KARASIRA HAGATI Y’URUPFU N’UMUPFUMU

Yanditswe na REMEZO Rodriguez

“Ibi rero biteye impungenge zikomeye ku buzima bwa Aimable Karasira, kuko kuba atemererwa gusurwa n’abo mu muryango we, bigaragaza ko ubuzima bwe buri mu menyo ya rubamba. Ibi bikagaragazwa n’uko ntacyo Leta imushinja gifatika, uretse ibyaha by’ibihimbano, bigamije gusa kumucecekesha.”

Mu gitondo cyo ku wa 01/06/2021, inkuru y’incamugongo yabyutse yasakaye mu binyamakuru byo mu Rwanda no hanze ko Impirimbanyi ya Demokarasi, Aimable Karasira Uzaramba, wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma akaza kwirukanwa azize amaherere, yatawe muri yombi na RIB ku wa 31/05/2021.

Mu by’ukuri, iyi nkuru yari ije gukomeretsa bwa kenshi abanyarwanda bakunda ukuri kuko igisebe bari baratewe no gufatwa k’Umuryankuna w’Umushumi, Cassien Ntamuhanga, wafatiwe muri Mozambique aho yabaga nk’impunzi ifite ibyangombwa byuzuye, cyari kikiri kibisi.

Kuri aba hakiyongeraho abandi benshi cyane bagiye bashimutwa, abandi bagafungirwa ubusa cyangwa bakicwa, nta kindi bazira, uretse kuba baharanira ukuri no kugaragaza ibitagenda ngo Leta ya Kigali ibikosore.

Ku ikubitiro Aimable Karasira yafashwe na RIB akekwaho ibyaha by’ibihimbano birimo guhakana, guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gukurura amacakubiri. Nyuma haza kugenda hiyongeraho ibindi birimo kutagaragaza inkomoko y’umutungo afite.

Kuremangatanya ibi byaha ni akamenyero gasanzwe kuko no ku bandi barimo Yvonne Idamange Iryamugwiza na Niyonsenga Dieudonné, uzwi ku izina rya Cyuma Hassan, bafunzwe mu bihe bitandukanye, ariko bagera imbere y’urukiko bagasanga ibyaha bafashwe bakekwaho byahindutse.

N’ubwo Cyuma Hassan yaje kugirwa umwere nyuma y’umwaka yari amaze mu gihome, Yvonne Idamange we aracyacurwa bufuni na buhoro, bamucunda ay’ikoba. Byose ari ukugira ngo bamwumvishe gusa, kuko nabo babizi neza nta cyaha yakoze.

Mu gihe rero Aimable Karasira yiteguraga kujyanwa mu rukiko bwa mbere kugira ngo aburane ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ku wa 22/06/2021, umunyamategeko we yumvikanye ku Ijwi ry’Amerika, ku wa 21/06/2021, avuga ko umukiliya we wari ufungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro, yasanzwemo COVID-19, ndetse akaba yerekejwe ahantu hatazwi.

Karasira waminuje mu ikoranabuhanga, azwiho kuvuga ibitekerezo bye, abinyujije ku rubuga rwa YouTube rwitwa Ukuri Mbona. Anavuga ko gutanga ibitekerezo bye nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda cyane mu ngingo yaryo ya 38, ari byo byatumye yirukanwa ku kazi aho yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2020. Iyi Kaminuza yavuze ko yamuhoye kugaragaza ingengabitekerezo, indangagaciro n’amahame shingiro atandukanye n’imyitwarire iranga umurezi. Ariko ibi ntibyari byo kuko yasabiwe kwirukanwa n’ibikomerezwa birimo Edouard Bamporiki na Tom Ndahiro, ubwo bagaragaye kuri Twitter inshuro nyinshi basaba ko Karasira yirukanwa, bikaza no kujya mu bikorwa.

Bamporiki upfa iki nu urubyiruko rwr U Rwanda ?

Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryatowe mu 2003 rikavugururwa mu 2015, igira iti

«Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta. Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we. Uko ubwo bwisanzure bukoreshwa n’iyubahirizwa ryabwo biteganywa n’amategeko».

Nyamara n’ubwo iyi ngingo izwi cyane, mu Rwanda, kuyubahiriza biracyari kure nk’ukwezi kuko abazira gutanga ibitekerezo byabo baracyari benshi cyane, kandi icyo bahuriraho ni uko uvuze ibyo Leta y’abicanyi idashaka kumva ahita ahimbirwa ibyaha biba byiganjemo guhakana no gupfobya Jenoside cyangwa bagashinjwa kwangisha ubutegetsi abaturage no kurema imitwe y’iterabwoba.

Nyamara iyo urebye neza usanga ubutegetsi ari bwo bwiyangisha abaturage. None se abaturage biciwe ababo ku maherere cyangwa bakaburirwa irengero, abandi bagafungirwa ubusa, bakunda ubutegetsi bate? Abasenyerwa za Kangondo I n’iya II na Kibiraro, aho bita Bannyahe, bakunda ubutegetsi bate? Abasiragizwa mu nkiko hirya no hino mu gihugu baburana imitungo yabo bambuwe ntibahabwe ingurane ikwiye, bakunda ubutegetsi bate? Abirukanwa mu kazi gatandukanye, bazira gusa kutabona ibintu kimwe n’uko FPR ibibona, bakunda ubutegetsi bate? Abaterezwa imitungo cyamunara kuko bananiwe kwishyura inguzanyo FPR iba yabahatiye gufata, bakunda ubutegetsi bate? Abagurishirizwa imitungo kuko bananiwe kwishyura imisoro y’umurengera igeretseho umusanzu wa FPR, abishyuzwa amafaranga y’irondo, amahooro y’isuku, n’andi menshi utabara, bo bakunda ubutegetsi bate? Abahejejwe mu buhunzi bakunda ubutegetsi bate?

Muri make ibyangisha ubutegetsi abaturage ni byinshi cyane kandi hafi ya byose bikomoka ku butegetsi nyirizina, kuko nta munyarwanda iyo ava akagera wagira inyungu mu kwanga u Rwanda.

Karasira we ubwe yivugira ko Leta yamuhaye isomo ryo kutavangura amoko cyangwa ngo yemeze ko abagize igice runaka bose ari abagome, ko ahubwo buri wese akwiye kubazwa uruhare rwe nka gatozi, aho gukomatanyiriza hamwe ubwoko ubu n’ubu. Ibi rero byumvikana nk’ibiryana mu matwi ya Leta mpotozi, ku buryo ugerageje kunyura ku ruhande urwango yigisha afatwa nk’uwanga u Rwanda kandi ntaho bihuriye.

Muri iyi nyandiko tugiye kurebera hamwe uwo ariwe uyu Karasira uvuga ko ari imfubyi yavukiye mu Majyepfo y’u Rwanda, ku babyeyi bose b’Abatutsi ariko akaba yaratereranywe na Leta mu gihe ababyeyi be bishwe na FPR mu 1994. Turanarebera hamwe kandi impamvu akwiye gutabarizwa kuko ari hagati y’urupfu n’umupfumu, nyuma dusozereze ku mwanzuro tugaragaza igikwiye gukorwa mu mizo ya vuba.

1.    AIMABLE KARASIRA NI MUNTU KI?

Kuva mu ntangiriro z’impeshyi ya 2019, izina ryarigaragaje mu biganiro hagati y’Abanyarwanda baba mu buhungiro cyangwa imbere mu gihugu : Aimable Karasira. Umwarimu mu ishami ry’Ikoranabuhanga no guhanahana amakuru muri Kaminuza y’u Rwanda, iki gikwerere cy’umunyarwanda gikesha ubwamamare imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube, aho ibiganiro bye byinshi byahuje amamiliyoni menshi y’ababikurikira mu gihe kingana n’amezi abarirwa ku ntoki gusa.

Mu muryango mugari washegeshwe n’ubwoba, ubushotoranyi, ikinyoma, uburyarya, agasuzuguro, abishushanya, ibitavugirwa ahagaragara, abafite indimi ebyiri, ba nyamwigendaho, ba ntibindeba, abibonamo abo bafitemo inyungu gusa, abakunzi b’indonke n’ubutunzi, irondakoko, gukunda utuntu, ishyari, ubugome, n’ububwa, uwari wariyise « Professor Nigga » mu gihe cyahise yahagurukanye imbaduko mu kutaniganwa ijambo n’ubunyangamugayo, mu kwishyira mu mwanya w’abandi n’isesengura ridafite umupaka ry’umuryango nyarwanda.

Aimable Karasira Uzaramba yavutse mu w’1977 avukira i Mwendo, Segiteri Rwaniro, Komini Rusatira, mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu cyabaye Akarere ka Huye. Ni imfura mu muryango w’abana bane, Ingabire Goretti yarushaga imyaka ibiri, Tuyisenge Emmanuel yarushaga imyaka ine na bucura bwabo, Uyisenga Aimé, wavutse mu mwaka w’1990, intambara itangiye.

Se umubyara, Karasira Claver, yari agoronome muri Minisiteri y’Ubuhinzi, ashinzwe cyane cyane Inganda z’icyayi za Mulindi na Shagasha. « Muri iyo Minisiteri, yari azwiho ubunyangamugayo no kuba umunyamahoro. », ni ko Yozefu (Izina ryarahinduhwe ku mpamvu z’umutekano we), bakoranaga muri Minisiteri yatangaje ubwo yaganiraga na Jambo News, ubu yahungiye mu Buholandi.

Nyina umubyara, Mukaruzamba Goretti, yari umwarimukazi mu Ishuri Ribanza rya Ruhashya, mbere yo kujya gukora mu Isanduku yo Kuzigama y’u Rwanda. « Wari umuryango ubayeho neza, ukunzwe n’abaturanyi, twabanaga neza njye n’umuryango wanjye », ni ko Yozefu yakomeje atangaza.

Ku ya 1 Ukwakira 1990, Umutwe FPR-Inkotanyi, wahuzaga igisirikari n’ibikorwa bya Politiki wari ugizwe ahanini n’impunzi z’Abatutsi zari zarahungiye i Bugande, wateye u Rwanda uyobowe na Jenerali Rwigema Fred, impunzi y’umunyarwanda, akaba n’umusirikari mukuru mu gisirikari cya Uganda.

Amoko kirimbuzi yahise yuburwa mu Rwanda ku buryo mu minsi mike yakurikiyeho, gufungirwa ubusa byibasiye abagera ku banyarwanda 10 000 bakekwagaho kuba « ibyitso », kandi abenshi muri bo bari Abatutsi. Mu baturage, hatangiye gusuzugurana buhoro buhoro hanyuma umuryango wa Karasira, wari ugizwe na se na Nyina bose b’Abatutsi, waje kwimukira ku Gitega, mu Mujyi wa Kigali ndetse ubona amafaranga ku buryo bwihuse. Uyu muryango utari ufite aho uhuriye na FPR wakomeje guterwa ubwoba n’abaturanyi, bashinjwa gukorana n’umwanzi, kugeza ubwo waje kwimukira i Nyamirambo, uturana na Bernard Makuza waje kuba Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena ku ngoma ya FPR.

Ku itariki ya 4 Kanama 1993, nyuma y’imyaka 3 y’intambara yamenaga amaraso y’abaturage, intumwa za guverinoma yariho icyo gihe iyobowe na Perezida Habyarimana Juvénal n’izari zihagarariye FPR ziyobowe na Col. Kanyarengwe Alexis, zasinye amasezerano y’Amahoro mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya.

Ku ya 6 Mata 1994, mu gihe Abanyarwanda batekerezaga ko bari mu nzira y’amahoro, indege yari itwaye Perezida Habyarimana yararashwe mu gihe yiteguraga kugwa i Kigali, u Rwanda ruhita ako kanya rucura imiborogo.

Nyuma y’ihanurwa ry’iyo ndege, umuryango wa Karasira watangiye gutotezwa, ndetse urasakwa ariko habura ibyitso bashinjwaga guhisha. Byaje kuba bibi cyane ubwo ku itariki ya 21/05/1994, igisasu cyo mu bwoko bwa katiyusha cyatewe n’ingabo za FPR, cyaguye mu rugo rwa Karasira Claver, gihitana umwana we Emmanuel Tuyisenge, wari ufite imyaka 13 gusa.

Icyo gihe umuryango wahise utatana bamwe bahungira i Gatagara ariko Aimable Karasira asigarana na Se umubyara i Kigali. Aba bari bahungiye i Gatagara nibo baje kwisanga mu Bugesera ndetse Nyina ahabwa akazi muri MSF.

Muri Kanama 1994, umuryango waje kongera guhurira i Nyamirambo aho Nyina na bucura bwabo Aimé bagarutse i Kigali ariko umukobwa wabo Gorethi asigara i Rilima kuko yari arwaye bikomeye. Nyina yasubiye kumureba i Rilima, aho yaje kwicirwa ashinjwa kuba atanga makuru ko Inkotanyi zica abantu aho zagendaga zinyura hose, dore ko yabashaga no kuvuga neza igifaransa. Mu gihe gito Claver Karasira, umukuru w’uwo muryango yagiye kureba umugore we n’umukobwa we, asanga barabishe ndetse nawe ahita yicwa n’Inkotanyi, nk’uko byatangarijwe Aimable n’uwari warakuwe mu bye n’intambara, ahungira muri ako gace. Birumvikana ko Aimable Karasira yari asigaye ari imfubyi buri buri, abuze ababyeyi be bombi b’Abatutsi n’abavandimwe babiri, asigarana gusa na murumuna we Aimé. Uyu nawe amerewe cyane kuko yaje kurwara indwara z’ihahamuka zishingiye ku byamubayeho muri Jenoside yari yararokotse afite imyaka 4 gusa.

Kuva muri 1994, kimwe n’abandi bagizweho ingaruka n’amahano FPR yakoze, Aimable Karasira ahatirwa kutavuga ku ngingo iganisha ku cyo umuryango we wazize. Ku mubabaro wo kubura umuryango we wose hiyongeraho uburemere bw’icyunamo kidashoboka no guceceka by’agahato ku buryo abe babuzemo.

Mu gihe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa mu kwiyubaka n’amashyirahamwe nyarwanda cyangwa mpuzamahanga menshi, ndetse n’imiryango ishamikiye kuri Leta, nk’Ikigega gifasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), kongeraho ko Abahutu bagizweho ingaruka n’ibyaha n’ibikorwa bya Jenoside bakorewe na FPR, n’ubwo bo birwariza bucece mu gahinda kabo, Aimable Karasira yisanze wenyine mu muryango mugari uvangura imfubyi hashingiwe ku moko cyangwa icyo bari cyo.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika (VOA), ku wa 29 Nzeli 2019, Aimable Karasira agira ati « Sinari nzi uwo nahitamo. Tekereza kutagira umuntu n’umwe wagirira icyizere, kutagira umuntu n’umwe muganira, bose baguhunga kuko ntawe muhuje agahinda ».

Mu muryango nyarwanda aho agahinda gakabije gafatwa nko guhumanywa, indwara y’abanyantege nke cyangwa « y’abazungu », Aimable yanze kugira ipfunwe ryo kugaragaza agahinda gakabije. Mu mvugo ye yagize ati « Tekereza kuba mu gihugu ntaho ufite ho kujya, mu gihe cyo kwibuka, kutagira aho kwibukira. Kubura abawe, so, nyoko, kuba utakigira umuryango w’iwabo wa so, iwabo wa nyoko nta n’uwo kubara inkuru, mu gihe ubana n’abagize uruhare mu byago byakugwiririye. Hanyuma ukambwira ko ngomba gutekereza neza nyuma y’ibyo ? Sinterwa ipfunwe no kugira agahinda gakabije ».

Umuntu wahawe izina rya Ernest ku mpamvu z’umutekano we yatangarije Jambo News ko imyaka yo kuva 1994 kugeza 2009 yabaye inzira y’umusaraba yeruye kuri Aimable Karasira. Aragira ati « Itabi n’inzoga ni zo zari inshuti ze z’akadosohoka ». N’ubwo yari imfubyi akaba n’Umututsi, Karasira ntiyashoboye kubona inkunga iyo ari yo yose ya Leta cyane cyane iya FARG, ntiyanashoboye kunamira abe mu buryo buzwi.

Nk’aho ako kababaro kadahagije, Aimable yahatiwe kunywera kuri iki gikombe kugeza ku ndiba, igihe igice kinini cy’isambu yabo bacyambuwe ku maherere : « Aimable yahoraga ambwira uwitwa Patrice Rwanyagatare, wafashijwe na polisi, cyane cyane umwofisiye witwa Munyaneza, wabahaye ingurane y’ubutaka », ni ko Ernest asobanura.

Aimable Karasira arazira kujijura abaturage no kuvuga ukuri!

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa igihe.com, muri Nyakanga 2019, Karasira asobanura ubuzima bwe bw’icyo gihe nk’ « inzira y’umusaraba », agira ati « Simfite data, simfite mama, ariko ndamutse mpuye na bo uyu munsi, nababaza icyo bambyariye. Nari mfite umuryango, none umuryango wanjye hafi ya wose nawuvukijwe mu w’1994, nsigaranye murumuna wanjye umwe, na we ufata ibiyobyabwenge akambera umuzigo (…). Sinshaka kugira umwana kuko byaba ari ukumubyarira mu nyanja y’ibibazo ».

Muri Nyakanga 2019, igihe umunyamakuru Umurungi Sabin, ukorera Isimbi TV, yamwibutsaga amagambo yavugiye muri Kaminuza anamubaza niba ari ko akibitekereza, igisubizo cyihuse cya Aimable cyabaye ikigira kiti

« Mfite ibyiringiro ko umunsi hazajyaho itegeko ryemera kwiyahura (…). Iyo nza kuba mbyemerewe, nkagira n’ubutwari kuko nta wubwiha, nkanizera neza ko ntakwihusha, mba nariyahuye ». Muri icyo kiganiro yongeyeho ati « Sinigeze nizihiza isabukuru y’amavuko yanjye, umupfumu aramutse andaguriye itariki yanjye yo gupfa, najya nyizihiza buri mwaka ».

Muri 2009, mu gihe ubuzima bwa Aimable Karasira bwasaga nk’umuhoora ucuze umwijima utarangira, mu gihe imyaka n’imyaniko yiyumvaga wenyine mu buribwe bwe, urumuri rwamurasiyeho ruganza umwijima ubwo yakubitanaga n’abagize itsinda riririmba injyana ya rapu ryitwa Tuff Gang. « Amateka y’ubuzima bwanjye ni uruhererekane rw’ibibazo, ibibazo biremereye, ibibazo biremereye cyane, nibwiraga ko bitashoboka gusobanura uburyo ngendana ibyo bibazo muri njye, kugeza igihe numvise bavuga itsinda ry’urubyiruko ryitwa Tuff Gang (…), bivugiraga ibibazo byo mu muhanda, by’abari mu magereza, abantu barushye n’abaremerewe », Aimable akomeza abivuga muri cya kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika.

Mu kumva indirimbo z’iryo tsinda, Aimable yumvise aruhutse anabona umurongo : « N’ubwo ntari nzi kuririmba naribwiye nti ‘ngiye gukora rap’, kuko nta muntu wabashije kumva ibibazo byanjye nabonaga umuziki nk’uburyo bwo kwivura, ubuvuzi bwuzuye », yabisobanuriye Ijwi ry’Amerika.

Ni uko izina ry’ubuhanzi rya Professor Nigga, ryahise riba icyamamare kuva ubwo, Aimable Karasira aba abonye uburyo bwo kwitura umutwaro wari umuremereye. Mu ndirimbo ye ya mbere « Mureke kunyitiranya », yasohotse muri 2010, Karasira yararirimbye ati « Ntimumfate nk’uwo ntari we kuko data mukeka si data », kugira ngo ace ibihuha byavuzwe ku muryango we kugira ngo bamusebye ubwo yatangiraga kwigisha muri kaminuza. Icyo gihe bamwe bamwitaga umwana wa Karamira Flodouard wo muri MDR abandi bakamwita uwa Martin Bucyana wo muri CDR, kandi mu by’ukuri ntaho yari ahuriye nabo, uretse kumuhimbira bigamije urwango gusa no kumwangisha abandi babanaga.

Mu 2014, uyu muhanzi yasohoye indirimbo yitwa « Amahembe y’i Karagwe » avuga « ingaruka z’agahinda gakabije ». Muri iyo ndirimbo yavuze bwa mbere ku batsembye umuryango we : « Amahembe y’i Karagwe yica abarenze igihango, amahembe y’i Karagwe yica abatunzwe agatoki, amahembe y’i Karagwe niyo yamariye umuryango, nta kundi nimwigendere », yibaza impamvu yarokotse. Kuri buri wese uzi umuryango nyarwanda, igihango kivugwa na Karasira gikomoka ku ndahiro ya FPR barahirira « kwicwa » bakaba bashobora no « kubambwa » niba hari ugize indoto zo kuyitatira.

Mu ndirimbo yo muri 2015 yiswe « Ndeka Undorere », Aimable Karasira agaruka ku kubura umuryango we, akanagaragaza ku buryo bweruye ababigizemo uruhare. « Abari abacu bitabye inama, bitaba Imana », yifashishije amagambo azwi neza n’abagizweho ingaruka n’ibyo FPR yakoze aho yagiye inyura hose, haba mu Rwanda cyangwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahoze yitwa Zaïre.

Kuko yatinyaga ko uzumva indirimbo yakumvirana, umuhanzi yanditse neza mu cyongereza nyuma y’amashusho y’indirimbo ko ari amateka ye bwite. Agira ati « This song was written based on the artist’s true story », bivuze ngo « Iyi ndirimbo yanditswe hashingiwe ku mateka nyakuri y’umuhanzi ».

Mu 2019, nyuma y’umuziki, Aimable Karasira yabonye mu ijambo ubundi buryo bw’ubuvuzi. Ibiganiro bye byakunzwe vuba vuba ahita yifuzwa n’ibitangazamakuru bikorera kuri murandasi. « Abantu bari bafite inyota y’ukuri », Karasira yabisobanuye ubwo bari bamubajije uko abona imvano yo kugera ku ntego ku biganiro bye byuzuyemo amasomo y’ubuzima n’ubuhanuzi.

N’ubwo bwose ibyandikwa n’abamwumva bikunze kuba ibyubaka, hari abatunga agatoki ku kuba insanganyamatsiko yibandaho ziba zitubaka. Karasira arabisobanura : « Mu muco w’Abayapani, bagira ihame rya « yin » na « yang », risobanura ko ibintu byose ari magirirane. Hariho abagabo n’abagore, abera n’abirabura, urumuri n’umwijima, ariko mu muryango nyarwanda, ku birebana n’icyiza n’ikibi, nta buringanire bugihari, ikibi cyaganje icyiza ».

Imbere y’igihirahiro abaturage b’abanyarwanda babayemo, Karasira asa n’uwibanda ku bantu benshi bicecekeye, abenshi bigize ba Ntibindeba, ugereranyije n’abahigira kubica atajya atinyuka kuvuga mu mazina cyangwa rimwe na rimwe akerura, akavuga ko ari FPR-Inkotanyi imaze Abanyarwanda. Aragira ati « Hari abantu babi bakora ikibi, ariko ababi cyane, ni abantu binumira iyo babonye abakora ikibi, ntibababwire ko bakosa. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abantu benshi batishe, ariko barebereye, abenshi barabihaniwe. »

Agera n’aho ahangana no guceceka kw’Abanyarwanda imbere y’icyago kibugarije. We ubwe yakunze kumvikana agira ati « Ndabavugira mukavuga ko nataye umutwe, birambabaza cyane kubavugira nkababona mukubye akabero. Nagombaga wenda guceceka, ahari nari gukomeza kubareka bakabakanda, ahari iyo bakomeza kubakanda, byari kuzarangira mumenye icyo navugaga ».

Mu gihe Karasira arengeje imyaka mirongo ine, abazwa buri gihe impamvu adafite umugore cyangwa abana. Asubiza agira ati « Impamvu ntashaka urukundo, nta mugore nta bana ni bwo buzima mbona aha mu Rwanda, muri Afurika. Baratubeshya iyo batubwira ko ibyiza biri imbere, ariko njye mu gihe nari mwarimu narebaga aho tugana, nkareba ukuntu imisoro yiyongera, nkareba uburyo abaturage biyongera ariko ibibatunga bikagabanuka (…). Sinshaka umwana uzahora yibaza uko azamera mu hazaza he ». Niba Aimable adahangayikishijwe no kugira abazamukomokaho, ni uko afite imyemerere ivuga ko umuntu atibukirwa ku bana be ahubwo ku bikorwa bye. « Umurage nzasiga mu Rwanda ni ibitekerezo byanjye. Mu myaka 50 cyangwa 75, bazamenya agaciro k’ibyo mvuga uyu munsi (…) Abanyarwanda ndabazi, bizabafata igihe, ariko umunsi umwe ijambo rizatangwa bavuge akabari ku mutima », ntasiba kubivuga.

Ku rutonde rw’ibintu bihangayikisha Karasira hazaho ku ikubitiro gutakaza indangagaciro z’umuryango nyarwanda n’ukuntu urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge, inzoga no kwirundumurira mu bintu by’imburamumaro. Agira ati « Nagahisemo ko Imana itwika byose, nk’uko yabigenje i Sodoma na Gomora, nanjye wenda nkabigenderamo, byose bikagenda hagatangirirwa kuri zeru ».

Ijambo « ukuri » niyo nkingi ya mwamba ya Karasira, arivuga muri buri kimwe mu biganiro bye, cyane cyane iyo ahamagarira Abanyarwanda kuvuga ukuri no kureka kwitwara nk’ « abafarizayi » cyangwa « indyarya », niba bashaka gusohoka mu bidafite umumaro umuryango mugari wivurugatamo.

Hejuru yo kwigisha, Karasira akundirwa umuvuno we, nk’urugero abajijwe kuri « Made in Rwanda » yahawe intebe inaratwa n’abayobozi bariho mu Rwanda, Karasira atunga agatoki kwivuguruza kwabo, akagira ati « Niba uvuga Made In Rwanda, bishyire mu bikorwa. Ambara imyenda yakorewe mu Rwanda, umwana wawe yige mu Rwanda, wowe muyobozi ubivuga, ababyeyi bawe nibivuze mu bitaro byo mu Rwanda. Niba umuryango wawe wivuriza hamwe n’abaturage b’u Rwanda uzamenya ibibazo bafite, ariko niba ushyira hejuru Made in Rwanda, urarata Kaminuza zacu mu gihe abana bawe biga muri Ecosse, Canada cyangwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nshuti yanjye, nta kuri uvuga ».

Niba umuvuno we no gutebya aribyo yishingikirijeho, uburyo bwo gusubira ku murongo ntibwibagiranye. Nk’urugero, igihe bamubazaga kuvuga ku bamwita « umusazi », yasobanuye ko ibisazi birutana, afatira urugero ku nkuru y’abayobozi b’abanyarwanda bigwizaho indonke bishingikirije ku baturage ku buryo uko imyaka ihita indi igataha, icyiciro kiyoboye mu Rwanda cyabaye abaherwe mu gihe abaturage barushaho gukena. Aragira ati

« Buri muntu afite ingano y’ibisazi, turamutse dufashe abasazi bose tukabajyana i Ndera (nk’ahacumbikirwa abafite ibibazo byo mu mutwe), ntihasigara abantu benshi. Umuntu wiba ibigenewe abaturage akubakamo amazu agerekeranye ntamenya umubare wa za etaje, nyamara kandi azarangiriza mu mva nto ni we musazi uruta abandi, bazamujyana i Ndera se kandi ari we uhajyana abandi » ?

Aimable Karasira yakozweho n’ubwuzu gufata ijambo kwe bwabyukije mu Banyarwanda, cyane cyane abohereje ubutumwa bamufata nka mukuru wabo, umwana, inshuti, uwo babitsa ibanga cyangwa gusa uwabavugiraga ibyo bo batekerezagaho.

Ku wa 17 Nyakanga 2019, ubwo bwuzu bwatumye Karasira ashinga ihuriro mu buryo bw’ urubuga rwa WhatsApp ruhuza abakunzi be, rwitwa Karasira Family. Ni urubuga rw’ibiganiro, aho buri wese afite ijambo, kandi akagira uburenganzira mu kunoza imibanire myiza, biri mu birugenga. Mu kiganiro cyatambutse nyuma gato yo gushinga urwo rubuga, Aimable Karasira asobanura ko « babonye muri njye impano yo kubohora imitima nanjye nababonyemo impano y’umuryango ntari ngifite. Nari nsigaye njyenyine ku isi, ariko uyu munsi mfite umuryango munini mu mpande enye z’isi ».

Muri icyo kiganiro asubiramo ko adakora politiki agasaba abarwanya Leta kudakoresha izina rye mu guhinyura ubutegetsi buriho. Asobanura neza ko umujyo yahisemo ari « ubuse », kandi ko mu mateka y’u Rwanda

« abase » babayeho ibihe byose kandi bari bafite umumaro wo kunenga ibitagenda mu muryango mugari kugira ngo bikosoke. Yagize ati « Intego y’igikorwa cyanjye ni ukubwira umurwayi kujya kwivuza ».

Igikorwa cya mbere cyaziyeho cya Karasira Family cyabaye icyo gutegura ikusanywa ry’inkunga yo gufasha ishingwa ry’umuyoboro wa Youtube wa Aimable Karasira. Karasira yari yagaragaje ubushake bwo gutangiza umuyoboro we wa Televiziyo kugira ngo asubize icyifuzo cy’abashakaga kumubona buri gihe no kuganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye kandi yashakaga ubwigenge no kwishyira ukizana byisumbuyeho.Uyu mushinga washyizwe mu bikorwa mu bigaragara hatangizwa umuyoboro witwa « Ukuri Mbona » aho Karasira anyuza ubuvugizi bw’abatagira kivurira, nk’abarimu cyangwa na none abangavu baterwa inda batarabasha kwifatira ibyemezo, abasenyerwa ku maherere, ababurirwa irengero n’abafungirwa ubusa.

Aimable Karasira, wa wundi mu myaka myinshi, igihe yari abikeneye kurenza ubundi, nta muntu yabonye wo kumuvugira, uyu munsi yari umuvugizi w’abatagira ubavugira bo mu Rwanda, kugeza aho akoresha icyizere afitiwe agakusanya amafaranga yo gufasha ba ntaho nikora. Urugero ni Nyiraminani Verene wakorewe ubuvugizi, abashwa gufashwa binyuze ku murongo w’Ukuri Mbona, ndetse n’abandi bakeneye ubuvugizi barimo imiryango yahoze ituye muri Bannyahe n’ahandi henshi mu gihugu.

N’ubwo mu kwezi kwa 8 mu 2020, yaje kwirukanwa azize ibiganiro byacaga kuri uyu muyoboro, Aimable Karasira ntiyigeze acika intege yakomeje gukorera ubuvugizi ababikeneye kugeza ubwo yazaga gutabwa muri yombi na RIB, ku wa 31/05/2021, afungirwa kuri Station ya RIB ya Kicukiro aho kuba Nyamirambo asanzwe atuyemo.

2.    KUKI AIMABLE KARASIRA AGOMBA GUTABARIZWA UBUDAKURAHO?

Mu gihe Aimable Karasira yafatwaga na RIB, ku wa 31/05/2021, yahise ajyanwa gufungirwa muri Station ya RIB ya Kicukiro. Byatunguye abantu benshi hibazwa impamvu atafungiwe muri Nyarugenge kuko ariho atuye, ariko igisubizo kirabura burundu. Icyo gihe abakunzi b’ukuri bategerezanyije igishyika igihe azaba yagejejwe mu rukiko, kugira ngo asobanurirwe ibyo aregwa, ndetse aburane ku ifungwa n’ifungurwa.

Siko rero byagenze kuko ku wa 21/06/2021, ubwo yiteguraga kuzagezwa mu rukiko bukeye, Umunyamategeko we yumvikanye ku Ijwi ry’Amerika avuga ko bamusanzemo COVID-19, ndetse agahita yimurirwa i Rusororo.

Uku kwimurwa kongeye gutungura abantu kuko i Rusororo nta bitaro bizwi Bihari ku buryo umurwayi yajya kuharwarizwa. Abenshi bahise batekereza ko yimuriwe mu mabohero atazwi (safe house), aho yari gukorerwa iyicarubozo akazahava yemeye ibyaha byose, nk’uko byagendekeye Kizito Mihigo ubwo yafatwaga bwa mbere.

Nyuma gato yo kuvana Aimable Karasira muri Station ya RIB, umwe bashinjacyaha yumvikanye kuri Radio Rwanda avuga ko Karasira bamusanzemo COVID-19, ariko atarembye. Yanemeje ko arwariye ku bitaro bya Nyarugenge, ndetse n’ushaka kumusura yamusura.

Nyamara ku munsi yagombaga kugezwa imbere y’urukiko, ku wa 22/06/2021, umwe mu nshuti ze witwa Mwizerwa Sylvère ari kumwe n’umukecuru wo mu muryango wa Karasira ndetse na murumuna we, Uyisenga Aimé, berekeje ku bitaro bari babwiwe, bahirirwa umunsi wose, ariko bataha batamubonye.

Ibi rero biteye impungenge zikomeye ku buzima bwa Aimable Karasira, kuko kuba atemererwa gusurwa n’abo mu muryango we, bigaragaza ko ubuzima bwe buri mu menyo ya rubamba. Ibi bikagaragazwa n’uko ntacyo Leta imushinja gifatika, uretse ibyaha by’ibihimbano, bigamije gusa kumucecekesha.

Birazwi ko abatavuga ibyo FPR ishaka bafungirwa ubusa, bakaburirwa irengero cyangwa bakicwa, nta kabuza uwakurikiye ibiganiro bya Karasira, bigaragaza ibitagenda, yahita abona ko uku kuvuga ko yarwaye COVID-19, ariko akaba atemerewe gusurwa, ari uburyo bwo gutegura abantu mu mutwe kugira ngo ejo bazavuge ko yahitanywe n’iki cyorezo, nyamara mu by’ukuri yishwe, nk’uko bavuze ngo Kizito Mihigo yiyahuye kandi ari ikinyoma. Gutabarizwa ni ngombwa kugira ngo imiryango nka HRW imuhozeho ijisho.

Mu gihe Karasira afite aho atuye hazwi kandi yarimwe passeport, adashobora gutoroka ubutabera, yagombaga kudafungwa, agakurikiranwa ari iwe aho kujya kumutegeza uburwayi, dore ko asanzwe arwara diabète, hakaba hariyongereyeho iyo COVID-19 yanduriye muri Station ya RIB. Iyi RIB irabizi neza ko mu mabohero yayo iki cyorezo gica ibintu, yagombaga gutekereza ku burwayi bwa Karasira, maze ikamukurikirana ari hanze. Ibyo rero ntiyabyitayeho ahubwo yamuboyehe ahasanzwe hafungirwa abakekwaho ibyaha.

Ikindi kigaragaza ko akeneye gutabarizwa byihuse ni ukuntu Leta yakomeje kumushinja gukorana n’abayirwanya, ikanavuga ko bamuha amafaranga menshi kugira ngo bamukoreshe, ariko iki kinyoma cyanze gufata kuko bavuga ko bamusanganye miliyoni zirenga 11 kuri telefoni, nyamara MTN ikemeza ko amafaranga menshi ashobora kujya kuri simcard atajya arenga miliyoni ebyiri gusa.

FPR, GIRA WUNAMURE ICUMU, INZIRAKARENGANE WISHE ZIRAHAGIJE

Nyuma yo kurebera hamwe uwo Karasira Aimable ari we n’uko yagiye atotezwa nyuma yo kwicirwa ababyeyi na FPR ndetse akangirwa gufatwa nk’izindi mfubyi, byatumye abura igice yisangamo. Ukuntu yabashije kwivura ibikomere abinyujije mu buhanzi, akabyangirwa na Leta. Ukuntu yimakaje umuco wo kuvuga ibitagenda akorehseje umuyoboro we w’Ukuri Mbona ndetse akaza kubizizwa akirukanwa aho yari umwarimu muri Kaminuza. Ukuntu yafashwe agafungwa ntacyo azira bikamuviramo kwandura COVID-19, ndetse akangirwa gusurwa n’abo mu muryango we kugeza ubu hakaba nta makuru ye yizewe azwi;

Birakwiye gukomeza guhozaho kumutabariza kugira ngo imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bifasha u Rwanda birushyireho igitutu, Aimable Karasira arekurwe ajye kwivuza. Ihame ryo gukurikiranwa adafunzwe rigomba kubahirizwa.

Aho kugira ngo ejo tuzumve inkuru y’incamugongo ko yahitanywe na COVID-19, yandujwe na RIB ku bushake, birakwiye ko amajwi yakungikanya ubudasiba, akavugira Aimable Karasira kuko ikigaragara ni uko ari mu menyo ya rubamba. Ijwi ryanjye na we niryo rizamukura hagati y’urupfu n’umupfumu.

Leta nisubize agatima impembero yumve ko abatavuga rumwe nayo nabo bafite ibitekerezo byubaka igihugu maze ibahe umwanya. Kumva ko abari mu gatsiko kayoboye igihugu ari bo bonyine bafite ibitekerezo bizima ni inkuru ishaje. Umuco wo kumva abandi ukwiye kuganza mu Rwanda, icumu rikunamurwa.

Kuba urutonde rw’ababurirwa irengero, abafungirwa ubusa n’abicwa rukomeza kwiyongera ntibihesheje ishema Leta y’abicanyi, ikwiye kunamura icumu.

Nta nyungu u Rwanda rwigeze rukura mu kwica inzirakarengane. Birakwiye ko abategetsi basubiza agatima impembero bakumva ko imiryango y’abiciwe n’ababuze ababo ku maherere badateze kubakunda. Aho guhora Leta yumva ko ikwiye gutsemba abayibwira ibitagenda, igomba kugira umuco w’ubworohererane no kumva abandi, cyane cyane ko u Rwanda rukeneye kubakwa n’amaboko y’abana barwo bose.

Imana y’u Rwanda nirurengere irukure mu makuba rwashyizwemo n’agatsiko kiyemeje kurandurana n’imizi buri wese ushaka impinduka. U Rwanda rukeneye ukuri no kubana mu mahoro azira umwiryane n’amacakubiri, kwimakaza uburenganzira bwa munt una Demokarasi isesuye iha buri wese uruvugiro rwo kugaragaza ibitekerezo bye nk’uko abyemererwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003, ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 38.

FPR, GIRA WUNAMURE ICUMU, INZIRAKARENGANE WISHE ZIRAHAGIJE!!!

REMEZO Rodriguez

Kigali.