KARASIRA UZARAMBA YAHIMBIYE UMUHANZI MUGENZI WE KIZITO MIHIGO INDIRIMBO MU GIHE MUSHIKIWABO WE YAMUSHINYAGURIYE

Hashize ukwezi kumwe, Abanyarwanda bamenye inkuru y’incamugongo, ibamenyesha ko Kizito Mihigo yiciwe aho yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera. iyo nkuru yavugaga ko Kizito Mihigo yaba yariyahuye yatewe utwatsi n’Abanyarwanda benshi, harimo n’Abaryankuna, aho bahise bibutsa ko Kizito Mihigo, hamwe n’abandi Baryankuna b’ikubitiro, batangiye guhohoterwa muri Mata 2014 aho ubutegetsi bwa FPR bwahagurukiye itsinda ry’urubyiruko rwari rurajwe ishinga no guharanira ubwiyunge bwuzuye mu Rwanda no kubaka igihugu cya bose, cy’ubu ndetse n’iteka ryose.

Nyuma y’ukwezi icyo ikinyoma cya FPR cyanze gufata mu Banyarwanda no mu Banyamahanga, bakomeje kubona Kizito MIHIGO nk’intwari, bamwe bakanamwita mutagatifu Kizito Mihigo,  benshi nta gushidikanya bakanemera ko ari ubutegetsi bwa FPR bwamwishe.

Mu kwivana mu kimwaro, FPR ikomeje gukoresha abambari bayo mu kujijisha. Ejobundi ku cyumweru tariki ya 15 Werurwe, Louise Mushikiwabo, umwambari wa FPR, yagiye mu binyamakuru byo mu gihugu cy’Ubufaransa mu rwego rwo gukomeza gusiga irangi ry’ikinyoma urupfu rwa nyakwigendera.  Mushikiwabo aho yari abajijwe k’urupfu ra Kizito, yigiza nkana avuga ko “ugushidikanya gukomeje gukurikira urwo rupfu rufitanye isano n’abanyapolitike barwitwaza”. Ngo ko ubuzima bwa Kizito Mihigo,  “bwatwawe”,  uretse ko aho yibagiwe kuvuga ko ari agatsiko ka FPR akorera kabutwaye, “kugira ngo bukoreshwe n’abanyapolitike bo mu Rwanda”. Aha  nanone yibagiwe kuvuga ko abo banyapolitike ari we na bagenzi be bo muri FPR.

Yakomeje ako gashinyaguro avuga ngo “Uyu musore yari yarahindutse aho yajyaga gushakisha kuba icyamamare, mu bantu benshi n’abandi, ngo kandi batifuriza ibyiza u Rwanda”. Yarangije amagambo yuzuye isoni avuga ko “kwiyahura muri gereza atari ibintu byihariye mu gihugu cy’u Rwanda” kandi ngo akaba anicuza uko Diaspora, ifite ibibazo, ikoresha uyu musore mucyo yise “Rwanda bashing”, guharabika u Rwanda.

Tugarutse kuri ibyo byo kuvuga ko Kizito Mihigo “yashakishaga kuba Icyamamare”, byerekana ko Louise MUSHIKIWABO abarirwa muri bamwe batigeze bumva ubutumwa bwa Kizito Mihigo na gato. Nko  mu ndirimbo ye “Iteme”, yari yarivugiye ko intego ye ya mbere yari uguharanira kuba “ igikoresho cy’amahoro y’Imana” kandi ko agahinda ke kari “ukubona abantu bitwaza ako kababaro (akababaro buri muntu wese ahura nako) kugira ngo babwire abandi ko urukundo ruzima ngo rwo rutagishobotse”.

Mushikiwabo afashe umwanya wo gusubiza ibibazo Kizito Mihigo adusigiye nk’Abanyarwanda ari ibyo ibi:

  • Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana ari ubuvandimwe?
  • Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana rigomba kuba ingiro?
  • Mbese banyarwanda, ni ryari tuzumva ko itegeko ry’Imana riruta ibintu n’amafaranga?

Ubanza  yazagera aho agatekereza ku magambo y’agashinyaguro, akomeza kugenda avugira hejuru y’ababa bari mu byago, nkuko yabikoze igihe Nyakwigendera Karegeya yari yishwe, agakomeza ashinyagurira Diane Rwigara ngo ni “umurozi” igihe yari ari muri gereza, none akaba Yibasiye nyakwigendera Kizito Mihigo amutobera amateka.

Nkuko bavuga ngo nta muryango utagira ikigoryi cyawo, abantu nkaba Mushikiwabo hari igihe umuryango nyarwanda uzababona nk’abawubereye ibigoryi  byawo.  Icyo gihe uzaba ushyira imbere intwari zawo, ziganjemo abahanzi bake bakomeje gukoresha urukundo nyakuri mu buhanzi bwabo. Aha turashaka kuvuga nka Karasira Aimable, wongeye kwerekana ubuhanga bwe, aho yahangiye indirimbo mugenzi we Kizito MIHIGO.  Yagize ati “Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri, Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri”. 

Igitandukanyije Intwari Karasira na Mushikiwabo, ni uko bigaragara ko we yumvishe ntagushidikanya ubutumwa Kizito Mihigo yatugejejeho, akaba ari nawo murage asigiye Abanyarwanda. “Umurage wawe tuzawukomeza, Gukunda no gukorera Imana, Gusaba imbabazi no kuzitanga, Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri, Kuririmbira imitima irushye” kandi akaba anamwijeje ko azakomeza gutera mu ntambwe Kizito yari yarateye, aho yagize ati:“Tuzabikomeza tuzabikomeza, Tuzabikomeza tuzabikomeza”.

Amagambo y’indirimbo

RIP KIZITO by Karasira Aimable (2020)

Chorus 

Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.         

Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.                

Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri 

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Verse1

Amatage y’ubu ni amatindi,

Kuva  inkuru mbi itugezeho

Ko intumwa y’urukundo Kizito

Rurema bintu yamwishubije

Yari yarokotse genocide

None azize imico mitindi

None azize imico mitindi

Chorus 

Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.         

Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.                

Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri 

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Verse2

Umurage wawe tuzawukomeza

Gukunda no gukorera Imana

Gusaba imbabazi no kuzitanga

Ubumwe n’ubwiyunge nyakuri

Kuririmbira imitima irushye

Tuzabikomeza tuzabikomeza

Tuzabikomeza tuzabikomeza

Chorus 

Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.         

Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.                

Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri 

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Verse3

Kizito aho wibereye ijabiro

Komeza usabire iki gihugu

Messenger Kizito Mihigo

Always you ll stay in our heart,

Always you ll stay in our mind,

Always you ll guide our prayers

Always you ll guide our prayers

Chorus 

Kizito Mihigo uri maritiri w’ukuri.         

Kizito Mihigo uri intwari y’ukuri.                

Kizito Mihigo uri intumwa y’ukuri 

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Requiescas in pace Kizito Mihigo

Outro

Karasira, please say something

Holy Kizito Mihigo

Requiescas in pace 

Requiescas in pace 

Requiescas in pace

Requiescas in pace

Nema Ange