Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Karasira Uzaramba Aimable wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba n’impirimbanyi ya Demokarasi, yabwiye Urukiko Rukuru, Urugereko rwarwo rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri mu Karere ka Nyanza, ko akeneye kubanza kuvuzwa uburwayi burimo agahinda gakabije afite mbere yo gutangira kuburanishwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 03 Mata 2023, ni bwo Karasira yagejejwe muri uru Rukiko. Ni nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagombaga kuburanisha urubanza rwe mu mwaka ushize rwatangaje ko nta bubasha rufite bwo kuruburanisha.Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko, Karasira yavuze ko atiteguye kuburana, kubera inzitizi z’uburwayi agomba kubanza kuvurwa. Yagize ati: «Mfungiye ahantu habi cyane, sinsohoka, ndi ahantu hakonja cyane kandi hatanyemerera gutegura urubanza. Natangiye kurutegura bintera ihungabana (trauma). Iyo unyunganira aje kunsura baramunyima. Kuva nagera muri gereza icyo bakoze ni ukongera uburwayi bwanjye.» Yongeyeho ko “byaba byiza Urukiko ruburanishije umuntu muzima”. Yavuze kandi ko kuva abwiwe iby’urubanza rwe amaze icyumweru arota intambara n’imfu, ibyo yahereyeho avuga ko atiteguye kuburana. Umucamanza ibi yabiteye utwatsi, avuga ko ibyo Karasira arimo kuvuga ko arwaye binyuranye n’ibyagaragajwe n’abaganga, ubwo muri 2021 isuzuma ryerekanaga ko afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe ariko ko butatuma yibagirwa, bityo ko akwiye kuburana, nta zindi nzitizi. Me Gatera Gashabana wunganira Aimable Karasira yavuze ko amukurikiranira hafi kandi ko abona ibibazo byo mu mutwe birushaho kugenda byiyongera. Yasabye ko bishobotse muganga yakongera akamusuzuma, akareba aho bigeze kuko aheruka gusuzumwa muri 2021, agifungwa, ku buryo ubuzima abayeho muri gereza byanze bikunze bwatumye arushaho kuremba. Ibi kandi bishimangirwa n’undi umwunganira mu mategeko, Me Evode Kayitana, wemeza ko yamusuye kenshi kuri gereza bakamumwima. Ahawe ijambo, Aimable Karasira yavuze ko raporo ya muganga yerekanye ko ibibazo byo mu mutwe yabigize kuva mu 2003, agasanga ibibazo amaranye imyaka 20, ariho mu buzima bubi, bigomba kuba byariyongereye. Mu magambo ye, ati: «Icyo banga gushyiramo ni uko njyewe abanjye bishwe n’Inkotanyi. Narabibonye n’amaso yanjye, murashaka ko njye mererwa gute koko?»
Umucamanza yamubujije kwinjira muri dosiye ye, ati: «Reka duhere ku by’uburwayi bwawe.» Urukiko rwahise ruvuga ko rukeneye kumenya neza aho Karasira afungiwe n’uburyo afunzwemo, ibyo nyir’ubwite yakirije yombi, kuko akeka ko abacamanza bazibonera umwobo afungiyemo mu kato, bakaba bamurenganura. Ati: « Byaba byiza muhageze mukirebera», agaragaza akanyamuneza kagaragariraga buri wese. Karasira Uzaramba Aimable yatawe muri yombi na RIB ku wa 31 Gicurasi 2021, akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo guhakana jenoside, guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ibi byaha bishingiye mu byo yagiye atangaza ku mbuga zitandukanye za YouTube harimo n’urwe bwite Ukuri Mbona. Ibi byaha byose arabihakana, akavuga ko byahimbwe hagamijwe kumucecekesha. Yongeraho ko yafunzwe kubera ko yatangazaga “ukuri ” ku ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi.Uyu munsi amaze amezi arenga 22 ataragezwa mu Rukiko ngo aburane mu mizi, kuko igihe kinini hagaragzwa inzitizi zishingiye ku buzima bwe, abayeho nabi, aho afungiwe mu kato, akubitwa kandi akimwa uburenganzira bwe bw’ibanze bwo kuvurwa. Ibi rero nibyo aheraho avuga ko atiteguye kuburana, aho yagize ati: «Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima». Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite “crise mentale”, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzwemo muri gereza ya Mageragere i Kigali. Abamwunganira bavuze ko basabye ko agomba kuburanishwa ari uko nibura hashize iminsi irindwi abaganga berekanye uko uburwayi bwe buhagaze. Me Evode Kayitana umwunganira yavuze ko raporo y’abaganga yerekanye ko “Karasira akora ibintu umuntu muzima atakora”, kandi amategeko adahana umuntu wakoze icyaha ameze atyo. Ubushinjacyaha bwavuze ko raporo y’abaganga itavuga ko Karasira yatakaje burundu gukora ibintu bikorwa n’abantu bazima, bityo ko agomba gukomeza kuburanishwa. Gusa bwavuze ko inzitizi uregwa yavuze zigomba kubanza kuvaho mbere y’uko aburana, ndetse ko “ntacyo byaba bitwaye” ajyanywe mu bitaro by’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe biri i Ndera mu Mujyi wa Kigali.
Icyemezo kuri izi nzitizi kizatangazwa ku wa 06 Mata 2023, hagaragazwe niba Karasira azakomeza kuburanishwa cyangwa niba azabanza kuvuzwa.Mu gihe Karasira arimo kugaraguzwa agate mu nkiko, Abadepite bashinzwe gutora amategeko bo barangariye mu kongererwa igihe cy’umwaka kuri manda yabo, aho hagamijwe guhuza amatora yabo n’aya Perezida wa Repubulika, ariko ntibavuga uko bizagenda ku Badepite batatu, Dr. Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Célestin na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo bwite. Kuri aba hiyongeraho Rwigamba Fidèle, witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023.Bivuze rero ko, n’ubwo iyi Nteko ntacyo yari imariye abaturage, ariko ubu igizwe n’Abadepite 76 aho kuba 80, bishobora kugira ingaruka ku bwitabire (quorum), kugira ngo niba hagize igitorerwa cyemerwe. Ubusanzwe ingingo ya 9 y’Itegeko rigena imikorere y’Abadepite ivuga ko umudepite uvuye mu mwanya asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora. Ku rundi ruhande ariko, Itegeko Ngenga rigenga amatora ryo mu 2018, rigena ko uwo mwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho kuri lisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe. Abadepite bariho ubu batangiye manda y’imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uaba Badepite beguye ntibashoboraga gusimburwa.Ibi rero bisobanuye ko mu gihe itegeko ryaba rihinduwe, Abadepite bakongererwa igihe cy’umwaka, byasaba ko ba bandi batatu beguye ndetse n’uwapfuye bahita basimbuzwa, bitaba ibyo bakaba babaye aba mbere mu kwica amategeko, nyamara aribo bayishyiriyeho. Aho kugira ngo rero Abadepite bite ku bibazo by’abaturage, bahangayikishijwe n’iri tegeko, kuko niryo rizatuma bakomeza guhembeshwa igitiyo. Iki kibazo cyazamuwe na Depite Mukabunani Christine, ubwo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite umushinga w’Ivugururwa ry’Itegeko Nshinga watangijwe n’Umukuru w’Igihugu. Mukabunani ati: «Uyu munsi Umutwe w’Abadepite wakabaye ugizwe n’Abadepite 80, hari abatari mu myanya, nagira ngo mbaze niba ubwo manda izongerwa, ikagera muri 2024, abatakiri mu myanya basimburwa?»Mu kumusubiza, Minisitiri Dr. Ugirashebuja yavuze ko urwego rushinzwe amatora ari rwo ruzagena ibizakurikiraho mu gihe Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa. Ati: «Reka iki nkirekere Komisiyo y’Amatora, abe ari yo izabivuga kuko ni yo ibishinzwe. Reka simfate inshingano zayo, nyuma y’uko mutoye uyu mushinga, bizamenyekana n’urwego rubishinzwe.» Ku rundi ruhande, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Odda Gasinzigwa, yabwiye umuzindaro wa Leta, Igihe.com, ko ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryamaze kuvugururwa, ari bwo hazarebwa ibyo amategeko ateganya.Ibi rero byatunguye abasesenguzi benshi, ndetse babona ko izi nzego zose, zaba Abadepite, Minisiteri y’Ubutabera, Komisiyo y’Amatora n’izindi, bose bagihuzagurika, bakaba batazi aho baganisha igihugu, maze aho kugira ngo abashinzwe kubungabunga amategeko ngo bakore inshingano zabo, barenganure Aimable Karasira n’abandi bagihonyorerwa uburenganzira, hirya no hino mu nkiko, ahubwo bamaramaje bararwana no kuvugurura Itegeko Nshinga ngo bongererwe manda, bahembwe undi mwaka w’agatsi, bakomeze babeshye ngo umuturgae ari ku isonga, nyamara mu by’ukuri “umuturage ari ku musonga” udashira. Ubwo Itegeko Nshinga rizaba ryavuguruwe, hazaba harimo ingingo ya 174, iteganya ibijyanye n’ikomeza ry’imirimo y’Abadepite bari mu myanya. Iyi ngingo ivuga ko kugira ngo amatora y’Abadepite azabere rimwe n’aya Perezida wa Repubulika ateganyijwe mu 2024 bidateje icyuho cy’Inteko Ishinga Amategeko, mu Itegeko Nshinga hongewemo ingingo nshya y’inzibacyuho. Ni ingingo iteganya ko “Abadepite bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangiye gukurikizwa bakomeza imirimo yabo kugeza igihe cy’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite ku mpamvu z’amatora”.Ibijyanye n’iseswa ry’Umutwe w’Abadepite byo biteganywa n’ingingo ya 70, ivuga ko “ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi 30 kandi itarenga iminsi 60 ngo manda y’abawugize irangire”. Ibi bishatse gusobanura ko Umutwe w’Abadepite uzaseswa muri Kamena 2024, kuko amatora azaba ateganyijwe muri Nyakanga uwo mwaka. Ibi rero nta kindi byerekana, uretse kuba Abadepite bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida Kagame, bituma badatorwa n’abaturage, ahubwo bajyaho bagakorera uwabashyizeho, banavaho bakamushimira. Mu kwanzura rero twavuga ko igihe ari iki ngo buri munyarwanda ahaguruke yamagane aka karengane gakomeje gukorerwa abaturage, aho benshi bazira ibitekerezo byabo, kugeza aho bicwa cyangwa bakaburirwa irengero, abandi bakaba bafungiye ubusa, kimwe na Aimable Karasira Uzaramba, urimo guhatirwa kuburana, kandi bitabaho mu mategeko ko ufite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, akora ibyaha akabihanirwa, ahubwo aba akwiye kubanza kuvuzwa hatitawe ku yandi mananiza ayo ari yo yose.Twongeye gutabaza tubivanye ku mutima, ngo buri wese wavuga ijwi rye rikagera kure, ko yarizamura agatabariza Karasira Uzaramba Aimable kugira ngo areke gufungirwa mu mwobo no mu kato, ahubwo agashyikirizwa abaganga batari abambari ba FPR, bakabanza kwita ku buzima bwe kuko nta cyaha kimuhama.
FPR, IMIKINO YO MU NKIKO YARARAMBIRANYE, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Manzi Uwayo Fabrice