KARASIRA HAGATI Y’URUPFU N’UMUPFUMU: IGICE CYA 5

Yanditswe na REMEZO Rodriguez

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kanama 2021 Uzaramba Karasira Aimable yongeye kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuko yari yakatiwe n’ Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, ruherereye i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali, gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, ku wa 27/07/2021. We n’abamwunganira Me Dr. Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana bahise bajurira bavuga ko hari ibitarubahirijwe mur urwo rubanza, harimo na raporo ya Muganga yateshejwe agaciro kandi yarasabwe n’ubushinjacyaha.

Karasira Aimable ashinjwa ibyaha bine (4) birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, icyaha cyo gukurura amacakubiri no kudasobanura inkomoko y’umutungo bamusanganye ahantu hatandukanye.

Uru rubanza rw’ubujurire rwatangiye rukererewe ku isaha yari iteganyijwe, kuko umucamanza yahamagaye kuri Gereza ya Nyuragenge iri i Mageragere, Aimable Karasira afungiyemo ku isaha ya saa tatu n’iminota mirongo ine (09h40) za mu gitondo. Kuva ubwo ikoranabuhanga ryifashishijwe mu mugambi wo kwirinda COVID-19 naryo ryahise ritangira kugorana, ku buryo bugaragara.

Umucamanza yasubirishagamo ababuranyi ariko no mu majwe hazamo amakaraza atari make, ibintu byateye urujijo ku banyamakuru n’abandi bari bitabiriye uru rubanza biganjemo abanyapolitiki.

Urubanza rwatangiye uregwa yumvikana avuga ko atiteguye kuburana kubera impamvu z’uburwayi. Aimable Karasira yumvikanye agira ati “ simeze neza, ndasaba ko urubanza rwasubikwa. Aho mfungiye abantu bakubitwa ndetse bakicwa ndeba. Nanjye ubwanjye ndakubitwa. Dufungiye ahantu hatameze neza, hatari confortable, mu buryo bucucitse cyane, kandi abantu baricwa ku mugaragaro, abandi tugakorerwa iyicarubozo ku buryo bukabije”.

Umucamanza yahise amwuka inabi amusaba kuvuga gusa ku myanzuro yashyizwe muri système. Uyu umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo bubivugaho bugaragazako uregwa atasobanuye niba uburwayi avuga afite ari ubwo amaranye iminsi cyangwa bwamufashe ku munsi wo kuburana.

Karasira Aimable yahise asubiza ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso ndetse n’agahinda gakabije. Me Gatera Gashabana wunganira uregwa yavuze ko umucamanza wa mbere yirengagije ingingo z’amategeko na raporo ya Muganga, igaragaza ikibazo cy’uburwayi amaranye igihe igihe, cyane ko ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo butamworohereza kubona imiti uko bikwiye, bagasaba urukiko ko iburana ry’uwo munsi risubikwa, uregwa akabanza kwivuza agakira.

Umucamanza wari uyoboye inteko iburanisha yahise yanzura ko nta mpamvu ihari yatuma urukiko ruburanisha umuntu urwaye yanzura ko urubanza rusubikwa, rikazakomeza ku wa mbere tariki ya 23 Kanama 2021. Iki cyemezo ariko nticyashimishije uregwa kuko yahise yumvikana agira ati “ibibi birarutana, aho kugira ngo nzaburane ku wa mbere, nakwemera nkihangana nkaburana, kuko n’ubundi icyo gihe ari gito”.

Umunyakuri, umutaripfana Aimable Karasira.

Umucamanza yahise abwira uregwa n’abamwunganira ko uwo munsi nugera atarakira urukiko ruzongera rugasubika urubanza. Uregwa yahise avuga ko baburana ubujurire ku mpamvu z’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, maze umucamanza asaba uregwa kugaragaza impamvu zatumye ajurira.

Uregwa yahise yumvikana avuga ko aho afungiwe hari ubucucike bukabije ndetse mu magambo ye agira ati “muri gereza nkubitwa inkoni, nkanakorerwa iyicarubozo kandi bica abantu ku mugaragaro”. Aya magambo yahise azamura amarangamutima, ku bakurikiranaga uru rubanza.

Umucamanza, arakaye cyane, yahise yibutsa Aimable ko yisobanura ku nyandiko y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, akirinda kugaruka cyane ku bibera muri gereza. Ibi byasaga nk’aho buri wese azi ibihakorerwa.

Me Kayitana Evode, wunganira Aimable Karasira, yahise yaka ijambo avuga ko hari ingingo z’amategeko zirengagijwe kandi ko uwo yunganira yakomeje kugaragaza ikibazo cy’uburwayi amaranye imyaka myinshi. Yongeyeho ko na Muganga yabyemeje muri raporo ye yagaragaje ko arwaye dépression sévère, maze asaba ko uwo yunganira yakoherezwa kuvurizwa mu bitaro bya Ndera, mu gihe kingana n’iminsi irindwi (7). Iyi minsi 7 bayifashe bakurikije icyo amategeko yo mu Bwongereza ateganya.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibiganiro ushinjwa yakoze ari nabyo ntandaro yo kumurega ibi byaha, Me Kayitana Evode akavuga ko ibyo biganiro atari impamvu zikomeye zatuma uwo yunganira afungwa, cyane ko ibyo biganiro nta bushobozi afite bwo kubikuraho cyangwa kubisiba, cyane ko ubushinjacyaha bubifite kandi muri ibyo biganiro hari aho yavuze ko jenoside ayemera.

Me Gatera Gashabana nawe yabwiye urukiko ko uwo bunganira akimara gufatwa muri RIB yatakambye avuga ko arwaye, bakora ibishoboka byose ngo avuzwe, ariko biza kugaragara ko indwara arwaye isaba igihe kinini ngo akire kandi ko byanagaragajwe na muganga ubifitiye ububasha. Bityo bakaba basaba urukiko ko rwakwemerera uwo bunganira agakurikiranwa ari hanze, cyane ko ageze muri Gereza uburwayi bwe bwakomeje kwiyongera.

Umucamanza yabajije Me Gatera Gashabana niba ibyo uwo yunganira aregwa yemera ko ibyo yakoze yabikoze kubera ikibazo cy’uburwayi bw’agahinda gakabije,maze asubiza ko mu gihe cya jenoside Karasira yatakaje ababyeyi be n’abavandimwe be, asigarana na murumuna we umwe gusa. Ibi byamuteye kwiheba ndetse yirukanywe no ku kazi yakoraga birushaho kuba bibi. Mu magambo ye ati “niyo mpamvu nta na kimwe gihari cyatuma uwo bunganira akekwaho icyaha.

Umucamanza yasabye ubushinjacyaha kugira icyo buvuga kuri raporo ya muganga yagaragaje ko uwo burega arwaye maze buvuga ko uregwa ibyo yakoze byose yabikoze ari muzima kandi ngo yabikoze ubwenge butekereza neza kandi nta kintu na kimwe abamwunganira bagaragaza cyatuma yoherezwa mu bitaro by’i Ndera, cyane ko muri gereza afungiwemo, abarwayi bitabwaho n’abaganga.

Ubushinjacyaha bwongeye gusaba ko yakomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 kubera ko bwatanze impamvu zihagije.

Uregwa yahise yaka ijambo avuga ko mu Rwanda nta butabera buhari. Mu magambo ye ati”bubaye buhari abacamanza n’abashinjacyaha bakabaye baza gukora iperereza muri gereza.

Kuri telefoni igendanwa, Me Kayitana Evode yavuze ko ugereranyije n’uko Karasira yari ameze kuri station ya Polisi, uburwayi bwarushijeho kwiyongera, akaba atatungurwa n’uko isaha ku isaha yakumva ngo yapfuye, kuko bamuha igikoma kirimo isukari isanzwe, kandi babizi neza ko afite diabète, bikomeje bitya akaba atamara umwaka adapfuye.

Uru rubanza rwitabiriwe n’umunyapolitiki udafite aho abogamiye witwa Hakuzimana Abdoul Rachid, nawe wafunzwe azira ubusa mu gihe cy’imyaka 8, maze avuga ko muri gereza abantu bakubitwa ndetse abandi bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagapfa. Yaneretse abanyamakuru ibyamubayeho igihe yarafunzwe.

Hakuzimana yavuze ko yitabiriye urubanza rwa Karasira ku rukiko rukuru rwa Nyarugenge, ariko ko rwasaga no mu muhezo kuko amajwi yasohokaga nabi cyane, bigatuma abari hanze batumva, nyamara agahamya ko igihugu gifite uburyo bwose bw’ikoranabuhanga n’aba techniciens, agasaba ko ku zindi manza zizaba bagerageza gukosora kiriya kintu cy’ikoranabuhanga gituma abitabiriye kumva urubanza batumva neza ibiruvugirwamo. Yifuza kandi ko byarenga uburyo bw’amajwi, abaje gukurikirana urubanza bakarubona mu mashusho.

Hakuzimana avuga ko, nk’uko abaganga babyemeje, nawe yabonye ko Karasira Aimable afite ikibazo cy’uburwayi, ariko nk’umunyepolitiki akaba abona buriya burwayi ari uburwayi bwo “gukunda abantu cyane”. Kuba yaragize ikibazo cyo guhungabana, ariko mu byo yisobanuyemo humvikanyemo ko muri gereza abantu bariho nabi, kubera uburwayi butandukanye ndetse n’ihahamuka.

Icyo Hakuzimana Abdoul Rachid avuga ni uko ubutabera bw’u Rwanda bwakabaye ubutabera koko, iyo asesenguye asanga ubutabera bwo mu Rwanda budafata abantu kimwe. Atanga urugero rwa Dr. Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, uburana afunze, nyamara Dr. Isaac Munyakazi, wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC akaba aburana ari hanze. Hanyuma undi wagaragaye mu ruhame ariwe Me Evode Uwizeyimana, yahise agororerwa kuba Senateri. Ahera aho asaba ko umuntu yazajya yinjira muri gereza ari uko urukiko rwamaze kumuhamya icyaha. Akanibaza impamvu y’igihano Karasira Aimable arimo gukora kandi akiri umwere.

Mu buhamya bwa Abdoul Rachid Hakuzimana avuga ko iriya minsi 30 itajya yubahirizwa, kuko we igihe yafungwaga yayikatiwe ariko amara umwaka ataragezwa imbere y’urukiko. Yafashwe ku itariki ya 09/06/2006 aburana bwa mbere ku itariki ya 04/04/2007. Yibaza niba abanyarwanda cyangwa abayobora inkiko batazi kubara iminsi 30 bikamuyobera.

Avuga ku bakubitirwa muri gereza, yahamije ko nawe yakubiswe ndetse yerekana inkovu yakuye ku iyicarubozo rikorerwa muri gereza kuko we yageze n’aho gukurwamo amenyo. Yemeza ko n’ubwo iyicarubozo ari icyaha kidasaza, adashobora kukiregera kuko ashaka kuba foundation y’ubumwe n’ubwiyunge, maze amakiriro akayanga Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iherutse gushyirwaho.

Karasira asabwe kugira icyo yongeraho, yashimiye abacamanza barimo kunyura mu bihe bikomeye, bagahatirwa gufata ibyemeze bidahamanya n’umutima wabo, kuko nabo ubwabo babizi ko arengana. Icyemezo kuri uru rubanza kizasomwa ku itariki 26/08/2021, i saa saba (13h00).

FPR, GIRA WUNAMURE ICUMU, INZIRAKARENGANE WISHE ZIRAHAGIJE!!!

REMEZO Rodriguez

Kigali.

One Reply to “KARASIRA HAGATI Y’URUPFU N’UMUPFUMU: IGICE CYA 5”

Comments are closed.