Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 27/07/203, ikinamico mu rubanza rw’impirimbanyi y’ukuri n’ubutabera, Aimable Karasira Uzaramba yakomeje, agarurwa mu rugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rukorera i Nyanza, ariko mu iburana rye yamagana raporo yagizwemo uruhare n’umuganga wamutanzeho ubuhamya bubi muri RIB, avuga ko atarwaye ahubwo ari ibyo yigira, ko akwiye kuburanishwa, nyamara abandi baganga bagakomeza kwemeza uburwayi bwe, bikirengagizwa n’inkiko.
Iburanisha ry’uyu munsi ryibanze kuri raporo yakozwe n’abaganga batatu ari bo Dr Xavio Butoto, Dr Schadrack Ntirenganya na Dr Mudenge Charles. Karasira wabanje guhabwa umwanya yavuze ko yagize ikibazo ku muganga umwe muri batatu bakoze iyo raporo witwa Dr Charles Mudenge, avuga ko yamwigaragarije nk’udakwiye kwizerwa kuko kuva mu ntangiriro yagaragaye nk’uwahawe ikiraka cyo kumubambisha, akumva rero ko uyu atari mu mwanya mwiza wo kumukorera raporo y’ukuri ku burwayi bwe. Karasira yagize ati: “Ndashidikanya ku byo Charles Mudenge yakoze, kuko ari mu batangabuhamya banshinje muri RIB, kandi na we yagize uruhare mu kagambane ko kumfunga.” Yakomeje avuga ko uwo muganga Mudenge Charles bakoranye muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare kandi yigeze no kumuvura bemeranya ko azajya amuha imiti imutera ibyishimo. Yagize ati: “Iyo miti yampaye yanyongereye uburwayi kuko uyinyoye amera nk’uwanyoye inzoga cyangwa urumogi. Nibajije icyo twapfaga ndakibura. Ngeze muri RIB nabwo natunguwe no kubona uyu muganga aje kumbambisha nk’uwatumwe.”
Karasira akomeza avuga ko iby’uburwayi bwe bwatangiye kuva mu mwaka wa 2003 aribwo yatangiye kwivuza ananywa imiti. Ati: “Kuba narabaye umwarimu n’ubu uwabimpa nabikora, kandi neza gusa ntibikuraho uburwayi mfite.” Yongeyeho ko iyo agira amahirwe akavuzwa kera bitewe n’ibibazo avuga ko atiteye biba bitarageze aha. Ati: “Njye nabuze ababyeyi banjye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’umuvandimwe wanjye nari nsigaranye na we ni umurwayi wo mu mutwe, hanyuma yanjye, njye ku bindi ndi tayari uretse ibya Jenoside n’amateka ahubwo ikibazo ni uko ibyo ndegwa n’ibyo ndwaye ari bimwe, kandi sinjye wabyiteye, nta ruhare nabigizemo na ruto.”
Karasira yabwiye urukiko ko adakwiye kuba ari i Mageragere muri gereza aho yemeza ko hari uburenganzira abandi bagororwa bemererwa we akaba atabwemererwa, akavuga ko ariho mu buzima bubi, kubera uburwayi bwe aho yagakwiye kuba ari kwa muganga aho abandi bajya, uburwayi bwe yemeza ko buturuka ku mateka yahuye na yo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Ati: “Sinagakwiye kuba ndi hano nambaye iroza, hari abantu bagira umutima wa kimuntu; ni uko nta we ntakira, nshinjagira nshira kandi uburwayi bwanjye bushobora kuba bwariyongereye bitewe n’aho mfungiye n’igihe maze muri iriya gereza.” Yongeyeho ko umurwayi wo mu mutwe atajyanwa muri gereza cyangwa muri Polisi ahubwo ajyanwa mu bitaro. Yagize ati: “Simba nje ku rukiko kuburana ahubwo mba nje kuraga kugira ngo nimfa nzasige nararaze.” Umucamanza yahise amuca mu ijambo ati: “Karasira, ufite umwanya ngo uburane uburenganzira bwawe, turi mu rukiko, wemerewe kwisanzura kandi uracyafatwa nk’umwere.”
Karasira waburanye none anyuzamo agasoma imirongo yo muri Bibiliya akanerekana ibindi bitabo birimo ibyo Kwa Yezu Nyirimpuhwe, yavuze ko ibyo avuga n’ibyo akora nta bubasha aba afite byo kubihindura, yifashishije igitabo cyanditswe na Gerard Ruvumabagabo yise “Gukizwa ibikomere.” Karasira wanyuzagamo agaseka mu rukiko yageze ku mateka ye avuga ko yanyuzemo arahinduka agira uburakari urebeye inyuma.
Umucamanza yakomeje kugenda agarura Karasira amubuza kwinjira mu mizi ahubwo akavuga kuri raporo y’abaganga. Yagize ati: “Ikiri hano ni ukuvuga kuri raporo none wowe uri kwinjira mu mizi umwanya wabyo urahari uzabivuga.” Ibi byabaye nk’ibikangura Karasira avuga aranguruye ibyo anenga iyo raporo. Mu magambo ye Karasira yagize ati: “Erega kurwara ntibyabuza umuntu kugira ikindi amara. Na Yuhi III Mazimpaka yategetse u Rwanda kandi arwaye amakaburo. Yari umusizi nanjye ndi umusizi, yari umusazi nanjye ndi umusazi. Sinumva icyo Charles Mudenge yahawe ngo ancire urwo gupfa.”
Karasira yasabye ko raporo yakozwe na Dr Xavier Butoto, Dr Schadrack Ntirenganya na Dr Charles Mudenge yagaragaje ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye, ariko ko bitatumye atakaza ububasha bwo gutekereza, yateshwa agaciro. Ati: “Ntabwo abaganga ba Leta bakwemeza ko ndwaye kandi uburwayi ndwaye narabutewe n’iyo Leta yabahaye akazi. Ndifuza gusuzumwa kandi nkavurwa n’abaganga bigenga.” Na none atariye iminwa yagize ati: “Inkotanyi zarashe igisasu murumuna wanjye, ariko zibonye turokotse, ababyeyi banjye na mushiki wanjye zibicira i Rilima zibata mu cyobo, nyuma zishimishwa no kwigarurira imitungo yacu. Narokotse jenoside ariko natereranywe n’imiryango irengera abarokotse, none kubera ikimwaro cyabokamye barashaka ko ngwa muri gereza.”
Karasira yasabye urukiko ko rwakurikiza amategeko yo mu Buholandi rugasaba abamufunze bakamukorera euthanasie, bakamufangurira bakamwica vuba aho gukomeza kumwica urubozo, avuga ko kuri we ntacyo byamutwara. Me Gatera Gashabana wunganira uregwa na we ntiyagiye kure y’ibyo umukiliya we avuga, yasabye ko raporo yakozwe na bariya baganga yateshwa agaciro ko umwe muri bo yagira kubogama kuko yashinje Karasira muri RIB agifatwa none yagaragaye mu bakoze raporo, bityo bakwiye gushyiraho abaganga b’inzobere bigenga kandi bakabanza kumusuzuma, bigendanye n’uko urukiko aburaniramo ari mpuzamahanga, bibaye byiza Karasira yasuzumwa n’abaganga bo hanze y’igihugu kuko aribo batagira ubwoba kandi ntibagire amarangamutima, kuko bitumvikana ukuntu umuganga yaba icyarimwe ushinja umukiliya we akaba n’inzobere iri mu basuzuma, abona ko hataburamo kubogama. Yongeye gusaba urukiko ko iyi raporo iteshwa agaciro.
Ubushinjacyaha nabwo bwahawe umwanya buvuga ko raporo yakozwe na bariya baganga ikwiye guhabwa agaciro kuko Karasira n’uko aburana bigaragaza ko atekereza neza, kandi ibyo yakoze no kuri YouTube anabiregwa byanagaragaje ko afite ubushobozi bwo gutekereza neza. Ubuhagarariye ati: “Kuba afite ihungabana cyangwa uburwayi bwa Diabète ntibihagije ngo bimwemerere gukora ibyaha bityo akwiye kubiryozwa.” Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko urukiko rubisuzumye rufite uburenganzira bwo guhamagara bariya baganga bakaba batanga ibindi bisobanuro birenze kuri raporo bakoze.
Ubushinjacyaha bwemera ko Mudenge Charles yabajijwe na RIB koko aza gutanga ubuhamya ariko ibyo bitatuma atajya mu bahanga bagombaga kujya kumusuzuma kuko nta ngingo y’amategeko yamubuzaga kuba yajya mu bahanga bajya kumusuzuma. Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko raporo yagaragaje neza ko Karasira arwaye ariko ubwo burwayi bwe butamubuza gutekereza neza kandi na we ubwe yiyemerera ko ari umuhanga n’ubu uwamuha isomo yaryigisha, asaba urukiko kwinjira mu mizi, aho gukomeza gutinza urubanza.
Karasira yongeye gufata ijambo abwira urukiko ko ihungabana yagize atariterwa n’ubugizi bwa nabi cyangwa ihohotera yakoreye uwo ari we wese, ko ahubwo yaritewe na jenoside, akaba ari ryo zingiro rya byose, agasanga nta n’icyo yakwiye kuba arimo kubazwa, ahubwo yakabaye akurikiranwa n’abaganga bigenga kuko bariya batatu bivugwa ko bakoze raporo batigeze bamusuzuma, ahubwo bamusanze ari muri gereza, baterana amagambo na we. Yakomeje avuga ko kuburana kwe abifata nk’igitambo. Aranguruye ijwi yabwiye urukiko ati: “Ntabwo mfungiye i Mageragere ahubwo ndi kwicirwa i Mageragere mu buryo bugezweho kugira ngo nzasohokeye ntakibasha kuvuga ndetse ntanakibona.”
Urukiko rwahise rupfundikira iburanisha rya none, ruvuga ko niba nta gihindutse umucamanza azafata icyemezo kuri izi mpaka tariki ya 07/09/2023, akemeza ko iriya raporo yagaragaje ko Karasira Aimable Uzaramba arwaye ariko bitamubuza gutekereza neza ikwiye guhabwa agaciro cyangwa ikwiye kugateshwa. Mu byo azasuzuma kandi azanasuzuma ubuhamya bwa Me Evode Kayitana wunganira Karasira wavuze ko ibyo umukiliya we akora atari we ubyikoresha, kuko amuzi neza bakiga muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yaragiraga ikinyabupfura bitandukanye n’uko yitwara uyu munsi kuko gufungwa byamwongereye uburwayi cyane.
FPR, WIMAKAJE IKINAMICO MU MANZA ZIBERA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Manzi Uwayo Fabrice