasanze rero aya mananiza nta kindi agamije uretse gukenesha abahafite ababo kugira ngo bazagere aho barambirwe ntibazasubire gutekereza gusura ababo bahafungiye.

Niba rero RCS izasoma iyi nkuru, kandi turabyizeye, izatubabarire ikore urutonde rw’abatemerewe gusurwa ababo rushyirwe ahagaragara kuko bibabaje kuva imihanda yose ugatanga ama tickets atagira ingano, waza ukipimisha Covid-19, warangiza ugataha utabonye uwawe, ibi ni agahinda kageretse ku kandi!

Tubabajwe na none n’uko abitwa imfungwa za politique bafungirwa bakanasurirwa mu kato, aho n’uwemerewe gusurwa, uretse uwasuye n’uwasuye ndetse n’ababumviriza, nta wundi muntu uba wemerewe kuhakandagiza ikirenge. Ibi nabyo bibangamiye amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye.

Iri totezwa n’iyicarubozo bikorerwa abitwa imfungwa za politique zibangamiwe mu buryo bukabije, kuko zifungirwa ahantu habi cyane, mu kato, ahatagera izuba, mu gihe abandi baba batembera mu gipangu cya gereza bisanzuye. Ibi bigerekwaho kubicisha inzara aho babagaburira ibiryo bigaze, bakimwa amazi, bakaba bagiye kwicwa n’umwuma. Kuba batavuzwa ni ikibazo gikomeye cyane, mu gihe ubundi amasezerano mpuzamahanga agenga imfungwa u Rwanda rwasinye ateganya gufunga abanyabyaha ari uko babihamijwe n’inkiko, kandi nabwo bagafungirwa ahantu hatabangamiye ubuzima bwabo. Ibi rero agatsiko ka Kagame kabirenzeho icyo kazi ni ukubafungira mu kato gateye ubwoba.

Nyamara ku rundi ruhande, aba bose bafunze baba bakiri abere kuko nta rukiko ruba rwabahamije icyaha. Ubundi aba bitwa imfungwa za politique bakimwa ama dossiers yabo ngo bategure imanza zabo, kugeza aho umwe muri bo, Aimable Karasira, mu iburanisha ryo ku wa 30/05/2022 yageze aho avuga ko yiteguye gupfa ndetse agasiga araze, aho yanavugaga ko atagifatwa nk’ikiremwamuntu ahubwo we na bagenzi be babaye chosifiés. Kugeza naho bamburwa uburenganzira bwo kugera kuri dossiers zibarega ngo biregure??

FPR, WABAYE INYAMASWA URAKABYA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!!!

Remezo Rodriguez

Kigali